Tunejejwe no kukwifuriza amahoro y’Imana, kuba warahisemo kujya ukurikira ijambo ry’Imana n’ibindi dutambutsa kuri uru rubuga Imana iguhe umugisha.
Nkuko twari twabibagejejeho ubushize twifuje kubibutsa ko dufite isabukuru y’imyaka itanu taliki ya 29/11/2015 ikazabera kuri Salle ya FourSquare Kimironko saa munani. Iyi sabukuru ikazahuza abakunzi b’agakiza.org hamwe n’abandi bose bifuza kumva ubutumwa bwiza mu giterane cyiswe imbaraga z’ubutumwa bwiza, Abaroma 1:16.
Kubwo iyo mpamvu twifuza kubasaba inkunga yo gutegura iki giterane nk’umufatanyabikorwa wacu tumaranye igihe kandi no gukomeza gushyigikira website www.agakiza.org
Nkuko mubizi dukorera ivugabutumwa kuri uru rubuga nta rwunguko urwo ari rwo rwose tugamije keretse kuzana abantu kuri Yesu.
Uru rubuga nta dini cyangwa itorero rushamikiyeho, dufasha amatorero ya Gikristo gukangukira gushyira mu bikorwa inshingano nkuru Yesu yadusigiye yo kujyana ubutumwa bwiza kugera ku mpera y’isi. Matayo 28:18-20. Abantu badukurikira buri gihe basaga ibihumbi mirongo icyenda ( 90,000) biyongera buri gihe.
Mwese muraritswe!! Mudufashe kumenyesha abandi.
Murakoze.
Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit. Sed fermentum nulla eget ligula rhoncus sed adipiscing arcu placerat. Nam accumsan felis non nibh egestas faucibus vel eget metus. Cum sociis natoque penatibus et magnis dis parturient montes, nascetur ridiculus mus. Nulla nulla dui, dictum eu interdum et, egestas sit amet odio. Praesent fermentum eros quis felis congue non rutrum lorem pretium. Pellentesque nisi diam, egestas a pharetra et, accumsan vulputate leo. Vivamus aliquam pharetra purus, at varius eros mattis vel. Vestibulum egestas arcu aliquam tellus auctor nec varius erat laoreet. Curabitur et arcu in nibh auctor vehicula. Maecenas at odio non nisl sodales sollicitudin. Mauris porta ipsum eget dolor luctus vitae ornare ligula sodales. Morbi ut erat id risus aliquam blandit. Ut euismod aliquet venenatis. Etiam bibendum neque sed odio rhoncus nec malesuada tellus blandit. Nam sem lectus, sagittis quis molestie eu, ornare vel nisi. Vestibulum ante ipsum primis in faucibus orci luctus et ultrices posuere cubilia Curae;
In massa dolor, tincidunt euismod porta at, aliquam vitae orci. Curabitur faucibus porttitor varius. Quisque ante purus, fermentum at porttitor vitae, tempor quis augue. In eget libero nisi. Phasellus sit amet augue augue, quis laoreet massa. Vivamus dictum, erat ut gravida sodales, sem enim ullamcorper mauris, in adipiscing purus dui vitae ipsum. Mauris et blandit risus. Nam justo arcu, pulvinar ut commodo sed, imperdiet nec turpis. Nullam non nisl vel nibh scelerisque porttitor non quis nisl. Aliquam non diam urna, id tristique libero. Pellentesque odio leo, condimentum eget interdum accumsan, fermentum at risus. Ut porta ipsum blandit purus consequat ac ultrices tellus blandit. Etiam iaculis tempor lorem, id mattis quam varius at.
Ut faucibus, mi et bibendum consectetur, metus urna tristique neque, facilisis pharetra nibh sem sed metus. Nulla dui lorem, sagittis ut dictum sit amet, mattis non velit. Curabitur dapibus ultrices venenatis. Mauris quam orci, tempor et iaculis ut, mattis a nibh. Quisque faucibus blandit congue. Proin arcu felis, imperdiet eu fringilla sit amet, rutrum eget lacus. Nunc pellentesque fringilla mauris, quis consectetur ipsum cursus vitae. Aliquam vel sapien ac ligula porttitor accumsan non tincidunt arcu. Proin tristique condimentum tortor at hendrerit. Fusce ante magna, rutrum in pharetra ut, consequat a ipsum. Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit. Nulla iaculis, dui et lacinia molestie, lorem nunc adipiscing odio, a congue augue ante sed tellus. Quisque magna massa, bibendum et fringilla a, dapibus faucibus risus. Praesent justo tellus, lobortis id venenatis in, lacinia at neque. Etiam eget sem ipsum. Sed rhoncus tincidunt volutpat.
Phasellus sodales ullamcorper dolor, eget vehicula est molestie ac. Morbi eget lacus quis justo eleifend venenatis. Vestibulum congue purus quis turpis sollicitudin fermentum. Proin facilisis adipiscing cursus. Pellentesque iaculis auctor vestibulum. Praesent vel odio augue, non lacinia augue. Duis suscipit mauris eget orci porta vitae tincidunt lectus feugiat. Aliquam facilisis, enim quis molestie aliquet, tellus sem suscipit arcu, sed consequat dui erat nec magna. Sed malesuada, odio eget vehicula ullamcorper, lectus tortor dictum justo, sollicitudin posuere lacus ipsum vel ipsum. Nam turpis arcu, mollis id sodales id, interdum in est. Nam in velit ac urna tristique tincidunt in at nunc. Duis ac odio orci, a condimentum odio. In hac habitasse platea dictumst. Vivamus purus nisl, consequat ac lacinia ut, accumsan a nisl.
Morbi neque tellus, tincidunt sit amet fringilla eget, interdum eu arcu. Vestibulum quam metus, porta at placerat vitae, luctus sit amet ipsum. Sed eget urna vel sem vulputate placerat. Phasellus vitae lacus nisi. Vivamus iaculis arcu vitae lectus semper ultrices. Praesent tristique est suscipit elit varius id dignissim turpis suscipit. Suspendisse nec massa ac dolor hendrerit scelerisque. Sed quam orci, sodales sit amet semper vel, bibendum et lacus. Integer quis lectus ac urna imperdiet pellentesque placerat sed augue. Donec rhoncus, massa et commodo pellentesque, leo odio lacinia neque, at porta est velit vulputate libero.
In commodo vulputate ligula, a ultrices sapien tristique elementum. Vestibulum et mauris sem. Etiam est magna, rhoncus in euismod at, consectetur a nisl. Donec blandit lobortis arcu, varius aliquam ante hendrerit vitae. Nam ut leo orci. Morbi in dignissim tortor. In erat libero, lobortis nec adipiscing ac, lacinia sit amet quam.
Phasellus sem purus, euismod at imperdiet at, vestibulum mattis velit. Sed ligula nibh, semper in dignissim a, eleifend et ante. Maecenas id rhoncus odio. Cras ac mauris arcu, eget dictum lectus. Curabitur ornare imperdiet luctus. Vivamus rutrum fringilla dolor eget pulvinar. In nec augue dolor. Sed volutpat molestie fermentum. Cras mollis ornare turpis sit amet tincidunt.
Mauris sagittis placerat purus ac pharetra. Phasellus cursus nunc in odio mollis blandit. Mauris varius lobortis turpis, adipiscing ultrices mauris condimentum sed. Praesent tortor dolor, hendrerit at facilisis nec, accumsan a nisl. Nam sapien quam, pellentesque non consectetur interdum, convallis accumsan diam. Quisque varius posuere ligula, in interdum nisl tincidunt at. Vivamus auctor, quam at vehicula posuere, nulla nisi bibendum ipsum, mollis imperdiet nisl est sit amet odio. Donec vitae nisi vel dolor ullamcorper congue quis eu ligula. Nam felis enim, placerat at pulvinar at, pulvinar consequat odio. Integer ut leo felis, sed laoreet ipsum. Suspendisse non nibh mi, ac fringilla augue. Aliquam erat volutpat. Class aptent taciti sociosqu ad litora torquent per conubia nostra, per inceptos himenaeos
Iyo umuntu agize ikibazo, agerageza gushaka ubutabazi mu buryo butandukanye. Bamwe bajya mu bapfumu, abandi bakitabaza abakomeye ngo babafashe, abandi bakaba bazi ko imiryango yabo yabatabara ariko si byose bagutabaramo, hari ibikorwa n’ Imana gusa.
Iyi nyigisho igamije kugukangurira kwiringira ijuru n’ imbaraga zaryo kuko Biblia itubwiye ko ijuru ritabara. Niba hari ibyo abantu bagutabaramo si byose kuko nta waguha amahoro yo mu mutima, nta waguha agakiza, nta n’uwagukiza icyaha usibye Yesu Kristo gusa.
Ijuru rishobora kugutabara mu bugingo, kandi ryagutabara no mu buzima busanzwe, kuko Ibyahishuwe 3:7 Havuga ngo ufite urufunguzo rwa Dawidi ukinga ntihagire ukingura, ukingura ntihagire ukinga…. Nakubwira ko Yesu ari we ufite ijambo rya nyuma kuri wowe umwiringire azagutabara mu bibazo byawe.
Iyo ubajije umuntu impamvu ari mu bibazo bimugoye cyane arakubwira ngo ni uko atize, cyagwa ngo atagira umufasha, n’ibindi… ariko hari abo ijuru ryatabaye ari ntacyo rihereyeho ; ntirihera kuri ibyo wowe wibwira, ijuru riratabara bikazandikwa mu mateka (Kubara 21:14) ; ibyo byandikwa mu gitabo cy’ intambara z’ Uwiteka…amateka y’ isi afite ibitabo biyavuga ariko Imana nayo iratabara bikandikwa mu bitabo kuko Imana irwanira abantu bayo ikabatabara.
Dore ingero z’abo ijuru ryatabaye :
Ijuru ryatabaye Mose ageze ku Nyanja itukura ingabo z’ Abanyegiputa zimuturutse inyuma imbere ye hari inyanja, iruhande hari imisozi. Abantu bacika intege Mose nawe atakira Imana iramubaza ngo ni iki gitumye untakira ? Bwira Abisirayeri bakomeze bagende (Kuva 14:10-16) kuko Abanyegiputa mubonye mutazongera kubabona ukundi. Imana igabanya inyanja barambuka bageze hakurya bararirimba ngo ifarasi n’uwihetse yabiroshye mu nyanja.
Ijuru ryatabaye Yosuwa ageze I Yeriko atazi icyo gukora haza umugaba w’ ingabo z’ Imana aramubwira ngo nje kubera umugaba ingabo z’ Imana. Yosuwa aca bugufi Imana isenya Yeriko byandikwa mu mateka.
Ijuru ryatabaye Gideoni rimusanze asekura ingano yihishe riramubwira ngo wamunyambaraga we, haguruka ukize Abisirayeri. Atangira yisuzugura ariko ijuru ryakoresheje abantu 300 batsinda bidasubirwaho ku bw’ Uwiteka na Gideoni.
Rimwe Sauli ntiyamenye ko ijuru ari ryo ritabara abonye abanzi bamuteye ajya kuraguza ku mupfumu ; kuko atubashye Imana iyo ntambara niyo yaguyemo.
Dawidi yamaze igihe kinini ahigwa na Sauli ariko Dawidi yari azi ko ijuru ariryo ritabara araritegereza kugeza ubwo azatabarwa n’ubwo yagiye abona uburyo bwinshi bwo kumwica ariko yaravugaga ngo Imana yamushyizeho izi igihe izamukuriraho, kandi igihe kigeze aratabarwa aravuga ngo Uwiteka yambereye umwungeri ntacyo nakennye (Zaburi 23).
Mu gitabo cy’Abaheburayo 11 huzuye abo ijuru ryatabaye kandi si aho gusa Biblia yose yuzuye abo ijuru ryatabaye ; nawe iringire ijuru kuko riratabara.
Ese ufite ikibazo kimeze gute ? Ntacyo ijuru rinanirwa kandi uzatabarwa ariko wige gutegereza ijuru kandi wiringire Imana ijuru riratabara. Abaheburayo 11 havuga abantu batabawe mu buryo bukomeye kandi twubatse ku rufatiro rw’ intumwa n’ abahanuzi. Imana ntiyishimira ibibazo byacu ahubwo yishimira kubana natwe mu bibazo kuko Yesu yababajwe no kugeragezwa abasha gutabara abageragezwa bose kuko azi intimba icyo aricyo, amen !
Mwari kumwe na Pastor Desire Habyarimana ubakunda akabifuriza amahoro y’ Imana, ushaka gukomeza gufashwa wasura agakiza.org.
Inkuru y’ihumure: Ijuru riratabara…
…………..Abacamanza5:20
Iyo umuntu agize ikibazo, agerageza gushaka ubutabazi mu buryo butandukanye. Bamwe bajya mu bapfumu, abandi bakitabaza abakomeye ngo babafashe, abandi bakaba bazi ko imiryango yabo yabatabara ariko si byose bagutabaramo, hari ibikorwa n’ Imana gusa.
Iyi nyigisho igamije kugukangurira kwiringira ijuru n’ imbaraga zaryo kuko Biblia itubwiye ko ijuru ritabara. Niba hari ibyo abantu bagutabaramo si byose kuko nta waguha amahoro yo mu mutima, nta waguha agakiza, nta n’uwagukiza icyaha usibye Yesu Kristo gusa.
Ijuru rishobora kugutabara mu bugingo, kandi ryagutabara no mu buzima busanzwe, kuko Ibyahishuwe 3:7 Havuga ngo ufite urufunguzo rwa Dawidi ukinga ntihagire ukingura, ukingura ntihagire ukinga…. Nakubwira ko Yesu ari we ufite ijambo rya nyuma kuri wowe umwiringire azagutabara mu bibazo byawe.
Iyo ubajije umuntu impamvu ari mu bibazo bimugoye cyane arakubwira ngo ni uko atize, cyagwa ngo atagira umufasha, n’ibindi… ariko hari abo ijuru ryatabaye ari ntacyo rihereyeho; ntirihera kuri ibyo wowe wibwira, ijuru riratabara bikazandikwa mu mateka (Kubara 21:14); ibyo byandikwa mu gitabo cy’ intambara z’ Uwiteka…amateka y’ isi afite ibitabo biyavuga ariko Imana nayo iratabara bikandikwa mu bitabo kuko Imana irwanira abantu bayo ikabatabara.
Dore ingero z’abo ijuru ryatabaye:
Ijuru ryatabaye Mose ageze ku Nyanja itukura ingabo z’ Abanyegiputa zimuturutse inyuma imbere ye hari inyanja, iruhande hari imisozi. Abantu bacika intege Mose nawe atakira Imana iramubaza ngo ni iki gitumye untakira? Bwira Abisirayeri bakomeze bagende (Kuva 14:10-16) kuko Abanyegiputa mubonye mutazongera kubabona ukundi. Imana igabanya inyanja barambuka bageze hakurya bararirimba ngo ifarasi n’uwihetse yabiroshye mu nyanja.
Ijuru ryatabaye Yosuwa ageze I Yeriko atazi icyo gukora haza umugaba w’ ingabo z’ Imana aramubwira ngo nje kubera umugaba ingabo z’ Imana. Yosuwa aca bugufi Imana isenya Yeriko byandikwa mu mateka.
Ijuru ryatabaye Gideoni rimusanze asekura ingano yihishe riramubwira ngo wamunyambaraga we, haguruka ukize Abisirayeri. Atangira yisuzugura ariko ijuru ryakoresheje abantu 300 batsinda bidasubirwaho ku bw’ Uwiteka na Gideoni.
Rimwe Sauli ntiyamenye ko ijuru ari ryo ritabara abonye abanzi bamuteye ajya kuraguza ku mupfumu; kuko atubashye Imana iyo ntambara niyo yaguyemo.
Dawidi yamaze igihe kinini ahigwa na Sauli ariko Dawidi yari azi ko ijuru ariryo ritabara araritegereza kugeza ubwo azatabarwa n’ubwo yagiye abona uburyo bwinshi bwo kumwica ariko yaravugaga ngo Imana yamushyizeho izi igihe izamukuriraho, kandi igihe kigeze aratabarwa aravuga ngo Uwiteka yambereye umwungeri ntacyo nakennye (Zaburi 23).
Mu gitabo cy’Abaheburayo 11 huzuye abo ijuru ryatabaye kandi si aho gusa Biblia yose yuzuye abo ijuru ryatabaye; nawe iringire ijuru kuko riratabara.
Ese ufite ikibazo kimeze gute? Ntacyo ijuru rinanirwa kandi uzatabarwa ariko wige gutegereza ijuru kandi wiringire Imana ijuru riratabara. Abaheburayo 11 havuga abantu batabawe mu buryo bukomeye kandi twubatse ku rufatiro rw’ intumwa n’ abahanuzi. Imana ntiyishimira ibibazo byacu ahubwo yishimira kubana natwe mu bibazo kuko Yesu yababajwe no kugeragezwa abasha gutabara abageragezwa bose kuko azi intimba icyo aricyo, amen!
Mwari kumwe na Pastor Desire Habyarimana ubakunda akabifuriza amahoro y’ Imana, ushaka gukomeza gufashwa wasura agakiza.org.
Sinatamba igitambo cyoswa ntagitanzeho ibyanjye- 1 Ngoma 21:24
Abantu benshi bakorera Imana. Ibi ni byiza ariko iyo urebye hari ijambo dukwiye gusobanukirwa cyane, ni uko imigisha yose Imana yayikubiye mu gutanga kuko gutanga bizana umugisha kuruta guhabwa, abantu bakunda guhabwa ariko gutanga biragoye ariko Imana yaduhaye urugero aho yatanze umwana wayo imufite ari umwe(Yohana 3:16).
Mbere y’uko utanga ibyawe ngo ufashe abakene, utere inkunga umurimo w’ Imana, Imana irashaka ko ari wowe witanga mbere(Abaroma 12:1-2). Ndabinginga ngo mutange imibiri yanyu ibe ibitambo bizima bishimwa n’ Imana. Umuntu yatanze ubugingo bwe biramworohera gutanga n’ibintu bye ariko birakomeye kubwira umuntu atariha Imana ngo umubwire gutanga ubutunzi bwe ngo afashe abakene, imfubyi kuko aho ubutunzi bw’ umuntu buri niho n’ umutima uba.
Tugiye kwiga kwitanga ugatanga n’ ibyawe kandi ukumva ko witanze koko. Gukorera Imana mbere ya byose ni inyungu zacu kuko icyo ubiba nicyo uzasarura kuko ikitanyeganyeje umutima wawe n’uw’ Imana ntikizawunyeganyeza. Imana n’ ijyya kugusubiza niko bizamera abantu ntibahabwa imigisha ingana biterwa nibyo wabibye.
Imana tuyiha umwanya usagutse, ariko yari ikwiye gufata uwa mbere niyo idusabye ku byacu ni 1/10 ariko nacyo kikatunanira gutanga kugeza ubwo ivuze ngo basi nimungerageze murebe ko ntabaha umugisha(Malaki 3:10) idufitiye imigisha myinshi ariko yabuze abayikundisha umutima wose, ngo ibahe umugisha.
Abatanze bigomwe bakagira umugisha:
Aburahamu yamenye Imana arayikurikira ava mu byaha hashize iminsi Imana imuha ihishurirwa amenya ko kugenda yubaka ibicaniro ari byo bizamuhesha umugisha, undi munsi asurwa n’ abagabo 3 ahishurirwa ko ari Imana imusuye iri mu butatu abo bagabo ababagira inka yose atanga mu butunzi bwe Imana irabireba ihita imusezeranya umwana, hashize iminsi imusaba gutamba Isaka kugira ngo irebe ko ayikunda yemeye kumutanga iravuga ngo noneho menye ko unkunda imwereka intama yo gucungura Isaka, kandi imuha amasezerano akomeye yo kuba sekuruza w’amahanga kugeza uyu munsi twitwa urubyaro rwa Aburahamu kuko yamenye gutanga.
Icyatumye igitambo cya Kayini kitemerwa ni uko atatekereje ngo ahe agaciro ibyo agiye gukora uwabanje kubitekerezaho Imana yaramwemeye Kayini ahita agira ishyari aramwica n’ubu niko bimeze ishyari riracyari mu bantu ariko nawe wakwemerwa uramutse utekekereje ibyo ugiye gukora.
Imana yakijije Maria abadaimoni 7 undi munsi yibutse aho yamukuye amusukaho amavuta ahenda. Utekereje neza icyo Yesu yakoze mu buzima bwawe wayituriki? Ariko abantu baribagiwe ineza y’ Imana Yuda yarakajwe n’ayo mavuta kuyasuka kuri Yesu ngo apfuye ubusa kandi yari kugurishwa agafasha abakene, Yesu ati abakene muzahorana nabo, n’ubu umwuka wa Yuda urahari ubuza abantu gukorera Imana ubereka ko ibyo batanze bipfuye ubusa ariko gutanga bizana umugisha kuruta guhabwa.
Numvise ubuhamya bw’ umuntu w’umukire wagiye mu rusengero Pastor atangaza ko bafite icyifuzo cy’amafaranga ibihumbi magana atatu ahita avuga ngo ubwo bambonye buriya bazi ko ari njye urayatanga, ahita atanga amafaranga 3 ngo abahime. Ariko icyamutangaje ni uko babonye ibihumbi Magana atatu bashakaga hamwe n’amafaranga 3 amwe yatanze atangazwa n’uko abonetse atari we uyatanze. Gukorera Imana n’ umugisha kuri wowe kandi utabikoze abandi babikora ariko wowe ntuzunguke. Imana iguhe umugisha ko ugiye kwitanga wowe ubwawe nibyo utunze bikaba ibyo umucunguzi. Ukundishe Imana umutima wawe wose n’ ubwenge n’ imbaraga zawe zose ikindi ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.
Mwari kumwe na Pastor Desire ubakunda akabifuriza amahoro y’ Imana ushaka gukomeza gufashwa, sura www.agakiza.org
“Maze Ishobora byose izakubera umutunzi, n’ ifeza y’ igiciro cyinshi” -Yobu 22:25-30
Imana ni byose kuri twe byaba iby’ Umwuka cyangwa ibyo mu buzima busanzwe ariko kenshi tuyizerera ibisanzwe byo mu buzima busanzwe ariko ni Imana irimo byose.
Rimwe Yesu yatanze imigati abantu barahurura ariko uwo munsi ntiyayibaha ababwira ko ariwe mutsima w’ ubugingo birababaza bahera ubwo bamuva inyuma byumvikana ko bari bamuzi uruhande rumwe ariko badashaka kumenya ko ariwe mutsima w’ ubugingo.
Iyo tuvuze Yesu tuba tuvuze kamere ye, imbaraga ze, ubutware bwe, kuko ariwe byose kuri twe ariko abantu barashaka amahoro, amafaranga, ubutunzi ariko ubitanga bataramushaka niwe ukwiye kubanza ibindi bigakurikira. Kandi muri we byose birimo; Abaroma 8:32 havuga hati: “Iyaduhaye Kristo izamuduhana n’ ibindi byose”.
Kubwo kudahishurirwa ibiri muri Kristo Yesu, Abakristo benshi bameze nk’ umuntu wakwicara ku gasozi ka Zahabu ariko akazicwa n’ ubukene n’ inzara kuko atazi ko zihari, tumeze nk’ umuntu baha telefone n’ agatabo kamuyobora uko ayikoresha ariko kuko atazi gusoma, telefone ikamupfira ubusa. Iyo urangije kwiga baguha Diplome bakakubwira ko izaguha byose uzifuza mu buzima iramutse ikoreshejwe neza ariko ugiye ukayibika mu kabati wakena ukamera nk’utigeze yiga. Bimeze na none nk’uwaguha sheki ukayibika mu nzu ntujye kuri banki yagupfira ubusa.
Ubundi n’abakorera satani arababesha kuko nta mugisha n’umwe afite nibyo ashukisha abantu nibyo yiba kuko azanwa no kwiba no kwica no kurimbura (Yohana 10:10) ariko ntabera hose icyarimwe, kandi ntamenya icyo dutekereza ahubwo aduteramo ibitekerezo bye tukagira ngo ni ibyacu ariko Yesu yaramutsinze natwe turi abatsinzi no kurutaho.
Kumenya Imana ko ariyo ifite byose bizakurinda kuyivaho wiruka inyuma y’ ibigukura kuri yo. Hari uwamenye umutungo wari mu myenda ya Yesu maze aravuga ngo n’ubwo nakora ku myambaro ye gusa nakira ahita akira uburwayi yari amaranye imyaka 18.
2. Icyo gihe uzishimira Ishobora byose uzayisaba nayo izakumva; hari abantu bari mu by’ Imana batabyishimiye kuko amaso yabo ahora ku bindi no ku bantu ariko Imana uyigire iya 1 mu buzima bwawe izakunezeza. Icyo gihe uzayisaba nayo izakumva kuko ni umubyeyi w’ imbabazi, uzahigura imihigo yawe, icyo wagambiriye kizakubera uko wagishakaga, umucyo uzarasa mu nzira zawe. Iyo umucyo utarakurasira wumva ukijijwe ariko imiryango ikinze ariko icyo gihe imiryango yose izakinguka uko umucyo wakurasiye umwijima w’ ibibazo wakuweho.
Biragoye ko utsinda amaganya ariko ikigutera kuganya kitarakurwaho ariko Imana ifite imibereho yawe mu kuboko ishobora kugukiza amateka mabi. Iyo usomye, Imana yahaga imigisha yo mwuka abera ba kera ariko n’ ubuzima busanzwe, no mu gihe cy’ intumwa biblia ihamya ko nta mukene wababagamo n’ ukennye yahabwaga icyo akenye(Ibyakozwe n’ intumwa 4:37).
Nuhura n’ ibikugusha uzabona ikikubyutsa, kuko abanzi bazagutera baturutse mu nzira imwe bahunge baciye mu nzira ndwi, kuko Uwiteka iyo agushyigikiye bituma n’ abanzi bawe buzura nawe.
Icyo gihe izarokora n’ uwuriho igicumuro, Abaroma 8:1 Abari muri Kristo Yesu nta teka bazacirwaho, nyuma y’ urupfu hari urubanza ku muntu wese utaremeye kwakira Yesu nk’ umwami n’ umukiza.
Nkwifurije guhishurirwa ubutunzi buri mu Mana kuko byose birimo. Mwari kumwe na Pastor Desire Habyarimana ubakunda akabifuriza umugisha w’ Imana ushaka gukomeza gufashwa wasura website yacu www.agakiza.org hari ibyiza byinshi.
«N’icyo uvuze ndagikora, kuko wangiriyeho umugisha nkakumenya izina» - Kuva 33:17
Igikomeye mu buzima bw’ ubukristo ni ukwinjira mu kubaho kw’ Imana iyo winjiye muri ubwo bwiza imirimo itangira gukoreka, imisozi y’ ibigeragezo igasenyuka, abadaimoni barahunga, ibyo twabonaga bidashoboka bigashoboka. Iyo hatariho kubaho kw’ Imana haba hari kubaho kw’ ibibazo ukumva uraremerewe kandi ntacyo wakwerekana, amaganya akaza, ibyishimo bikabura, ukumva ikirere gifunze, wasenga ukumva ntibigenda. Ibi rero na Yesu byamubayeho ari Getsemani, ahagarika umutima abira ibyuya bivanze n’ amaraso (Luka 22:39-46).
Mose yagiye gushaka mu kubaho kw’ Imana kuko Abisirayeri bari bacumuye ku Mana, nuko ibwira Mose iti: « Ngendeye hagati yanyu isaha imwe nabica», ariko kuko Mose yari azi umumaro wo kuhaba kw’ Imana ndetse n’ icyo kwakoze muri Egiputa, abwira Imana ko batahaguruka batajyanye nayo. Abisirayeri bari ubwoko butagonda ijosi; nawe tekereza uwabonye ibyo bitangaza byose yarangiza akicurira ikimasa akagisenga ngo nicyo cyamukuye muri Egiputa (Ese twe twabonye ibitangaza bike?)
Natwe twabonye Imana ikora ibitangaza, iturokora impfu nyinshi, itubeshaho mu buryo bukomeye, iduha umugisha ariko dutangiye kwicurira utundi tumana; umuntu akumva abeshejweho n’ ubwenge bwe, n’ imbaraga ze n’ icyubahiro afite, cyangwa ubutunzi afite, ibyo bigatuma yimura Imana akimika ibyo Imana yamuhaye, ndetse akagera aho akibagirwa Imana kandi burya icyo umuntu akunda kuruta uko akunda Imana kiba ari ikigirwamana.
Abantu bagiye bimura kuhaba kw’ Imana bigeze ubwo abantu basubiye mu byaha bikomeye kandi baba mu nzu y’ Imana; kwica, kwiba, kuroga, gusambana, urugomo, ubugambanyi n’ ibindi byinshi bihari. Urugero: Mu Rwanda muri Mata 1994 abakristo bari 90% ariko amahano agwirira igihugu kuko n’ubwo abakristo ku izina bari bagwiriye ariko nta kuhaba kw’ Imana kwari guhari kuko abo bose iyo baba batunze Imana muri bo ibyabaye ntibyari kuba. Tugarure kuhaba kw’ Imana, tukugaruze kwihana bityo ibihe byo guhembuka bibone uko biza bivuye ku Mana(Ibyakozwe n’ Intumwa 3:19)
Iyo kuhaba kw’ Imana guhari uraryama ukizigura, ntiwikanga ikibi, ntiwicwa n’ amaganya, icyo usabye cyose wizera ko ugihawe kuko uyigiriraho umugisha ikakumenya izina, izakubwira ngo witinya nuca mu mazi ntazakurengera nunyura mu muriro ntuzashya(Yesaya 43:1-3).
Umuntu yakoreye umwami, bigeze igihe cyo guhembwa abwira umwami ati “Igihembo nshaka ni uko wamenya izina, aho wakoreye inama ukampamagara nkaba iruhande rwawe»; Umwami arabimwemerera. Iyo yabaga yakoresheje inama yaramuhagaraga abaturage babonye ko aziranye na nyakubahwa bamuzanira inka ngo azabavugire ku mwami akira kuruta abemeye ibihembo by’ibwami. Icyo tubuze ni ukuhaba kw’ Imana gusa ibindi bizakorwa nayo.
Ibibazo ufite bikomeye ni uko nta kuhaba kw’ Imana kuba mu rugo rwawe, mu kazi kawe, ubuzima bwawe bwa buri munsi ntibugaragaza Imana, niyo usenga usengera ibishira gusa wabuze Imana mu bibaho byose; hindura amasengesho wiyunge nayo kugira ngo ugire amahoro umucyo ukurasire, ibyiza bitangire bikuzeho , amen!
Mwari kumwe na Pastor Desire Habyarimana ubakunda akabifuriza amahoro y’Imana wifuza gukomeza gufashwa wadusura www.agakiza.org
Zaburi 30:5b Ahari kurira ko ararira umuntu nijoro ariko mu gitondo impundu zikavuga.
1. Umuntu yatangiriye kurira muri Edeni ; kuva icyo gihe umubabaro, umuruho biba biratangiye kuko ubwiza bw’ Imana bwari buvuye ku muntu.
- Iyo Umwana avutse kugira ngo bamenye ko ari muzima nuko arira kandi iyo arize bose baraseka bakishima kuko ari muzima ; ariko nkeka ko arizwa n’uko yari ari ahantu heza, none akaba aje mu muruho w’ isi.
- Abantu barira bo barizwa n’ iki ? Imibabaro n’ imiruho byo mu isi nibyo bituriza. Burya kubyara birariza no kutabyara nabyo birariza, kutiga birariza ariko no kwiga cyane binaniza umutwe, gusonza birariza ariko no guhaga kugeza ubwo bazagukura ku biryo bitewe n’ uburwayi ufite nabyo n’ amarira, gukira ntubirye byose birimo amarira.
Abakene bifuza kuba abakire ariko n’ abakire nabo bararira kuruta abakene. Imigabane yose y’ isi yuzuye amarira. Abanyafurika bifuza kujya i Burayi no muri America ariko n’abaho birirwa biyahura bashobewe !
Kuki Imana nziza yemera ko turira kandi turi abana bayo ?( ndavuga abakijijwe) si uko itwanga iba igira ngo itwigishe kuko nitumara kubivamo tuzigisha abandi ko Imana ari umutabazi : burya utarashonje ntiwamenya abashonji, utaravuzwe wavuga abandi, utarakennye wasuzugira abakene, niyo mpamvu ari ngombwa kubinyuramo kandi ukibirimo birumvikana ko bikuriza. Paulo yaravuze ati "nigishijwe guhaga no gusonza kuba muri byinshi no muri bike ariko muri byose nshobozwa na Kristo umpa imbaraga."
- Burya umuntu yibagirwa vuba : iyo ushonje 2 ushobora kwemeza abantu ko kuva uvuka utararya kandi iyo uhaze ushobora kwemeza abantu ko utigeze usonza. Umuntu wese yibagirwa vuba. Kera utarabona akazi wumvaga ari ikibazo ariko umaze kukabona kakakubana kenshi nabyo birariza.
2. Umumaro wo kurira : Imana ihindura ayo marira umuti wo gusiga ku maso ugahumuka ukayibona ukundi gushya. Kandi Imana ikunda gushimwa. Burya abantu bose bashima Imana ni ababa banyuze mu marira hanyuma bakabona Imana ibatabara bakayishima. Birumvikana ko uwayibonye imutabara adasa n’uwapfuye kuza mu iteraniro bisanzwe.
- Ibyo wita bibi kuri wowe bizavamo ibyiza utangare. Yosefu akiri kwa Potifari ntiyari azi ko azatabarwa ariko amarira ye Imana yarayahinduye. Ibyari kurira bivamo guseka mu gihugu cyose.
- Ikindi gituma Imana yemera ko turira ni uko iba ishaka kudukuramo kamere. Biblia ivuga ngo mu byaha niho Mama yambyariye : Twaremanywe gukiranirwa ; birumvikana ko kugira ngo utandukane n’ibyo byose bigusaba kwemera kubabara ariko ugatandukana na kemere. Kugira ngo uhinduke uve ku ngeso runaka biravuna.
- Urugero : Umwana utinya amazi iyo bamwoza ararira akabona kujya mucyo bamwogerezemo ari nko kujya mu rupfu, ariko umugambi nyina aba afite aba agira ngo amukize umwanda, amusige, amuhe amata, amuryamishe hanyuma akure neza, ariko umwana we siko abibona. uko Yesu abona ibintu siko tubibona ariko humura nyuma yo gutunganywa tuzavamo duseka dufite agaciro kuko twihanganiye ibitugerageza.
Bwira Satani uti "ubu ndi kurira ariko igitondo kiraje nzaririmba kandi ntibizahora bitya." Burya byose bifite impamvu ku mwana w’ Imana ntakiba Imana itagifitemo inyungu. Umuti w’ ibigeragezo ni ukubisuzugura ukabifata nk’ ibitariho. Menya ko ibiryo by’ ikigeragezo ari amaganya iyo wiganyiriye uba ukigaburiye kikabyibuha kikarushaho kukwica ariko ushimye Imana uba ugiciye intege Satani nawe agahunga. Kurira kwawe bifite iherezo Humura ! Hamwe n’ ibitugerageza azaducira akanzu kugira ngo tubone uko dukomeza gusenga.
Dukwiye kwiga guca intege ibicantege. Yobu yaciye intege Satani Imana imushumbusha kabiri ibyo yari yarabuze kurira bihinduka guseka. Dawidi niko byamugendekeye ijoro ryo kurira yarimazemo igihe ariko amaze kugera ku bwami yasanze Imana yaramubereye umwungeri muri icyo gihe cyose. Humura ibyiza birahari mu Mana gusa igikwiye kukuriza kuruta ibindi n’uko waba utari muzima mu bugingo ; ariko niba uri amahoro mu mutima wawe humura kurira kwakurarira ariko igitondo kiraje impundu zivuge. Amen !
Mwari kumwe na Pastor Desire ubakunda akabifuriza umugisha w’ Imana.
Nshuti zanjye dufatanyije umurimo w’ Imana.
Njyewe n’ Umuryango wanjye tunejejwe no kubifuriza Noheli nziza n’ Umwaka mushya muhire wa 2013. Turabashimira ubwitange n’ umurava mwagaragaje mukudushyigikira muri uyu murimo utoroshye wo kuzana abantu kuri Yesu no gusenya ubwami bw’umwijima twubaka ubwami bw’ Imana.
Tubifurije ibihe byiza muri izi mpera z’ Umwaka mwitegura no gutangira undi ibyo mutabashije kugeraho Imana izabahe kubibona byose muri 2013.
Kandi hamwe n’amasengesho yanyu n’ inama nziza zubaka nk’izo musanzwe mutugira no gutanga ubutunzi bwanyu turabizeza ko tuzakorana umwete n’ umurava kugirango twuzuze inshingano yacu yo kuzana benshi kuri Yesu. Na none turacyishimiye gukomeza gufatanya namwe umurimo w’ Imana kuri uru rubuga www.agakiza.org. Imana ikomeze kubuzuza ubuntu bwayo.
Turabakunda tubifurije ibyiza buri gihe. Umuryango wa Pastor Habyarimana Desire.
Kuva kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Ukuboza kugeza kuri iki Cyumweru, kuri Paroisse ya Kicukiro Shell y’itorero rya ADEPR haberaga igiterane kigamije kumurika ku mugaragaro urubuga rw’ivugabutumwa www.agakiza.org.
Nk’uko byasobanuwe na Pasiteri Désire Habyarimana washinze akaba anayobora uru rubuga, agakiza.org rwashinzwe nyuma yo kubona ko ikoranabuhanga rya internet rikoreshwa muri byinshi byiza n’ibibi, ariko ko rishobora kuba umuyoboro wo gutambutsa ubutumwa busana imitima.
Pasiteri Désire yasobanuye ko bashaka kwifashisha uru rubuga mu gukora ibikorwa bindi bitandukanye, birimo gukangurira urubyiruko kurwanya ibiyobyabwenge, gufasha abakene n’ibindi, byose bijyana n’ijambo ry’Imana.
Mu ijambo rye, Pasiteri Tom Rwagasana, Umuvugizi wungirije ushinzwe ubuzima mu itorero rya ADEPR, yishimiye igikorwa cyo gushinga uru rubuga rwa internet avuga ko ari bumwe mu buryo bwo gukora umurimo w’Imana habwirizwa ubutumwa bwiza.
Yasabye abakora itsinda ry’abakora kuri uru rubuga kwirinda gushyiraho inyandiko z’ibihuha by’ubuhanuzi bw’ibinyoma, gukiniraho politiki n’ibindi bitajyanye n’umurimo wo kwigisha abantu ubutumwa bw’Imana, ahubwo ko hakwiye kuba ahantu abantu baruhukira imitima.
N’ubwo urubuga www.agakiza.org rwashyizwe ku mugaragaro kuri iki Cyumeru, rwatangiye gukora mu ntangiriro z’umwaka wa 2011, kuri ubu rukaba rusurwa n’abantu barenga 15,000 buri munsi, ndetse hari benshi bakurikiranye inyigisho z’ijambo ry’Imana kuri uru rubuga bemeye kwihana ibyaha baranasengerwa, abandi batanga ibyifuzo birakemuka nk’uko byatangajwe na Pasiteri Désire Habyarimana.
Urubuga Agakiza.org rugizwe n’inyandiko zitandukanye zirimo izikoze mu buryo bw’inkuru zisanzwe zivuga ibyabereye hirya no hino bifite aho bihuriye n’ubuzima bwa gikirisito, inyigisho zanditse, inyigisho z’ibijyanye n’ubuzima, inama ku bashakanye, n’izindi. Kuri uru rubuga kandi hariho indirimbo z’Imana zitandukanye ndetse n’urubuga rw’ibyifuzo bisengerwa n’itsinda ry’abagize agakiza.org.
Muri iki giterane kandi, abagize urubuga agakiza.org baboneyeho umwanya wo kwerekana ibikenewe mu bushobozi kugira ngo uru rubuga rikomeze gukora, dore ko rudakora ubucuruzi ahubwo rubeshwaho n’inkunga. Amafaranga angana na miliyoni 48.000.000frw niyo akenewe nk’inkunga kugira ngo uru rubuga rukomeze gutera imbere, akazifashishwa mu kubona ibikoresho ndetse no kuvugurura imikorere y’uru rubuga mu rwego rwo gukomeza kugera kuri benshi mu buryo bunoze.
Korali Jehovayire igizwe n’abanyeshuri bo muri Kaminuza Yigenga ya Kigali(ULK) n’umuhanzi Frère Manu ni bamwe mu bataramiye abari muri iki giterane kitabiriwe n’abantu batandukanye barimo abayobozi bakuru mu itorero rya ADEPR no mu nzego za Leta.
Inkuru mumafoto:
Muri iki gihe ; ntabwo ari ahantu henshi wabona ishuri wiga utazishyura amafaranga y’ishuri. Iyo usomye bibiriya mw’isezerano rishya, usanga twebwe abakristo twitwa abigishwa « Yohana 8 ; 31 ». Umwarimu wacu ni Yesu « Yesaya 48, 17 ».
Uwo Mwalimu niwe udutegurira inyigisho ya buri munsi . Inyigisho yose iba iteguye neza, ifite : umutwe (chapitre), ingingo, ibyiciro (section), n’uduce (paragraphe) . Afite n’ibikoresho yigishirizaho (matériel didactique) bituma umunyeshuri yumva neza amasomo.
Umunyeshuri ntabwo ashobora kubwira umwarimu ngo ibi uri kunyigisha simbishaka cyangwa se ngo amutegeke guhindura isomo yateguye kumwigisha. Intego y’umwarimu wacu, ni ukugira ngo dukizwe imyanda ya kamere. Mu baroma 8 : 8 hatubwira ko abari mu butware bwa kamere badashobora gushimisha Imana.
Twifashishije urugero : uri mwishuri, Mwalimu ashaka kuguha isomo ryitwa « kwihangana » ibyo yifashisha nk’ibikoresho akeneye mu cyimbo cy’ ingwa n’urubaho ni umukozi wo mu rugo, umugore wawe, umugabo wawe, umukoresha wawe ku kazi cyangwa umuturanyi.
Mwalimu atanga isomo rye, akwigisha kwitwara neza mu gihe abo tuvuze haruguru bakora ibitagushimisha cyangwa se ibihabanye n’ibyo ushaka. Mwarimu rero ntareba ibyo abo bakoze « action » ahubwo areba uko wowe wabyakiriye « réaction » nk’umunyeshuri uri kwiga isomo ryitwa « kwihangana ».
None se ubundi wowe urakajwe n’uko bitagenze neza, n’uwaguteye kurakara ariwe gikoresho mwarimu yifashishije mu isomo rye (materiel didactique), ninde ufite uburwayi ? Uwaguteye kurakara ni igikoresho. Uwo guhinduka ni wowe ni jyewe.
Iri somo kugira ngo ryumvikane neza, bisaba ko umunyeshuli abanza kwemera ko afite uburwayi bwo kutihangana ; bwo kurakara, bwo gutukana, n’ibindi bijyana n umujinya. Benshi baribeshya bakibwira ko guhora babyihana aribyo bizabakiza kandi ntibikizwa no guhora ubyihana ahubwo bikizwa no kwemera uko uri, ukareka gutunga agatoki ababigutera, ahubwo ukabyemera, ugasaba Imana kugutabara.
Iyo ubashije kugera aho, Mwalimu aranezerwa kuko abona ko wumvise inyigisho. Ni wowe ari kwigisha ; ni wowe munyeshuli we ; Iyo twiga duhindura imyumvire y ibintu ; tugahindura n imyifatire.
Ikintu cyica abantu akenshi iyo bari mw’ishuri n’ uko badashaka kuryiga bonyine ; bashaka kwicarana nabandi ku ntebe yabo. Aha rero hajya habaho kuhatinda kubera gutinda gusobanukirwa ko ishuri wiga ari iryawe wenyine . Ushobora gusibira kenshi mw’ ishuli rimwe kugeza igihe uzemerera mwalimu ko wamenye ko wowe udashaka guhinduka ahubwo ushaka ko abaguteza ibibazo aribo babanza guhinduka.
Umuntu umwe yigeze kumbaza ati ; iyo wirebye mu ndorerwamwo ugasanga hari utwanda tukuriho, ya ndorerwamo urayimena cyangwa urihanagura ? None se iyo urakara urtyo, Ni uwo mukozi wawe ufite ikibazo cyangwa se ni wowe warakaye uburakari nk’ubw’ ingwe ? Genda wirebe mu ndorerwamo uko usa.
Mbahaye ubuhamya bw’ibyambayeho nkarakara, nkunda amavuta y’inka cyane. Noneho nza gufata icyemezo cyo kuzajya nyahisha umukozi kuko yayaryaga cyane akancura. Iteka ngiye kuyarunga mu biryo nasangaga yagabanutse. Rimwe byananiye guceceka mubwiza uburakari bwinshi icyo ntekereza. Umwana muto wari uri iruhande rwanjye aranseka cyane ; uko aseka nkarushaho kubarakarira bose. Sinzi ukuntu uwo mwana nawe atakubiswe muri ako kanya. Kubera iki ? Amavuta y’ inka arashira umuntu akabona andi. Igihe cyarageze menya icyo ndi kwigishwa.
Muri iryo somo nakuyemwo ibintu bitanu :
Ubusambo,
Uburakari
Kuvuga nabi
Kurwana
Gusakuza
Nawe wamfasha ubwo hari ibindi ntamenye mwalimu yari kunyigisha no kunkosora. Ikinshimisha muri ibyo byose nuko iriba ry’ amaraso Mwalimu wacu (Yesu) yadufukuriye i gologota ritarakama. Iryo riba ryoza ririya co ryose mubonye aho haruguru.
Ndashimira Imana kuri iryo somo nahawe nta mafaranga yo kwishyura nsabwe ; namenye uburwayi bwanjye ; ubu sinkiyahisha ; nyashyira ahabona tugasangira kandi nkabona nawe yishimye. Asigaye ayarya adatinya, atabanje kwiba.
Byakubera byiza nawe ukurikiranye umwigisha, burya hari ibyo ashaka kugukiza. Ubwo se buriya busambo nari kuzabujyana mw’ijuru ? ariko narakize. Nawe, wirinde gutunga intoki ahubwo wemerere umwigisha agutabare kuko usibye biriya bikoresho biri kugufasha guhabwa isomo, nawe ntiworohewe muri kamere. Shaka uko watanga igisubizo cyiza, umwarimu aguhe impamyabumenyi y’ikirenga, Imana iguhe umugisha.
Nzohabonayo Felicite.
Wa mwigisha wacu (YESU) twaganiriyeho mu cyumweru gishize , aratwigisha kandi akadutegurira n’ ameza ariho ibyokurya n’amazi yo kunywa. Yesaya 30 :20-21 haravuga ngo : « Kandi nubwo Uwiteka akugaburiria ibyokurya by’amakuba n’amazi y’agahimano, abakwigisha ntibazongera guhishwa ahubwo amaso yawe azajya areba abakwigisha, kandi nimujya kunyura i buryo cyangwa i bumoso, amatwi yawe azajya yumva ijambo rigutururtse inyuma rivuga riti « Iyi niyo nzira mube ariyo mukomeza. »
I. IBYO KURYA BY’ AMAKUBA N’AMAZI Y’ AGAHIMANO.
Hari ubutumwa butabera bwiza amatwi yacu kuko butatworohereza. Ariko kandi iyo witegereje ubuzima bwacu bwa buri munsi usanga nta wumara kabiri atarahura n’ikintu kitamushimisha.
Nta wundi muti uvura kamere Yesu yadutunganyirije usibye kutugaburira ibyokurya bibishye n’amazi asharira kugirango iyo kamere ikunde ipfe. Kamere ntizajya mw ijuru. Kamere iradutinza gusa ikaduhisha ubuzima bwo mu mwuka bwiza bw’umutuzo.
Abagalatiya 5: 24, bibiriya itubwira kubamba Kamere.
iti: “ Aba Kristo Yesu babambanye kamere, n’iruba, n’irari ryayo.” Yesu siwe ubamba kamere cyangwa uyica. Niwowe wemera kurya no kunywa ibyo yaguteguriye. Dutanze nk’urugero,hari umuti uvura marariya urura cyane witwa “quinine” . Iyo umuntu yawufashe neza nk’uko muganga yabimutegetse, akira neza. Ariko iyo awufashe nabi cyangwa ntuwunywe, ntakira marariya.
Dawidi yigishijwe isomo ryitwa « KWANGWA UZIRA UBUSA » Uyu Dawidi yariye ibyokurya bibishye, anywa n’amazi arura bivuye ku Mana kuva akiri muto. Dusomye mu gitabo cya1 samweli 25 : 1…tubona ukuntu Sauli yamuhagurukiye kugeza igihe amuhunga akajya mu butayu bw’ iParani. Hano ikintu twakuramo n’uko hari igihe kubwo kutumva ibyo uri kwigishwa uhunga ntugume mw’ishuli, ugakomeza kugira ibibazo bitagira igisubizo. Ndatekereza ko hejuru y’amasengesho ya Dawidi, ahari yumvaga nawe mu mutima atishimiye Sauli, akajya yumva nta rukundo amufitiye.
ABAKWIGISHA NTIBAZONGERA GUHISHWA.
Sauli yabonetse nk’umwigisha ariko hamwe n’ ibyo Dawidi yabonye n’undi mwigisha witwaga Nabali. Uyu Nabali yaje agaragaza neza icyo Dawidi yari ari kwiga. Bibiriya itwereka uko Dawidi yatumyeho Nabali ngo abahe ibyo kurya akoresheje amagambo meza cyane noneho Nabali akamusubiza ati : Dawidi n’iki ? Kandi mwene Isayi n’iki ?
Utwo tugambo tubiri tutaryoheye amatwi duhagurutsa umugabo witwa Dawidi, yumva yasuzuguwe n’abe bose, afata abagabo b’intwari magana ane yitegura gutera Nabali. Ibya Dawidi, abantu bari bazi ko ari umuntu mwiza cyane w’umukiranutsi ajya ahagaragara.
ati : « Umuntu wese niyambare inkota ye. », nawe abajya imbere yambaye iye nk ‘umugaba w’ingabo zigiye kurwana n’ikigoryi Nabali. Mbega umuruho w’ ubusa !
Tekereza nawe imbaraga utakaza uri gutekereza ku gasuzuguro wabonye bariya cyangwa aba bagusuzuguye. Ikibabaje n’uko muri iyo ntambara yo kurwanya Nabali utayibamo wenyine. Umuryango wawe, inshuti zawe, abakwegereye bose ubaha kuri ibyo byokurya nayo mazi bibishye. Ariko byajya kubiha, bikaba ari wowe bisharirira.
II. KUNYURA I BURYO CYANGWA I BUMOSO.
Dawidi akimara kwumva amagambo ya Nabali ntiyapfukamye ngo asenge nkuko yajyaga abikora. Yahise yifatira ingamba zo kwihorera. Aho yari anyuze iburyo cyangwa i bumoso.
Nigeze mpura n’umugore ambwira ko yafashe icyemezo cyo kumara ibyumweru bibiri arakariye umugabo murugo atamuvugisha kugira ngo amwumvishe kuko hari ibintu batumvikanagaho. Muri icyo cyemezo cye murumva ko hari byinshi yigometsemo.Ubwo nawe yari afashe indi nzira.
Uko niko tumeze. Twihutira gufata ibyemezo kubyo tugezemo, tugashakira igisubizo muri twe ubwacu, ku bavandimwe, ku inshuti n’ahandi. Icyerekana rero ko ari isomo ry’Imana nuko usanga muri uko gukikira tunyura mu nzira twiciriye, hose nti tuhabona igisubizo cy’ikibazo dufite.
III. AMTWI YAWE AZAJYA YUMVA IJAMBO RIGUTURUTSE INYUMA RIVUGA RITI : IYI NIYO NZIRA ABE ARIYO MUKOMEZA.
Iryo jwi rituruka inyuma ni iry Umwuka Wera w’ Imana. Aho ubona ari nta nzira cyangwa ibisubizo. Niho ugomba gukomeza kunyura usenga kuko niho igisubizo kiri.
Aho uri kwanga guca niho hari umuti wawe. Tekereza neza ikikubuza kuhanyura. Urasanga ari kwanga kubabara, kutubaha Imana, n’ibindi….Yesu ari gusenga cyane, Imana yamubwiye ko Inzira ari ukujya ku musaraba.
Akagezi keriti kamaze gukama Eliya ntiyabwiwe guhungira ku mutunzi ufite byose. Yabwiwe kujya kumupfakazi utari azi ko aramuka we n’umwana we. Ku mupfakazi harasuzuguritse. Eliya yarahageze, agira umugisha hamwe n’uwo muryango wamwakiriye.
Ntabwo Imana ifite umugambi wo kutubabaza ahubwo n’uko hari imyanda myinshi iba mu muntu kandi ikaba igomba kumuvamo kugirango yere azabane n’Imana. Isafuriya n’igikoresho cyo mu rugo gifasha guteka ibyo kurya. Iyo bagiye kuyikoresha irozwa, bakayikuba. Iyo ishiririza bwo n’ibindi. Iyaba yashoboraga kuvuga, yabwira uyikuba iti urambabaza. Kandi nubwo yabivuga, nyirukuyoza ntiyayireka kuko ashaka kuyikoresha isa neza.
Nawe uri igikoresho cy’Imana igomba kukwoza, ikagukuba kugirango uyikorerere usa neza.
Igisubizo cyawe, si ukubyanga, si uguhunga, si ukujya iburyo cyangwa i bumoso, ahubwo ni ukubaza Imana mu masengesho uti hano uri kunyereka iki? N’uwuhe mwanda uri kunkiza? amatwi yanyu azokwumva ijambo ribaturutse inyuma rivuga rit’iyi niyo nzira abe ariyo mukomeza.”
Emera kwigishwa, ni Umwigisha mwiza ushaka ko uzajya mw’ijuru usa neza.
Bibiriya iravuga ngo: “kuko Imana Itaduhamagariye kwanduzwa , ahubwo yaduhamagariye kwezwa. Nicyo gituma uwirengagiza ibyo ataba ari umuntu yanze, ahubwo aba yanze Imana iha mwebwe Umwuka wayo Wera.”(Abitessalonike 4 : 7 – 8).
ARIKW’ IYO TWIMENYE UKO TURI, NTIDUTSINDWA N’URUBANZA ( Bibiriya y’ikirundi.) 1 ab’Ikorinto 11: 31
ARIKO TWAKWISUZUMA NTITWAGIBWAHO N’URUBANZA. ( Bibiriya y’ikinyarwanda.) 1 ab’Ikorinto 11: 31
Mu mutima w’umuntu habamwo imyanda myinshi kandi y’ubwoko bwinshi twagereranya n’ikimoteri cyangwa na “immondices”.
Turasoma Abagalatiya 5: 19 - 21 Dore imirimo ya kamere iragaragara ni iyi: gusambana no gukora ibiteye isoni n’iby’isoni nke, no gusenga ibishushanyo no kuroga no kwangana no gutongana n’ishyari n’umujinya n’amahane no kwitandukanya no kwirema ibice no kugomanwa no gusinda n’ibiganiro bibi n’ibindi bisa bityo…
Umwanditsi w’Igitabo “L’HOMME SPIRITUEL” Watchman Nee agabanya iyo myanda mo ibice 5. Iyo myanda yose iba muri Kamere
Igice cya 1: IBYANGIZA UMUBIRI ( Gusambana, gukora ibiteye isoni n’ibyisoni nke)
Igice cya 2: GUKORANA N’IMYUKA MIBI (gusenga ibishushanyo no kuroga)
Igice cya 3: IBYO MU MARASO ( kwangana, gutongana,ishyari, umujinya n’amahane.)
Igice cya 4: KWIREMA IBICE (Kwitandukanya, kwirema ibice no kugomanwa)
Igice cya 5: UBUSAMBO ( Gusinda, ibiganiro bibi n’ibindi.)
Noneho ubu tugiye kureba igice cya mbere, ibindi bizakurikiraho nyuma.
I. Gusambana, gukora ibiteye isoni n’iby’isoni nke.
Nubwo abana b’Imana bafite kamere y’Imana, ariko na kamere y’ icyaha nayo ibana nabo ( 1 Yohana 1 : 8 . « Nituvuga yuko ari nta cyaha dufite tuba twishutse, ukuri kuba kutari muri twe. »
Kamere tuvuga ntishimisha Imana nicyo gituma hahoraho intambara hagati yizo kamere zombi ( kamere y’Imana na kamere y’icyaha.). Kugira ngo umukritso agende anesha agomba kumenya ko muri we harimo kamere ebyiri zidasa. Kubihakana cyangwa kutabyitaho bimutera kudakura mu buryo bwo mu mwuka.
Natangajwe cyane no kubona intumwa Pawulo atangirira kwigisha kuri izi nyigisho z’umwanda wo Gusambana, gukora ibiteye isoni n’iby’isoni nke. Ushobora kwibaza uti umukristo ufite umugabo cyangwa umugore, umukozi w’Imana, cyangwa umuntu wese wubaha Imana mbese yagira iyo kamere.?
Arayifite koko ! Inzandiko za Pawulo nka zose zihugura abantu bihannye. Imana iyo yigisha umuntu kuri iyi kamere, ibimwigishiriza mw’ibanga.
Nk’ urugero, hari ubwo ugira ibitekerezo byo kwifuza uwo mudahuje igitsina, ukumva uramukunze kandi utabyemerewe. Ibi biba muri wowe ubwa mbere. Iyo ugifite amavuta y’Imana biraba ukabihisha, cyangwa ugasenga ariko bikanga bikakunanira.
Hano Imana iba iri kukwereka umwanda. Ufatiye aho, ukabwira Imana uti ntabara kuri uru ruhande, nabonye aho ndwaye, uhita ubibera maso, ukajya ubicyaha,utabanje kwandagara. Bikomeje cyane; wumva bikurushije imbaraga, ufata igihe cyo kwiyiriza ubusa, ukabirega imbere y’Imana.Imana iragufasha igakamura imbaraga zabyo muri wowe. Uwo mwanda rero ufite aho uva. Reka turebe aho bituruka.
1. GUTEGA AMATWI IBIGANIRO BY’UBUSAMBANYI.
Satani azi ibiganiro binezeza umuntu. Ushobora kwibwira uti ko atari jye uri kubivuga nta kibazo, ugatega amatwi nka kuriya utegera amatwi ijambo ry’Imana ugaburirwa mu mwuka, kuriya niko n’ibiganiro bibi bigaburira kamere.
Iyo usinziriye n’ijoro urota usambana « les maris ou femmes de nuits », cyangwa se ugasanga umubiri hari uko wabaye kandi ari ntacyo wakoze. Suzuma urebe niba bidaturuka ku biganiro bibi wagaburiye kamere yawe.
2. KUREBA
Hari twa films dusanzwe cyane duca ku ma télévisions tw ‘ abantu basomana, cyangwa se mu nzira uri kugenda ukabona abaramukanya basomana. Ya kamere yabuze uyisoma irahaguruka, ikifuza. Hano mvuze bito nawe urahita wibonera byinshi tureba buri munsi (Hari inyambaro, ingendo , imvugo byabandi tureba n’ibindi…).
Umunsi Umwami Dawidi abona muka Uriya, hari ibyahindutse mu mubiri we. Buriya Imana yari iri kumubwira Iti Dawidi! Ba maso ! urinde amaso yawe : icyaha kiri ku rugi. Gusa bigaragara ko Dawidi atumviye agwa mu cyaha. Ndakwibutsa ko ibyo kurya bya kamere ari imyanda. Ntirya ibyejejwe biri muri bibiliya.
3. GUHUMURIRWA
Umusore yagendanye n’umukobwa muri taxi. Uwo mukobwa yari yisize aga « parfum » gahumura neza. Umusore bimunanira kujya aho yari agiye, akurikira wa mukobwa abonye asohotse taxi. Yahagarara, agahagarara, yakinjira mu iduka akamukurikira. Nyuma byaje kugaragara ko yari akurikiranye iyo mpumuro ya « parfum » uwo mukobwa yari yisize.
4.GUKORAKORA (TOUCHER)
Iyo umuntu akoze kuwundi cyane iyo badahuje igitsina, hari uruhererekane rw’amakuru rubaho hagati y’abo bantu bombi bikaba byagira uwo bibangamira muri bo cyangwa bombi. Abakiranutsi benshi baguye mu mutego wo kwifuza abo badahuje igitsina bari kubasengera. Hari igihe amukoraho uri kumusengera, rimwe , kabiri, ejo ugasanga byarahindutse muri we asigaye amwifuza mu buryo bubi bw’ibyaha.
o IKIBAZO
Kuki tujya twumva ngo umukiranutsi runaka yaguye mu cyaha cy’ubusambanyi ? Ese ntaba yari akijijwe ? Ese ntaba asenga ?
o IGISUBIZO
Yego aba yarihannye, kandi aba asenga, ariko nkuko twabivuze hari imyanda iba muri twe.
Uzi n’ibindi ? Ntabwo turi abamalayika, dufite kamere, nta muntu n’umwe utayifite, gusa niba bitari byajya ahagaragara, si uko hari icyo turusha abo byagaragayeho. Iyo niyo mpamvu ijambo ry’Imana ridushishikariza gusengerana, Ntihakagire uwo ducira urubanza, ahubwo tumusengere.
Imana ishaka kukugaragaza, wabikora nawe abantu bakabimenya kugira ngo nawe umenye ko umuntu wese ari umunyantege nke, tubeshejweho n’ubuntu bwayo gusa. ARIKW’ IYO TWIMENYE UKO TURI, NTIDUTSINDWA N’URUBANZA. YESU ARADUTABARA
Ikimoteri cyo muri kamere (igice cya kabiri) GUKORANA N’IMYUKA MIBI (gusenga ibigirwamana, uburozi)
Impamvu y’ uru rukurikirane rw’inyigisho za kamere, n’ukugira ngo umukristo yimenye, amenye ibiba muri we,ntatekereze ko ahari ibi ari ibintu biba mu bandi noneho we akaba ari muzima.
Yaba umuzungu, yaba umwirabure, umuntu kw’isi yose agizwe n’ibice bitatu :
1° Umwuka 2° Kamere 3° Umubiri
Adamu amaze gukora icyaha, twese yaturaze kamere y’icyaha. Muri iki gice cya kabiri, turarebera hamwe uwo mwanda wo gukorana n’imyuka mibi.
I. IBYABAYE
Hari umubyeyi w’umukristo ukunda Imana cyane kandi akayikorera. Umukobwa we muto yatahanye amafranga yo kwishyura inzu babagamo. Bukeye barayashaka barayabura. Batangira kwibaza ko yaba yatwawe n’urundi rubyiruko rwari rwagorobereje muri urwo rugo. Kuko bari bayakeneye cyane, ayo mafranga yababaje umuryango wose. Nibwo rero uwo mukobwa na basaza be bagize inama yo kujya ku mupfumu mu Buyenzi ( Bujumbura – Burundi) kugira ngo abahishurire uwayatwaye.
Umupfumu yababwiye ko ari umukobwa wari utuye hirya yabo gato wayatwaye. Ubwo baraje n’urusaku rwinshi ari nk’igitero kuza kuyaka ya ncuti yabo.
Mu masaha atarenga abiri abaturanyi babo bose bahise baza kuri urwo rugo basakuza cyane bavuga ngo “ABAKIZWA BARARAGUZA”, ( abarokore baraguza.) Urusaku ruba rwinshi muri ako gace. Si uwo mubyeyi wabo wari wagiye kuraguza, ahubwo ni abana be badakijijwe babikoze. Uwo mubyeyi yarababaye cyane, yirirwa yihishe abaturanyi , afite n’umujinya mwinshi kubona Imana yemera ko urwo rusaku rwose ruhuruza abantu ku rugo rwe. Ubwo rero byarahindutse, abaturanyi bamubonye bakaryana inzara, ngo dore “UMukizwa araguza.”(Kirundi)
Uwo mubyeyi yabaye aho atumva ibiri kumubaho, nyuma nibwo yigiriye inama yo kuganira n’umukozi w’Imana kugira ngo amwereke ukuntu abana bakora amakosa, akitirirwa ababyeyi. Umukozi w’Imana aramubaza ati : None se, ubwo abana bawe bajyaga inama yo kujya kubaza umupfumu uwabibye niho wari uri? Ati yego.
None se, wowe wabagiriye iyihe nama? Ati nababwiye ko ibyo bashaka gukora Imana itabyemera.Umukozi w’Imana ati: “None wowe wari ukomeje mu mutima wawe kubagira iyo nama yo kubireka ? Ati : “Oya kuko numvaga nanjye nshaka kumenya uwaduteje akaga kangana gutyo ariko simbivuge neza ngo babone aho mpagaze.
Yarakomeje ati umunsi baza bavuga ko bamenye uwayibye, numvise nduhutse mu mutima ko azahita ayishyura. Umukozi w’Imana yahise amwereka ko muri we afite imizi yo kuraguza. Si abana be gusa bari bakeneye kwigishwa, nuwo mubyeyi Imana yashakaga kumwereka ko muri we harimo kamere yo gushaka kumenya, ndetse kamere yo kubaza ibihishwe kandi abibaza abapfumu.
Haciye iminsi ya mafranga bayabonye inyuma y’akabati aho imbeba zari zayakururiye zimaze kuryaho inoti imwe. II. IYO KAMERE YAVUYE HE?
Uretse ko twayirazwe na Adamu, ba sogokuru bacu muzi ko baterekeraga, bakaraguza, bakabandwa, bakica indasago bakazica n abana babo n’ibindi byinshi bigikorwa n’ubu.
Uru ruhande ni runini mu nyigisho, ariko wibuke ko ntawavutse akijijwe.Ushobora kuba warabyihanye ni byiza, ariko ubibere maso bishobora kuza mu bundi buryo. Imyuka mibi ifatira kubyo uba waragendeyemo uzi cyangwa utibuka harimo kunywa ibiyobyabwenge n’ibindi. Hakenewe amasengesho ku giti cy’umuntu no kwegera abakozi b’Imana bakakuganiriza, bakagusengera.
III. KURAGUZA MU BY’UMWUKA
Hari abantu batumva ko ijambo ry’Imana bumva cyangwa basoma rihagije. Abo,usanga bahora bashakisha abahanuzi. Bahora bashaka kumenya uko ibyabo bizagenda. Ni wa mwanda wo gukorana n’imyuka, wiyambika umwambaro wo gushaka iby’Imana ariko harimwo inzara yo kudahaga ibiciye mw’Ijambo ry’Imana.
Satani iyo azi ko ukunda ubuhanuzi, agutera guhora uzerera ushakisha ubuhanuzi akaba aribyo uhugiramo. Abantu bameze gutyo basigaye bahari ari benshi cyane, kandi ibyo bituma umuntu atinda kwishakira no kumenya Imana.
Bibiliya iduha urugero rwa bene data bi Beroya mu Byakozwe n’intumwa 17: 11. “Ariko abo bo bari beza kuruta abi Tesalonike, kuko bakiranye ijambo ry’Imana n’umutima ukunze, bashaka mu byanditswe uko bukeye, kugira ngo bamenye yuko ibyo bababwiye ari iby’ukuri koko”.
Abo bantu iyo bamaraga kwakira ibyo babwiwe, bafataga bibiliya nabo bakareba ko ibyo abandi bari kuvuga ari ukuri. Nuko rero, ngo “iyo twimenye uko turi, ntidutsindwa n’urubanza” (1 ab’Ikorinto 11: 31)
Waba ubonye haricyo ijambo ry’Imana rikubwiye, rikamera nk’itabaza rimuritse aho utarebaga? Ihane kandi usenge uti: “ Mana Data, umbabarire, unkize imirimo ya kamere kandi umpe kwimenya kurushaho kugira ngo nkire imyanda yose tuzabane mw’ijuru, Amen.”
Ikimoteri cyo muri kamere : igice cya 3:
ibyo mu maraso ( urwango, intonganya, ishari, uburakari, ….)
Ni iki gituma ubona agatotsi kari mu jisho rya mwene So, ariko ntiwite ku mugogo uri mu jisho ryawe? ( Matayo 7:3)
Umwanditsi Roy HESSION w’igitabo LE CHEMIN DU CALVAIRE aragira ati: “agatotsi kari mu jisho rya mugenzi wawe, ni ikosa uba umubonaho. Gashobora kuba ari imyifatire mibi cyangwa ikintu runaka aba yagukoreye kitagushimisha.»
Arakomeza ati : « agatotsi kari mu jisho rya mugenzi wawe kaguhagurukiriza umujinya, kunegura, urwango, gutinya, n’ibindi”
Umujinya ni umugogo; kunegura n’umugogo; gutongana ni umugogo, kutababarira ni umugogo. Ibyo byose byica icyerekezo cyacu ntidushobore kugera ku gihagararo cya Kristo. Noneho se, iyo turi kuvuga ukuntu uwo muntu twabonyeho agatotsi atugoye, aturemerera, natwe dufite uwo mugogo mu jisho ryacu cyangwa se mu mutima ni nde mpumyi ? ni nde muzima?
Imana yemera ko ubana n’umuntu utakworohereza na gato. Ashobora kuba ari umufasha wawe, umugabo wawe, umwana wawe, umukoresha wawe, umukozi, umubanyi cyangwa uwo muva inda imwe.
Ikibazo ntigihagaze kubyo agukorera; Ikibazo kiri ku buryo witwara imbere y’ibyabaye cyangwa se ku myifatire yawe, ukuntu uhangana nabyo.. ,Kuberako imyanda iba muri kamere, ihita ijya ahagaragara, wowe ukanga kwemera ko nawe ufite umugogo ahubwo ukirwanirira mu buryo ubu cyangwa buriya kugirango uwo muntu ahinduke, ariko bikanga bikananirana.
I. UBUHAMYA
Mu myaka ishize nari mfite umukozi mu rugo . Iteka ndi ku kazi , ntekereje ko nintaha nza gusanga atarakubura mu nzu, atari buhishirize kw’isaha ku buryo abana baza gucyererwa gusubira kw’ishuri, nahitaga mpinduka kandi ntaragera mu rugo. Ubwo mpageze, natangiriraga kw’irembo mvuga nabi, ntongana, mwereka amafuti ye, mubwira ko amafranga ye yuko kwezi tuzayagabana, n’ibindi bigambo byo kumufata nabi. Uwo nkamwirukana , nkazana undi ukora ibiruta ibyo uwambere. Ngeza igihe mbura abakozi neza, neza, abakozi bakambwirana kubera iyo nyifato yanjye mbura umukozi pe!
Nashatse Imana cyane kugirango menye igituma ari nta mukozi ushobora kumara kabiri mu rugo.
Ijambo ry’Imana ryambwiye ko umukozi wo mu rugo ari umuntu nkanjye kandi ko kutamugira ari jye binaniza ndetse bigahagarika n’ indi mirimo yose. Imana ikomeza kungaragariza ko kamere yanjye ariyo ituma mbana nabi n’abantu, ko ndwaye kandi indwara yanjye ikaba ifite amashami menshi : umujinya, urwango rw’ubusa, gutongana, kuvuga nabi, agasuzuguro, n’ibindi…..
Maze kubimenya narasenze Imana ihindura byinshi mu bugingo bwanjye. Muri iki gice cya gatatu, twavuze ku byerekeye, ibyo mu maraso, mu muntu habamwo ibibi byinshi. Kugirango ubimenye, uhindura uburyo bwo gusenga. Ubanza kwemera ko hari icyo Imana iri kukubwira. Ko hari imyifatire yo guhindura. . Uhita usobanuza Imana umwanda iri kukwereka.
Umaze kuwubona, wa mwanditsi Roy Hession aragira ati: Ntibihagije kujyana imbere y’Imana imyifatire yacu mibi tuyisaba imbabazi kandi tutemera ko ingeso ya wawundi utunaniza iba ivuye ku bushake bw’Imana, kugira ngo bitugirire umumaro wo kwibonaho imyanda.
Si we mubi, ni njye wo kwemera ko ndwaye, kandi gukira kwanjye Imana igukoreramo nawe agatabarwa.
Fata icyemezo niba ubona uzengurutswe n’abantu bakunaniza, nubwo turiya dutotsi tumeze kuriya, ariko menya ko muri wowe harimo imigogo. Sengera imigogo ahari Imana iragira ngo uhindukire wirebe. Niba unesha nabwo ihangane ube ikiraro ingeso zawe zirimo agakiza no kwihangana zizatuma uriya yihana. Komera Yesu aguhe umugisha.
1Abikorinto 11: 18 – 19:” Irya mbere, iyo muteranye mw’iteraniro, numva yuko mwiremamo ibice, kandi kandi ibyo ndabyemera ho hato. Kuko na none ibice bikwiriye kuba muri mwe, ngo abemewe bagaragarizwe ukwabo.”
Muri iki gice cya kane turakomeza kurebera hamwe indi myanda iba mu muntu. Iyo myanda ihagaze kuri sentiments ziba mu muntu zijyanye n’ igice aba aherereyemo mu mutima cyangwa mu bikorwa.
Mw’isi biroroshye kubona habaho amashyaka, ubwoko, intara, imiryango, ubutunzi, ubukene. Umuntu aba afite agace yiyumvamo.Iyo undi muntu atari kumwe nawe muri ako gace, hari ubwo bibyutsa inzangano, ubwicanyi n’ibindi.
Mw’itorero rero naho turihana, tukimuka tukava mu moko, tukava mu miryango ariko iyo myanda turayimukana. Urugero ni nk’umuntu wimuka agiye kuba mu yindi nzu, akimukana imatela iriho ibizinga n’indi myanda.
Umwanditsi wa Commentaires ya Bibiliya John Mac Arthur avuga kw’ itorero ry’Ikorinto ati “ “Abizera b’abakire bazanaga ibyokurya n’ibyo kunywa bakajya hamwe, bagasangira, bakanga gusangira n’abakene. Abakene nabo bakajya hamwe bagasangira, ugasanga hari abahaze, n’abandi bashonje (1 korinto 11 : 21).
Natwe rero n’uko. Wicara mw’itorero mu mutima wawe wumva runaka utamwishimiye kuko hari ibyo mudahuje, ukishimira ufite icyo muhuriyeho. Ariko hano uba wibeshya cyane, Imana ntibyemera, biranayibabaza, kuko niba Yesu yarapfuye, yapfiriye twese, yaducunguye twese atarebye ngo uri iki cyangwa kiriya.
Uyu mwanda uracyerereza umugenzi uri mu rugendo rujya mw’ijuru. Kandi ntanaho bizamugeza uretse ko amungwa mu mutima, akibeshya ngo ni umukristo.
Iyi ndwara iyo uyumva iri kubiragira muri wowe, uyishyira muganga Yesu, ukamubwira uti ntabara, nkiza, nanjye nzagere iwawe narakize kuvangura, kwirema ibice n’iyindi myanda ijyana nibyo.
1. KWIREMA IBICE MW’ITORERO
Umwanditsi Freymond Sylvain mu gitabo cye “Aimer Dieu : la véritable adoration » aragira ati : Eglise locale ni ihuriro ry umubiri wa Kristo rikwiye kuba rimwe rikareka kwirema ibice. Ati turebeye ku mbonerahamwe y’ukuntu ribayeho tubona ibi :
Ku bakristo 100 mw’itorero harimwo amatsinda atatu:
ITSINDA “A”: Rigizwe n’abakristo bashaka ko ibintu byihuta. Abo bantu babona ko nta gihinduka mu mikorere y’itorero, ntakigenda, abakozi b’Imana ntibabona imbere, nta mashuri ahagije bafite, n’izindi “critiques”, bakora amanama, bashaka ko ibintu bihinduka vuba. (Bagize 10%)
ITSINDA “B” Rigizwe n’ibice 80% by’abakristo mw’itorero. Nibo benshi, bakunda itorero ryabo bakurikira abashumba, banezezwa n igaburo bahabwa, ntibifuza ko byose byahinduka ariko bakomeze bajye imbere. Nk’ urugero, bakunda indirimbo nshya ariko kandi n’izakera ziririmbwe.
ITSINDA “C” Rigizwe n’ibice 10%. bajya gusa n’aba mbere, huzuyemo abantu batishimye “mécontents” (Chorales zifata umwanya munini, Ubutumwa buratinda,, abayobozi bahora bavuga amafaranga gusa…), Aba ntibatanga ibisubizo, baroga abandi mu bitekerezo.
Abayoboke b’ayo matsinda yose iyo bahuye barumvikana cyane, ihuriro ryabo ntiribe iryo kwubaka rikaba iryo gusenya itorero.
Nicyo gituma haba abasohoke, bakajya gushinga andi matorero atari uko ari umuhamagaro w’Imana ahubwo ari uko bagaye abo barikumwe. Bafite umwanda w’ubwibone “orgeuil”, bumva bafite icyo barushije abandi. Noneho rero iyo basohotse, bakimuka bajyanye ya myanda, nta gihinduka, bakomeza ari babandi, bahora babona amafuti ku bandi ntibamenye ko ikibazo nya mukuru kiri kuribo
2. DUKORE IKI?
Ikirwanisho Satani akoresha hano ni : kugereranya, kubeshya no gucirana imanza. “comparaisons, mensonges na accusations.” Azi n’umutego akoresha akagufatisha ukawugwawo. Twisengere. Ibyo tubona kuri bene data ntibidutere kubakumira. Kwubaka, ni kugereka ibuye ku rindi . Mu butayu abihaye kwirema udutsiko babuguyemo, ntibageze mu gihugu cy’isezerano kandi bumvaga bari mu kuri.
Dusenge, twiyemere uko turi, twivuze, Yesu n’UMUKIZA.
Izina rya Yesu:
Ni umunezero wanjye
Ni ubuzima bwanjye
Ni izina ryiza ku bantu bose
Rinezeza uryumva
Kurivuga bizana amahoro
Uryizeye rimukorera ibitangaza
Ni izina ryanzwe n’abantu, ariko twebwe riduha icyubahiro
Izina rya Yesu rikiza abarwayi
Izina rya Yesu ni igizubizo ku bakene
Izina rya Yesu ni ibyiringiro bishya ku ntabwa
Izina rya Yesu ryanzwe n’abahanga
Izina rya Yesu ku baririmbyi
Izina rya Yesu ku mfubyi
Izina rya Yesu ni ubuzima bwacu
Izina rya Yesu ni iry’igiciro
Iryo zina ndarikunda cyane
Iryo zina ryubahwe na bose
Ni izina rikiza
Uko mutubona si ko twari turi
Twarasuzuguwe, twangwa n’abantu
Imiryango yaratwibagiwe
Tubabajije baradusuzugura
Tubagiriye inama barazisuzugura
Ariko Yesu nyir’imbabazi abona kubabazwa kwacu
Atubumbatira mu maboko ye
Hari amazina menshi, ariko izina rya Yesu riruta yose
Numvise amazina menshi, ariko Yesu ni itangiriro akaba n’iherezo
Numvise amazina mu bitabo, ariko izina rya Yesu ni itangiriro n’iherezo
N’ubwo bamwe ntacyo ribabwiye, jyewe ryanshyize hejuru
Izina rya Yesu rigizwe n’inyuguti nke, ariko rikora ibitangaza
Nimureke nkunde iri zina rya Yesu
IMANA IBAHE UMUGISHA!
UBUSAMBO (Ubusinzi, inda nini, n’ibindi)
« Ntukabe mw’iteraniro ry’abanywi b’inzoga, no mu banyandanini bagira amerwe y’inyama, kuko umusinzi n’umunyandanini bazakena…»/ Imigani 23 : 20 - 21
Tugeze ku gice cya nyuma cy’inyigisho z’imyanda iba muri kamere. Muri kamere hari byinshi cyane n’umuntu atamenya ko ari bibi keretse yemereye Umwuka w’Imana akajya abimwereka maze akabona kwiyuhagira.Dukunze gusaba Imana ngo ikureho ibibazo biri hirya no hino yacu, ariko yo iba ishaka gukuraho umuzi w’ikibazo kiri muri twe.
Dore uko umuntu wahishuriwe ku busambo yanganirije ampa ubuhamya ati:
“Namaze imyaka myinshi nsenga Imana ngo nkire indwara ya goutte ariko biranga ahubwo irankomerera.”
Umunsi umwe, mbwira Yesu nti: nta kintu na kimwe nongera gukora utambwiye impamvu utankiza. Mfata iminsi njya kure y’abantu ndasenga nshaka kumva icyo Imana ivuga kuri iyo ndwara.
Muri iyo minsi, Imana inyereka isoko ry’ikibazo cyanjye. Imbwira ko nshaka gukira ariko sinshake guhindura ibijyanye n’imirire yanjye.
Nari meze nk’umusinzi ukomeza kunywa ntiyemere ko inzoga zifite icyo zangiza muri we. Nakundaga inyama, cyane cyane inkoko yokeje, buri munsi sinashoboraga kurara ntariye ka brochette.
Uwo mwanya mpishurirwa ko Imana idashaka gusa kunkiza « goutte » ahubwo ishaka kunkiza icyaha cy’inda nini cyabaga muri jye.
Kuva icyo gihe niho namenye ko bigora umusinzi kwemera ko ari umusinzi Birababaje kwimenyaho ubusambo. Nahise nibuka ko nasigaga mu rugo batetse i sauce y’intoryi, ngashaka ahantu ninyabya nkarya ka brochette.kandi numvaga ari nta kibazo, umugore n’abana bari kurya ibishyimbo.
Maze kwibona nahise nsaba Imana ngo ntinkize goutte, ahubwo inkize agatima ko gukunda inyama birengeje.
Imana yahise ikora ku muzi w’ikibazo cyanjye : ibyokurya
Iyo amasengesho atari guhindura ibibazo byacu, turebe ikindi Imana iri kutubwira.
Amashami y’ubusambo
1° Kudatanga - Ubugugu
2°Guhisha ( ababyeyi bamwe bajya bahisha isukari, isabuni yo kwoga, amavuta yo kwisiga atari uko bashaka gucunga neza iby’urugo ahubwo ari uko hari umuntu runaka badashaka kubisangira)
3° Kugera (AVARICE) : Umuririmbyi w’umunyarwanda yaririmbye ngo « Ikigabo cy’igisambo cyabariye (kubara) inyama ku mugozi .
4° Umururumba
5°Amerwe n’ibindi bisa nibyo
Ni byiza ko umuntu amenya uko ari, kandi akabyemera. Guhora dushaka amakosa ku bandi siwo muti, twirebeho ubwacu, niba hari icyo tutumva, Umwami Yesu aragira ati : « …..Ni Jyewe Uwiteka Imana yawe, ikwigisha ibikugirira umumaro ikakujyimbere mu nzira ukwiriye kunyuramo » Yesaya 48 : 17,
Yesu aguhe umugisha, akubashishe gufata icyemezo kubijyanye n’ingeso za kamere.
Ibyahishuwe 3 : 18 « Kandi ungureho umuti wo gusiga ku maso yawe kugira ngo uhumuke. »
Amaso y’abantu ararwara, kandi uburwayi buratandukanye. Hari iyo bita « miopie, hypermétropie, daltonisme », ubuhumyi, n’izindi. Izo ndwara zose ziravurwa. No mu buryo bw’umwuka, izo ndwara zibaho, umukristo akaba atabasha kubona neza ibintu , cyangwa se akabyitiranya, cyangwa se ntabibone na gato.
Reka turebere hamwe indwara ya “miopi” yo mu mwuka
Mu rurimi rw’ikigiriki ijambo miopi “ muôpia” risobanura kubona hafi. Umurwayi wa miopi abona ibimwegereye gusa. Ibiri kure ntabibona. Miopi yo mu mwuka nayo ibaho kandi irwara abakristo bakijijwe, bakiriye Yesu nk’Umwami n’Umucunguzi.
Mu Bami ba kabiri 6 : 15.Umukozi wa Elisa yabyutse kare mu gitondo abona ingabo nyinshi ziri ku mafarashi zije gutera igisagara babagamo. Agira ubwoba bwinshi cyane, aratinya, abwira shebuja ati Biracitse databuja. None tugire dute?
Cyari igihe giteye ubwoba, abo banzi bari baje kwica no kwangiza. Nka cya gihe Mose yatumye abatasi cumi na babiri I kanani muri bo hari abazanye inkuru mbi ko babonye ibigabo binini biteye ubwoba. Kubara 13 : 28. ” Ariko abantu bagituyemo ni abanyamaboko, kandi imidugudu yabo igoteshejwe inkike z’amabuye, kandi ni minini cyane, kandi twabonyeyo abanaki.”
Ibintu nuko bimeze mu buzima bwacu bwa buri munsi. Cancer ni biracitse, ibisazi ni biracitse, ubukene n’amadeni ni abanaki. Umuntu uri muri ibyo bihe aba aremerewe nibyo abona kandi niko bigomba kumera.
Ubwo rero nibwo burwayi bwa miopi yo mu mwuka. Kubona ibitwegereye gusa, ariko ntiturenze amaso hakurya ngo twibuke ko dufite umwami wanesheje intambara zose.
Umukristo urwaye gurtyo nta byiringiro agira, nta n’ukwizera , no gusenga biba bikomeye .
UBUHAMYA
Umukobwa w’umuririmbyi mw’itorero rya El Shadai i Burundi yabazwe cancer ya « ovaire ». Abaganga bamutuma mu buhindi gukoresha icyitwa « chimiothérapie » no kubazanira ibizami by’amaraso ngo barebe aho cancer igeze. Asenga Imana cyane ayibwira ati Mana ndi umwari, kandi wandemye mfite ingingo zose z’umubiri kugirango nzabyare. Ngiye mu buhindi, mfite « ovaire » imwe y’iburyo ndashaka ko abahindi basangamo n’indi kandi ari nzima. Ahageze, baramupimye, bamubaza icyamuzanye kuko bo mu byuma byabo babonaga « ovaires » zombi uretse ko hagati yazo ngo hari inkovu nshya imaze iminsi mike ikize. Arataha, yereka umuganga wari waramubagiye ku bitaro Roi Khaled w’i Bujumbura nawe aratangara ati iyo Mana usenga n’Imana.
UMUTI WARABONETSE
Umwami Yesu yabwiye itorero ry’ i Lawodikiya ati ungureho umuti kugira ngo ubashe kurora. Abari muri uwo mwami hari icyo dukwiye kugeraho. Dukwiye kwimuka, tugakura amaso kubicantege duhura nabyo, tugahagarara nka Elisa , we amaso ye ntiyemeye ko aterwa ubwoba n’igitero cy’ Abasiriya. Kuko yari azi ko Imana iri mu ruhande rwe yagize ati : « Witinya kuko abo turi kumwe ari benshi kuruta abari kumwe nabo. » Amaze gusenga wa mukozi abona umusozi wuzuyeho amafarashi n’amagare y’umuriro bizengutse Elisa.
Abanzi b’abisirayeli baje ku bwinshi n’ibikangisho byinshi bazi ko nta kibatangira., ariko ntibari bazi ko hari hari inkike y’umuriro yari izengurutse abantu b’Imana. Mbese Uwo muriro bari kuwuca he ?
Umuti ni Yesu ubwe. Kuko uko yari ejo, nuyu munsi niko ari, ibyo akorera abandi nawe yabigukorera, ntahinduka, ntahemuka, akwitayeho, musabe umuti ureke kureba uwo musozi , araguha umuti wo kumureba we ubwe. Ubikore, umusabe indorerwamwo zo kumubona mw’ijambo no mu masezerano, uzabona agakiza k’Imana.
Yesu Aguhe Umugisha
Nshuti bavandimwe dusangiye inzira ijya mu ijuru, ndabaramukije. Amahoro y’ Imana abane namwe.
Nk’uko mubizi, intego yacu ni ukugeza ubutumwa bwiza ku bantu bose. N’ubu rero ntiyahindutse, turacyakomeje kwamamaza ubutumwa bwiza uretse ko tugenda duhura n’ imbogamizi zitandukanye, cyane ko muzi ko Satani aturwana kuko umurimo we ari ukwiba, kwica no kurimbura (Yohana 10:10).
Hashize iminsi abakoresha modem za MTN batabasha kugera ku rubuga rwacu www.agakiza.org, bitewe n’ ikibazo kiri techinique muri MTN kidaturutse kuri twe, ariko nyuma yo gukora ibishoboka ubu icyo kibazo kirimo gukemuka noneho mubasha gusura urubuga ntakibazo.
Tukaba twiseguye ku batubuze mu gihe bifuza kubona ijambo ry’ Imana n’andi makuru anyura ku rubuga rwacu.
Mu rwego rwo gufatanyiriza hamwe kwagura ubwami bw’Imana, twifuje ko mwadufasha kumenyesha abandi benshi uru rubuga no kurushyigikira mu buryo bw’amasengesho, inama n’ibitekerezo (nk’ibyo mwifuza ko twakongera cyangwa twahindura kuri uru rubuga ) ndetse no kudushyigikira mukoresheje ubutunzi bwanyu kugira ngo turusheho kunoza services tubaha. Imana ibahe umugisha.
Ubuyobozi bw’ urubuga rw’ivugabutumwa www.agakiza.org.
Nshuti muvandimwe, Yesu ashimwe.
Nejejwe no kugushimira igihe tumaranye dusangira inyigisho z’ijambo ry’ Imana. Nizera ntashidikanya ko izi nyigisho zagize aho zigukura n’aho zakugeza.
Nifuje kubibutsa ko inshingano nkuru Yesu yaduhaye ari ukugenda tukagera ku mpera y’isi, tugahindura abantu kuba abigishwa (Matayo 28:19), kandi ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose, ni bwo imperuka izaherako ize (Matayo 24:14).
Ni muri urwo rwego twateguye ibiterane bikomeye mu gihugu cy’Ubuhinde bizamara ibyumweru 2, kuva taliki 11-30/07/2013 bikazakorwa henshi mu Buhinde. Intego yacu ni ukugeza ubutumwa bwiza aho butaragera nk’uko Yesu yabidutegetse.
Ku bw’iyo mpamvu turifuza inkunga yawe mu gusengera ibi biterane, kandi turifuza ko wadushigikira ukoresheje ubutunzi bwawe kugira ngo ibi byose bizagerweho. Inkunga yawe uko ingana kose izakora byinshi mu bwami bw’Imana.
Wibuke ko ubugingo bw’umuntu umwe mu Buhinde uhindukiriye Yesu akava mu bigirwamana aruta ubutunzi bw’isi yose.
Tuzakumenyesha uko ibiterane biri kugenda kuko tuzabinyuza kuri website agakiza.org biri kuba ako kanya (online), kandi tuzakumenyesha umusaruro byatanze (abakijijwe n’ibitangaza Imana yakoze).
Niba Umwuka Wera akwemeje kudushyigikira, waduhamagara kuri iyi nimero ukadushyikiriza inkunga yawe:
+250788422984
+250728422984
Ku bari hanze y’u Rwanda, mwakoresha Western Union. Murakoze. Abahinduriye benshi ku gukiranuka bazaka nk’inyenyeri mu bwami bw’Imana (Daniyeli 12:3).
Pasteur Desire Habyarimana.
KANEZA ANNONCIATA ARARANGISHA ABABYEYI BE BABURANYE MURI JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI YO MU W’1994. AVUGA KO BABURANYE AFITE IMYAKA 4, SE YITWAGA BUTERA, NYINA AKITWA FLORIDA. AVUGA KANDI KO YARI AFITE MUKURU WE WITWA MUKANDAYISENGA, SE AKABA YARAKUNDAGA KUREMA ISOKO RYA NYAGASAMBU. KURI UBU KANEZA ARABARIZWA MU MURYANGO UMURERA URI KU KIMISAGARA.
UWAMENYA ABO BABYEYI CYANGWA AKAMENYA UMWE MU MURYANGO WABO, YAHAMAGARA KURI TELEFONE ZIKURIKIRA:
0725247457 cg 0788234789 (KANEZA)
0728467660 cg 07884676760 (KAREGEYA JANVIER)
Ncuti bavandimwe dusangiye inzira ijya mu ijuru, ndabaramukije. Amahoro y’ Imana abane namwe.
Nk’uko mubizi, intego yacu ni ukugeza ubutumwa bwiza ku bantu bose. N’ubu rero ntiyahindutse, turacyakomeje kwamamaza ubutumwa bwiza mu mahanga yose (Matayo 28:18-20). Uru rubuga rwashinzwe mu rwego rwo gufasha abantu kwakira Kristo no kwegerana na we, bimaze kugaragara ko harimo kuvuka imbuga za internet nyinshi zikorerwaho imirimo y’urukozasoni, kandi ko abantu benshi batakibona umwanya wo kujya mu rusengero kubera akazi kenshi.
Turasaba Imana ngo ikomeze kubaka imitima ya benshi, abandi bahindukirire Kristo bamwizere binyuze kuri uru rubuga. Bumwe rero mu buryo bwo kugera kuri benshi, ni ukumenyekana kuri abo bantu.
Mumaze iminsi mwumvise irushanwa rya Gospel ryiswe Groove Awards. Ikipe ibishinzwe yatoye website yacu ngo ijye muri ayo marushanwa. Ni muri urwo rwego tubandikiye tubasaba kudutora, kugira ngo urubuga www.agakiza.org rurusheho kumenyekana kuri benshi, bityo bajye barusura babashe kwakira ubu butumwa bwiza.
Gutora agakiza.org, ujya ku rubuga www.grooveawards.co.rw ugakanda ahanditse VOTE Now! (hejuru iburyo), ugahitamo www.agakiza.org ku rutonde rw’amawebsites ruboneka hasi ibumoso. Ushobora no kunyura kuri iyi link: http://grooveawards.co.rw/vote
Turabasaba kandi ko mubaye mufite ibindi bitekerezo byadufasha kubaka ubwami bw’Imana mwabitugezaho na byo tukabishyira mu bikorwa.
Imana ibahe umugisha!
Pastor Desire habyarimana
Umuyobozi mukuru w’urubuga www.agakiza.org
Cell.: (+250) 788 422 984
(+250) 728 422 984
Umuhanzi w’icyitegererezo wamenyekanye cyane mu indirimbo zihimbaza Imana Papa Emile arahugura ndetse anigisha abakor’umurimo w’Imana mu rugando rwa muzika ya gikristo,haba abahanzi cyangwa abanyamakuru ,ko tugomba kugera ku urwego twumva ko ibyo dukora tugomba gusaba Imana yo yonyine ikabishakira inzira nk’uko umuhanuzi Mose yakiranye n’Imana ati : Mana nutajy’imbere ntaho jya!
Papa Emile amaze gukorera mu bihugu bitandukanye akorana n’abantu b’ingeri zitandukanye bakora umurimo w’Imana , kugeze ubu yaje gusanga hari abantu benshi bakora ariko nyamara ugasanga bakeneye amahugurwa ndetse n’inama mu murimo ,nk’uko umuririmbyi mu gakiza yabivuze ati: kubana kwabo kwiza barahugurana ngo be kugwa mu cyaha ahubwo babone amahoro.
We ngo yabigize icyifuzo ariko kubera akazi kenshi agira ka buri munsi ntabasha kubona umwanya wo kuba yakwicaza aba bantu ngo abigishe. Gusa mu butumwa bwe bugufi aragira ati: ‘’ Icyo mbasaba bene data bakundwa muri Christo Yesu tumenyeko satani uduhiga yabanje guhiga ababyeyi bacu ariko turiho,.twe ni tumenye icyo dukwiye gukora tugikore kandi mu byo dukora byose tubanze Imana ,twime amatwi amagambo aduca intege kuko adusigaza inyuma mu rugendo dufite’’ umunyamakuru aganira n’uyu muhanzi yamubajije impamvu y’ubu butumwa avugako yumva hari ibintu muriwe byinshi yifuza kugeza kubantu kuko Imana yamuhaye amahirwe yo kubigira aha rero akaba abona ko imwe mu inzira izamufasha ari itangazamakuru mu gihe gikwiye kandi mu inzira nyayo kuko ibyimana kenshi byishakira inzira.
Papa Emile yatangiye kuririmba afite imyaka 11 amenyekana cyane mu mwaka wa 2011 ubu akaba yarabashije kwegukana igikombe cy’umuntu utunganya umuziki neza kurusha abandi mu gihugu cya Kenya i Nairobi ndetse atanga ubutumwa ku matelevision atandukanye . ubu akaba yaratoranijwe kubahatanira umwanya w’umuntu utunganya umuziki w’u mwaka muri groove Award.
Emmanuel NKURUNZIZA
Uwiteka yonyohereje nk’intumwa ye kubwira abantu be n’abitirirwa izina rya Kristo bo muri iyi minsi. Ubu butumwa nabuhawe ku wa 25/5/2000, kandi nsabwa kubugeza ku bantu benshi bashoboka.
“Umenye yuko mu minsi y’imperuka hazaza ibihe birushya, kuko abantu bazaba bikunda, bakunda impiya…” (2 Timoteyo 3:1-2). “Kuko igihe kizaza batazihanganira inyigisho nzima… bazigwiriza abigisha bahuje n’irari ryabo…” (2 Timoteyo 4:3-4)
Imana yantumye kubabaza ibibazo bikurikira, kandi si jye musubiza ahubwo ni Imana. mubanze rero mutekereze neza mbere yo gusubiza, kuko Imana idahishwa:
1. MU BYIFUZO UFITE BYOSE URUMVA IKIRUTA IBINDI ARI UKO WAZABONA UBUGINGO BUHORAHO?
NIBA ARI YEGO, SOMA UYU MURONGO (Luka 10:25-28)
Uyu mwigishamategeko n’ubwo yabajije nkana, ikibazo cye ni cyiza cyane, cyagombye kuba icya buri wese wifuza kuzabona ubugingo (Niba wasomye uyu murongo, dore ikindi kibazo):
2. UKUNDA IMANA?
Abantu benshi basubiza ko bakunda Imana, ariko Imana ubwayo yambwiye ko bayiryarya. “Urukundo rwabo ruba ku munwa gusa, kuko imitima yabo imba kure iteka. Nyamara bamwe muri bo bitwa abakozi banjye, n’abandi benshi ngo barankorera ibikorwa bitandukanye mu nsengero n’ahandi.”
Imirimo ikorewe Imana mu rukundo irapimwa, kandi ni yo tuzahemberwa. Abakorera gushaka indamu n’abakorera agahato, n’abashaka icyubahiro aho gushyira imbere icyubahiro cy’Imana, nta ngororano bazabona. Ntiwavuga ko ukunda Imana udatunze ijambo ryayo (Bibiliya), n’abazifite bakaba badafata umwanya wo kuzisoma ngo zibayobore mu bushake bw’Imana, bigatuma biyobora.
Ikindi kirimo kuntera uburakari, ni ibigirwamana byabo bibaje mu biti no mu mabuye. Ibyo bigirwamana nta bindi, ni amafaranga. Abantu bazinduka gushaka ubutunzi, ariko Imana yabahamagara bakayininira. Amafaranga n’icyubahiro birimbuye benshi. Nta we ucyeza abami babiri (Matayo 6:24).
IGITUMA ABANTU BAGABANUTSE KU ISI
Ikindi yambwiye ni uko abantu barimo kugabanuka ku isi, ndetse hafi yo gushiraho. Mubajije impamvu, ansubiza yuko ibiranga umuntu batakibigira: bagenda bahinduka inyamanswa . Kuko ubwenge Imana yahaye umuntu, bumutandukanya n’inyamanswa, bwari ubwo kumenya no kubaha uwiteka (Zaburi 111:10; Yobu 28:28). Ariko muri iyi minsi ubwenge bw’abantu, bwabaye ubw’inda.
Yongeraho ati: (Ikiranga umuntu ni ubumuntu, kandi ubumuntu ni ubuntu, impuhwe, imbabazi n’urukundo.)
Uwo twavuganaga yanyeretse umunzani wari iburyo bwe, wari wanditseho ngo AGAPE. Ku isahane ijyaho amabuye hariho urufunguzo runini, hariho na visa. Ku yindi sahani hari handitseho Matayo 25:31-46. Mubajije icyo bisobanura, arambaza ati:
Nabonye abantu beshi baza ku rugi rukinze, batangira kuvuga ibyo bakoraga, iteka bibwiraga ko byabahesha ubugingo. Bamwe bati twirukanaga abadayimoni mu izina ryawe, twatanganga icya cumi gishyitse. Barondora n’indi mirimo itandukanye bakoraga mu rusengero, abandi bakarata gusa ko bakoraga amasengesho menshi (Matayo 7:21-22) hanyuna ababaza visa ibinjiza iboneka muri Matayo 7:12, bayibuze ni ko kubabwira ati “Nimuve aho ndi mwankozi zibibi mwe, musange Satani mu muriro.”
URUBANZA
Yarambwiye ngo iteraniro niba koko bibuka ko imbere yabo hari urubanza n’icyo azabaza (dossier y’urubanza). Arambwira ngo:
mwabishaka mutabishaka urubanza ku kiremwa-muntu rurahari, kandi Kristo we Perezida w’urukiko rugiye gutangira vuba aha. Mbere yuko ava kwisi yasize atanze dosiye nk’uko abandi bacamanza bose babigenza ariko iyo urebye usanga abantu nta cyo bibabwiye kandi uzatsindwa n’urubanza azahabwa igihano kiruta ibindi ndetse kitigeze kubaho nk’uko byanditswe mu Byanditswe byera (Matayo 25:31-46).
Benshi bibeshya ko ari Abakristo, ariko Yesu we abwira abantu ikiranga Umukristu (Yohana 13:34-35). Nyamara n’abatagira urukundo, ntibibabuza kuririmba mu ruhame bati ‘Jye ndi Umukristo…’ (Indirimbo y’108 mu gushimisha). Dore idini itaryarya Imana ishima (Yesaya 58).
IMBABAZI ZIRACYARIHO
Yambwiye ko abazarimbuka bose ari abibagirwa cyangwa birengagiza ko ababarira, kuko acyicaye ku ntebe y’imbabazi ngo ababarire uje wese amusanga (1Yohana 2:1-2). Yantumye kwihuta bwangu ngo mburire benshi bigishoboka, kuko igiye guhaguruka kuntebe y’imbabazi, ikicara ku ntebe y’urubanza. Iti icyo gihe iby’imbabazi bizaba birangiye (Yesaya 1:18).
AMASEZERANO N’IMIGISHA
Yambwiye ko uzumva ubu butumwa akabwitondera, agahindurwa n’iyi miburo azahabwa ingororano. Uzagira uruhare wese mu kubugeza kuri benshi na we azahabwa ingororano.
Kanda hano usome ubuhamya bwa Froduard MINANI Jedidia
http://www.agakiza.org/spip.php?article2818
Bibliya ivuga neza ko ntacyo Imana izajya gukora itabanje kugihishurira intore zayo ziyitakira ku manywa na ninjoro. Iyi nkuru mugiye gusoma rero ni iy’ibyo Umwami Imana yeretse umukozi wayo OLAVA LODGE wo mu gihugu cya NORVEGE.
Uyu mugabo nyuma y’ibyo yabonye akaba yarahise yandika agatabo kazwi cyane ku izina ry’ " IMPANDA Y’IMPERUKA " aka gatabo kakaba kaboneka no mu rurimi rw’Ikinyarwanda. Ibyo ugiye gusoma muri iyi nkuru rero akaba ari iyerekwa usanga muri ako gatabo ". Naho nimukomeze guhabwa umugisha!
IMPANDA Y’IMPERUKA IYEREKWA RYA OLAVA LODGE
ITANGIRIRO
Ibi byabaye mu gitondo nsengera mu nzu y’inshuti yanjye y’i Bergen, NORVEGE, itariki ya 11/12/1952 Njyewe ubwanjye natangajwe cyane n’ibyerekanywe. Byambayeho ngisoma agatabo gato, nanjye sinatekereza kubyo kuzamurwa mu ijuru kw’abakristo muri icyo gihe.
Natekereje kubyandika muri uwo mwanya bidatinze, ariko ntibyari nko guhishurirwa. Nagerageje kubyirukana, ngirango wenda ni ibitekerezo byanjye gusa, ariko sinagize amahoro mu mutima wanjye. Mbwiye Imana nti:" Sinshobora kwibuka ibyo byose. None niba ushaka ko byandikwa, wongere ubinyereke ubwa kabiri.
Hashize ibyumweru bibiri nongera kwerekwa. Byari nko gusoma mu gitabo cyangwa ku rupapuro. Ibyo rero byambayeho isaha enye z’ijoro. Mfata ikaramu n’ikaye, ntangira kubyandika kugeza isaha ndwi za ninjoro, mba ndarushye. Kuko muri icyo gihe nari mfite imyaka 79. Nasabye Imana ngo nduhuke, kugirango niba hari ibindi nzakomeze ejo. Njya kuryama mperako nsinzira..
Hahize ikindi cyumweru, isaha enye za ninjoro nongera kwerekwa mbona gukomeza.Ubu rero nkaba niringiye ko iyi nyandiko ivuga ibyo nabonye izanira uyisoma wese ububyutse mu mutima we.
IBYO NERETSWE KUBYO KUZAMURWA KW’ITORERO RY’IMANA
Ni isaha eshatu mu gitondo. Madame A. yari yicaye iruhande rwa Radio yumviriza inyigisho z’abana. Ni inyigisho nziza uyu munsi. Inyigisho zivanze n’amagambo y’Imana macye gusa. Bacyeka ko amenshi muri Biblia adakwiriye abana. Hashize nk’amadakika 4-5 ngo ce!!!
Inkuru y’igitangaza ivuye Oslo , umurwa mukuru wa Norvege, ivuga ko umuvurungano wabaye mu murwa. Abapolisi bavuze ko habaye ibiteye ubwoba. Ntibazi umubare w’abana n’abakuru baheze. N’abategetsi ntibatangaza amazina y’abaheze kuko ari benshi cyane. Ariko babwira imiryango y’abahejeje abantu ngo bavuge uko bazimiye n’ahantu bazimiriye aho ariho, kugirango babone uko basobanura iby’ayo mayoberane.
Hashize umwanya muto Radio itangira kuvuga amakuru iti:" Abacuruzi mw’iguriro rinini bamwe muri bo baheze. Na none umubyeyi umwe amaze kugura indabo,akirindiriye ko bamugarurira, nuko muri ako kanya uwo mucuruzi arazimira. Uwo mugore yumva avuga ati:" Ayi wee!!! Bibye umwana wanjye ufite amezi umunani. Ari he ? Umupolisi ari he ? Umupolisi araza , ariko ntacyo yari ashoboye gukora, kuko mu mpande zose abantu bariraga no kuboroga cyane.
Umucuruzi ava mw’iduka rye arira ati:" Nyabuneka nimuntabare, abakarani banjye babiri bazimiye bakiri mu mirimo yabo!! Bite se kandi? Inkuru zivuye i Stockholm mu murwa mukuru wa Suwede, zivuga ko abantu benshi bazimiye, kandi urusaku ruri mu murwa kubera ibyo byahabaye.
Abapolisi nabo baheze Inkuru zindi nk’izo ziva mu bihugu bindi bya hafi n’ibya kure. Buri hantu abana n’abakuru baheze. Abapolisi barumirwa, babura icyo bakora.
Madame A. aravuga ati:" Mana ibi byose ni iki? Arahagarara, areba hanze. Abona Madame H. aza apfutse mu maso, arira ati:" Rusi, Rusi! Akibona Madame A. aramubaza ati:"mbese nta mushyitsi umboneye hano ? Yoooo, Rusi ntawe ugihari, yari yicaye ku gakingo igihe natunganyaga indabo. None amaze guhera.
Nuko mpamagara Rusi, ariko mbura igisubizo. Gusa nabonye nk’ikintu kizamuwe ku rusika kinsha mu maso, ariko ngira isereri mu mutwe kubera ayo mayoberane yose. Oh!! Rusi wanjye uri he ? Ni nde wakujyanye ? Ararira cyane. Ubwo Bwana A. aba araje. Kuki noneho utashye mw’isaha enye gusa?
Madame A. aratangara!! Umugabo we aramusubiza ati:" sinshobora gukomeza gukora kuko mu mirimo habaye ibikomeye. Abakozi benshi baheze mu buryo bw’amayoberane. Imashini zahagaritswe, twatekereje ko ibyago byatuziye. Twashakashatse hose ariko ntitwabona n’ikirari inyuma yabo.
Ariko uyu muntu wiyitaga umukristo ukurikiza inyigisho zabo, yatangiye kuvuga ati:"Noneho birabaye!!! Nanjye ndabaza nti:" Ni iki kibaye? Nawe ati:" Umwami Yesu ajyanye abe!! Atangira kubabara no kurira ati:" NDASIGAYE WEEE!!!!, Umwami Yesu aransize.
Nuko ndamubuza nti:" Reka kuvuga ayo magambo ! Ariko yongera gutaka cyane. Byanteye umubabaro mwinshi mu mutima kumva gutaka kwe. N’abandi benshi bari bameze nk’uko.Na none tugomba gukomeza gukora nyuma y’isaha itegetswe.
Mu murwa mukuru urusaku ruba rwinshi. Imodoka zose zahagaritswe. Abadereva bamwe , hamwe n’abo bari bahetse, baheze. Imodoka zari zihetse abagenzi zatambukaga mu bikomeye. Abantu bari bameze nk’abasazi, kuko bashakashakaga ababo baheze. Abapolisi ntacyo babashije gukora.
Madame H. agaruka imuhira arira, Bwana A. n’umugore we binjira mu nzu. Muri Radio amakuru avuye i Bergen , avuga ko ahantu hose abantu baheze. Benshi bajya kuri Terefone babaza ibyo byabaye kandi biteye ubwoba. Iyindi nkuru iza ivuga ko mu mato yari mu nyanja umuntu umwe umwe yazimiye. Mu nzu y’ababyeyi impinja zose zazimiye, ba nyina bacura umuborogo. Ababyaza n’abavuzi bumiwe, ariko nabo muri bo harimo abaheze, mu nzu z’abasaza naho ni uko benshi bazimiye.
Isaha eshanu i London mu Bwongereza, radio ivuga ko byageze mw’isaha eshatu mu gihugu cyose cy’Ubwogereza abana benshi n’abakuru barahera, habe n’ikirari inyuma yabo. Mu baheze bose nta n’umwe wigeze agaruka, ni ibihishwe rwose. Bamwe mu babwiriza bagerageje guteranya abantu bo mu matorero yabo, babona ko abubahaga Imana cyane n’abakundaga gusenga aribo baheze. Umwepiskopi w’Itorero rikuru ateranya abashumba be mw’iteraniro uwo munsi.
Isaha eshatu n’igice zimaze gushira aho tumariye kumva ya nkuru ya mbere yari iturutse OSLO, kandi inkuru zindi zikomeza kutugeraho ziturutse mu bindi bihugu. Kuva iburasirazuba twumva inkuru ya KOREA ngo ni ibintu biteye ubwoba. Umubare wabo baheze ni nk’ibihumbi amagana, muri bo n’abasirikare barazimiye.
Ntibishoboka gusobanura uko guhera uko kwatangiye mur’ayo masaha ya mbere. Bose bagize ubwoba. Abantu biruka mu nzira hirya no hino, bafite ubwoba bwinshi. Cyane cyane ababyeyi bajimije impinja zabo. Abandi batangira gutuka no kuvuma Imana n’abantu. Umuntu umwe yiruka mu muhanda avuga ijwi rirenga ati :" Nimurebe mu mwanya twese turaza kujyanwa.Yasaga n’ubuze ubwenge.
Umukecuru ahagarara iruhande abumbye ibiganza, areba hejuru ati:" Oya, niba tutiteguye ngo tube twazamuwe na Yesu igihe yagarukaga, ntabwo tujyanwa hanyuma. Mwami Mana.Yesu udufashe! Oh! Byarangiye. Mbega, burya jye nari umuntu w’idini gusa, nyamara sinamenye yuko Yesu azaza vuba atya. Sinabaye maso nkuko byari binkwiriye.
Kuva mw’igare ry’umwotsi ho nta nkuru z’ako kaga zaturutseyo cyane, icyakora igare rimwe ryahagaze i Finse, kuko ryabuze umuyobozi. Babwiye abarinzi b’inzira yaryo kureba ko baba baguye no gupfa kuko abagenzi benshi badahari. Ndetse no mu mato y’inyanja ni nk’uko byabaye.
Nuko nimugoroba ibinyamateka bikwira mu bantu ngo bagire ubwenge n’umutuzo kugirango serikali n’abapolisi bashobore kumenya neza umubare w’abantu baheze. Ndetse abanyabwenge , cyane cyane abize iby’ibiremwa byo mu kirere, bitangira kumenya impamvu y’icyo gitangaza.
Inkuru iturutse muri Amerika ngo hano bumvise inkuru zivuye mu bihugu by’iburasirazuba nk’izivuye i Norvege. Bagize ibyago byinshi cyane bitewe n’imodoka , ndetse benshi bapfuye. Ibinyamateka bimenyesheje abasomyi yuko ejo ariho bazamenya neza ibyabereye mu bihugu bya Amerika.
Ubu ni isaha ebyiri z’ijoro. Amaradiyo avuze ko mw’isi yose ariko byagenze. Kugeza ubu baracyumva amakuru aturutse mu mirwa yose mikuru. Ariko noneho batangiye no kumva inkuru ziturutse mu misozi ngo naho abantu baheze.
No mu bihugu by’ikusi haboneka nk’ibyo, biboneka umwanya umwe n’iby’ahandi. Ahantu hose bifata impungenge. Nijoro batinya kujya kuryama. Abantu benshi birema udutsiko, bahagarara mu nzira, bajya impaka cyane. Hanyuma abantu batangira kumenya ko ibyo byose ari ibireba abakristo n’idini ryabo. Batangira kuvuga ko, byabaye ku bana bato bose no ku bakunda Imana cyane, ko ari bo baheze. Umwezi w’inzoga aravuga ati:" Oh! Yagiye noneho! Ngira ngo ubu Bwana O. yamaze kugera aho yajyaga atwigisha buri gihe ko abakristo bazagerayo. Yavuze ko Yesu azaza vuba kubajyana batabizi.
Undi aravuga ati:" Natwe twari dufite undi muntu nk’uwo none nawe yaheze. Ariko niringiye ko Serikali iribubuze amadini yose, kugirango ibimeze bityo bye kongera kuba. Undi aravuga ati:" Sibyo, ntibizongera kuba. Abakristo bavuze iby’ukuri, kandi babyivumvagamo yuko bizaba. None natwe iyo twumvira ntituba turi muri izi mpagarara.
Umwe ati:" Mbese wowe warabizeye? Uba waragiye hamwe nabo bazamurwa!! Undi aramusubiza ati:" Nashakaga rwose gufatanya nabo. Undi avugana ijwi rirenga ati: " wari ukwiye kubambanwa n’abo banyadini rya gikristo ridafite ubwenge.
Nuko bukeye bwaho, ibinyamateka ntibyashoboye kumenyesha abantu ibisobanuro by’ibyo. Byose byari nk’igihishwe. Amakuru yaturukaga mu bihugu byose yavugaga kimwe n’ayo. Abari mu mirima ya Misiyoni batubwira yuko abakristo benshi cyane baheze. Bakeya nibo basigaye. Mw’iteraniro ryatangajwe , ababwirizabutumwa bari bariyo, ariko abenshi bamaze kuzamurwa. Cyari igihe gikomeye cyane. Benshi bari mu mubabaro. Nta gushidikanya kuri ibi byabaye, ni ukuzamurwa kw’umugeni, nk’uko abakristo babivuze.
Muri bo, nubwo bari barize amashuri y’idini no kwigishwa Ijambo ry’Imana, bavuze ko batari bazi ko bimera bityo. Ntibamenye ibyo kubyarwa ubwa kabiri mu mwuka no kuba abana b’Imana. Umutambyi w’umusore aravuga ati:" Sinigishijwe ko bizaba bityo. Ntibamenye ibyo kubyarwa ubwa kabiri mu mwuka no kuba abana b’Imana. Umutambyi w’umusore aravuga ati:" Sinigishijwe ko bizaba bityo.
Abigisha ntibavuze ko bizamera nk’uko tubibonye muri iyi minsi. Batangira kujya impaka, ariko kubera imitima ihagaze ntibabasha kuvuga neza. Abashumba bamaze kumva ibitekerezo by’abantu bandika ibi bikurikira. Ibyabaye none turatekereza ko ari ibyanditswe muri Bibliya ibyo kuzamurwa k’umugeni, cyangwa kuvuga ko Yesu yajyanye abe. Nta kundi twabivuga kutari uko.
Ariko abapolisi ntibashatse kwandika itangazo ku bantu bose. Batekereza ko ibyo byose ari ibitekerezo bivuye mu bantu basa n’abasazi. Ibi byabaye birakabije cyane. Ni ngombwa ko Selikari yitangira kureba ibyo. Niba byaturutse ku mpamvu y’idini rya Gikristo ni ngombwa gukinga amazu n’insengero zose z’Imana, kugeza ubwo turi bumenye neza ibi bintu.
Niba iki kintu kiri mu bihugu byose, ibyiza ni uko bose bafatanyiriza hamwe kumenya iryo banga. Ndetse icyaruta nuko amahanga (l’O.N.U.) yaterana igaca uru rubanza. Mu bakristo, bararemerewe cyane mu mitima. Ejo ku cyumweru insengero zose zuzuye abantu. Amatorero amwe yari yabuze abashumba, n’abantu babo benshi bari babuze.
Mu matorero menshi ni abakristo bacye gusa basigaye, ariko abanyabyaha benshi baraza, bavuga ko batangajwe cyane n’ako kaga kaje. Abantu bashakaga kumva Ijambo ry’Imana, ariko ntiryari rihari. Umwe yagerageje gusoma, aravuga ati:" Sinumva icyo bivuze. Undi bamuha Biblia, nawe aravuga ati :" sinshobora gusoma.
Abandi bararira. Abenshi bamenye ko ako kaga ari impamvu y’idini ya Gikristo. Abandi batakambira Imana ngo ibafashe, barababara cyane. Mu materaniro habamo impaka.
Umuntu arahaguruka abumba igipfunsi nk’ushaka gukubita umubwiriza wabo, avugana ijwi rirenga ati :"Ni wowe utumye dusigara, ntiwigeze utubwira yuko Yesu azagaruka kujyana abe.Ntiwigeze utubwira ko dukwiriye kugira umutima uboneye no kuzuzwa imbaraga y’Umwuka wera, no kwitegura byose ku Mana no ku bantu.
Njyewe nzi icyanziritse, ni utuntu duto duto, ariko.... Oh!! Mana Data mfasha!! Umubwiriza ati :" ceceka! Jye nakoze ibinkwiriye, nta kundi. Ubwo umwe yari amaze kurega undi, bararira cyane.
Abantu bakomanga batagira ubakingurira. Biraruhije kuvuga uko bari bameze. Bose bamenya yuko igihe cy’amakuba akomeye cyasohoye. Bumva ko nta byiringiro bagifite. Umuryango wakinzwe. Barakomanga, barataka. Aba bose bari abakristo b’amagambo gusa.
Bamwe bafatanyaga n’abakristo kwishakira inshuti, abandi bishakiraga kuririmba no gucuranga, abakristo batabyawe ubwa kabiri, batahinduwe abana b’Imana, badafite umurage ku Mana.Kuri bo Itorero ry’Imana ryari nk’ishyaka gusa binezerezamo na bagenzi babo. Nuko bose batangira gukomanga ku rugi rwari rukinzwe bati :" Mana, dukingurire.
Hamwe n’ibyo bumva impuha yuko intambara ikomeye iri hafi. Iburasirazuba n’iburengerazuba barashwana, baca umubano. Serikali ntiyashidikanya gushaka uburyo yakora kubera uko kuzamurwa kw’abakristo.Mu bihugu by’Abakominisiti babuza amateraniro yose y’idini rya Gikristo. ndetse bategeka ko uzavuga izina rya Yesu azahanwa ndetse no gupfa.
Ibitabo byose bya Gikristo mu bihugu byose ko bikwiriye gutwikwa, cyane cyane Bibliya zose. ndetse n’uwari afite ikintu kinaka kimwibutsa ibya Kristo azicwa. Mu bihugu by’iburasirazuba n’ uburengerazuba batinda gushinga iryo tegeko. Ariko abantu bose, abakomeye n’aboroheje. bagize impagarara, ndetse bavuga ko ari ngombwa nabo kugira icyo babikoraho.
Uburyo abenshi batekereje, niko byategetswe. Imvaho y’akaga kanini yaturutse kw’idini rya Gikristo iragaragara rwose. ubwo hatangira kubaho igihe gikomeye cyane kuruta ibindi bihe byose uhereye ku kuremwa kw’abantu. Benshi mur’abo bakristo basigaye bakomeza gahamagara Imana, ntibashaka kubaha iryo tegeko ryashinzwe na Serikali.
Barafungwa no kubabara bababazwa. Niba ushaka kuvuma Kristo no kumuhakana, urakiza ubugingo bwawe. Ariko abantu ibihumbi barihangana kugeza ku gupfa. Abenshi bapfuye bababajwe nabi cyane. Nta tegeko rikiriho cyangwa ugukiranuka. Satani yabohowe. Ni ishyano, ni ishyano, rizabonwa n’abari mw’isi". Ibyahishuwe 8,13
Benshi barananiwe kubw’ako kaga. ntibabonye ubuhungiro, kuko iyi si yose ari iy’uwo mubi. Ibihugu byose bisezerana kuvanaho abakristo bose. Umukuru w’iyi si yari amaze guhabwa ubutegetsi. Abana bagambaniye ababyeyi babo, barabicisha.
Byasohoye nk’uko byanditswe muri Luka 21:16 ngo, namwe muzagambanirwa n’ababyeyi banyu, ndetse n’abavandimwe na bene wanyu n’inshuti zanyu, bazicisha bamwe muri mwe. Namwe muzangwa na bose babahora izina ryanjye. Ntibishoboka gusobanura neza iby’icyo gihe, ariko Imana yerekanye ibyo byose mu gitabo cy’ Ibyahishuwe.Abo bantu baririra muri uwo mubabaro bagira bati :" Mana, gabanya iyi minsi.
Nshuti yanjye ! Ba Maso ntuzasigare inyuma. Jya imbere y’Imana, wicishije bugufi, ubone umucyo n’ubuntu. Uyu munsi ushobore gushyirwaho ikimenyetso cy’uko ubaye umuntu wa YESU Kristo, ukazajyana nawe agarutse kujyana abe.
IMANA IBAHE UMUGISHA
Iyi nkuru mwayiteguriye kandi
muyigejejweho na
NYILINKINDI .J.Bosco.
C/O www.Jesus.rw
Ncuti mukunzi w’urubuga rw’ivugabutumwa www.agakiza.org ,
Mu rwego rwo gusoza uyu mwaka w’2013, Agakiza Family yakugeneye ubutumwa bwo kugushimira ubufatanye watugaragarije muri uyu mwaka wose umaranye natwe. Twizera ko Imana yubatse ubugingo bwawe binyuze ku rubuga www.agakiza.org. Mu izina ry’Agakiza Family, nyemerera na none mbonereho kukwifuriza umwaka mushya muhire w’2014.
Agakiza.org ni urubuga rw’ivugabutumwa, rufite intego yo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Kristo ku bari hafi no ku bari kure nk’uko Yesu yadusigiye itegeko ryo kwamamaza ubutumwa bwiza mu mahanga yose (Matayo 28:18-20).
Uru rubuga rwashinzwe mu rwego rwo gufasha abantu kwakira Kristo no kwegerana na we, bimaze kugaragara ko harimo kuvuka imbuga za internet nyinshi zikorerwaho imirimo y’urukozasoni, kandi ko abantu benshi batakibona umwanya uhagije wo kujya mu rusengero kubera akazi kenshi.
Muri uyu mwaka twageze kuri byinshi mu rwego rwo kwamamaza ubutumwa bwiza. Muri byo harimo:
Inyigisho z’ijambo ry’Imana, ibiterane mu gihugu no hanze yacyo n’amahugurwa atandukanye.
Ku gakiza.org hatambutse amakuru ku iyobokamana, ibiterane byabereye mu Rwanda no hanze (nko mu Burundi no mu Buhinde), kumenyekanisha ibikorwa by’amakorali n’abahanzi nk’ibiterane by’ivugabutumwa, launch…, ubuhamya bw’abantu batandukanye burimo amashimwe n’ibitangaza Imana yakoze.
Muri uyu mwaka wa 2013 kandi, twakoze ibiterane mu gihugu cyose mu nsengero zitandukanye, kandi twabonye Imana ikora ibitangaza kuko yatwongereye abakizwa, abandi barabohoka ndetse n’indwara zirakira.
Twakoze kandi urugendoshuri mu gihugu cya Isirayeli, ibyo bikaba byaratumye dusobanukirwa kurushaho iby’iyobokamana ndetse bifasha n’abasomyi bacu kumenya ayo mateka.
Ku bijyanye n’amahugurwa, twahuguye abubatse ingo, urubyiruko n’abakozi b’Imana bakora imirimo itansukanye. Mu rwego rwo korohereza abakozi, Imana yadushoboje kubegera aho bakorera tuganira ijambo ry’Imana dukorana n’amahugurwa. Aha twavuga nko muri MINEDUC, MIFOTRA, RDB, UOB, MINAFFET, RNEC, RRA, ABACURUZI…
Twabwirije ubutumwa bwiza ku ma Radiyo atandukanye.
Ivugabutumwa ryacu ntiryagarukiye mu kwigisha ijambo ry’Imana no gutanga amahugurwa, twakoze n’ibindi bikorwa nko gufasha abatishoboye bo mu murenge wa Kicukiro kubona ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé), no kwambika abakene bo mu murenge wa Gahanga. Twakoze n’umuganda rusange mu murenge wa Gahanga, tunatera inkunga abakora imyuga iciriritse.
Agakiza.org kandi ku bufatanye n’ibitaro bya Nyamata, twazanye impuguke z’abaganga baturutse muri Amerika, bavura abantu basaga 1,250 ku buntu. Icyo gikorwa cyafashije abantu benshi babanaga n’uburwayi butandukanye.
Ntitwabashaga kugera kuri ibi byose ubwacu, ahubwo nawe wabigizemo uruhare ubwo wifatanyaga natwe. Udufashe gushimira Imana yatubashishije uyu murimo mwiza.
Imana iguhe umugisha, ubuyobozi bw’ agakiza.org
“Ubabariye umukene aba agurije Uwiteka, nawe azamwishyurira ineza ye”, ni ijambo ry’Imana ryanditse mu gitabo cy’Imigani 19:17, akaba ari na yo ntego y’igiterane cyo gukusanya inkunga yo gufasha Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania cyateguwe n’Umuryango Agakiza Family ukorera mu Rwanda mu Karere ka Kicukiro.
Nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi wa Agakiza Family, Pasiteri Habyarimana Desire, ngo umuryango ayoboye ushinzwe gushaka no gukiza icyazimiye binyuze mu ivugabutumwa (ni nacyo izina ry’umuryango risobanuye mu rurimi rw’Icyongereza), ariko kandi ngo hanakorwa gahunda zo gufasha abababaye kuko Yesu yabitegetse ko abantu bakwiriye no gufasha abakene. Yongeyeho ati: “Ntidukwiriye kuvuga ubutumwa mu magambo gusa”.
Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania bazafashwa n’uyu muryango, ni abagera kuri 65bakuwe mu nkambi bajya gutuzwa mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro. Gusa nk’uko Pasiteri yakomeje abivuga, ngo kuri ubu bacumbikiwe mu byumba by’amashuri, bakaba bakeneye ibiribwa ndetse n’ibikoresho by’isuku.
Pasiteri Habyarimana Desire yadusobanuriye ko iki giterane giteganijwe ku Cyumweru tariki ya 5 Gicurasi 2014 mu nzu mberabyombi ya Women Foundation ku Kimihurura (ku muhanda w’amabuye); kikazatangira saa saba kigasozwa saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (13h-18H). Abazitabira iki giterane bazataramirwa n’abahanzi nka Alexis Dusabe, Isaie Uzayisenga, Frere Manu (Rubavu) n’abandi.
Pasiteri Desire yaboneyeho kurarika abantu bose kuzitabira iki giterane, kuko ibiteganijwe byose (amagambo y’Imana n’indirimbo) byose bizahembura abantu.
Italiki Igikorwa Aho kizabera Uzagikora
12-18/10/2015 Igiterane ADEPR Paroisse Remera Pastor Desire
30-31/10/2015 Igiterane UR/Campus Huye Pastor Desire
7-8/11/2015 Igiterane ADEPR Paroisse Ruvumera Pastor Desire
29/11/2015 Igiterane Salle ya Four Square Kimironko Agakiza Family
Italiki Igikorwa Aho kizabera Uzagikora
12-18/10/2015 Igiterane ADEPR Paroisse Remera Pastor Desire
30-31/10/2015 Igiterane UR/Campus Huye Pastor Desire
7-8/11/2015 Igiterane ADEPR Paroisse Ruvumera Pastor Desire
29/11/2015 Igiterane Salle ya Four Square Kimironko Agakiza Family
Mwenedata mukunzi w’agakiza.org
Tunejejwe no kukwifuriza amahoro y’Imana, kuba warahisemo kujya ukurikira ijambo ry’Imana n’ibindi dutambutsa kuri uru rubuga Imana iguhe umugisha. Mu gihe tumaranye twizera ko hari ibyo umaze kunguka byaguhembuye mu Mwuka kandi ko wize ubwenge bwo kubaha Imana, ukaba warabonye ijambo rigukomeza mu bibazo unyuramo bya buri munsi, twizera ko wahishuriwe umugambi Imana igufiteho.
Ubusanzwe dukorera ivugabutumwa kuri uru rubuga nta rwunguko urwo ari rwo rwose tugamije keretse kuzana abantu kuri Yesu. Uru rubuga nta dini cyangwa itorero rushamikiyeho, dufasha amatorero ya Gikristo gukangukira gushyira mu bikorwa inshingano nkuru Yesu yadusigiye yo kujyana ubutumwa bwiza kugera ku mpera y’isi. Matayo 28:18-20. Abantu badukurikira buri gihe basaga ibihumbi mirongo icyenda ( 90,000) biyongera buri gihe.
Tumaze imyaka itanu dutangiye uyu murimo hamaze gukizwa abatari bake bari ku isi yose. Kubw’ iyo mpamvu turagusaba gukomeza kuba umufatanyabikorwa wacu mu kudusengera, kudufasha kumenyekanisha uru rubuga, kutugira inama no gutanga ubutunzi bwawe kugirango iri vugabutumwa ribashe kugera kuri benshi bishobotse rujye mu zindi ndimi byatuma abatari bake bakizwa.
Dufite isabukuru y’imyaka itanu taliki ya 29/11/2015 ikazabera kuri Salle ya FourSquare Kimironko saa munani. Iyi sabukuru ikazahuza abakunzi b’agakiza.org hamwe n’abandi bose bifuza kumva ubutumwa bwiza mu giterane cyiswe imbaraga z’ubutumwa bwiza, Abaroma 1:16.
Mwese muraritswe!! Mudufashe kumenyesha abandi. Murakoze.
Tunejejwe no kukwifuriza amahoro y’Imana uzagire umwaka mushya muhire, kuba warahisemo kujya ukurikira ijambo ry’Imana n’ibindi dutambutsa kuri uru rubuga Imana iguhe umugisha.
Nk’ Umunyamuryango wa agakiza.org twifuje kukugezaho bimwe mu bikorwa binini tuzakora uyu mwaka wose kugira ngo mudufashe kubisengera no kubishyigikira:
1. Tuzakora ibiterane 4
Mu Buhinde kuva taliki ya 25-28/02/2016
Huye taliki ya 11-13/03/2016
Rwamagana ukwezi kwa 7/2016
Kigali ukwezi kwa 11/2016
2. Gukomeza gukoresha website nk’ umwe mu miyobora y’ ivugabutumwa:
3. Amahugurwa:
Mu rwego rwo gufasha abagize Agakiza Family kumenya uko bakoresha impano n’ubundi bushobozi bifitemo mu buryo zakoreshwa mu gushaka no gukiza icyazimiye ndetse no kubaho mubuzima bubafasha gukomera muri uru rugendo, twifuje kuzahugura ibyiciro bitandukanye dukurikije icyerekezo (iyerekwa) ry’Agakiza.Org.
ibyo byiciro ni ibi bikurikira
1. Abubatse ingo,
2.Urubyiruko
3. Abakozi ba Leta
4. Abikorera
5. Abacuruzi,
Nkuko mubizi dukorera ivugabutumwa kuri uru rubuga nta rwunguko urwo ari rwo rwose tugamije keretse kuzana abantu kuri Yesu.
Uru rubuga nta dini cyangwa itorero rushamikiyeho, dufasha amatorero ya Gikristo gukangukira gushyira mu bikorwa inshingano nkuru Yesu yadusigiye yo kujyana ubutumwa bwiza kugera ku mpera y’isi. Matayo 28:18-20.
Mu rwego rwo kurushaho kwegera abakunzi bacu aho bari hirya no hino kw’ isi yose twifuzako mwatwandikira kuri email: [email protected] kugira ngo tubone uko tuzabagezaho amakuru yacu mubaye mukoreshwa whatsapp mwatwandikira kuri iyi numero +250788422984 ibyo bizadufasha kubagezaho ibikorwa duteganya gukora kandi twifuzako mwadufasha kumenyesha inshuti zanyu ibyiza binyuzwa ku agakiza.org Murakoze.
Imana ibahe umugisha!
Ncuti muvandimwe dusangiye inzira ijya mu ijuru, ndakuramukije. Amahoro y’ Imana abane namwe.
Nk’uko ubizi, intego yacu ni ukugeza ubutumwa bwiza ku bantu bose. N’ubu rero ntiyahindutse, turacyakomeje kwamamaza ubutumwa bwiza mu mahanga yose (Matayo 28:18-20).
Nkuko rero usanzwe udufasha mu murimo w’ Imana dukora wo kuzana abantu kuri Yesu, nkwandikiye nifuza kukumenyesha ko agakiza.org tuzakorera igiterane mu Buhinde kubufatanye na Trichy African Fellowship taliki ya 26-28/02/2016
Bukaba ari n’ uburyo bwiza bwo kugeza ubutumwa bwiza kubatarabwumva na rimwe.
Igiterane cyose kizatwara 1900000 rwf (2500$).
Kubwo iyo mpamvu twifuza kubasaba inkunga yo gutegura iki giterane nk’umufatanyabikorwa wacu tumaranye igihe kandi no gukomeza gushyigikira websitewww.agakiza.org
Abifuza gushyigikira iki gikorwa babitumenyesha kuri:
Telephone: +250788422984
+250788498910
Email: [email protected]
Nshuti muvandimwe dusangiye inzira ijya mu ijuru tukanahuzwa n’agakiza family, ndakuramukije mu izina rya Yesu. Amahoro y’ Imana abane nawe.
Nkuko byagiye byifuzwa na benshi ko abagize agakiza family n’abakunzi b’urubuga www.agakiza.org muri rusange, ko bajya bahura rimwe mu gihebwe bakaganira ku ntego nyamukuru y’ubutumwa bwiza, turabamenyesha ko ubuyobozi bw’Agakiza family bwateguye ihuriro kuri uyu wa gatandatu tariki 02/04/2016, rikazabera Kicukiro Centre munsi ya Banque Populaire kuva saa tatu kugera saa cyenda (9h00’-15h00’).
Dore bimwe mu bikorwa bizakorerwa muri iryo huriro
Kumenyana cg kwibwirana mu buryo buhagije ku buryo buri wese amenya mugenzi we nk’abavandimwe bagize umuryango w’Agakiza family.
Kugezwaho iyerekwa ry’Agakiza (uburyo bwo kuzana abantu kuri kristo hakoreshejwe ikoranabuhanga).
Kugezwaho ibikorwa bizakorwa mu bihebwe bitatu(3) bisigaye by’uyu mwaka.
Kumenya uruhare rwacu mu gufasha amatorero duturukamo uko yakomeza inshyingano nyamukuru twasigiwe na Yesu (kubwiriza ubutumwa bwiza kugera ku mpera y’isi,Matayo 28:19-20).
Ubusabane
Ubuyobozi bw’Agakiza family bukomeje kubashimira uburyo mudahwema kubushyigikira ndetse n’urukundo mugaragaza ko mukunda ivugabutumwa kandi bubifurije kurushaho gukora umurimo w’Imana nk’abakorera ikamba ritangirika.
Ugeze kicukiro centre wahamagara kuri numero ikurikira ugahita ubona ukuyobora:
Telephone: +250788422984, 0788752625
+250788498910, 0788440690
NB: Muzitwaze itike y’urugendo gusa!
Nimuze mwumve kandi musobanukirwe intego nyamukuru Yesu yasigiye itorero!
Korali Evangelique ibarizwa mu Karere ka Rubavu mu Itorero rya ADEPR
Paruwasi ya Gisenyi ku Mudugudu wa Bethifage yateguye urugendo rw’ivugabutumwa ruzamara iminsi ibiri ruzabera mu itorero ADEPR Kicukiro umudugudu wa Nyakabanda .
Uru ruzinduko ruje rusubiza ubutumire bw’urubyiruko rusengera kuri uyu mu dugudu wa Nyakabanda, abo bateguye igiterane cy’ububyutse cyahawe intego iboneka muri Nehemiya 2 :7-20, kikaba gitegerejwe mu mpere z’iki cyumweru tariki ya 02 -03 Nyakanga 2016, aho korali Evangelique izaba iri kumwe na Korali Galeedi ndetse na Korale Sion zo kuri uyu mudugudu wa Nyakabanda hamwe n’abandi bavugabutumwa batandukanye.
Bwana Harerimana Faustin umuyobozi wa Evangelique yadutangarije ko uru ruzinduko ruje mu gihe imaze iminsi yitegura gukora umuzingo wa kabiri w’indirimbo zabo z’amashusho mu gihe kitarambiranye ngo zikazaba zageze ku isoko, ku uruhande rwa Adepr Kicukiro by’umwihariko umudugudu bazakoreraho ivugabutumwa, Pastor Alexis SINDAYIGAYA akaba asaba abantu bose basanzwe bakunda iyi korali by’umwihariko abatuye mu mujyi wa Kigali kutazabura muri iki giterane, ku ruhande rwabo ngo imyiteguro basa nk’abagiye kuyirangiza.
Umudugudu wa Nyakabanda utumira abantu bose muri icyo giterane
Kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 02 Nyakanga 2016, korali Betaniya yo mu itorero ADEPR Rubavu, Paruwasi ya Gisa umudugudu wa Ruhangiro yakoze urugendo rw’ivugabutumwa mu kigo Iwawa Rehabilitation Center giherereye ku kirwa cy’ I Wawa, aho abari hagati ya 300 – 400 bakiriye agakiza.
Umuyobozi w’iki kigo Bwana BIZIMANA Servelien yatangarije agakiza.org ko ikigo ayoboye cyatangiye tariki ya 10 Gashyantare 2010 aho ku ubufatanye na MYICT bafasha urubyiruko rwokamwe n’ibiyobyabwenge babigisha imyuga itandukanye no kwihangira imirimo, bakaba banakorana n’amadini n’amatorero bya gikirisito atandukanye mu bikorwa by’ivugabutumwa aho kuri ubu bamaze gusinyana amasezerano y’ubufatanye n’atari macye, akaba ari no muri urwo rwego korali betaniya yaje mo.
Abayobozi batandukanye bari muri iki giterane
Korali Betaniya yari iherekejwe n’abakozi b’Imana batandukanye barimo umushumba w’itorero ADEPR Gisa Pastor MIKATIRE Elizaphan, Pastor HABYARINKA Jean De Dieu na Pastor IYAKAREMYE Jean Claude, bose hamwe bakaba barageraga kuri 57, bakiranywe urugwiro n’ubuyobozi bw’ishuri ndetse n’abashinzwe umutekano kuri iki kirwa, Bwana BIZIMANA akaba yakomeje ashimira amatorero n’amadini bafatanya icyo gikorwa dore ko ngo asanga bitanga umusaruro munini kuko benshi bamaze gukira ubu bubata bw’ibiyobya bwenge, ikindi ngo uretse kuza kuvuga ubutumwa Iwawa, amadini ya Gikirisitu akomeza gukurikirana aba banyeshuri iyo basubiye mu buzima bisanzwe, aho gusubira kurara mu biraro no ku makarito bakabafasha mu buryo butandukanye bwo kubaho neza.
Bahagurutse I Rubavu saa kumi n’ebyiri za Mugitondo berekeza I Wawa ( 06:00Am)
Habura iminota igera ku icumi dore uko barebaga I Wawa
Nyuma y’isaha ebyiri n’iminota 40 Bamaze kugera Iwawa
Bafashijwe bikomeye n’indirimbo n’ubutumwa byahavuguwe
Korali Betaniya iririmba