urubyiruko

Kwamamaza

agakiza

Amarushanwa y’ubwiza ni igikorwa gikorwa n’ibihugu byinshi byo ku isi, imijyi y’ibihugu ndetse n’ibigo bitandukanye yaba iby’ubucuruzi amashuri n’ibindi, hagamijwe gushaka umuntu uhiga abandi uburanga, ubwenge, kuba yasobanura ibyo azi ndetse n’ubumenyi butandukanye ku bibera hirya no hino.

Iyo rero uyu muntu amaze gutorwa ahanini ahita aba nk’umuvugizi w’ibi bigo cyangwa ibihugu mu ruhando rw’amahanga.

Uyu muntu mu Rwanda dukunze kwita Nyampinga iyo ari umwari, abantu benshi cyane abo mu matorero ya gikirisitu bakunze kwibaza niba umukirisitu yemerewe kujya muri aya marushanwa y’ubwiza, ndetse ugasanga bamwe bafite uko babona uwayitabiriye, bamwe bati ni umwibone abandi bati ni umushizi w’isoni naho abandi bati uwangira mwiza nanjye ngo njye kurushanwa.

Iyi ngingo irakomeye cyane kuko abantu bayisobanura buri wese agendeye ku myumvire ye, ariko iyo dusomye ijambo ry’Imana, murei Esiteri 2:1- tubona ko nyuma y’aho Vashiti wari umwamikazi asuzuguriye umwami Ahasuwerusi wayoboraga ibihugu ijana na makumyabiri uhereye mu Buhindi ukageza muri Etiyopiya, hategetswe ko bashakira umwami abakobwa b’inkumi beza, kugirango umukobwa umwami azashima azabe umwamikazi.

Mu by’ukuri habaye imyiteguro ihambaye yo kubarimbisha ndetse bagafata n’umwanya uhagije wo gutambuka imbere y’umwami biyereka, nk’uko bijya bigenda muri gahunda zo gutoranya ba Nyampinga, nyuma haza gutorwa uwitwa Esiteri Hadasa wari imfubyi ku babyeyi bombi ariko Morodekayi akamubera se wabo.

Nk’uko twabivuze haruguru nawe nyuma yo gushimwa n’umwami bikaba byaravuyemo kuba umuvugizi w’ubwoko bw’Abayuda ndetse akanabarokora urupfu bari bamaze gucirwa na Hamani.

Ijambo ry’Imana kandi mu gitabo cy’umubwiriza hatubwira neza ko ubwiza bw’umusore ari ukubukoresha ibyo uwiteka ashaka, bigaragaza neza ko ubwiza bwo bubaho rwose nta wabihakana, ahubwo wakwibaza ngo ese ubwo bwiza bwakumariye iki? Ese aho ntibutuma Imana ikubonaho urubanza? Ese nyine ntibwakubereye nk’ikigirwamana?

Aya marushanwa twavuze haruguru muri rusange ntabwo aba agambiriye kugusha abantu nk’uko hari abavuga ko yaba atera umuntu ubwibone; ntiwapfa kubihamya kuko abahabwa icyubahiro muri iyi si bose ntabwo ariko bahinduka abibone.

Gusa niba warayagiyemo ku bw’ubwiza bwawe bikakuviramo ubwibone bivuga ko wakoze icyaha kuko ijambo ry’Imana (Imigani 18:12) ritubwira neza ko kwishyira hejuru k’umutima kubanziriza kurimbuka, kandi kwicisha bugufi kubanziriza guhabwa icyubahiro; icyo usabwa ni uguca bugufi ugasaba Imana imbabazi kuko uwicisha bugufi akubaha uwiteka, ingororano ye ni ubukire n’icyubahiro n’ubugingo (Imigani 22:4).

Bavandimwe n’ubwo twavuze ko nta kibazo kujya muri aya marushanwa y’ubwiza twibuke ko igihugu kigira umuco wacyo ikindi uwacyo, ni nako rero n’amatorero ya gikirisitu afite aho atandukaniye n’ayandi haba mu mico no mu myitwarire ari naho hazamo n’imyambarire, akaba rero ari nayo mpamvu bikwiye ko umuntu yakagaruye ubwenge akareba niba mu myiteguro arimo gukora bitaza guhabana n’imyemerere ye, kuko nta mpamvu n’imwe ikwiye kukubera imbogamizi yo kubahisha Imana. Umuntu atitonze byamuviramo gutukisha izina ry’Imana muri icyo gikorwa (Abaroma 2:24).

Narangiza ngira nti niba ubona kujya muri aya marushanwa biteguwe mu buryo butahesha Imana icyubahiro cyangwa se ugasanga utabasha kubikiranukiramo nakubwira ngo zibukira ubireke n’ubwo byarimo inyungu nyinshi ube nka Pawulo aho agira ati: “Ibyari indamu zanjye nabitekereje nk’igihombo ku bwo kuronka Kirisito” (Abafiripi 3:7).

Ernest RUTAGUNGIRA

Abasoma Bibiliya bazi umuntu umwe witwaga Umwami Salomo (uzi impamvu yanditse igitabo cy’Umubwiriza agira ati: ibintu byose munsi y’izuba ni ubusa). Bibiliya itubwira neza uburyo Imana yamuhaye icyubahiro gihambaye, abakobwa bakajya baturuka imihanda yose ku isi baje kureba ibivugwa kuri Salomo, bahagera ntibatahe bakigumira aho.

Ikosa Salomo yakoze, ni uko yemeye kwakira abo bakobwa kandi buri wese yarazanaga imana ye, akanabaha aho bubakira izo mana. Bibiliya itubwira neza ko byageze aho abo bagore bahindura umutima we ntiwongere gukunda Imana. 1 Abami 11 :1-13

Mu 1 Abami 11:4, BIbiliya iratubwira iti: “Salomo amaze gusaza, abagore be bamutwara umutima agakurikiza izindi mana, bigatuma umutima we utagitunganira Uwiteka Imana ye nk’uko uwa se Dawidi wari umeze.”

Nabonye abasore benshi cyane bafite umuriro w’ Umwuka mbere y’uko barongora cyangwa barongorwa, ariko rindira gato bamare kwinjira mu by’urugo maze wongere ubitegereze. Uzasanga barakonje bameze nka barafu.

Nubabaza uti ni iki cyatumye mukonja mu mwuka bigeze aha, bashobora no kudashobora kuvuga, kuko hari benshi batekereza ko ari ugupfa kurongora cyangwa kurongorwa n’ubonetse wese kuko gusa avuga ati Yesu ashimwe, cyangwa kuko agendana n’abakijijwe.

Niwicarana n’urubyiruko, uzasanga bamwe muri bo bavuga bati: “Nushaka urubyiruko rwo kwizerwa muri iki gihe, uzajye mu bakijijwe. Nakomeza kukuganiriza ukamubaza uti wowe se ko utarakizwa, ugashaka ko abanza gukizwa kugira ngo mukomeze kugirana umubano, nyuma y’igihe gito azajya akwiyereka nk’ukijijwe ariko mu by’ukuri ari ukugira ngo abone aho aguhera.

Nahuye n’abantu bameze batyo. Ni ho usanga umukobwa amaze kurongorwa, yagerayo umusore akamubwira ati: “Yesu wawe n’agakiza kawe byigumanire, njye nagira ngo nkubone gusa, none ndakubonye!”

Nabonye, simbacira umugani ahubwo ni ikintu niboneye n’amaso yanjye. Nugera mu gihe nk’iki, ni ngombwa kwiyemeza ko utazahukana bamwe barananirwa, kandi warasangaga abwira bagenzi be ati: “Imana yamunyeretse!” Kubw’ibi rero, ntabwo azagira ubutwari bwo gusubirayo ngo avuge ati: Narabeshyaga ntabwo Imana yamunyeretse! Nyuma bikaba bibi cyane kugeza ubwo umwe,

Nashaka kujya mu masengesho, azamubuza. Nashaka kujya mu materaniro, azamubuza amubwire ati icara aho. Baba basigaranye ikintu kimwe gusa: gusengera ibyo kurya, icyayi no kujya kuryama.

Ibi rero biterwa n’uko umuntu aba ataricaye ngo atekereze neza ku byo agiye gukora, no ku buryo bishobora guhindura imyizerere ye. Wowe soma ijambo ry’Imana, uzasanga kurongora gushobora kuguhindura. Ni yo mpamvu hari abantu benshi barongoye cyangwa barongowe, bagahindura idini. Iki si ikintu cy’umukino, ni ikintu kigoye cyane ukwiye kugifataho umwanzuro. Iyo uhinduye imyizerere yawe, uba uhinduye urufatiro rw’ubugingo bwawe. Ni yo mpamvu ukwiye kubanza gushishoza cyane mbere yo gufata icyemezo cyo kurongora cyangwa kurongorwa.

Bishoboka nanone ko yaba ari umukristo ushaka kurushinga na mugenzi we w’umukristo, ariko umenye ko kurongora cyangwa kurongorwa ari ikintu gishobora guhindura imyizerere yawe nk’umukristo. Ni yo mpamvu mukwiye kubanza kumvikana kuri buri kimwe mbere yo kurushinga.

Nabonye abasore biyemeje kurushinga, umwe ari umuriteriyani undi ari umupantekoti. Ibintu byarabakomeranye mu gihe byabaga ngombwa ko bumvikana ku bijyanye n’imyizerere yabo. Byabaye birebire, kugeza ubwo byabaye ngombwa ko abayobozi b’amatorero yabo baza kubikiza.

Ubwo bazaga kubimenyesha, narababajije nti koko mwiteguye kurushinga? Baransubije bati turiteguye. Baje kundeba baramaze kujya kwiyereka ababyeyi babo, baraganiriye n’ababyeyi babo, ariko muri icyo gihe cyose ntibari bagatekereza kuri icyo kintu cy’imyizerere yabo. Byageze aho rero umuyobozi w’itorero ry’abaruteriyani yanga ko umukobwa wo mu itorero rye arongorwa n’umupantikoti. Uwo mukobwa namubazaga ibibazo, ntabasha kubinsubiza.

Tuzi ko abapantikoti batabatiza abana bato, ariko abaruteriyani bakababatiza, kandi nimushyingiranwa muzabyara byanze bikunze. Ni ngombwa rero gutekereza kuri ibi mbere y’uko umwemerera ko muzarushinga, ntabwo uzabitekerezaho numara kurongora cyangwa kurongorwa, ngo ubone kuvuga uti: “Abana banjye ntibashobora kujyayo!” Wari uri he kugira ngo ugombe kuvuga utya nonaha? Ushobora kuvuga ko ari ikintu cyoroshye, ariko si ko biri.

Ikindi abantu bumva ko cyoroshye kandi kitoroshye na hato, ni ukujya gusengera ahatandukanye nk’abashakanye. Nabonye benshi batekereza bati: “Nta kibazo nitumara gushyingiranwa umuntu azajya ajya gusengera ahe n’undi ahe.” Ni byo koko mushobora gukora mutyo, ariko se abana bite? Keretse niba nta gahunda yo kubyara mufite.

Nabonye umuntu umwe wo mu burayi kuri televiziyo avuga ati: “Twanzuye ko tutazabyara, bityo twaciririye imbwa mu cyimbo cy’umwana.” Ni uko iyo mbwa bayiha izina, bayiha igitanda n’icyumba cyayo, bayiha isahani yayo, bayishyiriraho igenamigambi, bayishakira muganga wayo, ibishoboka byose. Byashoboka ko ushaka kunyura inzira nk’iyi. Ariko iyo umaze gushyingirwa kandi ukaba uzi neza ko ugomba kubyara, no ngombwa cyane kuganira ku hantu muzajya musengera mbere y’uko mwinjira mu mushinga.

Ntuzikururire intambara idateze kuzava mu rugo rwawe. Uzi ko hari intambara twikururira nta mpamvu! Yesu yari abizi mu gihe hari hataragera ngo aterwa amabuye, yari azi ko bagomba kumutera amabuye ariko arabahunga. None se niba Yesu yarahunze ibyamugeragezaga, ni kuki wowe wibonekeza? Igihe cyo kugeragezwa kwawe nikigera, uzatsinda kuko Imana yaguteguye ngo ube umutsinzi. Iyo uri muri Kristo, uba uri umutsinzi ndetse no kurushaho ariko si byiza kubyikururira.

Mu Baroma 8:37 handitswe ngo: “Ariko muri byose turushishwaho kunesha n’uwadukunze.” Ariko ibigeragezo umuntu yizaniye bishobora kurimbura ukwizera kwe.

None se ko benshi badatekereza kuri iki hakiri kare ariko kikabazanira ibibazo?

Abandi byagera mu gihe cyo gukora ubukwe bakabona kwibaza bati: “Ubu se tugiye gukorera he ubukwe?” iki kibazo ntabwo ari icyo kwibazwa muri ako kanya, uzaba warakerewe kucyibaza. None se, mbere hose wari uzi ko inshuti yawe isengera ahatandukanye n’ahawe. Ariko igihe cyo gushyingirwa kirageze ubona kwibaza ikibazo wari usanzwe uzi, uti turasezeranira mu itorero rya nde? Iyo bigenze bitya mutangira kuryana kandi atari ko byakagombye kugenda.

Umusaza ni umuntu wese ufite
imyaka myinshi, ariko cyane cyane iyo havuzwe umusaza abantu bumva
umuntu ufite imyaka iri hejuru ya 50 y’amavuko kuzamura.

Abantu bafite iyi myaka, bitewe n’uburyo baba barabayeho, bahabwa
agaciro karuta ak’abandi ariko cyane cyane gatewe n’ibitekerezo
bibaranga ndetse n’uburyo babona ibintu mu buryo bwisumbuye kuruta
abantu bakiri bato.

Ese Bibiliya ibafata gute ?

Imana iha agaciro gakomeye abasaza aho Bibiliya igira iti : “Ujye
uhagurukira umeze imvi, wubahe umusaza, utinye Imana yawe, Ndi Uwiteka”
(Abalewi 19:32). Aha biragaragara ko Imana yashyizeho umukono wayo
kugirango iri tegeko batazaryitiranya n’andi mategeko asanzwe kandi ni
byo abasaza baba baranyuze muri byinshi bikomeye bafite ubunararibonye.

Nubwo mu gihugu cyacu twagize ibyago byo gutakaza abasaza mu mahano
yagwiriye u Rwanda muri Mata 1994 nibura tugerageze kubaha abasigaye.

Birababaje kugira abakiri bato batamenya agaciro k’abasaza aho usanga
muri taxi ubyigana n’abakecuru n’abasaza wareba uwo muntu wanga
guhagurukira umusaza, ugasanga nibura si n’umwuzukuru ahubwo akwiriye
kuba umwuzukuruza.

Aha sinavuga iyo ari muri taxi, komvuwayeri (convoyeur) amubwiza inani na rimwe kuko yibagiwe aho asigara bitewe n’ubusaza.

Abafite iyo myifatire bakwiye kumenya icyo Bibiliya ivuga usibye ko
biri no mu mucyo wacu kubaha, dukwiye kubaha Imana nk’uko Imana ubwayo
yabidusabye mu ijambo ryayo kandi nk’uko Bibiliya ibivuga, uwicisha
bugufi akubaha Uwiteka ingororano ye ni ubukire n’icyubahiro
n’ubugingo(Imigani 22:4).

Ikindi kandi n’ubwo umuntu ukuze yaba akosheje ukwiye kumuhuguza
ubugwaneza kuko Pawulo yagiriye inama Timoteyo ati : “Ntugacyahe umukuru
ahubwo umuhugure nka so…n’ abagore bakuru ubahugure nka ba nyoko… ufite
umutima utunganye rwose(1 Timoteyo 5:1-2).

Birumvikana ko abakiri bato baba bafite amaraso ashyushye ariko
ijambo ry’Imana rivuga ko imvi ari cyo cyubahiro cy’abasaza. Ese
turibuka ko abo tudaha agaciro bigeze kuba bato nkatwe bagezweho kandi
ko natwe turi kugana iy’ubusaza ?

Uko umuntu yiyumva kose nta kabuza azasaza kandi imbuto ubiba ukiri
muto uzayisarura ushaje kuko Imana izitura umuntu ibyo yakoze akiri mu
isi byaba ibyiza cyangwa ibibi (Abaroma 2:6-7).

Iyo umwana umugiriye inama ko ibyo akoze bizamugiraho ingaruka ahita
akubwira ngo wa musaza we itonde ntuzi aho ibintu bigeze. Ubanza ariyo
mpamvu baciye umugani ngo : “Umusore umuhana avayo ntumuhana ajyayo”.

Ikibazo ahubwo ni iki “iyo avayo azavanayo iki ?” Bishoboka ko ari
SIDA, inda z’indaro, gutesha agaciro umuryango n’ibindi kuko iyo uwo
nyine bahannye akanga kuko ararikiye kujyayo bahita bavuga ngo uriya
mwana ni uwande ? Umuryango avukamo ugaseba kandi baramuhannye akanga.

Ese abasaza bo biha agaciro ?

Nanone aha twagaruka ku basaza batihesha agaciro aho usanga umusaza
ukuze ari kumwe n’akana k’agakobwa kangana n’akuzukuru ke, biteye isoni.

Tumaze igihe twumva abitwa ba shuga dadi na shuga mami ukibaza n’ubwo
Bibiliya iha agaciro gakomeye abasaza ariko nabo bakwiye kwiha agaciro
bityo intera ndende usanga hagati y’abasaza n’urubyiruko ikahava.

Kera wasangaga abasaza bicarana n’urubyiruko bakababwira amateka
ugasanga urubyiruko ruzi ejo hashize bikabafasha gutegura ejo hazaza
none ubu urubyiruko ruriho ruba muri yahoo, facebook na twitter ariko
uticaranye na se ntamenya icyo sekuru yasize avuze.

Mu bibazo byarimbuye Isirayeli ni uko hageraga igihe urubyiruko
rukabura amateka n’amategeko y’Imana niyo mpamvu Imana yabategetse
kubaha abasaza nk’abazi ibyo mu bihe byahise.

Pastor Desire

Iki ni ikibazo cy’ingenzi, urabyiteguye?

Mbese ni ukuvuga ko ugeze umaze igihe wiyumvamo ubwo bushake. Ese ugeze
igihe wiyumvamo ibyo bimenyetso?

Abandi baravuga ngo uyu ni umwana ibyo avuga arabiterwa n’imitekerereze y’abana; ni byiza kumenya niba koko uri mu kigero cy’abantu bakuru ku buryo wakubaka urugo cyangwa ugashyingirwa.

Ariko iyo mvuga ibyo kwitegura gushyingirwa simvuga ikigero cy’imyaka gusa, ahubwo mvuga no kuba umuntu amaze gukura mu bitekerezo mu myumvire no mu mikorere.

Hari undi muntu nabonye ufite imyaka 40 y’amavuko ariko wareba ukabona nta bushake afite bwo kuzana umugore (haba mu migambi no mu mikorere) ntatekereza umugore cyangwa umukobwa, no muri we ntabwo yiyitaho. Abandi usanga bafite imyaka 50 ariko ukabona buri gihe bashidikanya cyangwa bashidikanywaho niba barwaye cyangwa ari bazima .

Hari n’abakobwa usanga bafite imyaka 45 y’amavuko, batari bashaka, banashaka na bwo imyubakire yabo y’urugo ikagira ibibazo.

Hari aho nagiye mpasanga umukobwa mukuru ariko ngiye kumusengera ntabwo yeruye ngo avuge tumusengere abone umugabo. Nuko ndibwira nti: “Reka mubaze wenda arabona biteye isoni kuvuga icyifuzo cyo kurongorwa kandi bigaragara ko akuze cyane(cyangwa ashaje).

Naramubajije nti: “Urashaka ko tugusengera kugira ngo urongorwe?(ubone umugabo). Umukobwa aransubiza ati: “Oya! Sinkeneye kurongorwa!”

Ndongera ndamubaza nti: “Kubera iki?”

Umukobwa ati: “Sinshaka kuzajya nsaba umugabo uruhushya igihe cyose ngiye kugira icyo nkora”.

Nuko ndamubaza nti: “Ese ufite akazi?”, arambwira ngo: “Yego”, nanjye nti: “Iyo ugiye gukorera Imana uradomoka gusa cyangwa usaba agahushya shobuja?(umukoresha)”

Aransubiza ati: “Iyo ngiye nsaba uruhushya databuja”.

Ndamubwira nti: “Ni kuki wumva gusaba uruhusa umukoresha wawe byoroshye nyuma ukabona ko gusaba uruhushya umugabo wawe byazajya bikunaniza?”

Yananiwe kunsubiza icyo kibazo, ndamubwira nti: “Muri wowe harimo ikibazo gikomeye kandi kinyuranye kure n’ibyo wibwira”.

Hari ubwo ureba umusore cyangwa umukobwa ukabona nta gahunda afite yo kurongora cyangwa kurongorwa, bene uwo ntimuzamuhate ngo mumwite
amazina ngo ararambiranye, ngo yaheze ku ishyiga n’ibindi bisa bityo.

Ntimukamuhate kurongorwa bitamurimo kuko aramutse agiye ku mugabo bitamurimo yazagira ingorane zishingiye ko atigeze agira uburenganzira bwo kwihitiramo ipfundo rizagenga imibereho ye.

Nyuma yaho nongeye kubaza umusore n’umukobwa buri wese n’umutimanama we niba yiyemeje kurongora cyangwa kurongorwa.

Icyo kibazo kigira ibindi bibazo bito bito bigufi, ku buryo ubibajijwe, yasubiza neza cyangwa nabi ariko nabonye ko tujya kurangiza ikiganiro umusore cyangwa umukobwa yakubwiye ibintu yamaze gutekerezaho neza.

Hariho undi mukobwa nabonye usanga ari we utunze urugo rw’iwabo; nujya kurongora cyangwa kurongorwa ntuzirengagize umuryango wakomotsemo cyangwa wakureze, kuko numara kujya mu rugo rwawe Bibilia iravuga iti: “Kuko azasiga se na nyina abane n’umugore cyangwa n’umugabo we akaramata(Zaburi 45:10)”.

Ntabwo twavuze ngo ntuzabafashe, uzabafashe mu bintu bimwe na bimwe ariko ntabwo uzabafasha muri byose.

Cyakora mugera igihe mukicara mukabiganiraho uburyo mwazajya mubitaho cyane cyane ko mwese hari igihe muba mufite imiryango ikeneye kwitabwaho.

Ushobora kuba warashakanye n’umuntu utita ku miryango ya bene wabo ni ukuvuga ko nta mutwaro afite wo kwita kuri bene wabo aho usanga buri wese yirebaho; ni nka ya ntare yo mu ishyamba, aho usanga ibaga ikifasha(nyamwigendaho).

Wowe ugifite ubushake bwo kwita ku babyeyi cyangwa umuryango wakureze, niba warabonye uburyo cyangwa akazi tangira ujye ubafasha buhoro buhoro.

Ikitonderwa: Hari ubwo utungurwa no kumva uwo mwashakanye akubwiye ngo uwo muntu(abo bantu) ntuzongere kubafasha, tekereza:

- Ibyo bizakuremerera buri gihe uko abo bene wanyu bagize ibibazo uzumva wagombye kugira icyo ukora cy’ubutabazi,

- Bizagera igihe uzajya ujyana ibintu mu ibanga kugirango ubafashe ibyo na byo bizatera andi makimbimbirane.

KWIYEMEZA GUSHINGA URUGO

Ku bw’ibyo kwiyemeza gushinga urugo ni ukumenya ngo tuzarushinga na kanaka na nyirakanaka ukabanza ukabitekereza neza kandi ukabisengera kugirango ubanze ubone ikimenyetso cy’uko muzahuza ibitekerezo.

Birakwiye ko mbere y’uko uvuga ijambo ngo ndemeye(ndiyemeje) banza usenge ubyitegure kuko gushinga urugo bigiye guhindura byinshi mu bugingo bwawe, amen.

Hari ikibazo kimaze kuba nk’icyorezo kitwa gutandukana kw’abashakanye. Ntibikiri ibidasanzwe kuko ijanisha ry’ingo zitandukana rirushaho kuzamuka uko iminsi igenda ishira. Mu by’ukuri ugenekereje wavuga ko igisata cy’ingo kirarwaye ku buryo bugaragarira umuntu wese, kuko abajya kwandikisha ingo bahurira hamwe n’abajya gusaba ubutane.

Ibi ntibiri mu mugambi w’Imana na gato. Ubusanzwe twari tumaze kumenyera ko wenda biba mu bihugu bindi ariko n’iwacu bimaze gufata indi ntera. Biba agahomamunwa rero iyo bibaye ku bakristo.

Umuntu rero akaba yakwibaza ngo impamvu y’ibi ni iyihe? Ntawabimenya ku buryo buhagije ariko bishobora kuba biterwa n’uko aba bakristo bajya gushinga ingo batabanje gutekereza ku cyo bagiye gukora, bigatuma bubaka izidashingiye ku Mana. Ubundi urugo ni umushinga Imana yatangirije muri Edeni ku bwa Adamu na Eva.

‘’Uwo muntu yita amatungo yose n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere n’inyamaswa zo mu ishyamba zose, ariko umufasha umukwiriye yari ataraboneka. Uwiteka Imana isinziriza uwo muntu ubuticura arasinzira, imukuramo urubavu rumwe ihasubiza inyama.’’ Itangiriro 2:20-21

Urabona hano Adamu amaze kwita inyamaswa zose, yari wenyine, Imana imwitegereje ibona si byiza ko aba wenyine, hari ikintu abura, ihitamo kumuha umufasha umukwiriye. Ushingiye kuri aya magambo ntabwo gushinga urugo ari ibintu byo kunezeza amarangamutima gusa y’urukundo, ahubwo ni umushinga Imana yatangije kuva kera kugira ngo yuzuze umugambi wayo.

Ubwo bivuze ko uwo washaka wese yakubera umugore, ariko uwo Imana yashaka niwe wakubera ugukwiriye. Ijambo ry’Imana riravuga ngo ‘’Urugo n’amatungo umuntu abiragwa n’ababyeyi be, Ariko umugore witonda amuhabwa n’Uwiteka.’’ Imigani 19:14
Hari ibyo abantu bita urukundo ariko wenda rimwe na rimwe binashingiye ku marangamutima, nayo ubwayo yangiritse kubera ibifatika umwe muri bombi abonye ku wundi. Bene ibi iyo bishingiweho biba bifite igihe (garanti) gito kuko nyine na bya bintu birashira.

Ubundi icyazanye urukundo hagati y’abantu mujye mugitegereza kizanarusubizayo. Niba urugo rwanyu rushingiye ku kazi keza, imodoka nziza, n’ibindi bizarangira kandi ntibizarusiga bizajyana n’ibyo byazanye.

Ibi bimeze nka kumwe Yesu yaciye umugani w’umuntu wubatse inzu ye ku musenyi, yahungabanywa ikagwa, ariko umunyabwenge wayubatse ku rutare twagereranya na Kristo, naho imivu yatemba, imiyaga ikaba myinshi azamera nka wa muririmbyi ngo ntabwo imivu intembana, kuko Yesu niwe nihishemo yambereye ubuhungiro.

Imana ibahe umugisha, abazubatse izikomeze, abatarazubaka tubifurije kubakirwa n’Imana. Amen!

Igisubizo kuri iki kibazo umuntu yagitanga bitewe n’icyo yise "kubana" hagati y’abakundana. Iyo babana harimo no gukora imibonano mpuzabitsina, bibaye icyaha ku buryo budasubirwaho.

Gukora imibonano mpuzabitsina mbere yo kurushinga bifatwa nk’ icyaha, nk’uko imirongo myinshi ya Bibiliya ibyerekana (Ibyak 15 :20, Abaroma 1 :29, 1 Abakorinto 5 :1 ; 6 :13 ; 7 :2 ; 10 :8 ; 2 Abakorinto 12 :21, Abagaraatiya 5 :19, Abefeso 5 :3, Abakolosayo 3 :5, Abatesalonike 4 :3 ; Abayuda 7). Bibiliya ishishikariza abantu kwifata mbere yo gushinga urugo

Bibiliya ifata imibonano mpuzabitsina y’ abatararushinga nk’ ubundi busambanyi bwose ndetse n’ ubuhehesi kuko byose biba ari ukuryamana n’ umuntu mutashakanye.

Naho ubundi niba kubana bivuze kuba mu nzu imwe nta kibazo na kimwe kirimo, mu gihe uwo mugore n’ umugabo badakora ibindi byaha. Gusa na none ibi bikunze gutera ikibazo kuko bishobora gukurura umuntu mu cyaha, Bibiliya ivuga ko tugomba guhunga icyaha n’ igisa nacyo cyose.

N’ubwo kubana kw’ abatarashakana mu nzu imwe atari icyaha ubwa byo, ni ibisa n’ icyaha kandi Bibiliya idusaba guhunga igisa n’ icyaha (1Abatesalonike 5 :22, Abefeso 5:3), guhunga icyaha ubwacyo ndetse no kwirinda kuba washora undi mu cyaha. Ku bw’ izo mpamvu kubana utashakana ntibihesha Imana icyubahiro.

Ishimwe Samuel

 

 Hari ubwo umukobwa cyangwa umuhungu b’abakrisito bakiri urubyiruko, bagwa mu byaha by’uburyo butari bumwe kandi bikomeye bajyaga bibwira ko bitababaho, maze buri wese mu mutima we akibaza ati” ibi byambayeho gute?” amarira akaba menshi, agahinda kakaba kenshi, inshuro nyinshi hakaba ubwo biterwa n’ubutamenya.

Umuntu ukiri muto yibereye mu rusengero hari ubwo areba abakuze bakora ibintu bigayitse, maze akavuga ati “ariko se buriya bagira ubwenge njye biriya ntibizambaho”, imyaka igashira indi ikaza yajya kubona akisanga mu bisa nibyo yagayaga kera, akenshi bigaterwa no kuba atarigishijwe neza ngo amenya uko agomba kwitwara akiri muto, bikazamushoboza no kuba umuntu muzima no mu gihe azaba yakuze.

TUREBE IBYA TELEVIZIYO, INTERINETI NA FILIMI

Hari abasore birarira bavuga ngo ntacyo bintwara njyewe sha, akavuga ngo iyo mvuye kureba za filimi mbi cyangwa amashusho mabi muri internet (aha ndashaka kuvuga ibintu byuzuyemo amashusho y’ubusambanyi n’ubwicanyi dore ko iyo filimi itabonetsemo ibyo yitwa ko ntakigenda) maze akavuga ngo njye bihita binshiramo ako kanya, mpita mbyibagirwa, uwo ushaka kubeshya se ni nde? Iyo urangije kubireba ibyo warebye byose biguma muri wowe ntaho bijya nta nuko wabyirukana gushoboka.

Bimeze nk’igihe umuntu amaze kurya ibyo yariye bijya munda imbere mur iwe, ariko ibiryo byo hari igihe ibyangiritse bitera umuntu iseseme nuko akabiruka, ariko niba harimo microbe cyangwa se intungamubiri ibyo byo biba byarangije kwinjira mu maraso., ku bibi umuntu areba byo nta kubiruka kubaho, bijya mu bitekerezo byawe, bigasa nibyinjira mu maraso bikagira ingaruka mu mubiri, no mu mikorere yawe.

Hari ubwo umuntu yagerageza kwibaza ngo, kuki ibinyamakuru byinshi, amafilimi menshi, za publisite izarizo zose , ziba zuzuyemo ibintu bitari byiza kandi bishaka gukurura abasore, kandi ku bintu byose byamamazwa hagomba kugaragaraho umusore cyangwa umukobwa ukiri muto, ryaba itabi zaba inzoga, n’ibindi, kugeza nubwo ushaka kwamamaza n’ipikipiki akora uburyo bwose ashyiraho, umukobwa wambaye ubusa, yewe nuwamamaza intebe zo kwicaraho kandi ubundi urumva ko ntaho byari bihuriye n’abakobwa ariko ibyo byose bifite intego. Abakora mwene ibyo bose bo baba bazi icyo bashaka kugeraho ni ugukurura amaso yawe, bamaze gukurura amaso yawe baba batwaye n’ubwonko bwawe, hagakurikiraho imikorere n’amahitamo yawe yose. Ibyamaze kugera mu mutima wawe rero biratangira bikajya mu bikorwa, noneho kuko mu muntu imbere ariho haturuka ibibi byose ibitekerezo bibi, ubwicanyi, ubujura, ubusambanyi, kugambana …… ibi hashize imyaka 2000 Yesu abivuze. Uku niko benshi bagenda bandura bandujwe n’abafite imitima yanduye bakoresheje ubwenge bubi bwo gushyira byose mu mashusho.

INGARANI

Ubundi hari ibiba ku muntu akabura icyo abikoraho, ariko ibyo ureba byo ushobora kubitegeka. ukwiye kwirinda ibyakwanduriza ubwonko kuko ibikorwa byose by’umuntu bituruka ku byo atekereza. Iyo nk’umwana w’umusore uhora ureba ibyo bibi by’ubusambanyi, biragenda bigategeka imitekerereze yawe, kugeza ubwo bikurusha imbaraga bikajya byizana mu bitekerezo uko bishatse. Yesu yaravuze ngo aho intumbi ziri niho inkongoro ziboneka, cyangwa se tuvuge ngo, ahari ingarani iteka uhasanga imbeba; ibikona n’izindi nyamaswa zitungwa n’imyanda. Twabivuga mu yandi magambo ngo umutima wanduye, niho hateranira abadayimoni, n’imyuka mibi yose. Umutima wabaye ingarani y’ibibi byose rero urashyuha, umwana w’umusore cyangwa umukobwa akaba atagishoboye kwitegeka na gato, niho uzumva ishyano rikomeye ngo umwana w’umuhungu yasambanye na mushiki we, aho abagabo basambana n’abakobwa bibyariye, ba se wabo bagakora ibibi n’abana babo. abantu baba barangije kuba imbohe z’ikibi ,batwarwa ku buryo nta rutangira.Abantu bose baba barahindutse nk’ibikinisho byo guhaza amarari yabo gusa. N’abana bangahe b’abasore kubera ibyo bareba byuzuye ubusambanyi,byabatwaye umutima kuburyo ubu bisigaye binuzuye mu materefoni yabo. Ahajya amashusho mu materefoni urwo rukozasoni nirwo rwuzuyemo, babireba bihishe, ikivamo ni uko babona abakobwa nk’ibiremwa byo gukinisha hanyuma bikajugunywa, ubwo se abo dutegereze ngo bazubaka ingo zikabaho, kandi bamaze kumenyera guhinduranya abakobwa nk’abahinduranya amasogisi, bene uwo ntabwo yazihanganira kubana n’umuntu umwe. Bitangira ukiri muto irinde.

INGARUKA Z’AMASHUSHO Y’UBUSAMBANYI (PORNOGRAPHY)

Hari ahantu bigeze gushyiraho ikiganiro cy’umuntu wo muri amerika wafataga abakobwa akabasambanya, yarangiza akabica,nuko aza gucirwa urubanza rwo gupfa, yitwaga Ted bundy, yavuze rero uko byamugendekeye, ngo agere kuri urwo rwego, abivuga hasigaye umunsi umwe ngo yicwe. Yavuze ko yavukiye mu muryango mwiza, yari umunyeshuri afite incuti kandi mu ishuri yaratsindaga. Ariko akaga katangiye ubwo abandi bana bamuzaniraga igitabo cyuzuyemo amashusho y’ubusambanyi, yari afite imyaka cumi n’ibiri, atangira kwifuza kubireba mu mafilimi, kugeza ubwo bimubase, bimuhindura imbohe, noneho ananirwa kwitegeka agahora ashaka aho byaba biri, bigera ubwo kubireba gusa bitagihagije, ahubwo yifuza no kubikora ngo arebe niba koko ibyo ahora abona bibaho, nkuko muzi uburyo abakiri bato bagira ishyushyu ryo kugerageza ibyari byo byose.

IBYO UKORA NI INGARUKA Y’IBYUZUYE MU MUTWE WAWE.

Uwo musore turi kuvuga kandi ntugire ngo atandukanye nawe, agifite bya bishusho bibi mu mutwe byasaga nkaho nta kibazo cyari gihari, nta nicyabonekaga inyuma, byose byakorerwaga ahantu mu ibanga mu bitekerezo. Uko akomeza kureba ibibi akumva arashaka kureba ibirushijeho kuba bibi, kugeza ubwo ateya intambwe yo kubikora n’umubiri we, noneho kugirango n’umutima nama utamubuza atangira kunywa inzoga ngo abone uko akora ibyo ashaka nta bwoba, nibwo yishe umukobwa wa mbere biba birararangiye.

KUGARURA UBWENGE UTAGISHOBOYE KWIGARURA

Bukeye uwo ni wa musore tukivuga, abona neza ko yakoze ishyano, ntawari yamubonye, ariko kwifata biramunanira kuko byasaga n’imodoka yacitse amaferi. Arakomeza agafata abakobwa ku ngufu yarangiza akabica, kuko ya mashusho mabi yatumye atongera kureba abakobwa nk’abantu bafite agaciro, ahubwo yababonagamo ibikinisho by’ubusambanyyi, kugeza ubwo yishe abandi bakobwa makumyabiri n’umunani.

Ubwa mbere bamukeka ko ariwe wicaga abo bakobwa, ntawabyemeye ko yakora ibisa bityo, ukurikije uko bamubonaga inyuma ku mubiri, bituma abapolisi bamurekura. Igihe cyarageze, ibimenyetso biragaragara arafatwa acirwa urubanza. Agiye gupfa nibwo yabaye nkugaruye ubwenge neza aburira abandi bose ku bibi by’amashusho y’ubusambanyi. Ntabwo yavutse ari igikoko nubwo Atari na mwiza kuko twese tuvukana intege nke ahubwo yongeyeho no kudategeka ngo anagenzure ibyo areba.

Dore amagambo yabwiye umwe mu bamuganije ari muri gereza:

Yavuze ko yakundaga kureba amashusho y’ubusambanyi akaba ariwo muzi w’ubwicanyi bwe. Yavuze ko ibigaragara mu mafilimi y’ubusambanyi nandi mafilimi arimo ubwicanyi, bituma abana benshi babahungu bajya mu mihanda kugerageza ibyo babona mu mafilimi. Muri icyo kiganiro yarongeye agira ati” mugiye kunyica, kandi koko ibyo bizatuma ntawe nongera kugirira nabi. Ariko hanze hasigaye abandi bameze nkanjye batwawe umutima n’amashusho y’ubusambanyi (pornography) kandi ibyo byo ntacyo mubikoraho.”

Uku ninako bigendekera abantu bose ubona bameze nabi utakwifuza kumera nkabo. Burya bariya bose ubona bakoronijwe n’inzoga ntugire ngo niko bavutse, babanje kubikinisha banywaho gake, bumva ntigahagije bongeraho ikindi kirahure k’inzoga bavangamo kanyanga, kugeza igihe umuntu atagishoboye kwitegeka. Burya abatumura amatabi bamaze gufatwa n’igituntu cyangwa izindi ndwara z’ibihaha, ntabwo bavutse banywa itabi cyangwa urumogi, batangiye babyitiranya no kwinezeza cyangwa kuba abagabo, buhoro buhoro bananirwa kwitegeka, Bizana ingaruka nyinshi.

Pastor Kazura Jules

Abacamanza 14:1-3; Abacamanza16:18-21
Ese byigeze bikubaho ko ko ugeramu gihe kibi maze ukicuza impamvu wakigiyemo? Cyari igihe washoboraga kwirinda kugeramo kuko nta n’ikimenyimenyi nta nyungu igaragara wari ubifitemo. Cyari igihe cyerekaga amaso yawe ibimenyetso ko kizakubyarira amazi nk’ibisusa, ariko uhitamo kwirengagiza ibyo bimenyetso maze ucyijandikamo. Umaze kugera muri icyo gihe, ni bwo urimo kuvuga ayamagambo ngo:

“Iyo nza kumvira ababyeyi…”
“Iyo nza gutega amatwi ibyo ababyeyi bageragezaga kumbwira none Simba…”
“Iyo nza gukora ibyo ababyeyi bambwiraga…”
“Iyo nza kumva, Simba ndi mu nzu y’imbohe; Simba naravunitse; simba ntagira aho ntaha, simba naravuye mu ishuri, simba naratwaye inda y’indaro, simba narirukanywe mu ishuri, ntibaba barandasiye mu kazi … iyo nza kumvira ababyeyi…”

Uzi ko Bibiliya itubwira mu Kuva 20:12 iti:“Wubahe So na Nyoko, kugira ngo uramire mugihugu Uwiteka Imana yawe iguha. Mu Befeso 6:1-3 Bibiliya igira iti: “Bana, mujye mwumvira ababyeyi banyu mu Mwami wacu, kuko ari byo bibakwiriye. Wubahe So na Nyoko (iryo ni ryotegeko rya mbere ririmo isezerano), kugira ngo ubone amahoro uramire mu isi.

“Iyo nza kumvira ababyeyi…”

Muri iri somo, tugiye kwigamo umugabo: iyo aza kumvira ababyeyi akabatega amatwi, agakora ibyo bamubwiraga, aba yaragize iherezo ryiza. Nyamara, yagize iherezo ribabaje. Kandi, uyumugabo mbabwira yitwaga Samusoni.

Kugeza ubu, abenshi muri twe bazi Samusoni uwo ari we. Samusoni azwi ho kuba yarabaye umwe mu bacamanza b’Isiraheli. Nk’umucamanza wa Isiraheli, intego ye nyamukuru yari ukubakiza amaboko y’ababisha babo, ari bo Bafilisitiya. Samusoni kandi azwi ho kuba yarabaye umunyamaboko kuruta abantu bose. Yari umuntu Imana yari yarahaye imbaraga zidasanzwe. Impamvu yari afite imbaraga zidasanzwe ni uko hari isezerano yari afitanye n’Imana. Urabona, Samusoni amaze kuvuka, yavutse ari Umunaziri.

Nk’Umunaziri, Samusoni ntiyagombaga gukora cyangwa ngo anywe igisindisha. Nta cyuma cyogosha cyagombaga kumugera ku mutwe,kuko ni mo Imana yari yarashyize imbaraga ze. Kandi biturutse ku musatsi we, Imana yamuhaye imbaraga zo kwicisha intare ibiganza bisa. Imanayamuhaye kandi imbaraga zo kuzirikanya imirizo y’ingunzu 300 maze azitwikisha umurima w’ingano z’Abafilisitiya. Imana yamuhaye imbaraga zo kunesha Abafilisitiya 1000 akoresheje urwasaya rw’indogobe. Ni koko Imana yahaye Samusoni imbaraga ziberaga mumusatsi we, ari nazo yeneshesheje Abafilisitiya.
Ariko mu Bacamanza 16:21, tubona umusatsi wa Samusoni wogoshwa, amaso ye anogorwa. Tubona Samusoni aboheshwa ingoyi maze agashyirwa mu nzu y’imbohe aho yasyaga ingano umunsi ukira. Mu yandi magambo, tubona umuntu waciye agahigo mu kuba umunyambaraga aneshwa agashinyagurirwa. Dore ikibazo, ni gute umunyambaraga kurusha bose ashobora kwisanga yaneshejwe ndetse ashinyagurirwa?

Ibyabaye kuri Samusoni byose byatewe na Delira kuko iyo Samusoni ataza gushodekana na we, umusatsi we ntuba warogoshwe; imbaraga ze ntiziba zaramushizemo, ndetse Abafilisitiya ntibaba baramushinyaguriye. Uko nakomeje kwitegereza ibyabaye kuri Samusoni, nafashe umwanzuro ko ari we watumye amaso ye anogorwa, ni we watumye bamushyira mu nzu y’imbohe, ni we watumye bamushyira ku ngoyi, ni we watumye bamugira umusyi w’ingano umunsi ukira. Ndavuga ko ari we wabyiteye kuko iyo aza kumvira ababyeyi be, ntaba yarashodetse n’umugore nka Delira.

Noneho, byumvikane ko Delira Atari we mugore wenyine wacuditse na Samusoni. Mu Bacamanza 14 Bibiliya itubwira ko yarongoye umukobwa w’i Timuna, ariko akamusenda mu gihe cy’iminsi irindwi gusa, ni bwo ahuye n’umukobwa wa maraya (Abacamanza 16:1-3). Dusoma ko Samusoni yacakiranye na Delira mu Bacamanza 16:4. Nureba neza urasanga abagore bose Samusoni yacudikaga na bo bari babi. Yego bagaragaraga neza, ariko ku mutima bari babi. Yego biteraga ibihumura neza bagahumura, ariko bari babi. Yego bambaraga neza, ariko bari babi. Samusoni ntiyari gucudika n’aba bagore iyo aza kumvira ababyeyi be.

Ikosa Samusoni yakoze ni uguha urwaho irari, ari na cyo cyamuteye gucudika n’abagore babi. Ibi ntibyari kumubaho iyo aza kumvira ababyeyi be (Abacamanza 14). Samusoni yari icyigenge. Igihe kimwe, Samusoni yatashye abwira ababyeyi ko yabengutswe umukobwa i Timuna, akaba ashaka kumurongora. Ariko uyu mugore yari Umufilisitiya, ubwoko bwaziranaga n’Abisiraheli kandi butasengaga Imana nyakuri nk’iya Samusoni.

Ababyeyi be baramubajije bati: “Mbese kuki wagombye kubenguka umukobwa w’i Timuna, nta mugeni uri mu bakobwa ba bene wanyu?” Mbese ntuzi ko Abafilisitiya badasenga Imana nk’iyawe? Ntuzi ko abakobwa b’i Timuna nta sezerano bafitanye n’Imana, kandi ko baramya ibishushanyo? Ni mpamvu ki washakira umukobwa mu Batimunakazi? Hano mu gihugu cyawe hari abakobwa beza ushobora kurongora. Ni kuki udahitamo umwe mu bakobwa bo mu gihugu cyawe?

Ariko Samusoni arabasubiza ati: “Nsabira uwo kuko ari we nkunda cyane.” Ni mwiza. Ahumura neza. Yambara neza. Ni we wenyine nshaka. Samusoni ntiyashatse gukurikiza inama z’ababyeyi be, nk’uko tubisoma mu Bacamanza 14:5. Hatubwira ko we na se na nyina bamanutse bakajya i Timuna.

Mu Bacamanza 16:4 hatubwira ko hanyuma yabengutse umugore wo mu gikombe cya Soreka. Samusoni amaze gusuzugura inama z’ababyeyi be, yafashe urugendo aramanuka ajya i Soreka. Yaramanutse. Yaramanutse ajya i Timuna, maze ageze mu gikombe cya Soreka ahura na Delira, aramanuka. Aha harimo isomo: nuhitamo kutumvira inama ababyeyi bawe bakugira, uzajya usanga mu buzima bwawe umanuka, umanuka, umanuka. Si ibyo gusa, igihe cyose udashaka gukora ibyo Imana ikubwira, uzajya usanga umanuka, umanuka, umanuka.

Noneho menya iki: mu gihe Samusoni yabwiraga ababyeyi be ko yabengutse umukobwa w’i Timuna akaba ashaka kumurongora (Abacamanza 14), hari ibintu bigera muri 4 yananiwe gusohoza: Icya mbere, ntiyari azi uko umugore yitwa (byibura, mbere y’uko upanga n’umuntu kurushinga, banza umenye izina rye); icya kabiri, ntiyigeze afata igihe cyo kumenyana na we; ntiyigeze afata igihe ngo amenye inshuti ze. Ingaruka zo gusuzugura ababyeyi be no kudafata igihe ngo amenyane n’uwo mukobwa, zabaye ko bubatse urugo mu minsi irindwi gusa. Urushako rwarababihiye ku buryo Samusoni yasize umuogore we ababaye maze akisubirira kubana n’ababyeyi be.

Ngaho nawe reba. Samusoni asize umugore we asubiye iwabo. Iki nacyo kitwereka ko Samusoni yari yarongoye adashyitse kuko umugabo iyo afashe umwanzuro wo kurushinga yiyemeza no kwirengera ingaruka zose zizavamo. Bibiliya itubwira ko iyo umugabo yiyemeje kurushinga asiga se na nyina akabana n’umugore we akaramata bombi bakaba umubiri umwe (Itangiriro 2:24). Ariko Samusoni yashoboraga kwirinda kugwa muri uyu mutego iyo aza kumvira se na nyina.

Ijambo ry’Imana ritubwira ko iyo umuntu asenze cyangwa asenzwe atagomba kwihutira gushaka atabanje gukira icyo gikomere, ariko tubona Samusoni ahita yihutira gushaka undi mugore. Turahita tubona acudika n’umugore wa maraya w’i Gaza (Abacamanza 16:1-3) Twongera kumubona ku murongo wa 4 w’icyo gice abenguka umukobwa witwaga Delira utarigeze amuha umwanya wo gukira igikomere yavanye mu rukundo rwa mbere. Ibi byamuteye gukomeza amakosa nk’aya mbere. Byose ni ingaruka yo kutumvira ababyeyi. Delira yari umuntu Samusoni yashoboraga kwirinda kuko Bibiliya itubwira ko Samusoni yamukundaga ariko Delira atamukunda. Uko byagenda kose, yaramusuzuguraga.

Delira ntiyitaga ko amusohokanye; ntiyitaga ko amuguriye uturabyo; ntiyitaga ko amusomye hato na hato. Ntiyamukundaga rwose. Mu by’ukuri, yashakaga ko Samusoni apfa kugira ngo atongera kunesha Abafilisitiya maze bagaseba. Igihe abatware b’Abafilisitiya bahaga Delira ifeza nyinshi ngo abamenyere aho imbaraga za Samusoni ziri maze bamuneshe, ntiyatindiganije gukora icyo kiraka.

Nturebe ko umuntu agusekera, mugakubita agatwenge, ntaho bihuriye no kuba agukunda. Samusoni ntiyagombaga gucudika n’umugore utubaha Imana; udafitanye nayo isezerano. Bibiliya itubwira neza mu 2 Abakorinto 6:14 iti: “Ntimugafatanye n’abatizera mudahwanye. Mbese gukiranuka no gukiranirwa byabana bite? Cyangwa umucyo n’umwijima byabana bite? Ibi ni byo ababyeyi ba Samusoni bamubwiraga mu Bacamanza 14. Bamubwiraga ko umukozi w’Imana usizwe, ufitanye isezerano nayo agomba gushakana n’umukobwa usenga Imana nk’iye, bityo ufitanye nayo isezerano. Ariko umutima wa Samusoni wari waratwawe n’abakobwa batubaha Imana, badafitanye nayo isezerano, kandi ibi byamukururiye akaga mu buzima bwe.

Noneho dore ikibazo: Mbese niba Samusoni yari azi ko atagomba kurongora umukobwa w’i Timuna; wa maraya, cyangwa Delira, byari ngombwa ko Imana imusanga ngo ibimubuze?

Yego byashoboka, kandi koko Imana yaramusanze: bwa mbere, Imana yamusanze inyuze mu babyeyi be; bwa kabiri, Imana yakoresheje intare yitambika mu nzira ubwo yamanukaga ngo ahure n’umukobwa i Timuna. Imana yaburiye Samusoni ubwo urushako rwe rwa mbere rwagendaga nabi. Imana yaburiye Samusoni ubwo yavaga mu maboko y’Abafilisitiya mu ijoro ari mu rugo rwa maraya. Bwa nyuma, Imana yaburiye Samusoni ubwo uwitwaga umukunzi we Delira yageragezaga kumenya aho imbaraga ze ziba ngo amucogoze amugire nk’abandi. Biragaragara ko Imana yaburiye Samusoni kenshi, ariko kenshi yakoreshaga Ijambo ryayo, cyane cyane inyujije mu babyeyi be.

Zaburi 119:9 iravuga iti: “Umusore azeza inzira ye ate? Azayejesha kuyitondera nk’uko Ijambo ryawe ritegeka.”

Imigani 6:20-27 hagira hati: “Mwana wanjye, komeza icyo so yagutegetse kandi we kureka icyo nyoko yakwigishije. Uhore ubikomeje ku mutima wawe, ubyambare mu ijosi. Nugenda, bizakuyobora; nujya kuryama bizakurinda, kandi nukanguka bizakubwiriza. Kuko itegeko ari itabaza, amategeko ari umucyo, kandi ibihano byo guhugura ari inzira y’ubugingo; byakurinda umugore w’inkozi y’ibibi, no gushyeshya k’ururimi rw’umunyamahangakazi. We kwifuza ubwiza bwe mu mutima wawe, kandi ntukunde ko akwicira ijisho. Kuko maraya akenesha umuntu agasigara ku gasate k’umutsima, kandi umugore usambana ahiga ubugingo bw’igiciro cyinshi. Mbese umuntu yashyira umuriro mu gituza cye imyambaro ye ntishye? Cyangwa hari uwabasha gukandagira amakara yaka, ibirenge bye ntibibabuke? Igisubizo cy’iki kibazo ni oya. Uzashya, kandi ibi ni byo byabaye kuri Samusoni. Yahiye azize kutumvira se na nyina.

Nyamara, n’ubwo Samusoni yakomeje kwijandika mu butagira umumaro, Imana yakomeje kumukunda no kumwitaho. Imana yakomeje kumukoresha iby’icyubahiro cyayo. Imana yakomeje kumukoresha mu kunesha Abafilisitiya. Ku bw’ibyo, Imana ikomeza kudukunda no kutwitaho n’aho twaba mu byaha. Izakomeza kudukoresha iby’icyubahiro cyayo. Ariko wibuke iki: “Ingaruka z’ibibi twakoze ziradutegereje. Nk’uko byagendekeye Samusoni wanze kumvira ababyeyi be, natwe iyo tuyobye inzira z’Imana ingaruka zitugeraho. Ariko Imana ni umutunzi w’imbabazi n’ibambe. Izatubabarira nitwihana tukayisaba imbabazi. Izatwongera amahirwe yo gukora ibyiza kuko yuzuye ibambe kandi urukundo rwayo rukaba ari urw’iteka ryose. Ni yo mpamvu dukwiye gutunga Yesu Kristo mu bugingo bwacu, kandi tukaguma mu bihe byo gusenga no mu ijambo ryayo kugira ngo biturinde kwijandika mu ngeso zadutandukanya na yo zikanatuvanaho ubwiza bwayo.
Icyigisho cya Charles McCall

Simeon/agakiza.org

(Zaburi 23:1-6)

1 Uwiteka ni we Mwungeri wanjye, sinzakena.
2 Andyamisha mu cyanya cy’ubwatsi bubisi, anjyana iruhande rw’amazi adasuma.
3 Asubiza intege mu bugingo bwanjye. Anyobora inzira yo gukiranuka kubw’izina rye.
4 N’aho nanyura mu gikombe cy’igicucu cy’urupfu, sinzatinya ikibi cyose kuko ndi kumwe na we. Inshyimbo yawe n’inkoni yawe ni byo bimpumuriza.
5 Untunganiriza ameza mu maso y’abanzi banjye, unsize amavuta mu mutwe, igikombe cyanjye kirasesekara.
6 Ni ukuri kugirirwa neza n’imbabazi, bizanyomaho iminsi yose nkiriho, nanjye nzaba mju nzu y’Uwiteka iteka ryose. (Bibiliya Yera, 1993)

Dore ibintu 10 utigeze wiga mu mashuri yisumbuye :

10) Ntuzongera kubona amadorali 40,000 ku mwaka nurangiza amashuri yisumbuye!
ISOMO RIRIMO: Umenye umushahara uhabwa uhwanye n’agaciro kawe!

Ugomba kwiringira IMPAMBA YUZUYE y’Umwungeri!
UMURONGO WA 1: “Uwiteka ni we Mwungeri wanjye, sinzakena.”

9) Ubuzima ntabwo bugabanijemo IBIHEMBWE! Nta biruhuko uzabonamo!
ISOMO RIRIMO: Ni gake amahirwe azagaragarira amaso yawe!

Ugomba kwiringira KUNYURWA KUZUYE gutangwa n’Umwungeri!
UMURONGO WA 2: “Andyamisha mu cyanya cy’ubwatsi bubisi, anjyana iruhande rw’amazi adasuma.”

8) Ubuzima buragoye; ugomba kubwakira uko buri!
ISOMO RIRIMO: Ubuzima buragoye, ariko Imana ni nziza!

Ugomba kwiringira GUHINDURWA MUSHYA KUZUYE gutangwa n’Umwungeri!
UMURONGO WA 3: “Anyobora inzira yo gukiranuka kubw’izina rye.”

7) Mu ishuri ryawe hagiye hagaragaramo ABATSINZE n’ABATSINZWE, ariko ubuzima ntibuzabagaragaza!

ISOMO RIRIMO: Amasomo duhabwa n’ubuzima aruta ayo duhabwa mu ishuri!

Ugomba kwiringira KUYOBORWA KUZUYE k’Umwungeri!
UMURONGO WA 3: “Anyobora inzira yo gukiranuka kubw’izina rye.”

6) Itware neza ku babi, kuko byashoboka ko wazisanga umukoresha wawe ari umwe muri abo witwayeho neza!
5) Niba utekereza ko mwarimu wawe ari mubi, tegereza ubone umukoresha!
ISOMO RIRIMO: Umukoresha ahora ari mu kuri!
Ugomba kwiringira KURINDWA KUZUYE k’Umwungeri!
UMURONGO WA 4: “N’aho nanyura mu gikombe cy’igicucu cy’urupfu, sinzatinya ikibi cyose kuko ndi kumwe na we.”

4) Ibyo utekereza bihabanye n’ibiriho hanze
3) Abantu bategereje ko ugera ku cyo wowe utaranatekereza!

ISOMO RIRIMO: Mu buzima huzuyemo ibigeragezo!
Ugomba kwiringira GUHANA KUZUYE k’Umwungeri!
UMURONGO WA 4: “Inshyimbo yawe n’inkoni yawe ni byo bimpumuriza.”
Ni byiza ko wikosora mbere y’uko ukosorwa!

2) Niwiyandarika, ikosa ntirizaba iry’ababyeyi bawe

ISOMORIRIMO: Kwimenya ni ishingiro ry’ubuzima! Imenye!

Ugomba kwiringira GUTEGURWA n’Umwungeri KUZUYE!

UMURONGO WA 5: “Untunganiriza ameza mu maso y’abanzi banjye, unsize amavuta mu mutwe, igikombe cyanjye kirasesekara.”

1) Iyo ukirerwa, ugomba kwimenya birenzeho!

ISOMORIRIMO: Ibihembo no kuzamurwa mu ntera bihabwa abasoza, si abatangira.
Ugomba kwiringira UBUZIMA BWUZUYE kubonerwa mu Mwungeri!
UMURONGO WA 6 “Ni ukuri kugirirwa neza n’imbabazi, bizanyomaho iminsi yose nkiriho, nanjye nzaba mju nzu y’Uwiteka iteka ryose.”

 

Icyigisho cya Crarles McCall

Simeon/ agakiza.org

Nufata icyemezo cyo kurongora cyangwa kurongorwa, menya ko ubukwe bwawe bukwinjije mu wundi muryango kandi bukakunga nawo.

Nzi abantu benshi cyane barongora cyangwa barongorwa batekereza ko isano izaguma hagati yabo gusa, ariko ibi biba ari akaga gakomeye. Iyo rero urongoye cyangwa urongowe, uba winjiye mu buzima bwa kivandimwe n’umuryango w’uwo mushakanye, ntabwo mukomeza kwibanira muri babiri basa. Muba mubaye ipfundo ryunga iyo miryango ibiri, kuko iyo mumaze gushyingiranwa iyo miryango yanyu iba ibaye nk’;abavandimwe.

Ni yo mpamvu iyo ugejeje igihe cyo kurongora cyangwa kurongorwa ntabwo aba ari igihe cyo kwitegereza uburanga bw’umukobwa cyangwa umusore gusa, ahubwo ni ngombwa no kwitegereza umuryango we kugira ngo umenye umuryango ugiye kwinjiramo uwo ari wo. Iyo ugeze mu gihe cyo gutekereza kuri ibi, hari byinshi uba ugomba kwitaho.

Ushobora kwinjira mu muryango w’abanebwe, ndakubwira ukuri ko icyuya kizakurenga nurongora umukobwa uteye atyo, cyangwa se nubana n’umusore uteye atyo. Bizakugora cyane kumusakuriza umushishikariza gushaka ubuzima. Uzi ko ushobora gushaka umukobwa utazi no gusonga ubugali?

Abandi ntibagira ayo mahirwe, kandi ku bakobwa ni bibi cyane. Byaba rero ari akaga kuri twe nk’ababyeyi kuba abana bacu barushinga batazi imirimo itandukanye, nko guteka. Kubw’ibyo, ni ngombwa amenye guteka, kuko iyo abizi bigaragaza umuryango aturukamo n’uburyo yarezwe.

Ushobora gutekereza ko uri kurera abana bawe neza, nyamara muri iki gihe hari ingorane z’uko dusigaye dufite abakozi mu ngo zacu. Iyo ufite umukozi mu rugo rwawe, kenshi abana bawe ntacyo bakora. Ubundi kandi usanga barya bagasiga amasahani aho ku meza.
Hari abandi bana bagera mu mashuri yisumbuye batazi kumesa imyenda yabo, kuko mu rugo baba bafite uwo kubamesera, cyangwa se hari imashini zimesa. Nyamara, aho ushyingiwe bashobora kuba bataranabona imashini imesa, hanyuma wagerayo ukabaza uti ‘imashini iri he?’ Nabo bakakubaza bati ‘yo gukora iki?’ ‘Yo gusya ibigori se?’ Kuko ari yo mashini basanzwe bazi.

None se nawe, ntuzi no guhindura ikirahure cy’itara cyangwa se guhanaguramo umukungugu! Byashoboka ko umwe yanavukiye mu nzu irimo umuriro, ariko washyingirwa ukajya mu nzu itarimo uwo muriro, wagerayo ugatangara kuko utazi no gucana itara ry’ikirahuri. Kubw’ibyo, turashishikariza abana kwiga gukora imirimo itandukanye, batabikoreye guhitamo, kabone n’ubwo waba ufite uwo kubigukorera mu rugo.

Nagiye ahantu hamwe, baravuga bati ‘twe mu muco wacu iyo ushaka kurongora umukobwa kandi ushaka kumenya ko azi cyangwa atazi gukora akazi runaka, ntureba uburyo yambaye. Ahubwo ujya iwabo, wajya kuhagera ukitegereza inzira ijyayo uburyo itunganijwe. Iyo usanze irimo umwanda, uhita wanzura ko uyu mukobwa ari umunyamwanda. Icyo gihe ntiwirirwa wigora ujya kuvugana nawe byinshi. Uhita uvuga uti’niba mfite na gahunda yo kumurongora, ariko icyo nzi ni uko ngiye kurongora umunyamwanda.

Ushobora kujya kurambagiza mu wundi muryango, ugasanga barwaye indwara zikomoka ku mwanda. Iyo rero utazi uko wabyifatamo uzahahurira n’akaga gakomeye cyane. Ariko icyo nshaka kukubwira ni uko kurongora cyangwa kurongorwa bikwinjiza mu wundi muryango burundu, bikawunga n’uwawe. Kubw’ibyo, si icyemezo cyo gupfa gufatwa. Wibuke ko iyo urongoye cyangwa urongowe, uba winjije abantu bawe mu muryango kuburyo bishobora kukubyarira ibibazo utazikuramo mu gihe udashishoje, ariko iyo ushishoje bikubyarira umugisha.

Ev. Mwakasege

Hari ubwo ujya ubona abana b’abahungu bafite udutoki duhora turyaryata, bashaka iteka gukora ku bakobwa, hari abazi kubikora bitonze, muri buri kiganiro n’umukobwa aba ashaka kumufata k’urutugu, mu mayunguyungu, iteka aba ashaka kubahanagura imyanda hari nabashaka no kubakandakanda mu mugongo, kubakandakanda ku ntugu, kubashimashima mu mutwe, gukanda kanda intoki, hari n’abakobwa njya mbona batagira isoni zo kwicara ku bibero by’abasore, mbega ubupfu bwo kutamenya
imikorerey’umubiri ? N’ibindi bisa bityo, rimwe na rimwe hari ubwo biba nta n’umugambi mubi warimo ariko mwitonde bakobwa kuko imibiri yanyu uko iteye ibyutswa nibyo, buhoro buhoro bizana ingaruka ikomeye kuko umuhungu adakora hamwe gusa ngo arekere aho. Atangira kugukoraho ahoroheje, ariko ejo iyo umwemereye aba ashaka gusingira ahakomeye buke buke, bikazabyara ingaruka zikomeye, uwirinda yirinda kare.

Burya no kugendana iteka n’abahungu mufatanye mu biganza igihe kirekire siko byose ntacyo bivuze, reba nawe iyo umugabo agendana n’umwana yabyaye ari nka nijoro noneho akamufata ikiganza, burya aba amubwiye iki ? biba bisobanuye ngo ngukunda nk’umwana wanjye turi kumwe, ntugire ubwoba ndakurinze. Niko n’ibindi bimeze, burya ashobora gutangira byoroheje ariko umukobwa agasa n’uwumva ko ahari umwitayeho, wifuza kumurinda, iyo rero ari mw’ijoro umuhungu agashaka
no kumwereka ko akomeje nubwo nta jambo yaba avuze, hashobora kuvamo
gusomana, ibindi nawe ubwo urumva ibikurikira. Ejo rero igikurikira nuko ka gasore kajya kwivuga ku bandi, inkuru yuzuyemo kwirarira ikabona abayumva, ngo na wa mukobwa ni kimwe n’abandi ntakigenda.

MWITONDE BAKOBWA

Iyo umuhungu agitangira kugukorakora, mugendana bwa mbere aba yumva yishimye, kandi burya byose abiganira mu giparu n’abandi basore, iyo rero umukobwa yeretse wa muhungu ko nawe yishimira ibyo amukora, kwiyemera kwa ka gasore kurabyimba, nyuma y’iminsi mike umusore atangira kumva asa nkuhaze, impamvu nuko aba akiri muto, muby’ukuri ari ntampamvu yo kwizirika k’umuntu umwe, kuko uwo nubwo ari umusore ariko aba akiri umwana, aba akiri mu gihe cyo gushaka kumenya isi,
ibiyigize , abayituye, abari mu bushakashatsi, ubwo rero ahita abona abandi bakobwa benshi kandi beza, hakaza igitekerezo ngo reka ngerageze n’uriya na bariya ndebe itandukaniro.

Uwo musore mu bwana bwe nta nubwo aba yumva impamvu umukobwa akomeza ibyo barimo abigira ibikomeye, k’umuhungu biba bikiri umukino, ariko umukobwa we abifata nk’ urukundo. Umukobwa nawe ntaba yumva impamvu umuhungu atangiye kumwitwaraho nabi, aba yibaza icyo yakoze kidakwiye, ndetse rimwe na rimwe akiyemeza no gukora ibindi byinshi yibwira ko byagarura umuhungu, ahubwo ntamenye ko ari kumwigizayo byimazeyo kuko yarangije kumurunguruka. Ibyari byatangiye ari ibyishimo k’umukobwa bikarangira ari umubabaro utavugwa.

Kubera iki ? Umuhungu yagize ngo uko afata ibintu niko umukobwa abifata,
n’umukobwa agirango uko afata ibintu niko umuhungu abifata, reka da baratandukanye.

Ese amagambo wumva wa mukobwa afite icyo yagutwara ? Kubera ko abakobwa baremye bakunda kumva ababavugaho ibyiza, utaramenya ubwenge atwarwa n’abamutatse bose, ntamenye ko hari ababimubwira gusa ari ukumurya umutima barangiza bakareba hirya bagaseka. Ukubwira ko agaukunda wese siko biba ari ukuri, ntabwo urukundo rupimirwa ku magambo aryoshye ntihazagire ugushuka. Banza umenye ko uri uwagaciro imbere y’amaso y’Imana, si iby’abantu bavuga bigushitura kuko bashobora no kureshya gusa babeshya, ahubwo nawe ufite uburenganzira
bwo kureba, ukagenzura ukamenya neza uvuga uwo ariwe, cyangwa ukwandikira uwo ariwe, maze ugahitamo, kuko urukundo rutaba ku rurimi ahubwo ruba mu mutima, aha ndabwira abakuze, bageze igihe cyo kurongorwa. Wowe w’umwana, menya ko gutangira ibisa nibyo byagutesha umutwe gusa, kandi ari nta n’intego ifatika y’ubuzima ibirimo, tegereza ikintu cyose cyagenewe igihe cyacyo.

Urugero: Umusore wari ufite mu myaka 18 yabaga kwa mushiki we mukuru, afite umukobwa bakundana bamaranyeigihe kirekire, noneho mushiki we aza kubona uwo mukobwa atakibasura nka mbere, abaza uwo musore impamvu. Umuhungu amubwira ko hari hashize igiye amusaba ko bakorana ibyaha umukobwa yaranze ko noneho yemeye,ko icyo yari amutegerejeho yakibonye.

Ibyo byavugwagwa na mushiki we aganiriza undi mugore, uwo mugore amusubiza mumvugo yatangaje igira ati “N’ubundi umuhungu iyo yamaze kubona ikibero cy’umukobwa, amatsiko yari amufitiye aba ashize nta kindi kiba gisigaye aramwanga. Ibyiza rero ni uko abana b’abakobwa bakwirinda bagategereza abo Imana yabageneye, kuko n’ubundi agapfundikiye gatera amatsiko niko umunyarwanda yavuze.

Pastor Jules Kazura

Nk’uko bikunze kugarukwaho na benshi, Gusomana ni kimwe mu bigira umumaro mwinshi , uretse mu mubiri nk’uko byagaragajwe, usanga ari na kimwe mu bituma kandi abantu basomanye barushaho gukundana no gukumburana buri gihe, kuko iki gikorwa kiba cyanejeje umubiri n’ibyiyumvo by’abagikoze, aha rero akaba ariho benshi bibaza ngo ese kuki mu madini n’amatorero bya gikirisitu usanga babuza urubyiruko rwabo gusomana nyamara mugihe nabo umubiri wabo ukora neza, ukeneye kwishimisha ndetse nabo bakeneye gukunda no gukundwa.

Ibibazo bibaza gutya bikunze kugaragara cyane ku rubyiruko rumaze kugera mu kigero cy’i myaka hagati ya 16 na 35 , babitewe no kubona bagenzi babo basomana, bisanzuranaho ndetse bishimishanya uko bashatse, bigatuma nabo rero bashaka kwinezeza. Nyamara koko si bibi n’umubiri urabikenera ariko ijambo ry’Imana niryo rivuga ngo byose turabyemererwa ariko siko bitugirira umumaro , hari ubuzima umu kirisitu agomba kubamo butandukanye n’ubw’abatizera kubw’inyungu ye no guhesha icyubahiro Imana ye, bugatuma abasha gutandukanya umumaro nyawo ikintu runaka kimufitiye , ari nawo utahungabanya umubano we n’Imana.
Nyamara ariko n’ubwo tubona gusomana nk’igikorwa kimwe birakwiye ko tumenya ko gusomana ari igikorwa kidatangirira mu gusomana nyir’izina cyangwa ngo abe ariho kirangirira.

Inzira gusomana binyuramo n’amaherezo yabyo ku bakundana .

Ku ba kristu benshi Iyo mugitangira gukundana muba mutinyana mugahana intoki mukuramukanya kwanyu, Uko mukomeza guhura mugenda mutinyukana, mukaba mwahoberana nabwo harimo intera hagati yanyu mbese ntimwegerane. Mukwandikirana ubutumwa kuri telefoni, mutangira kwandika ngo Bzzz mugusoza bisobanura ngo Bisou \ kiss, cyangwa ukabivugira kuri telefoni ariko mutarebana .Iyo muhuye, mugendana ushaka ko mwatemberana mufatanye mu biganza, mwatandukana ukihandangaza ukamusoma ku itama ariko ufite ubwoba ko atabibona neza. Kuko agukunda nawe abura imbaraga zikubwira nabi n’ubwo mwese muri abakirisitu kdi umutima ugukomanga ko Atari byiza.

Iyo ubashije ku musoma ku itama aba ari urufunguzo rwa byose, kuko uba urarikiye noneho byibuza kuzaba intwari ukamusoma ku munwa , aha umutima nawo uba ukwemeza ko ari ubugabo uzaba ukoze.
Igihe mubigezeho mukurikizaho gusomana ku munwa akanya gato cyangwa mugatindana. Bavandimwe nshuti dukwiye kumenya ko Imibiri yacu atari ibiti ahubwo ikora uko yaremwe , mugihe ugeze kuri iki kigero akenshi ubwenge buba bukubwirako uri intwari ,ariko imbere y’Imana uba urimo kugana ahantu habi cyane utazabasha kwikura, ariho kurimbuka.

Uko murushaho kwiyumwanamo ni nako hazakurikiraho Gukorakorana , mu mugongo, mu misatsi ,ku mabuno.. ni muba mwiherereye kubera wa munyenga murimo muzisanga mwafunguye ibifungo b’Imyambaro yanyu yaba ishati n’ipantaro, mugasambana mutabiteguye bivuye ku kantu gato gusa ko gusomana. Ibyo rero birangizwa no kurira mukibuka ko muri abakozi b’Imana nyuma.

Icyo Ubuyobozi bw’amatorero bushingiraho mu kubuzanya gusomana ku rubyiruko no Ku Batarashakanye

Nyuma yo gusobanukirwa n’ibi byavuzwe haruguru, bagendera ku kuri kw’ijambo ry’Imana kuvuga ngo:

• Byose turabyemererwa ariko siko bitugirira umumaro ( 1 korint 6 :12)
• Nti muri abanyu ngo mwigenge, kandi abari mu butware bwa kamere ntibanezeza Imana (abaroma 8 :8-11)
• Imibiri yanyu ni insengero z’umwuka wavuye ku mana ( 1 korint 6:15)
• Irari riratswita rikabyara icyaha , icyaha nacyo kikabyara urupfu (Yakobo 1 :15)
• Ikindi ntago umubyeyi abona ibintu nk’umwana, ntago yakureka ngo ujye mu muriro uwureba

N’ubwo wowe wumva ntacyo bitwaye cyangwa wabasha kwirinda, menya ko “ Umutima w’umuntu urusha ibintu byose gushukana, kandi ugira indwara ntiwifuze gukira, Bibiliya ikomeza ivuga ngo Ni nde ushobora kuwumenya uko uri ? Njye Uwiteka ni njye urondora umutima nkawugerageza ( Yeremiya 17 : 9-10 ).

Emerera Uwiteka azagushoboza kudakora ibyo abandi bakora, n’ubwo bifitiye inyungu umubiri, ukwiye kubibonamo igihombo kubwo kunezeza umwami wawe Yesu kristo ube nka Pawulo aho agira ati « Nyamara ibyari indamu yanjye nabitekereje ko ari igihombo ku bwa kristo, ndetse n’ibintu byose mbitekereza ko ari igihombo kubw’ubutunzi butagira akagero , aribwo kumenya Kriso Yesu, ku bw’ uwo nahombye ibyanjye byose ndetse mbitekereza ko aria mase kugirango ndonke kristo….( abafiripi 3 :7-11). Ernest RUTAGUNGIRA

Rubyiruko, igihe ugezemo ni igihe cy’ingenzi kandi cyiza cyane mu buzima bwawe. Ufite imbaraga nyinshi zakubashisha gukora byinshi, imbere yawe haracyari igihe gihagije cyo gutegura no gukora ibintu by’agaciro, ibitekerezo byawe bibasha kugera kure heza hashoboka.

Igihe cyawe ukwiriye kumenya ko aricyo gitegura ejo hawe hazaza. Nugikoresha neza hazaba heza, nugikoresha nabi hazaba habi. Wowe ubwawe, umuryango wawe, itorero ryawe n’igihugu cyawe bigutegerejemo kuba umunyamumaro.
Dufatiye urugero kuri aba basore dusoma muri Bibiliya Yosefu, Danieli, Dawidi; ubuzima bwabo buzakubera ikitegererezo cy’uburyo ukwiye nawe kuyobora ubusore bwawe ngo ejo hawe hazabe heza. Hari amahame rero yaranze igihe cyabo cy’ubusore ku buryo n’uyu munsi bavugwa nk’abasore bitwaye neza.

1) Kugambirira neza

Iri ni ihame rigamije kugufasha kumenya gufatira ubuzima bwawe ibyemezo bya ngombwa bibuganisha ahantu hazima. Menya ko imigambi y’umuntu iyo ari myiza n’ibikorwa bye biba byiza. Iki ni igikorwa gikorerwa mu bitekerezo cyangwa mu mutima w’umuntu, gisaba kubaho uri umuntu ushishoza, ugenzura, wirinda guhubuka, mbere yo kugira icyo ukora ukamenya gupima ibyiza n’ibibi by’icyo ugiye gukora (péser le pour et le contre).
« Maze Danieli agambirira mu mutima we kutaziyandurisha ibyo kurya by’umwami cyangwa vino yanywaga, ari cyo cyatumye yinginga uwo mutware w’inkone kugirango atiyanduza » (Daniel 1 :8). Iri hame Danieli na bagenzi be barikoresheje ubwo bari abanyagano i Babuloni kandi ryarabafashije bituma Imana ibana nabo,irabashyigikira kandi ibakoresha imirimo ikomeye.
Kugambirira neza bizaha ubuzima bwawe icyerekezo cyiza kandi bizakurinda kubaho mu kajagari. Gambirira neza Imana izagushyigikira.

2) Kubaha Imana muri byose n’igihe cyose

Iri hame Yozefu yarikoresheje ubwo yari yaragurishijwe muri Egiputa kwa Potifari, ubwo umugore we yashakaga kumugusha mu cyaha cy’ubusambanyi. Mu kurwanya icyo kigeragezo Yozefu yagize ati « Dore databuja ntagenzura ibyo mubikiye byo mu rugo, ndetse ambikije ibyo atunze byose.Muri uru rugo nta wurundutamo, kandi nta cyo yasize ngo akinyime keretse wowe, kuko uri umugore we. None nabasha nte gukora icyaha gikomeye gityo, ngacumura ku Mana? » ( Itang 39 : 8-9). Ibi byamufashije kurinda isezerano rye kandi rituma umugambi Imana yari imufiteho usohora.

Rubyiruko menya ko ibihiga ubuzima bwawe ari byinshi kandi n’ibigamije kurwanya umugambi w’Imana igufiteho nabyo atari bike. Nta mpamvu nimwe yagutera gukora icyaha, imibereho waba urimo yose, ibibazo waba ufite byose. Menya ko iyo wubashye Imana ikurwanirira kandi ikakuyobora mu nzira zawe zose.Nta kibasha kurogoya umugambi wayo, izakugeza ku bintu bikomeye.

3) Kugira kwizera Imana kwinshi.

Dawidi mu busore bwe yaranzwe no kwizera Imana mu buryo buhanitse kubw’ibyo Imana yamukoresheje ibintu bikomeye kandi akiri muto.Yarwanye n’intare n’amadubu ,yishe Goliyati (1Samweli 17 ,1-58), yabaye umwami(1Samweli 16 ,1-12). Suko yari afite imbaraga nyinshi mu buryo bw’umubiri ahubwo yiringiraga ko afashijwe n’Imana abasha gukora ibikomeye kuko Imana ye ari inyembaraga kandi uyiringiye imukoresha iby’ubutwari.

Ntukwiye kubaho ubuzima bwo kwiheba,bwo kubona ko bidashoboka ahubwo ukwiye kumenya ko Imana yacu ishobora byose kandi ko abayiringiye batazakorwa n’isoni. Dawidi rero nakubere urugero rwo kudatinya gukora ibikorwa by’ubutwari wibwira ko uri umunyantege nke cyangwa nta bushobozi bwinshi ufite.
Gambirira neza, ubaha Imana kandi gira kwizera Imana igihe cy’ubusore bwawe kizakubera icy’agaciro. Pasteur MUNYANZIZA Eulade

 Ubundi hariho amagambo akomeye umusore cyangwa umukobwa w’umukirisito adakwiye gupfa gukinisha, ariko ubu ujya kumva ukumva umwana w’umukobwa abwiye umugabo ngo sheri bite ? Aha ngo ni ugukina. Ukumva umusore abwiye umugore w’abandi ngo ndaguunda cyane. Mwokagira Imana mwe mwitondere amagambo muvuga mwimfusha indimi zanyu ubusa. Umukirisito nyakuri agomba kwiga gutegeka ururimi rwe cyane cyane iyo birebana n’urukundo kuko ibyo wita kwikinira bishobora gusobanura ibindi kuwo wabwiraga we ntabifate nk’imikino. Menya kugenga ururimi rwawe rero, maze ijambo ndagukunda uribikire umwe umunsi uzaba wiyemeje bidasubirwaho kurivuga no kuzahora urivuga ubudatuza.

Ni ryari rero wabwira umuntu ko umukunda.

Mu gihe wamaze gusuzuma ibyo ushoboye, aha ndashaka kuvuga iki rero ?

ITANGIRIRO

Tugiye kureba ibikorwa mbere yuko umuntu atanga ikifuzo cyo kubana n’undi cyangwa mbere yuko umukobwa nawe abyemera.

N’ibiki bibanza mbere yuko ntanga ikifuzo, ndeke kuba nka babandi baza gusa aribwo akivugana n’umuntu bwa mbere agahita atangira ngo” ndagukunda ndashaka ko tuzabana, mpa igisubizo nonaha, Imana yabyemeye ntiwiteranye nayo”. Ubu ni ubuswa hari rero n’abahita bagira ubwoba uwo ni umukobwa, maze kugira ngo Imana itamwica agahita avugira aho, cyangwa abandi nabo bakavuga ngo bagiye gusenga ariko mu ukuri barangije kwemera kuko bishakiraga umugabo ariko adatekereje ngo acungure neza areba nkubwire uko ni ukwicukurira imva.

Muri iyi nyigisho rero, tuzareba ibigomba kubaho mbere yo kwemeranya, tuzagenda tureba kimwe kimwe buhoro buhoro. Reka tubanze dusubize ikibazo kibazwa ngo namenya nte ko uwo duteganya kurwubakana ari we?

Mbanze kwibutse ko kwiyemeza gushaka biri mu byemezo bikomeye umuntu ashobora gufata mu buzima bwe kandi bimufiteho ingaruka mu buryo bwose, mu mwuka k’umubiri no mu bitekerezo. Nyuma yo gufata icyemezo cyo gukizwa, kurongora cyangwa kurongorwa nicyo cyemezo gikurikira mu gukomera umuntu ashobora gufata mu buzima bwe. Uribaza uti” koko se uyu niwe unkwiriye? Ndamenya nte ko uyu ariwe dukwiriye kubana?ibyo bibazo bikomeza kwikaraga mu mutwe nubwo iyo nshuti yawe wumva nta kibazo mufitanye.

KUKI GUHITAMO UWO?

Umuntu mumaze iminsi muganira, umwitegereza, igitekerezo cyo gushaka kiri ahantu mu kirere, noneho ukumva utangiye kwibaza ariko ko nkuze kuki uriya atambera umugore cyangwa umugabo? Abantu bashakana kubera impamvu nyinshi, byaragaragaye ko urukundo ari imwe mu mpamvu ituma abantu bashakana ariko ko atarirwo rwonyine. Abandi bashaka kubera impamvu zikurikira:

  • Abashaka kubyara ariko umwana wemewe mu nzira nziza
  • Abifuza abafasha kwimara ubukene bw’ubuzima. Abashaka abandi babaciye ibyo batunze. (financial security)
  • Abashyuhijwe n’umubiri kandi badashaka gusambana, bagashaka ababo ngo birinde. (continuation of good sex)
  • Kumva ari ishema kuba mbana na runaka (supermodel type)

Aha niho ikibazo gitangirira kuri benshi. Bashakana nabo batazashobora kubana kubera impamvu zabateye gushaka ubwazo ari mbi.gushaka utyo bifite ingaruka z’umubabaro ukomeye mu buzima bwose. Guhitamo neza uwo muzabana ni ingenzi cyane kugira ngo muzubake urugo rwiza.

Ishingiro ryo gushyingiranwa n’umuntu runaka, ni uko uba wamaze kwiyemeza mu mutima wawe ko ufashe icyemezo kidasubirwaho, kidasubira inyuma. Kandi wiyemeje mu mutima, ubitekereje neza. Ko umukunda, wiyemeje kumwitaho, kandi ko wumva ubuzima busigaye kububaho mutari kumwe bwaba butuzuye, ubundi gushaka umuntu runaka byagombye kuba ari intambwe ikurikiye ubucuti ku buryo uba ubona ari ibisanzwe nta kindi cyari gukurikira, kereka kubana.

Umenya ute rero ko uwo ariwe we? Ukuri ni uko ibyo bitoroshye,ukora ibyo ushoboye nk’umuntu kuko utazi byose, hanyuma igihe kikazerekana ukuri. Birumvikana ko abantu babiri kugira ngo babane mu nzu imwe birasaba kuba buri wese yarafashe ikemezo kidakuka cyo kubaka, kuko iyo bitabaye ibyo nabibwira ko bashatse uwo babonaga bikwiye bashobora kugira urugo rutari rwiza. Igikwiye rero ni ugukora ibyo ushoboye byose mu guhitamo neza uwo muzabana, nyuma y’umunsi w’ubukwe ukiyemeza gukomeza gukora ibishoboka byose ngo urukundo rwe gukonja, maze ibyo bikongera amahirwe yo kugira urugo rwiza.

KUBONA UWO KURWUBAKANA NYAWE

Umenya ute ko uwo ari we? Bamwe baravuga bati ukwiye kwizera Imana ikakuyobora mu nzozi cyangwa mu iyerekwa k’ukwiye, abandi bati igihe kizagera uhure n’umuntu umukunde maze Imana ihite ikubwira ko ari uwo. igisubizo kiri hagati y’ibyo byombi. Turebe icyo bibiliya ivuga mu kubona uwo muzabana ukwiye.

(Imigani 18:22 )Ubonye umugore mwiza, abona ibyishimo,ni ubuntu cyangwa umugisha aba ahawe n’Uwiteka..

Ni ngombwa kwishingikiriza ku Mana no kuyubaha kuko ariyo izi ibyo tutazi, ikamenya n’ibikwiriye buri wese.

Reba icyo bibiliya ivuga k’umuntu wishingikiriza ku Mana, agakunda gusoma ijambo ryayo (Zaburi 1:3 ) Icyo azakora cyose kizamubera kiza.

Psalm 119:105- Imana izayobora intambwe ze, n’igihe cyo gushaka.

Matthew 7:7 kuko asaba azahabwa, si icyaha rero gusenga Imana ngo ikuyobore mu gihe cyo gushaka.

Joshua 1:8-Mu gusoma ijambo ry’Imana no kuryumvira, azahirwa mu nzira ze zose.

Icyo nshaka kuvuga hano ni uko umugore atazahanuka mw’ijuru ngo akwikubite imbere. Ndahamya ko wibereyeho gusa utegereje ko umuntu azizana mu maso hawe, ntutekereze kubyo gushaka ntubisengere Imana, ibyazakubaho byaba bibi.

Ibi tuvuga birareba n’abakobwa bashaka abagabo. Bamwe babaza bati, si abahungu se bagomba gushakisha abakobwa? Ibi sibyo ijana ku ijana. Nibyo koko umusore azagerageza gushakashaka uwo bazabana no guhinga nkuko bamwe babyita, ariko umukobwa nawe ntiyicaye gusa, reka da nawe arasenga, akifata neza, atekereza kuzahura n’umusore ukwiye. Umusore n’umukobwa bose barashakisha yego mu nzira ebyiri zidasa ariko barashakisha. Aha rero birumvika ko mu buryo busanzwe umuntu umukunda hari uburyo runaka agukuruye.

KUKURASA cyangwa kugukurura (Attractiveness)

Ni ngombwa ko runaka agukurura mu buryo bumwe cyangwa ubundi, ngo bitume umwitaho. Aha niho amakosa menshi abera, bikazazana ingaruka zikomeye, benshi bashobora gukururwa n’ishusho y’inyuma, bamwe bita housing, umuntu agakunda undi kubera uko asa,afite amaguru meza,amabere meza, aseka neza, amaboko meza, intoki nziza, ateye neza inyuma n’ibindi…. Umukobwa nawe ashobora kureba ibi byose k’umuhungu akumva amukuruye, hari abareba amashuri, aho umuntu akomoka n’ibindi…ibi byose si icyaha kuko biragaragara biba bihari ariko si byiza kugarukiraho ngo utekereze ko wakunze, kuko wakwibeshya bikomeye, umuntu si gusa uko agaragara inyuma.

Ni ishyano gukurikira umuntu ngo ubonye umugore cyangwa umugabo kubera uko wamwitegereje inyuma gusa. Niki kiri uri we imbere icyo nicyo kibazo. Ita cyane kumenya uwo muntu ninde kuruta gusa asa ate? Ntugakururwe rero nibigaragara ku muntu inyuma gusa nagukurure umukunde wese.

Uko gukurura (attractiveness) kuboneka mu muntu, ni ukuvuga ibimugize wese, inyuma n’imbere. Ibyagukurura sibyo byankurura. Ibi byagufasha kudapfa guhindagurika kubera ibyo abandi bakubwiye kuko bishoboka ko ibyo bita byiza ataribyo wowe wita byiza.

Ibyo ugomba kumenya kuri uwo muntu

1. YAVUTSE UBWA KABIRI (born again)

Ikintu cya mbere gikomeye cyatuma mubasha kubaka urugo rwiza rwa gikirisitu ni ukuba mwembi mwarabyawe ubwa kabiri. 

Ikitonderwa: ntuzibeshye ngo ukunde umuntu udakijijwe maze ujye kumubwiriza ubutumwa ugambiriye kugirango mubane. Ibuka ko hakiza Yesu Atari wowe ukiza, iyo biba bityo bene wacu bose twifuza ko bakizwa baba barakijijwe. Uramutse ukoze utyo uritega umutego ni wowe uzashibukana. Nizera ko abantu babiri bagomba kubana bagomba kuba barakijijwe buri wese ukwe, mbere yuko bahura. Nkwibutse ko kuvuga ko wabonye ajya mu rusengero bidasobanura ko yavutse ubwa kabiri. Genzura uwo muntu, senga Imana uzatahura niba akijijwe cyangwa niba ari umunyedini gusa, burya abasengera naho asengera siko bose bahindutse. Wihubuka rero, ntukine n’ubuzima bwawe. Bibiliya itubuza kutifatanya nabo tudahwanye( abakorinto 2:6:4).

tuzakomeza tureba n’ibindi byagombwa ugomba kuba warasuzumye mbere ko umubwira ko umukunda cyangwa mbere ko wowe ubyemera ngo noneho mutangire kureba uko mwarwubaka.

2. Umuryango akomokamo, ubuzima bwe mbere ko muhura (The Family and the Past)

Pastor Kazura Jules

Uwiteka Imana yawe nimara kukujyana mu gihugu ugiye guhindura ikirukana amahanga menshi imbere yawe, Abaheti n’Abagirugashi …..kandi Uwiteka Imana yawe nimara kuyakugabiza ukayatsinda , uzabarimbure rwose. ntuzagira isezerano usezerana nabo ….kuko bahindura Umuhungu wawe ntayoborwe nanjye,ahubwo agakorera izindi mana ibyo bigatuma wikongereza uburakari bw’Uwiteka, akakurimbura vuba.( gutegek 7:1-4)

Uyu ni umuburo wahawe ubwoko bw’Abisilayeli, Imana ibihanangiriza ko nibamara kugirirwa neza nayo bagomba kwitandukanya n’ayandi mahanga. Aha amahanga yandi yafatwaga nk’abantu batizera Imana, abapagani cyangwa abantu batatoranyijwe, bitwo kubw’ingeso zabo mbi bagiraga, Imana ikaburira Abisilayeli aribo bwoko bwayo ko igihe bazivanga bagakora nk’ibyo ayo mahanga akora bazabona akaga kenshi.

Bimwe mu byo Imana yabujije Abisilayeli

Gushingiranwa n’abanyamahanga cyangwa abapagani (guteg 7:3)
Kutagira isezerano ryo gufatanya cyamgwa gukorana imirimo yabo (kuva 34:15)
Kutiremera ibigirwamana
Kwibuka urukundo Imana yabakunze n’impamvu aribo yakunze (guteg 7:7)
Kudakora ibyo wibwira ko ari byiza, wigannye abanyamahanga (guteg12:8)
Kwitondera Ibyo babwiwe kuva kera ko Imana yanga urunuka (guteg12:28)
Bategetswe kujya batanga kimwe mu icumi (guteg14: 22)
Kutambara imyambaro itarabagenewe (guteg 22:5)
Kutibagirwa imbaraga abanzi babo bakoresheje mu kubanesha (guteg25:17)
Yababujije kwibagirwa ko ari abanyamugisha ( guteg 28:1-)

Bene data bakirisitu uyu munsi ntago ari Abisilayeli babwirwa, ahubwo nitwe tuburirwa ngo twe kwifata uko tutari, byakunze kugaragara ko Imana idakunda umuntu wayo witwara nk’abapagani ,mwibuke muri “Hoseya 7:8-9” “ Efulayimu yivanze n’ayandi moko, ni nk’umutsima udahinduye,ugashya uruhande rumwe.Abanyamahanga bamumazemo imbaraga kandi ntabizi ,ndetse yameze imvi z’urutarutaru ntiyabimenya.

Nyuma yo kugirirwa neza n’Imana, Akaga gakomeye kari mu nzu y’Imana kuko hari ba Efurayimu benshi

Hari abavugabutumwa,abahanuzi, abanyempano zitandukanye, benshi bamaze kwivanga n’abapagani ntibabimenya, basigaye ku mpano gusa nyamara ntibarakabimenya.

Dufite abasore benshi bakunze isi bagakunda n’ijuru, barasinda bakanasambana bagashaka no gusenga, bajya mu nzu z’ibyino z’isi ( night club) bakanajya mu nzu y’Imana, baririmba indirimbo z’isi bagashaka no kuririmbira Imana, nyamara Uwiteka ntago ajya yishimira akazuyazi.

Dufite abakobwa benshi bagendana n’iterambere ry’abandi bakibagirwa umuhamagaro wabo : aba ntibatinya kwambara imyambaro ibambitse ubusa haba no mu murimo w’Imana, ntibatinya gutendeka abasore benshi nyamara bakanahimbaza Imana,
Dufite abayobozi benshi bamaze kwimika amafaranga mu mitima yabo ababera nkibigirwamana bityo basigaye batinya gutesha, guhugura no kubuza abakora ibidakorwa mu nsengero zabo ngo hato badasohoka bakajya gusengera ahandi maze bagahomba indonke zo mu maturo.

Dufite abakirisito benshi badatangwa gushyingiranwa n’abapagani nyamara benshi ntibatinda kubona ko bavanze ibitavangika.

Birakwiye ko buri wese wemereye Yesu ko avuye mu banyamahanga (abapagani) areka gukumbura ibyo yasize, bityo yubahishe Imana ye agende nk’uwahindutse, amagambo ava mu kanwa ke abe ay’uwahindutse, ibyo akora n’uko agenda bimurange, yitandukanye n’abanyamahanga burundu ,bitari ibyo ntacyo byakumarira kugaragara mu bapagani ukanagaragara mu bakijijwe byaba bisa nk’ibyo Imana ivuga mu Byahishuwe 3:15 ngo “nzi Imirimo yawe ko udakonje kandi ntubire,…Nuko rero ubwo uri akazuyazi, ntukonje cyangwa ngo ubire ngiye kukuruka”.

Gusa n’aho waba warateshutse haracyariho ibyiringiro byo kubabarirwa,uyu munsi niwemerera yesu ko wateshutse, ni umunyembabazi arakwakirwa ujye mu bwoko kwe kuko yaragupfiriye ngo nawe utazaribwuka.

Ernest Rutagungira

I.UBUSOBANURO BW’IJAMBO IRARI(RYA GISORE) :

Ubundi umuntu ni inyamaswa ifite indangagaciro.

Ijambo irari rikomoka mu nshinga kurarikira (kwifuza)

Mu muntu habamo kamere ihora irarikira.

“ndavuga nti “muyoborwe n’umwuka”,kuko aribwo mutazakora ibyo kamere irarikira”(Abagalatiya 5:16)

Zimwe mu ngero z’irari rya gisore :

  • Irari ryo gukunda iby’isi
  • Irari ryo kwamamara mu isi
  • Irari ry’ubutunzi
  • Irari ry’ubusambanyi
  • Irari ry’ubusinzi…

(Abako losayi 3:5 )”Nuko noneho mwice ingeso zanyuz’iby’isi:gusambana no gukora ibiteye isoni ,no kurigira no kurarikira,n’imyifurize yose ari yo gusenga ibigirwamana”

Ubundi iri rari riba mu bapagani batazi Imana soma

( 1Abatesalonike 4:5)”mudatwarwa n’irari ryo kurigira nk’abapagani batazi Imana” kuko twebwe twabambanye kamere n’iruba n’irari byaryo.(Abagalatiya 5:24)

Yakobo yavuze nawe kw’irari agira ati:

“Nuko iryo rari riratwita rikabyara ibyaha,ibyaha nabyo bimaze gukura bikabyara urupfu”(Yakobo.1:15) kuko ibihembo by’ibyaha ari urupfu ( Abaroma 6:23)

Kumenyera icyaha ni nko kwiyororera intare ikiri nto yamara gukura ikazakwirira.

Umva inama Petero aduha :“bakundwa ndabahugura ubwo muri abasuhuke n’abimukira , kugirango mwirinde irari ry’umubiri ry’uburyo bwinshi rirwanya ubugingo”(1petero2:11)

II. AKAGA GAKOMEYE IRYO RARI RITERA :

Kuber’iki tugomba guhunga irari rya gisore ?nuko hari akaga ridutera.

(2Timoteyo 3:1-5)”umenye yuko mu minsi y’imperuka hazaza ibihe birushya,kuko abantu bazaba bikunda ,bakunda impiya ,birarira ,bibona ,batukana,batumvira ababyeyi babo ,indashima,batari abera ,badakunda n’ababo,batuzura ,babeshyerana,batirinda ,bagira urugomo,badakunda ibyiza,bagambana ,ibyigenge ,bikakaza,bakunda ibibanezeza aho gukunda Imana,bafite ishusho yo kwera ariko bahakana imbaraga zako.abameze batyo ujye ubatera umugongo.”

1) GUKUNDA IBINTU ( MATERIALISME )

Bitewe no kurarikira ibikomeye abasore barimo kugera mu gihe cyo gushaka bakishyira mumyenda batazikuramo, kugira ngo nabo bazakore ubukwe bumeze cangwa buruta ubwo batashye,abandi bagatira ibikoresho byo munzu nyuma yamezi 2 banyirabyo bakaza kwishyuza ibyabo…akenshi ingo zigasenyuka kuko nta kuri kwabonetsemo mu ntango.

Bitewe no kubura amikoro hari ubwo abayobozi bamwe batemera gushyingira abasore babyiyemeje kurushinga ibyo bigatera bamwe kwishingira abandi bagaterana amada.

Abiki gihe bizera babonye,bakozeho; ariko abasore bazanesha barebesha ukwizera .

Abakobwa nti bakibaza Imana bareba ku bintu gusa ariko ijambo ry’Imana muri (Yakobo4:4)”…ubucuti bw’iby’isi butera kwangwa n’ Imana”

2) UBUHENEBERE :

Urubyiruko rwaterwaga inyota yo gushaka bitewe n’ubukwe bwiza ariko ubu byahinduye isura,

Abasore bamwe babyita ngo n’UKWIHAMBIRAHO IGISASU.

Hamwe nahamwe basigaye bakora ubukwe bagasezerana igihe bazamarana,

Bitewe n’icyuho(vide spirituelle) abana b’iki gihe bakurana, babaye nka wa mwana w’ikirara ntibubaha ababyeyi babo abandi bata imiryango yabo.

  • UBUSAMBANYI N’IMYAMBARIRE MIBI

Kimwe mu bintu byateye ubusambanyi mu rubyiruko ni imyambarire idakwiriye.

(Zefaniya1:8)”ku munsi w’igitambo cy’Uwiteke nzahana ibikomangoma n’abana b’Umwami,n’abambaye imyambaro y’abanyamahanga.”dusomye kandi mu rwandiko Paulo yandikira ab’ikorinto(1Abakorinto 4:1)

Ugasanga umukobwa afite inshuti nka zitanu(copins):

  • iyizajya imusohokana
  • iyizajya imukopeza bari ku ishuri
  • iyo yabeshye baririmbana
  • iyo muri cartier
  • na shugadady izajya imujyana nk’igisenyi,telephon…

Paulo yandikiye Tito « N’abasore ni uko ubahugure kudashayisha, »(Tito2 :6) muyandi magambo « n’abasore nabo ni uko ubahugure kutarenze urugero »

 Kurambagiza si bibi ariko kurambagiza umwe ,babiri ,batatu byakubera icyaha , Guherekeza wa mukobwa we si bibi ariko isaha ,amasaha2… ninjoro byakubera icyaha

 Guseka sibibi ariko kugera ubwo utemba byakubera icyaha

Ni yo mpamvu Paulo yabwiye Tito ngo ahugure n’urubyiruko “kutarenza urugero”.

3) GUSENGA IBIGIRWAMANA N’ABANTU:

(Abaroma 1:25-26) ”kuko baguraniye ukuri kw’Imana gukurikiza ibinyoma ,bakaramya ibyaremwe baka bikorera kubirutisha Imana rurema,ariyo ishimwa iteke ryose ,Amen.nicyo cyatumye Imana ibarekera kurarikira ibyonona ,ndetse bigeza ubwo abagore babo bakoresha imibiri yabo uburyo bunyuranye n’ubwo yaremewe.”

Ikigirwamana ni ikintu cyose wakunda ukakirutisha Imana rurema.hariho ibigirwamana byinshi muribyo twavugamo Impano zitandukanye,inshuti,amafranga nibindi

  • IMPANO CYANGWA CADEAUX :

(Kuva 23:8) ”Ntugahongerwe kuko impongano ihumya amaso y’abareba,kandi igoreka imanza z’abakiranutsi”

(Imigani 28:21)”kurobanura kubutoni si byiza ,kandi sibyiza ko umuntu acumuzwa n’akamanyu k’umutsima“

  • Amanota yakubera akamanyu k’umutsima
  • Telafone yakubera impongano ikumena amaso…

Hari umugani mu Kinyarwanda uvuga ngo”Imbeba iguguna umuhini isotera isuka”

Bitangira ari impano bikarangira ari amarira.hunga irari rya gisore!

Mbese birakwiriye ko umusore ukijijwe yizihiza umunsi wa saint valentin?

  • Urubyiruko rwinshi binjiye muri uyu mwuka …bigatera bamwe kugira urukundo ariko rudafite urufatiro.
  • Abandi bikabatera gutegura amakado nta bushobozi

Ijambo ry’Imana mu rwandiko rwandikiwe abaroma haravugango “…ntitwishushanye n’abiki gihe…”kandi satani ntazanwa n’ikindi kereka kwica ‘kwiba no kurimbura(Yohana10)

4) INSHUTI ZIDAKIJIJWE(Mauvaise accompagnements):

Mufite amahirwe 1000 n’ibyago 1000 mwirinde mutazitesha ayo mahirwe.

(1Abakorinto15:33) ”Ntimuyobe kwifatanya n’ababi konona ingeso nziza”

Urugero : inkuru za Dina

Umufaransa yaravuze ngo “mbwira uwo mubana ndakubwira uwo uri we”

(Imigani.22:24-25) ”Ntugacudike n’umunyamujinya ,kandi ntukagendane n’umunyaburakari ,kugirango utigana ingeso ze ,zikabera ubugingo bwawe umutego”

(2Abakorinto.6:14 )”Ntimukifatanye n’abatizera mudahwanye.cyangwa umucyo n’umwijima byabana bite? ”

  • Mubasengere
  • Mubabwirize
  • Muberere imbuto ,ariko ntimwifatanye nabo.

Umunsi umwe umukobwa yabwiye Mwalimu Etienne ngo”mwalimu ngiye murindi dini undi ati kuki ati kwishakirayo umugabo mwalimu ati wabuze abasore mu itorero nawe ati:”abasore b’ADEPR ntakigenda, ntibavuga niza m2u gusa no kukubaza amakuru yuko umeze kuriza telephone gusa! Sibo unaniwe gutegereza(Yesaya.34:16)”Nimushake mu gitabo cy’Uwiteka musome,nta na kimwe muribyo kizabura ,ntakigore kizabura ikigabo cyacyo kuko Uwiteka ariwe ubitegekesha akanwa ke,kandi umwuka we akaba ari we ubiteranije”

“Efurayimu yivanze n’ayandi moko,Efurayimu ni nk’umutsima udahinduwe ugashya uruhande rumwe.abanyamahanga bamumazemo imbaraga ze kandi ntabizi,ndetse yameze n’imvi z’ibitarutaru ntiyabimenya”(Hoseya7:8,9)

Kwifatanya n’abatizera tudahwanye bikururira akaga urubyiruko twavuga:

  •  Kureba film z’ubusambanyi (film pornographique),zigahumanya ubwonko ,ubugingo n’umwuka.

(migani.6:27 )”mbese umuntu yashyira umuriro mu gituza cye,imyambaro ye ntishye?”

  •  Caresses ni ikizira Imana yanga urunuka ,icyaha cya ohola na ohoriba(Ezekiyeri23:1-4) ,naho mwaba mufitanye umushinga w’ubukwe (aho ndavuga k’umusore n’inkumi bakijijwe).nabagira inama yo gutegereza igihe cyo kubana kigeze.

 (Matayo.5:27- 30) ”Mwumvise ko byavuzwe ngo ntugasambane.jyeweho ndababwira yuko umuntu wese ureba umugore akamwifuza ,aba amaze gusambana na we mu mutima we.Ijisho ryawe ry’iburyo nirigushuka,uri nogore urite kure.Ibyiza ni uko wapfa ijisho rimwe,biruta ko umubiri wawe wose wajugunywa muri Gehinomu.N’ikiganza cyawe cy’iburyo nikikugusha,ugice ugite kure.Ibyiza ni uko wabura urugingo rwawe rumwe,biruta ko umubiri wawe wose wajugunywa muri Gehinomu.” 

5) KUDAKORA:

Bitewe no kurarikira ibikomeye biteye urubyiruko gusuzugura imwe mu mirimo iciriritse yagira icyo ibafashije.

Ikindi guhora urarikiye ibiva mumaboko yabandi(impano)bituma uba umunebwe,kandi ubunebwe butera ubukene bugatera ipfunwe mu bandi.

Le8/12 kuri Radio bahoze bavuga ko abantu 65% bakiri urubyiruko hanyuma abasigaye bose bakaba 35% .

Kandi duhereye naho tubaye biragaragara ko abenshi mu rubyiruko babeshejweho n’abo35%;

Hari abahora bagendana imfunguzo zidafite aho zikora n’izibice ngo bagaragaze ko hari ibyo bakora,abandi bagacunga aho bahishije bakababera abashyitsi.

(2Abates3:10-12) ”kuko iki ari cyo twabategetse tukiri kumwe namwe,ngo umuntu wese wanga gukora ntarye.Twumvise yuko hariho bamwe bo muri mwe bagenda bica gahunda,batagira icyo bakora ahubwo bakaba ba kazitereyemo.Nuko rero abameze batyo turabategeka tubihanangiririza mu Mwami Yesu Kristo,gukorana ituza ngo babone uko barya ibyokurya byabo ubwabo.”

  • Ubu hari ikintu cyateye murubyiruko ; benshi barashaka kuba abahanzi kandi bamwe Atari n’umuhamagaro ahubwo ari ugushaka imibereho;kuko no kubahagurutsa ngo baze bakubaza niba hari agatege,nuko kangana.

III. NI GUTE TWAHUNGA IRARI RYA GISORE NK’URUBYIRUKO:

(1Abakorinto:13:13 )”Ariko none hagumyeho kwizera n’ibyiringiro n’urukundo,ibyo uko ari bitatu,ariko ikiruta ibindi ni urukundo.”

1) KWIZERA:

 (Yohana16:33) ”ibyo mbibabwiriye kugirango mugire amahoro muri jye.Mu isi mugira umubabaro,ariko ni muhumure nanesheje isi”

 (1Yohana5:4,5) ”kuko icyabyawe n’Imana cyose kinesha iby’isi,kandi uku niko kunesha kwanesheje iby’isi,ni ukwizera kwacu.”

NB : Kwizera kuzana ibintu 3 mu buzima bw’umusore ukijijwe

a) Gucungira ku Mana mu bintu byose

(1Samweli 17 :37) « Dawidi arongera aravuga ati “Uwiteka wandokoye mu nzara z’intare n’idubu,azankiza no mu maboko y’uwo mufilisitiya, »

b) Kwizera ibigaragara biva mu bitagaragara

(Abaheb.11 :3 )« Kwizera niko kutumenyesha yuko isi yaremwe n’ijambo ry’Imana,ni cyo cyatumye ibiboneka bitaremwa mu bigaragara. »

c) Gukomera no kutanyeganyega (2Petero3 :17)

(Abaheb.11 :27 )« Kwizera niko kwatumye ava muri Egiputa ntatinye umujinya w’Umwami,kuko yihanganye nkureba Itaboneka. »

2) IBYIRINGIRO :

(Abakolos.1 :27) « abo Imana yishimiye kumenyesha ubutunzi bw’ubwiza bw’ubwo bwiru bwageze mu banyamahanga,aribwo Kristo uri muri mwe ,ari byo byiringiro by’ubwiza. »

NB : Ibyiringirobitera ibintu 2 mubuzima bw’umusore ukijijwe

a) Amahoro turi hagati mu bibazo

(Yobu 19:25 )”Ariko nziyuko umucunguzi wanjye ariho kandi ko amaherezo azahagarara ku isi”

b) Kudateraganwa hirya no hino

3) URUKUNDO :

(Yohana 14:21b)”…,Kandi unkunda azakundwa na Data,nanjye nza mukunda mwiyereke.”

(Rom.5:5 )”Bene ibyo byiringiro ntibikoza isoni,kuko urukundo rw’Imana rwasabye mu mitima yacu kubw’Umwuka wera twahawe.”

NB : Urukundo ruturemamo ibintu 3

a) Kubaha Ijambo ry’Imana

(1Yohana4:21)”Kandi dufite iri tegeko ryavuye kuri yo,ngo ukunda Imana akunde na Mwene se.”

b) Ubunyangamugayo no kwikomeza ku Mana.

(Abaroma 8:35-39) ”Ninde wadutandukanya n’urukundo rwa Kristo?mbese ni amakuba ,cg ni ibyago,cg ni ukurenganywa,…”

c) Kubohokera gukora umurimo w’Imana

(Yesaya6:8) ”Numva ijwi ry’Umwami Imana riti”Ndatuma nde ,ninde watugenderera?”Maze ndavuga nti”Ni jye.Ba ari jye utuma.”

IV.IBIRANGA UMUSORE WANESHEJE IRARI:

1) Arinda ubuhamya bwe hagati y’Abiki gihe kigoye

(Abifilipi2 :15 )« Kugirango mutabaho umugayo cyangwa uburyarya,mube Abana b’Imana batagira inenge hagati y’abi gihe kigoramye cy’ubugoryi,abo mu bonekeramo nk’amatabaza mu isi »

(Ibyakozwe.2 :40) « Nuko akomeza ku bahamiriza n’andi magambo menshi,arabahugura ati : « Mwikize ab’iki gihe biyobagiza. »

2) Yerekana intsinzi ya Kristo ku musaraba mu magambo 5 :

a) Ku mubiri :

(Abagaratiya5 :16) « Ndavuga nti mu yoborwe n’Umwuka ,kuko aribwo mutazakora ibyo kamere irarikira, Kuko kamere irarikira ibyo Umwuka yanga,kandi Umwuka yifuza ibyo Kamere yanga kuko ibyo bihabanye ,nicyo gituma ibyo mushaka gukora atari byo mukora.Ariko niba muyoborwa n’Umwuka ,nti muba mugitwarwa n’amategeko. »

b) Ku isi :

(Yohana16 :33) « Ibyo mbibabwiriye kugirango mugire amahoro muri jye .mu isi mugira umubabaro,ariko ni muhumure nanesheje isi »

c) Ku cyaha :(Abah.12 :1 )« Nuko natwe ubwo tugoswe n’igicu cy’abahamya bangana batyo ,twiyambure ibituremerera byose n’icyaha kibasha kutwizingiraho vuba,dusiganirwe aho dutegekwa twihanganye »

d) Kuri satani :

(luka10 :17) « Nuko abo mirongo irindwi bagaruka bishima bati”Data buja ,abadayimoni nab o baratwumvira mu izina ryawe. »Arababwira ati : « Nabonye satani avuye mu ijuru agwa asa n’umurabyo.Dore mbahaye ubutware bwo kujya mukandagira Inzoka na sikorupiyo,n’imbaraga z’umwijima zose,kandi nta kintu kizagira icyo kibatwara rwose. »

(Yakobo4 :7 )« Nuko rero mugandukire Imana ariko murwanye Satani ,na we azabahunga.”

e) Ku bantu batizera:

(Matayo10:16) ”Dore mbatumye muri nk’intama hagati y’amasega,nuko mugire ubwenge nk’inzoka,kandi muzabe nk’inuma mutagira amahugu.”

Nasoreza kuri iri sengesho ry’umukambwe Dawidi agira ati:

“…abahungu bacu bamere nk’ibiti byikuririza n’abakobwa bacu bamere nk’amabuye atatse inyumba”(Zaburi.144:11).

Izi nyigisho zizakomeza dutanga inama....

 Mweneso MUGAYEMPORE Pacifique

 E-mail:mupacifique2@yahoo.fr

 Tel(mob):+250 788 73 10 46

ZIMWE MU NAMA BIBIRIYA ITUGIRA

1) Nkuko umubiri ukura iyo wabonye ibiryo byiza,niko no mu buzima bw’umwuka bimera iyo wasomye kandi uggatekereza kuri Bibiliya hamwe no Gusenga.iyo abana batitaweho kandi ntibabone ibiryo bihagije ,nti bashobora gukura.

Bivuze ngo kwikubitiro hagomba kuboneka ibiryo kugira ngo habeho ubuzima.

Ni ibihe biryo kuri twe Abakristo?Amata y’Ijambo ry’Imana

“mumere nk’impinja zivutse vuba,mwifuze amata y’umwuka adafunguye ,kugirango abakuze abageze ku gakiza.”(Petero2:2) 

2) Kubaha Ababyeyi n’Abaturuta

(Abalewi19:32)”Ujye uhagurukira umeze imvi…”

(Yobu.32:6,7)

3) Kwirinda icyo twakwita DEUXIEME REGARD”nti mwakwirinda iya mbere ariko mushobora guhita mukebukisha umusaya nkuko Dawidi yavuze ngo : ” kebukisha amaso yanjye atareba ibitagira umumaro ”

Kuko deuxieme regard ariryo tangiriro ryo kurarikira.

(Yobu31:1)”Nasezera nye n’amaso yanjye ,None se nabasha nte kwifuza umukobwa?”

Kandi mwibukeko amaso ariryo tabaza ry’umubiri iyo rya rebye ibibi umubiri wose icura umwijima.

3) Attention! Wirinde uko wambara

(1Timoteyo 2:9)”Kandi n’abagore ni uko ndashaka ko bambara imyambaro ikwiriye ,bakagira isoni birinda,kandi batirimbisha kuboha umusatsi,cyangwa izahabu cyangwa imaragarita,cyangwa imyenda y’igiciro cyinshi”

(Gutegekwa kwa kabiri.22:5)”Umugore cyangwa umukobwa nta kambarane n’umugabo,kandi Umugabo ntakambarane n’umugore,kuko ukora atyo wese ari ikizira Uwiteka Imana yawe yanga urunuka.”

4) Nureba Television umenye Programme uhitamo ndetse na film kuko byose siko birimo ibya gufasha. Urug: film za henri porter. Pronogaphie n’ izindi

(1Abakorinto8:13)”Nuko rero niba ibyokurya bigusha mwene Data ,sinzarya inyama iteke ryose kugirango ntagusha mwene Data.”

5) Umenye kurobanura ibitabo usoma kuko ibitabo byinshi byerekeza k’ubusambanyi.

Nka za Roman photo, …

Kandi ufate nibura igihe cyo gusoma Bibiliya buri munsi(1Timoteyo 4:13).

6) kugira igihe kirekire cyogutekereza (Meditation)kw’Ijambo ry’Imana

(Zaburi119 :11) « Nabikiye ijambo ryawe mu mutima wanjye ,kugira ngo ntagucumuraho. »

(Abakol.3 :16) « Ijambo rya Kristo ribe muri mwe rigwiriye rifite ubwenge bwose,mwigishanye ,muhugurane muri zaburi n’indirimbo n’ibihimbano by’umwuka ,muririmbirana Imana ishimwe mu mitima yanyu. »

(Luka2 :51) ibyo Yesu yavugaga byose Mariya yabibikaga mu mutima

Urugero:Yosefu yanze gukora icyaha na mukapotifari kuko yari yara bitse ijambo ry’Imana mu mutima we.

7) koresha uburyo bwose bushoboka kugira ngo ubone igihe gihagije cyo kubana n’abandi basore bakijijwe(Ibyak.2:46).rarika abandi basore musangiye kwizera mu girane ibihe mu ijambo.(Matayo5:6;2Tim.2:2).

8) Kumvira inama z’ababyeyi.kuko bagukunda kurusha abandi kandi biciye mu inararibonye bafite, babasha ku menya ibyakugirira nabi.(Imigani1:8).

9) Mwirinde ibihumanya.mu gifaransa baravuze ngo”L’esprit vide est l’atelier du diable”mu gihe mudafite ibyo mukora,niho Umwanzi abatera.Ntimukamare amasaha menshi kuri Television ,ahubwo muwukoreshe musubiramo ibyo mwize ku ishuri,mwe gutakaza igihe muri za musique z’isi.Bibiliya iravuga ngo “uwo mu dayimoni iyo avuye mu muntu agenda ashaka ahatari amazi iyo ahabuze aragaruka yasanga harimo ubusa hakubuye aragenda akazana abandi barindwi bamurusha imbaraga,ibyanyuma byuwo muntu bikaba bibi kuruta ibya mbere” 

10) Mukorere abandi.nkuko Kristo yaje Atari ukorerwa ahubwo ari ukorera abandi.Musure abarwayi,abasaza bakuze ,n’abafite imiryango itishoboye ,…mubakoropera mu nzu ,mubakorere ibyo mubona bakenye.nibwo muzabona ibyishimo byukuri(Matayo20:25-28).

11) wige gutanga kuruta guhabwa(Ibyak.20:35).Mu mahanga yose yo mu isi harimo ibice bibiri abakunda guhabwa n’abakunda gutanga.hirimbanira imigisha iba mu gutanga.

12) Mugwize ubwenge.mugire uburere bwiza.Nti muzigishwa na bibiliya gusa ahubwo twigishwe n’isi Imana yaremye(ubumenyi busanzwe)gusa mwirinde kugirango ubumenyi (amashuri) butadutera ubwibone bwo gusuzugura abandi(Luka2:52;Ibyak.7:22).

13) wubahe Imana kandi wite kubyo yategetse (Umubwiriza12:13).

Ahari mushobora kuvuga muti :”Twaracumuye .twakoze ibyaha…”ntidufite imbaraga twebwe ubwacu zadushoboza kugira umutima uboneye ,Ariko kumusaraba Kristo yatwishyuriye imyenda y’ibyaha twakoreye mu bujiji,nokudushoboza kubaho mu kwera.

Muribuka wa mugore w’umunyabyaha wogeje ibirenge bya Kristo amarira ye? Yesu yaramubwiye ngo :” Ibyaha byawe birababariwe…”.Yesu yamanitswe ku musaraba ku bwanyu.Yamenye amaraso kubwanyu.Ariko mugomba kumwizera .Urubyiruko rwinshi rufite agakiza k’Ababyeyi babo:Barerewe mw’itorero rya gikristo ariko batarigeze bizera Yesu nk’Umwami n’Umukiza.Nti bizeye ko bazasanganira Kristo mu kirere.

Wakora iki?Kwizera Yesu Kristo .yaravuze ati:”mugomba kubyarwa ubwa kabiri”,nukuvuga mugahinduka mukamera nk’abana bato,bitabaye bityo Ubwami bw’Imana buri kure yanyu.Ijambo “Kwihana”bivuga iki? bivuga”guhinduka”.Ugahinduka mu mibereho yawe.ugahinduka mu buzima bwawe.Ugaha Yesu Kristo umwanya wa mbere.uku niko guhindukira Kristo.

 Mweneso MUGAYEMPORE Pacifique

 E-mail:mupacifique2@yahoo.fr

 Tel(mob):+250 788 73 10 46

(1Tim.4:12)Ntihakagire uhinyura ubusore bwawe ,ahubwo ube icyitegerezo cy’abizera ku byo uvuga,no ku ngeso zawe no kurukundo ,no ku kwizera no kumutima uboneye.”

Kuba icyitegererezo ni ukuba umuntu abandi bose bareberaho gukora imirimo myiza yose.

“wiyerekane muri byose nk’icyitegererezo cy’imirimo myiza,kandi mw’iyigisha ryawe ugaragaze uko uboneye udapfa gutera waraza”(Tito2:7)

Yesu ajya gusubira mu ijuru yaravuze ngo “Mbahaye icyitegererezo ,kugira ngo mukore nkuko mbakoreye.”(Yohana13:15)

“Abahanuzi bahanuye mw’izina ry’Umwami Imana mubakureho icyitegererezo cyo kurenganywa no kwihangana.”(Yakobo5:10)

1) Mubyo uvuga: bibiliya iravuga ngo twihutire kumva ariko dutinde kuvuga kandi umwanditsi w’imigani yongeyeho ati:”Amagambo menshi ntaburamo ibicumuro ,Uwirinda mubyo avuga ni umunyabwenge.” (imigani:10:19),hari amagambo tugomba kwirinda kuko yakomeretsa abandi kandi akabyutsa umujinya soma aya magambo:

  • Ijambo ribabaza : “…Ariko ijambo ribabaza ribyutsa umujinya.”(imigani15:1)
  • Amagambo y’inzimuzi : ”Amagambo y’inzimuzi yongorerana aryohera amatwi,kandi akuzura umutima.”(imigani:26:22)
  • kuvuma : ”nkuko igishwi kijarajara ,N’intashya uko iguruka,Ni ko n’umuvumo w’ubusa utagira uwo ufata”(imigani:26:2)

“Yakundaga kuvuma ,kuvuma kwe kumugeraho ,Kandi ntiyishimiraga kwifuriza abantu umugisha,umugisha ukamuba kure.Kandi yambaraga kuvuma nk’umwenda we,kwinjira mu nda ye nk’amazi,kwinjira mu magufwa ye nk’amavuta”(zab:109:17-18)

byumvikana ko kubantu bakunda kuvuma ntibakunde kwifuriza abandi umugisha nabo bizabagaruka kuko icyo umuntu abiba aricyo asarura.babyeyi mwirinde mu magambo mubwira abana banyu!

Ariko dore amagambo abereye abakristo:

  • Amagambo anezeza:”amagambo anezeza ni nk’ubuki,aryohera ubugingo

bw’umuntu agakomeza ingingo ze”(imigani 16:24)

“gusubizanya ineza guhosha uburakari,…”(imigani15:1)

  • Ijambo rivuzwe mugihe gikwiriye:”Ijambo ryizihiye rivuzwe mu gihe gikwiriye ,ni nk’amatunda y’izahabu ku mbehe y’ifeza.” (imigani:25:11)
  • Amagambo y’ukuri:”amagambo y’ukuri agira ingingo zikomeye,…” (yobu:6:25)aya magambo ashobora gukomeretsa umuntu ariko kuko ari ay’ukuri agakiza uyumva.umwanditsi umwe yaravuze ngo”aho kubwira umuntu ikinyoma kimuhumuriza kikazamwica wamubwira ukuri kumukomeretsa nyuma kukazamukiza”salomo yarabishimangiye agira ati:”Ibikomere by’umukunzi bizanwa n’ukuri,… “(imigani:27:6)
  • Amagambo y’abanyabwenge:”Amagambo ava mu kanwa k’umunyabwenge amutera igikundiro ,ariko iminwa y’umupfapfa izamuroha mu rumira.” (umubwiriza:10:12)
  • Amagambo y’abanyabwenge ameze nk’ibihosho ,n’amagambo y’abakuru b’amateraniro ameze nk’imbereri zishimangiwe cyane,yatanzwe n’umwungere umwe.” (umubwiriza:12:11)

aya magambo yubaka byinshi kandi akwiriye abantu b’abayobozi bayobora abandi.

 Ntabwo twavuga byose hejuru y’ururimi ariko mu magambo make tube maso kubyo tuvuga.Yakobo mwenese w’umwami wacu yaravuze ngo Ururimi ni urugingo ruto ariko ni ikibi kingana n’isi (Yakobo3:1-12)

”ururimi ni rwo rwica kandi ni rwo rukiza ,abarukunda bazatungwa n’icyo ruzana” (imigani:18:21)

2) Mu ngeso:

(Ez.14:21-22) bazareba ingeso ntabwo ari za Yesu ashimwe!gusa

(Abifilipi1:27)”icyakora ingeso zanyu zimere nk’uko bikwiriye ubutumwa bwa Kristo,kugira ngo ninza kubasura cyangwa nintaza,nzumve ibyanyu yuko mushikamye mu Mwuka umwe muhuje umutima ‘kandi murwanira hamwe kubwo kwizera ubutumwa bwiza,”

(1Petero2:12)”mugire ingeso nziza hagati y’abapagani ,kugirango ,nubwo babasebya nkabakora nabi,nibabona imirimoyanyu myiza ,izabatere guhimbaza Imana ku munsi wokugendererwamo.”

burya satani yakwigana ibindi,yakwigana indimi …ariko ntiyakwigana imbuto.

Yesu akiri mu isi yaravuzengo”Abe ariko umucyo wanyu ubonekera imbere y’abantu ,kugira ngo babone imirimo yanyu myiza ,bahereko bahimbaze so wo mu ijuru.” (matayo:5:16)

Ibyo abe ari byo bituma mugira umwete wose,kwizera mukongereho ingeso nziza ,ingeso nziza muzongereho kumenya”(2petero:1:5)

(2Petero3:11; Yakobo3:13)

3) Mu rukundo : (1Abakorinto13:1-10) “ urukundo rwihanganira byose …nti rukora ibiteye isoni…”urukundo ni itegeko twasigiwe n’umwami Yesu.

Bibiliya iravuga ngo Wabasha ute gukunda Imana utabonye ukanga mweneso ureba.

Irakomeza ikavugango” umuntu udakunda mwenese ni umwicanyi.”mu bimenyetso bizabanziriza kuza k’umwana w’umuntu n’iby’iminsi y’imperuka harimo :ubwenge buzagwira,urukundo rwa benshi ruzakonja n’ubugome biziyongera.

Nkuko nta shuli ribaho ryigisha abana gukunda ababyeyi niko hatabaho ishuli ryigisha abana b’Imana gukunda Imana Data,ni ibintu byikora kubabyawe n’Imana.

(2Petero1:5-8)

4) Ku kwizera : (Abah.11:6)

Utizera ntibishoboka ko ayinezeza.

 (Yohana16:33) ”ibyo mbibabwiriye kugirango mugire amahoro muri jye.Mu isi mugira umubabaro,ariko ni muhumure nanesheje isi”

 (1Yohana5:4,5) ”kuko icyabyawe n’Imana cyose kinesha iby’isi,kandi uku niko kunesha kwanesheje iby’isi,ni ukwizera kwacu.”kwizera ni imwe mu ntwaro zacu abakristo dukwiriye.

5) Umutima uboneye:Yesu yagaragaje abahirwa abo aribo mu butumwa bwiza

“Hahirwa ab’imitima iboneye kuko aribo bazabona Imana ”(Matayo5:8)

Paulo yandikiye itorero ry’Ikorinto agira ati:”Nuko bakundwa ubwo dufite ibyo byasezeranijwe,twiyezeho imyanda yose y’umubiri n’umutima,tugende twiyejesha rwose kubaha Imana....tuzasoza tubagira inama kubwiyi nyigisho mu gice cya 2

 Mweneso:MUGAYEMPORE Pacifique 

II. KUKI TUGOMBA KUGIRA UMUTIMA UBONEYE?

Intego nkuru nukugira ngo tuzabane n’Imana mu ijuru kuko nayo iboneye

(Abah.12:14)”Mugire umwete wo kubana n’abantu bose amahoro n’uwo kweza,kuko utejejwe atazareba Umwami Imana”

III.BIRASHOBOKA KO UMUNTU YATUNGA UMUTIMA UBONEYE ARI UMUSORE?

“…Ndabandikiye basore,kuko mufite imbaraga kandi ijambo ry’Imana rikaguma muri mwe,mukaba mwaranesheje wa mubi”(1Yohana2:14)

Luka:1:80”Uwo mwana arakura,agwiza imbaraga z’umutima,aguma mu butayu kugeza umunsi yerekewemo Abisirayeri.”

Izi mbaraga si imbaraga z’umubiri (ibizigira) ahubwo ni imbaraga z’umutima,ni imbaraga ziva mu ijambo.izi mbaraga nizo zishoboza umukobwa guhakanira umusore umusaba ngo baryamane cyangwa kumwoshya mu bundi buryo ati:”OYA”

Izi mbaraga nizo kandi zishoboza umusore gutegeka amaranga mutima na kamere bye,nka Yosefu kwa muka Potifari.

Kugira umutima uboneye ninayo ntego nkuru y’uru rwandiko rwa mbere rwa Timoteyo soma

(1Tim.1:5) ” Ibyo mbibategekeye kugirango bagire urukundo ruva mu mutima uboneye kandi uticira urubanza,bagire no kwizera kutaryarya ”

Yakomeje kwihanangiriza Timoteyo muri aya magambo

“Mwana wanjye Timoteyo,ndakwihanangiriza nkurikije ubuhanuzi bwa kera bwahanuye ibyawe,kugirango buduheshe kurwana intambara nziza,ukomeje kwizera kandi ufite umutima uticira urubanza.Uwo mutima bamwe barawuretse bahinduka nk’inkuge imenetse kubyo kwizera.Muri abo ni Humenayo na Alekizanderi,abo nahaye Satani kugirango babyigireho kudatuka Imana.”( 1Tim.1:18-20 )

Izi nzandiko zitwa inzandiko z’ubuyobozi,Timoteyo nubwo yari akiri muto yari umuyobozi w’itorero

(zaburi:119:100 ) kandi agomba gutanga impuguro kuri buri cyiciro nicyo cyatumye Paulo akomeza ku bimwibutsa”…n’abagore bakiri bato n’abakobwa ubahugure nka bashiki bawe,ufite umutima utunganye rwose”( 1Tim.5:1,2 )

Urugero:Hari umusore waririmbaga muri korari imwe yo muri Kigali ariko ntabe icyitegererezo cyiza cy’abizera.Hanyuma korari yaba yasenze bageze kuruhuka agahengera baryamye agacunga aho umukobwa runaka aryamye ninjoro agasoboka buhorobuhoro no kuri wa mukobwa nguwo mu majipo!

Umukobwa yasakuza bajya gucana itara akaba yirashe kera mu mashuka, nti bamubone,

Ariko kuko Imana itanegurizwa izuru baje kumufata baramuhana.

Paulo ahugura urubyiruko ngo abagore bakiri bato n’abakobwa tubafate nka bashiki bacu,

None mushiki wawe wamubwira amagambo ateye isoni?wamusambanya? waba wabaye nka Amunoni wakinze Tamari mushiki we.

IV.NIGUTE UMUSORE YATUNGA UMUTIMA UBONEYE?

Mose niwe wasenze avuga ati:“utwigishe kubara iminsi yacu,uburyo butuma dutunga imitima y’ubwenge”(Zab:90:12) iri sengesho turigire iryacu ,mu mibereho yacu yaburi munsi.

Ntabwo ubwacu twakwishoboza gutunga Imitima iboneye, usibye Imana ubwayo ibikora.nicyo gituma igira iti”Mwana wanjye ,mpa umutima wawe,Kandi amaso yawe yishimire inzira zanjye.” (imigani:23:26)

Umva impamvu Imana igusaba umutima wawe ni uko umutima w’umuntu urusha ibintu byose gushukana ,kandi ufite indwara ntiwizera gukira.(yeremiya:17:9) ikindi ni uko mumutima w’umuntu ariho haturuka ibitekerezo bibi.(matayo:15:19)kandi igashishikarira gukora ibibi(umubwiriza:8:11) umubwiriza yakomeje avuga ko mu mitima y’abantu habamo ibisazi (umub:9:3) ni ukuri koko mu mutima w’umuntu habamo ibisazi!niyo mpamvu Imana ivuga ngo” Mwana wanjye ,mpa umutima wawe”Yeremiya yakomeje abaza ngo ni nde Wabasha kuwumenya?aravuga ngo ni Uwiteka wawushobora.

Umva uko Uwiteka azabigenza”…,umutima w’ibuye nzawukura mu mubiri wabo mbahe umutima woroshye,” (Ezek:11:19) umutima w’ikibuye cyangwa umutima w’inyama ,ntawo hagati ubaho.umutima w’ikibuye urakomera .ijambo ry’Imana ntiryinjira,ijwi ry’umwuka wera ntirigira umwanya muriryo.uyu mutima uzengereje itorero!uyu mutima uzengereje imigi n’ibyaro,uyu mutima utesheje umutwe isi .ni Imana yonyine yawushobora.”nzabaha n’umutima mushya ,mbashyiremo umwuka mushya ,nzabakuramo umutima ukomeye nk’ibuye,mbashyiremo umutima woroshye” (Ezek:36:26) biragaragara ko iyi operation ikwiriye gukorwa n’Imana gusa ntawundi wayishobora.ntazahindura umutima ukomeye nk’ibuye ahindure ashyiremo uw’inyama gusa ahubwo azakora ibirenze”Nzabaha umutima wo kumenya yuko ari jye uwiteka ,…” (yerem:24:7) iterambere ntirihindura umutima w’ikibuye,amashuri ntiyabasha guhindura uyu mutima w’ibuye ,idini cyangwa kwitwa umukristo ntibyabasha gukuraho umutima w’ibuye usibye kwemerera Imana ikawuhindura.

Kuri wowe ukijijwe nasoza mvuga nti ”Rinda umutima wawe kuruta ibindi byose birindwa,kuko ariho iby’ubugingo bikomoka” (imigani:4:23)

Mweneso:MUGAYEMPORE Pacifique

Watekereza iki ku muntu ufite ibikoresho byiza byo mu nzu, ariko akabitungira mu nzu y’ umusaka? Mbese ntibyagaragara ari ubupfu? Ariko ibyo birasa n’ ukuntu abantu bamwe bitwara. Bita kuri kamere yabo, ariko bakirengagiza umubiri wabo.

Ntagushidikanya ko usobanukiwe ko kamere yawe ari kimwe mu bice bikugize. Ikindi gice n’ umubiri wawe. Kandi nubwo kwita kuri kamere yawe no kuyiteza imbere ari iby’ igiciro cyane ariko ukwiye kumenya uko ukwiye gutegeka umubiri wawe.

Abayoboke b’amadini atandukanye yo ku isi bafata ko insengero ari ahantu hejejwe. Ku bw’ ibyo zirubahirizwa cyane. Ikintu cyose cyazihumanya kiba kibujijwe. Dukurikije Bibiliya, umubiri wacu nawo n’ urusengero rw’ Umwuka wera (1Abakorinto 6:19). Kubera ko ari urusengero rw’ Imana, umubiri wacu ni uw’ Imana, ntabwo ari uwacu.

Ku ruhande rwacu umurimo wacu nuwo kurinda imibiri yacu; ni ukuvuga ko tumeze nk’abarinzi tugomba kwirinda ikintu cyose cyakwangiza imibiri yacu.

Tegeka umubiri wawe:

Umuntu wese utaremera ko Imana imubera umugenga afite imibereho y’ akavuyo. Icyaha nicyo mutware we; ariko we yibwira ko ari we yigenga. Kubera gutekereza gutyo kandi akabyemera cyane, umubiri we awegurira icyaha (Abefeso 4:19), kugeza ubwo wangiritse (Abaroma 1:24, 26-27). Nubwo rimwe na rimwe ubwenge bwe busobanukirwa ubwo bubata, ubushake bwe bunanirwa gutegeka imyifurize y’ icyaha y’ umubiri we(Abaroma 7:23-24).

Ku muntu wizera, ibye biratandukanye. Imana ni yo mugenga we, Kristo ni umwami we, kandi Umwuka wera atuye mu mubiri we (1 Abakorinto 3:16). Ibi bisobanuye ko icyaha kitakiri umutware we, kuko Umwuka wera yamubatuye ububata bwacyo(Abaroma 8:2). Ubu yambitswe imbaraga ngo abe umutware w’ umubiri we aho kuba imbata yawo. Kubera iyo mpamvu, ntiyemerera icyaha kumutegeka kinyuze mu myifurize y’ umubiri we (Abaroma 6:12,14; 1Petero 2:11). Ahubwo ategeka umubiri we mu buryo bwuzuye (1Abakorinto 9:27). Iyi ni imwe mu nshingano zacu.

Umubiri wawe niwubahishe Imana:

Abantu bataremera ko Imana iba umutware w’ ubuzima bwabo bakoresha nabi ingingo z’ imibiri yabo. Bibiliya isobanura neza iby’iyo mikoreshereze mibi mu Baroma 3:13-15, Yakobo 3:6-8 na 2 Petero 2:14.

Ariko weho wamaze kwemera ko Imana iba nyir ‘ umubiri wawe. Kandi uzi ko umubiri wawe ari urusengero rw’ Umwuka wera. Ku bw’ ibyo, ntugomba gukoresha umubiri wawe ibikorwa by’ ibyaha. Ibyo byaba ari amahano! Ntugomba gukoresha ibiganza byawe ngo wibe cyangwa ukubite mugenzi wawe (Abefeso 4:28), cyangwa ibirenge byawe ngo uje ahantu hateye akabazo, cyangwa umunwa wawe ngo ubeshye kandi uvuge amagambo akomeretsa kandi atameshe (Abefeso 4:25,29; 5:4). Ntugomba gukoresha amaso yawe ngo uhange ku bintu by’ isoni nke, cyangwa ngo ukoreshe umubiri wawe mu busambanyi (1Abakorinto 6:13-18)

Ariko rero uburyo bwiza bwo kwemera ko Imana ari yo nyir’ imibiri yacu ni ukuyiyegurira. Uko kuyiyegurira kuvuga ko dukoresha ingingo z’ imibiri yacu mu kuramya Imana no kuyikorera (Abaroma 6:19, 1Abakorinto 6:;20)

Pastor Desire Habyarimana

Igihe cyo kurambagiza ni igihe gitegura gushyingiranwa no kubana kw’abantu babiri ; umuhungu n’umukobwa. Hari igihe cyo guhura n’igihe cyo kumenyana hanyuma bigasozwa no kubana. Iyo abantu bari mu rukundo rimwe na rimwe rurabatwara rukabibagiza ko kubana ngo bakore umuryango atari uguhura gusa.

Carlo Brugnoli asobanura ko gushakana kw’abantu babiri ari ukwihuza k’umuryango mushya. Avuga kandi ko aba bantu babiri baba bihuje batandukanye ku imico, amakosa, imyitwarire imyiza n’imibi ihishe cyangwa igaragarira abantu.

Akamaro k’ingenzi k’irambagiza ni ukuvumbura cyangwa kumenya neza imico y’uwo muzabana ni ukuvuga kumenya imyitwarire ye ku buryo buhagije ndetse by’umwihariko ukanamenya umuryango we neza nawe akamenya uwawe.

Uyu ni umurongo wo muri bibiliya uvuga ku irambagiza: «Kandi nzakwishyingira ube uwanjye iteka ryose. Ni ukuri nzakwishyingira ube uwanjye nkiranuka, nkaca imanza
zitabera, nkagukunda kandi nkakubabarira» (HOSEYA 2 :21). Muri iki cyanditswe Imana yari yafashe umwanya w’uwurambagiza ibwira ubwoko bwayo bwa Isiraheli, ese ntibitangaje? Kurambagiza si nko kurira ingazi zigeza ku kubaka urugo ahubwo ni igihe abakundana berekana ko bakundana mu rwego rwo kumenyana neza.

Urugero ni ibyishimo bingana iki byo kubona umukobwa urambagizwa abonye umusore umurambagiza umutima we ufite ubutabera, urukundo, kumwitaho n’ukuri ? Iyi ni impano idashobora guhindurwa n’amafaranga,imico n’ibindi bitandukanye.Ibyo bikorwa byiza byose bifasha abazabana kuko n’iyo babanye baba babiziranyeho bityo haba n’ikitagenda neza mu gihe babana bikabafasha kumenya uko babyitwaramo bitewe n’uko baba baziranye kubera irambagiza riba ryarabayeho.

ISUGI Gloriose/agakiza.org

«Muri iyi minsi ndifuza kuvuga ku byo mbona bimbabaza cyane», ibi byavuzwe na Carlo Brugnoli, Umuvugabutuwa w’Umusuwisi.

 Birababaje kubivuga ariko abakiristu benshi batarubaka ingo batekereza ko baba babayeho nabi kubera kutubaka. Ubugaragu bufatwa nk índwara bakwiriye kwikiza badatinze.

 Gukundana no kubana bifatwa nk ’umuti wakiza ibibazo byabo kandi ugatanga umunezero.

Ni ukuri gukunda bizana amarangamutima akabije ashobora gufatwa nk’umunezero, ariko amarangamutima araza akongera akagenda. Ibyishimo by’ukuri ntibituruka ku marangamutima ahubwo bituruka ku kuba umuntu yuzuye.

 Abatarashinga ingo bamwe na bamwe bifuza gushaka ngo babone ibyishimo, ibyo bikaba bibatera kujya gushaka abafasha ni ukuvuga abantu bumva babuzuza kandi bakabatera kwishima.

 Ukuri ni uko umubano ukomeye n’Imana ari wo ushobora kuzuza umutima w’umuntu kandi ukamuzanira umunezero wuzuye.

 Niba utishimye si uko utarashaka umugore, inkomoko‘ibyishimo bituzuye ifite imizi miremire ihabanye n’uko bamwe bibwira ko biterwa no kuba ingaragu.

Ikindi ni uko ibyishimo biterwa no kugira umufasha ntibikiza kumva ko ubabaye byo bifatwa nk’ikinya kuko nicyo batera umuntu hashira igihe runaka ububabare yahoranye bukagaruka. Ni ikosa rikomeye gutekereza ko gushakana byakuzanira umunezero, niba ufite ibyishimo utarashaka, ufite amahirwe yo kwishima n’igihe uzaba washatse kuko abantu babiri bakennye ku mutima batarashinga ingo bitashoboka ko babona ibyo byishimo ari uko bashinze izo ngo ahubwo ibyishimo nyabyo bituruka ku Mana.

 Ndifuza kubashishikariza kwegera Imana no kuyishakaho ubucuti bwihariye, uyisabe kukwereka, kurimbura no gusenya ibitari byiza byaba bikurimo niba ariko watekerezaga. Imana iragusaba kuyisanga no kugirana umubano mwiza utigeze utekereza.

Iyi ni imirongo yo muri bibiliya watekerezaho:

 1.Yakobo 4:8 (mwegere Imana nayo izabegera yemwe banyabyaha nimukarabe, namwe ab’imitima ibiri nimwiyeze imitima

2.Zaburi 23:6 (ni ukuri kugirirwa neza n’imbabazi bizanyomaho iminsi yose nkiriho, nanjye nzaba mu nzu y’Uwiteka iteka ryose)

3.Zaburi 73:28 (ariko njyeweho kwegera Imana ni ko kwiza kuri jye, Umwami Uwiteka ni we ngize ubuhungiro kugirango namamaze imirimo wakoze yose)

ISUGI Gloriose

Ibi bintu turavugaho muri iyi mirongo ya bibiliya ni bimwe mu byagufasha kugirango wereke abandi urukundo, ibi bintu ubifite byagufasha kubana n’abandi, kandi ubifite waba wigana Imana:

1. Kugira impuhwe: Izi mpuhwe zigaragarira ku gisubizo cya Yesu ku barwayi, Matayo 9 :36 ;14 :14 ;15 :32

2.Kugira umutima mwiza: Ni ukuvuga ubuntu buturuka mu mutima uyobowe n’umwuka wera ibi bikaba bihabanye kure n’ubugome ari cyo kibazo kiboneka mu Bakolosayi 3 :8

3.Guca bugufi: Kwicisha bugufi mu bandi by’umwihariko ku bandi bakristo. Yesu yatanze urugero kuri we muri Matayo 11 :29

4.Umutuzo: Ikinyabupfura no kwicisha bugufi biba mu mutima w’umuntu kandi ukumva ko ukeneye abandi ni ukuvuga ko ari ukumva utihagije.

5.Kwihangana: Ni uburyo bwo kwirinda mu gihe umuntu runaka akugiriye nabi ntushake kwihorera. Kwihangana kugaragaramo Imana cyane aho biboneka mu Abaroma 2 :3-4 na 1 petero 3 ;20

6.Kwera: Ibi bisobanura kuba nta kizinga cyangwa icyaha ufite mu mutima, uku kwera gukomoka ku Mana Yera nk’uko biboneka muri 1 Timoteyo 5 :2 na 1 Yohana 3 :3

7.Kuba umunyamahoro: Kutagira amatiku n’amahane

8.Kwita ku bandi: Ni ukuvuga gutekereza neza, ukakira abandi, ukubaha ibyifuzo byabo, biboneka muri 1 Timoteyo3 :3

9 .Kumenya kujya inama nziza: Kuba umuntu uzi kuganira kandi ibiganiro byiza bishobora guhuza abantu bari bafitanye amakimbirane.

10.Kubabarira: Iki ni ikimenyetso cy’impuhwe, Imana yabyerekanye mu Befeso 2 :4 n’Abaheburayo 4 :16

11.Kwera imbuto nziza: Kugira imirimo cyangwa ibikorwa byiza bigaragaza imbaraga z’Imana zikorera muri wowe

12.Kutabogama: Kudashyigikira umuntu cyangwa ibintu by’amafuti kubera inyungu runaka ubifitemo no kutarobanura mu kwita ku bandi .

13.Kutagira uburyarya: Kuba inyangamugayo, kutishushanya ku bandi.

Komeza ibi bintu byiza kandi usabe Imana aho wumva ujya ugira imbaraga nke izikongerere kandi iguhe gukura mu buryo bw’umwuka ndetse ikwagure ugire n’izindi mpano zitandukanye.

ISUGI Gloriose/agakiza.org.

 

Nk’Abakristo, twifuza kubaho uko Imana ishaka, bikadusaba kumvira amategeko yaduhaye. Nyamara, hari ikintu gikomeye Imana yashatse ko dukora ibinyujije mu Ijambo ryayo n’icyo rigenda risobanura ndetse n’uko ritwigisha kwitwara.

Mbere na mbere, ijambo Itegeko ntirigaragara mu byanditswe bitandukanye bifitanye isano n’ibyanditswe n’amategeko (Kuva 20 no Gutegekwa kwa Kabiri 5) yavuye ku musozi Sinayi. Ururimi rw’igiheburayo rwo rukoresha ijambo « amagambo icumi».

Amagambo asa n’igitekerezo cyo kugirana ubusabane bwimbitse kandi bw magara ntunsige, akaba ari nk’uburyo bwo kubungabunga ubwo busabane, ari ukwifuza kugirana ubumwe bukomeye. Ibi ntibigomba gufatwa nk’amategeko ntakuka, mbese biteye nka « igitugu » giturutse ku Mana, ahubwo bigomba gufatwa nk’uburyo Imana igaragazamo imiterere yayo, aho iduhamagarira kugirana amateka na yo, kugira ibyo dusabwa, amasezerano ariko kandi hakabamo n’ibihano..

« Wubahe so na Nyoko, kugira ngo uramire mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha» Kuva 20,12 (Bibilia Yera). Ni gute twifashishije iki gisobanuro twashobora gusobanukirwa Itegeko rya gatanu tutarigoretse ?

Bisaba gusa guha agaciro inshinga « kubaha », kandi tunagerageza kurwanya indi abantu bakunze kubyitiranya ari yo « gucyeza ».

Nubwo Imana yaba yarahaye Data cyangwa Mama ububasha bwo kumpuza nayo mu gihe nkiri umwana ntaragira imyaka y’ubukure, Nano ubwo bubasha si ukuvuga ko butavugwaho.

Urebye iryo jambo ry’igiheburayo igisobanuro cya mbere rifite ni « uguha uburemere, kuremereza ». Mbese ni uguha ababyeyi bacu uburemere, kubafata nk’abantu bakomeye.

Bityo rero, mu Giheburayo kubaha bivuga agaciro cyakuri k’ibintu (uburemere bw’ukuri). Bivuze mbese guha agaciro no kwemera ibyari byiza ndetse byiza cyane n’ibyari bibi ndetse bibi cyane mu burere twahawe n’ababyeyi bacu.

Guha agaciro no kwemera ibintu bibi ntibishatse kuvuga gusuzugura ababyeyi bacu, kuko turamutse tubikoze, dore icyo Ijambo ry’imana ritubwira: Usuzugura Se cyangwa Nyina avumwe […] » Gutegekwa kwa Kabiri 27,16 (Bibiliya Yera).

Rashi, grand Rabbin wo mu Kinyejana cya 11, igihe yavuga kuri kuti uyu murongo, atwibutsa atari ugusuzugura nka bimwe byo kunegura ibyo ababyeyi bacu badutoje. Ibyo avuga rero biza guhuza n’ibyo « itegeko» rya gatanu ridutegeka.

Twubahe rero Data na Mama tuzirikana ibyo baduhaye dushyize mu kuri. Nitugenza dutyo, tuzaba duhaye ababyeyi bacu umwanya ubakwiriye mu muryango: tubagize ibigirwamana, cyangwa abantu batagize icyo bashoboye ahubwo tubafata nk’abantu bafite ibyiza byabo bakagira n’intege nke zabo.

Bizatuma kandi nk’abana, tugira umudendezo wo kubona umumaro wabo w’ukuri kandi tugire umwanya n’umudendezo mushya mu muryango.

Christine Vuguziga

Mu gihe iterambere rirushaho kuzamuka byihuse muri iki gihe,ni nako usanga n’umuco ugenda utakaza indangagaciro zawo bitewe n’imyumvire y’abantu bo mu gihe tugezemo(Generation).Kuba kandi hari bamwe mu rubyiruko bagenda bakurikirana imico cyangwa se imyitwarire y’aba Star cyangwa se abanyamideri banyuranye ,bituma barushaho kurarikira iyo myambarire maze bagakora iyo bwabaga kugira ngo bisanishe nabo mu myambarire.Ibi bituma akenshi usanga mu gihe bahawe impuguro amatwi badashaka kuzumva kuri iyo myambarire iba itabahesha icyubahiro.

Muri iki gihe kandi usanga no mu bakristo basenga by’umwihariko bamwe mub’igitsina gore barangwa n’imyambarire ikunda kwibazwaho na benshi mu gihe baje gusenga ,haba ku munsi w’icyumweru cyangwa se indi minsi isanzwe.Bene aba bantu usanga baje mu rusengero bambaye imyenda bakunda kwita Mini Jupe igaragaza ubwambure bwabo cyangwa se ugasanga bambaye udupantaro tubahambiriye cyane kandi tubonerana ku buryo unabona umwenda w’imbere, ndetse rimwe na rimwe ukabona bambaye imyenda yo hejuru igaragaza amabere yose uko yakabaye.

Kumenya impamvu itera bene aba bantu gukora ibi biragoye kuko hari ababikora mu rwego rwo kwigana abandi bantu babonanye iyo mideri,ababyambara kubera gushaka kwerekana imyenda bafite cyangwa se kugaragaza uburyo bateye ,gushaka kugaragaza uko baberwa cyangwa se gushaka gukurura abasore cyangwa abagabo ,ndetse tutanibagiwe gushaka kwemeza bamwe muri bagenzi be b’igitsinagore.

Akenshi bena aba bantu iyo bari mu rusengero usanga aribo bagaragaza ko bafashijwe cyane kurusha abandi ndetse byaba na ngombwa ukabona ari bo batanga abandi kujya gutanga kimwe mu icumi n’amaturo ,gushima Imana ,kujya kuririmbira imbere cyangwa se gusohoka buri kanya.Ibi bituma barushaho kugaragara cyane ari nako benshi mu babareba bibaza kuri iyo myambarire ndetse bamwe muri bo bakaba banahavana amarari mu buryo butandukanye.Iyo amateraniro arangiye bakabona ubabwira ko bari bambaye neza, ubutaha usanga bakoze ku zindi style z’akataraboneka.

Nyamara bamwe mu bakozi b’Imana babona iyi myitwarire usanga ntacyo bayivugaho cyangwa se ngo bayifatire ibyemezo kuko akenshi ikiba kibashishikaje ari ukubona abantu binjira mu nsengero zabo kubwo gushaka umubare munini w’abayoboke.Hari kandi na bamwe mu bakozi b’Imana b’igitsinagore usanga barangwa n’imwe muri iyi myambarire y’utujipo tugufi cyangwa se amapantaro abaziritse cyane,ugasanga baratanga urugero rubi ku bana b’abakobwa bakiri bato.

Ese koko mu nzu y’Imana niho hakwiriye kwerekanirwa imideri?Ese niho abantu bari bakwiriye kuza gushakishiriza abo bakundana babinyujije mu myambarire idahwitse?
Inkuru dukesha isange.com

Iri jambo iyo mbimenya ni ijambo rikunze kuza iyo umuntu yicuza ikintu yakoze mu minsi yashize hanyuma kikaza kumugiraho ingaruka mbi, nibwo rero yatura n’amaganya menshi ngo iyo mbimenya!!

N’ubwo twabivuze muri rusange iri jambo rikunze gusa nkaho rigaruka kenshi mu rubyiruko aho rikoreshwa nyuma yo kurya iraha ry’akanya gato, kurya ubuzima, kwinezeza, gushimishanya, cyangwa na none kutababaza inshuti yawe ( Bitewe n’uko washaka kubyita !! byarangira hagakurikiraho kwicuza, umujinya, amaganya, akababaro n’ibindi.

Hashize iminsi micye tuganiriye n’umwe mu banyarwanda kazi bakorera Imana muri iki gihugu ( Yifuje ko tutatangaza izina rye ku bw’impamvu ze bwite !) yambwiye ko mubuzima bwe akiri muto atakundaga kugira umuntu ahemukira, cyangwa ababaza, biza kugera aho atangiye kugira abamubaza izina, Kubera rero uwo muco we yitaga mwiza wo kutagira uwo ababaza, yaje guhura n’ikibazo cyo gutinya kuvuga Oya no guhakanira abasore bamwakaga ubucuti, akababwira ngo azabasubiza ariko akomeza kugirana umushyikirano ( Communication) nabo . Nyuma y’imyaka itatu yari afite abasore bagera kuri batanu bizera ko abakunda ijana ku ijana ariko bataziranye! Ariko we akaba nta n’umwe yigeze yemerera rwose uretse kwivuganira nabo. Mukugirango rero bamwereke ko bamukunda batangiye kumuhundagaza ho impano nawe zitandukanye si ukuzakira nawe yivamo, ari nako basohokana bagasangira!!

Mubajije icyo yibazaga amaze kubona ko bose bakomeje urukundo yambwiyeko nawe yabibonye bimutera ubwoba ngo ninabwo yatangiye kujya abahakanira ariko akabivuga yirinda kugira uwo akomeretsa, Abasore nabo mu kubibabwira bumvaga yivugira adakomeje,ndetse ngo bakamubwira ngo nta kibazo basi bajye biganirira ?

Reka rero umwe yizeraga cyane azamusabe kumusura ari kuwa 14 Gashyantare, ntiyazuyaza,ahageze asanga yamwiteguye bishimishije, yewe hari n’abandi bakobwa babiri basaga nk’aho barimo kumufasha kwakira umushyitsi ! ariko mu gutegura kwabo bazanaga ibyo kurya no kunywa bakabizana mucyumba aho umusore arara kuko ari naho yasanze baganirira. Mubajije impamvu bateguye mu cyumba ambira ko Muby’ukuri ayigeze yumva hari ikibazo kuko yabonaga atari munzu wenyine, kandi rwose uwo musore ngo yari asanzwe ari ngeso nziza kuburyo nta kibi yakora!

Mu minota itageze kuri 15 nta muntu wari ukirangwa muri urwo rugo nawe ntago azi uko bagiye yari aziko bakiri hafi aho mu kazi naho inzu bari bayikinze cyera ! Mana weee kuburyo no gusohoka bitari bigishobotse.

Afite ikiniga cyinshi ambwira muri aya magambo ngo “IYO MBIMENYA NARI KUVUGA OYA” igihe yansabaga urukundo,nari kwanga impano ze zose, nari kuvuga oya anyinginga ngo nzee dusangire ku munsi w’abakundanye! Ntago byari byoroshye kuganira nawe ariko ndamwihanganisha aranyemerera arihangana, n’umujinya mwinshi mbona arampindukamye ngo abahungu muri abagome, muri abarozi, muri babi muri babi muri babi!! Ndatuza nabonaga ashobora no ku nkubita ariko ndikomeza !!.

Niko kumbwira ngo cyakora Imana ishimwe kuko yampaye agakiza kandi izajye inshoboza impe kubabarira !! Nababwirako uwo muhungu yamuteye inda,arangije ngo arayihakana amubwirako atari we uzi gutera inda gusa,ndetse agenda amusebya ahantu hose ,umukobwa arangara iwabo baramwanga,umuvandimwe umwe aza kumwakira kugeza abyaye, ariko Imana ntago yashimye ko umwana abaho yapfuye amaze iminsi ine avutse!

Mu kurangiza namubajije icyo yabwira urubyiruko by’umwihariko ati “ icyo nababwira gusa ni uko waba ukijijwe cyangwa udakijijwe ni uko wambaye umubiri, gusa abakobwa bo bamenye ko bagomba kwimenya bakamenya ko Nibatihagararaho ngo barwane kubusugi bwabo, nta mpuhwe nankeya abahungu babagirira uretse kubasambanya bakabasiga aho, kandi ngo abameze nkawe bamenye ko bakwiye guhindura imico.

Ubu Imana yamugiriye neza arasenga afite ndetse yakiriye ibyamubayeyo asigaranye urugamba rumwe kuko ngo uwo musore yamugarutseho ngo arashakako biyunga ! Naho ba basore bandi bane bo ngo yabasabye imbabazi ahagarika n’ubushuti bari bafitamye.

Abantu benshi iyo uvuze ku bintu byo kubaka ingo, urubyiruko ruhita rukubaza ruti, natoranya nte uwo tuzabana, namenya nte uwo tuzabana ukwiye, rimwe na rimwe buri wese aba ashushanya mu bitekerezo uwo yumva yifuza wamunyura umutima, ubundi akitegereza, ikindi akabaza abazi uwo atekerezaho. Ibi bituma umuhungu cyangwa se umukobwa atinda cyane yibaza uwo yakwemera kurusha kwitindaho yibaza niba byibuze we hari uwamwemera.

Ubusanzwe mbere yo kwibaza uwo muzabana ukwiye kubanza kwibaza niba hari uwakwemera ko mubana. Hari igihe umuntu aba aho nta gahunda, ubunyangamugayo bumuba kure nawe azi neza ko ingeso ze atari nziza ariko agatangira kwibaza umukobwa cyangwa umuhungu bazabana kandi ugasanga arashaka uw’imico myiza. Iyi niyo mpamvu mbere yo kwibaza niba uzabona uwo mubana ujyanye n’uko ubyifuza hamwe no gushaka kumenya uko uzatoranya uwo muzabana wabanza ukibaza niba hari uwagutoranya, ukibaza niba hari uwakwemera kubana nawe ukurikije uko wiyizi, ese hari uwakwihanganira ingeso zanjye?

Abanyarwanda baravuze ngo akabando k’iminsi gacibwa kare kakabikwa kure, ushaka rero kugira ngo uzabe umuntu uzabona uwo mubana uzabanza wibaze niba hari umuntu wakwemera ko mubana, ukavuga uti ndi umukobwa cyangwa se ndi umuhungu uwanyamamaza natorwa mu bandi bakobwa cyangwa mu bandi bahungu kubera agaciro mfite mubandi.

Impamvu ituma dukwiye kugira abahungu cyangwa se abakobwa bafite gahunda bagashimwa n’Imana ndetse n’abantu n’uko iyo witegereje usanga haba mu gihugu cyangwa mu itorero urubyiruko rufite uruhare rukomeye mu kuzana impinduka zikomeye kimwe n’uko ruramutse rutubashye Imana rwakwica byinshi, kugira kandi urubyiruko rushimwa bituma habaho icyizere cy’ingo nziza n’imiryango y’ejo hazaza myiza.

Iyo witegereje muri Bibiliya usanga hagaragaramo abantu benshi Imana yagiye ikoresha ibintu bikomeye bakiri urubyiruko.
Dawidi yishe Goliyati akiri umusore ‘’Sawuli asubiza Dawidi ati’’Ntiwashobora gutera uwo mufilisitiya ngo umurwanye, kuko ukiri umusore w’umugenda, kandi we n’umugabo wamenyereye kurwana uhereye mu busore bwe’’ 1Samweli 17:33

Sawuli amaze kubwira Dawidi aya magambo, Dawidi yahise amusubiza ati igihe cyose maze mu ishyamba ndagira intama, idubu n’intare byarazaga ngahangana nabyo, yari yariyubatsemo ubushobozi ashobora guhangana n’ibibazo byose kandi akaba umuntu ushobora gukura abandi mu makuba ntacike intege.

Daniyeli na bagenzi be bari mu gihugu cy’ubunyage I Babuloni, umwami yasabye ko bamutoranyiriza abasore batagira inenge, b’abanyaburanga, b’abahanga mu by’ubwenge bwose, bajijuka mu byo kumenya, b’ingenzuzi batinyuka guhagarara imbere y’Umwami (Daniyeli 1:3-4), aba bose bari bakiri abasore kandi byabahesheje kuba abo kwifuzwa bahindukira abandi umugisha.

Yosefu yagaragaje ko ari uwo kwizerwa mugihe cy’ubusore bwe hanyuma bimuhesha kuba umuntu ukomeye no kwicara kuntebe ikomeye muri Egiputa, Farawo amwegurira igihugu cya Egiputa. (Itangiriro 41:37-40)

Hariho ingero nyinshi z’abantu bakoze ibintu bikomeye bakiri abasore kubera kubaha Imana, yewe na Yesu ubwe igihe cyose yamaze mu isi yari akiri mubo twakwita urubyiruko kuko yabambwe agifite imyaka 33 kandi ibi byose ubona yaragiye yiyubakamo ubushobozi akiri muto.
Ibi byose bigaragaza ko iyo umuntu yiyubatsemo ubushobozi akiri umusore bimuhesha kugirirwa icyizere n’abantu ndetse n’Imana.

Nshuti yanjye usoma aya magambo ukiri umusore ukwiye kwibaza kuri ibi bibazo byose ukamenya ko umuntu kugira ngo yubake izina bimusaba kubyitegura kuva mbere. Umwanya ufata wibaza ngo ninde twabana ukabanza ukihesha agaciro ikindi ukubaha Imana kuko niba hariho izina riramba ni izina wubakiwe na Yo. Ibi iyo bikozwe neza usigara uri umuntu wo kwifuzwa kubera umumaro abantu bagutegerejemo, ukaba ikitegererezo kandi ukaba nta muntu wahinyura ubusore bwawe.
Murakoze!

Imana ibahe umugisha!

Mbere yo gushyingirwa, ni ngombwa kubanza gutekereza neza no kwitonda mbere yo gutangira uwo mushinga kuko utabyitondeye wazakwicyuza.

Kubw’ izo mpamvu, ugiriwe inama yo kutiyemeza gushaka utarabitekerezaho neza. Timoteyo wa 1, 5:8 haranditse ngo: ”Ariko niba umuntu adatunga abe, cyane cyane abo mu rugo rwe, aba yihakanye ibyizerwa, kandi aba abaye mubi hanyuma y’ utizera”, ni ukuvuga ngo ukoze gutyo arutwa n’ umuntu utarakira agakiza. Umuntu wese uvuga ko akijijwe akaba adatunze umuryango we nk’ uko ijambo ry’ Imana rivuga aba yihakanye Yesu.

Ibyo byerekana rero ko ushobora gushyingirwa bikakuviramo gutakaza agakiza kawe bityo ukabura ijuru. Ibi ntibivuze ko uba ukoze icyaha cy’ ubusambanyi ariko uba unaniwe kuzuza inshingano zawe zo gutunga umuryango wawe, icyo gihe ugereranywa n’ umuntu uhakanye ukwizera kwe. Usomye urwandiko rwa Tito 2:5 havuga hati: ”No kudashayisha, no kwirinda gusambana, no kwita ku by’ ingo zabo, no kugira neza, bagandukira abagabo babo kugira ngo ijambo ry’ Imana ridatukwa”.

Usanga Tito avuga kuby’ abantu bashatse ariko ntibigera babona urubyaro. Ibyo avuga nawe birakureba kuko ushobora gufasha abantu batishoboye uhura nabo. Ugiye mu gitabo cya Tito, usanga yandika inkuru z’ abagore bashaje abasaba guhugura abagore bakiri bato avuga ati: ”Abagore bakuze nibatoze abakiri bato”. Ntitumenyereye kubona umugabo abwirwa gukunda abana abyaye ariko ni ibisanzwe ko umugore abazwa akanasabwa kubakunda. Iyo nkurikije umubabaro umugore abona ari ku bise mbona biteye impuhwe ku buryo numva nta ukwiriye kwirirwa asaba umugore gukunda abana.

Abantu benshi bitwa ko bakijijwe bashinga ingo batiteguye ndetse bakirengagiza ko bashobora gutenguhwa. Nkunda kubwira abasore iminsi yose ko bamenyereye kwiberaho ntacyo bashyira mu nda, bashobora no kumara icyumweru badacanye akariro mu rugo. Iyo umusore atarashaka, kugira amafaranga cyangwa kutayagira ntacyo biba bimubwiye aragenda n’ ubundi akitemberera kandi yabwiriwe. Iyo umusore bimuyoboye, agakena kugeza n’ aho abura isabune yo gufura, arivugira ati: ”Nta kibazo”. Icyo gihe afata umusore afata umwenda we akawanika mu kayaga kugirango ubashe kuvamo icyuya bityo nyuma y’ iminsi 2 akongera kuwambara.

Nicyo gituma mbwira urubyiruko ibihe byose ko niba utiteguye udakwiriye gushyingirwa. Kubera ko niba ushyingiwe, uba wiyemeje ko mu rugo rwawe hatazabura icyo kurya. Ibi bivuga ko uba umenyesheje isi yose ko witeguye bihagije, yuko uzatunga urugo rwawe nta mpungenge. Icyo gihe, si igihe cyo kujya gusabiriza ubufasha, kukoiyo ugize uti: ”Ngeze igihe cyo gushaka”, ubwo uba wiyemeje ku mugaragaro ko uzatunga urugo rwawe.

Nicyo gituma hari amoko abanza kubaza umusore ugeze mu kigero cyo gushaka niba afite inzu yo kubamo. Mu yandi moko bashobora kubaza umusore uzarongora bati: ”Uzarongora ute utarubaka?”. Niyo mpanvu kizira ko umusore arongora akiri mu mashuri kuko kubaka bakiri ku ishuri nta bushobozi baba bafite, kandi kurongora si umukino ahubwo bisaba kwitegura no kwiyemeza uwo mutwaro.

Ibisabwa abakobwa…

Niba uri umukobwa, ukiyemeza kurushinga, ugomba kwemera guca bugufi atari ibyo ureke kurongorwa. Tito arabisobanura ku mugararagaro ngo bakorere ingo zabo. Niyo mpanvu umukobwa umaze kujya ku mugabo atakagombye kwifata nk’ umukobwa usanzwe. Mukobwa, ugomba kumenya ko iyo washatse, ubuzima bugira impinduka ntushobora kwitwara nk’ uko wari usanzwe witwara. Umugabo wawe ashobora kuzana mu rugo rwanyu n’ inshuti ze bakarya bityo ibikoresho bikeneye gusukurwa bikiyongera, ugasanga bikuviriyemo kubabara.

Birashoboka ko byakugoraga, ugateka rimwe ku munsi kuko watekeraga ku mbabula ariko muri iyi minsi iterambere ryarabikemuye hasigaye hari uburyo bwo gutekera rimwe ubundi wataha ku mugoroba ugashyushya. Ndakubwira ko hari igihe ushobora kurongorwa n’ umugabo ukora akaba agira abashyitsi benshi ku buryo umuntu yatekereza ko mu rugo iwawe hari Sitasiyo ya Polisi. Birashoboka ko umugabo wawe ari umuntu ukunda gutegeka ku buryo iyo umushyitsi aje agutegeka kumwakira ataguteguje, akabikora kandi umaze kurangiza akazi ko mu gikoni.

Buri saha uko abashyitsi babisikana akakubwira, ati: ”Runaka, icyayi bite, icyayi bite?” Iyo wemeye kurongorwa wemera no kwihanganira gukora mu gikoni. Iyo umaze kurongorwa ntushobora kwiyemeza kujya gutunganya umusatsi igihe ubyifuriza igihe cyawe cyo kwigenga kiba cyararangiye ndetse n’ ibintu byose birahinduka kuko ntushobora kugenda uko ushaka kuko uba wica urushako.

Hari ibibazo byo mu rugo bigomba kugutwara umwanya kuko ntiwabihunga, kuko nta undi wakora inshingano zawe. Birababaje gusanga umukobwa amaze icyumweru kimwe ashatse agatangira kwifuza umukozi kandi adafite n’ umwana umwe. Yewe mukobwa wifuza umukozi w’ iki? Ubwo ni ubunebwe busa. Ushobora kwiregura ukavuga uti: ”Ahaa? Murabizi nkunda gukererwa mu byo nkora kuko mba mvuye mu kazi naniwe, byaba byiza ko najya nsiga umukozi”. Aha nakubwira nti: ”Utangiye nabi”.

Utangiye kwitwara nabi kuko ugomba gufata neza umugabo wawe umutekera neza kurusha uko bamutekeraga iwabo! Ni ukuri ukwiye gutekera umugabo wawe kugeza naho ashima avuga ati:”Urakoze Yesu kuba warampaye umufasha uteye gutya“, kubera ko atararya ibiryo biryoshye gutyo n’ ubwo byaba muri hoteli. Utangiye kumenyereza umugabo wawe ko yitabwaho n’ abandi bantu, njyewe ndakubwiye ngo utangiye nabi urushako rwawe aho uruganisha si heza. Ntugakinishe gushyingirwa, icara, tekereza, senga mbere yo guhitamo.

Mwari kumwe na Pastor Desire Habyarimana ubakunda akabifuriza umugisha w’ Imana.

1. Kumara igihe abitegura kurushinga bakundana cyangwa se ‘’fiançailles’’, n’iki ?

Urebye mu nkoranyamagambo, fiancaille ni igihe kiba hagati yo kwemeranwa kuzashakana no gushakana nyirizina.
Fiancé : Bivugwa kumuntu wemeye kuzubakana urugo n’undi, bombi bakabyemeranwaho.

Ubwo busobanuro bubiri burumvikana neza, ni nabwo bwemewe muri Bibiriya(Mariya Yosefu bari abafiance mbere yuko Mariya atwita Yesu kubwo imbaraga z’umwuka Wera. Luka 2:5)

2. Ni kuki hagomba kubaho igihe hagati yo guhana amasezerano yo gushakana hamwe no gushakana ubwabyo ?

- Nkuko benshi bakeka, gufata umwanya mukundana mbere yo kubaka urugo, ntabwo ari kugirango mugerageze urukundo rwanyu ngo murebe nibabyashoboka ko muzubakana. Ahubwo ni igihe cyo kwitegura gushinga urugo, ni intangiriro y’urugo ubwarwo.

- Umuntu yemera gukundana n’undi badahuje igitsina mu gihe yipfuza kuzubakana na we. Ni igihe cyangombwa kubashaka kubakana kugirango bategure urushako rwabo. Gutegura urushako ni gutegura uburyo ki bazaba nanyuma yo gushinga urugo.

Ni igihe kandi abipfuza kurushinga bamenyana, bakamenyerana, ariko bitari kugerageza kureba niba bazashobokanwa.

3. Ni ryari icyo gihe gitangira ?

Twibanze kw’ijambo ryo mu rurimi rw’igifaransa « Fiançailles »,twavuga ko icyo gihe gitangira mu gihe habayeho isezerano hagati y’umuhngu n’umukobwa ryo kuzubakana urugo.

Mu micyo imwe n’imwe, abifuza kuzubakana bagomba kwiyereka ababyeyi baba bose n’abakuru b’amadini yabo, mbere yuko bitwa ‘’fiances’’.Ariko icyo tugomba kumenya nuko iyo hariho kwemeranwa kuzubakana urugo hagati y’umuhungu n’umukobwa, baba bitwa abafiances.

4. Umukristu ashobora kugira fiance utarihana ?

Ntimukifatanye n’abatizera kandi ntaho muhuriye. Mbega hari isano riri hagati yo gukiranuka no gukiranirwa ? Cyangwa umucyo n’umwijima hari aho bihurira? » 2 Abakorinto 6 : 14

Hamwe n’iki cyanditswe, turabona ko umukristu adakwiye gushakana n’utariwe. Ibi ntabwo ari kurobanura amadini, ahubwo ni itegeko riri mw’ ijambo ry’Imana.

Mugomba gusobanukirwa neza ko ntabwo mukwiye kuba mwashakana n’umuntu utari umukristu mwe muri we. Niba ukunda mu byukuri umuntu utarakira Kristu, ukaba wipfuza ko mwakubakana, urwo rukundo rwakagombye mbere na mbere kukuganisha kumusengera akakira Kristu, mbere yo kuba wakwipfuza ko mwubakana.

5. Ni iki umuntu yakwibandaho mu guhitamo uwo muzubakana ?

Tujya tubona abantu basaba Imana ibimenyetso byabereka abo bazabana, ariko nyuma bakaza gutandukana nabo. Ibimenyetso ntabwo ari inshingiro ryiza, ndetse n’ubuhanuzi, inzozi n’ibindi.

Mwari muzi ko inzozi zanyu akenshi ziterwa nuburyo imitima yanyu imerewe cyangwa se n’ibyo mwiriwemo kumanwa? Ushobora kuba wakunda umuntu cyane kuburyo umurota. Aha nukuhabera maso ! (Umubwiriza 5:2).

Mbere yo kwiyemeza kuzubakana n’umuntu, ni byiza kwitonda ukabanza ukagera ubwo ubyiyumvamo utagishidikanya, wizeye neza ihitamo ryawe.

Mu gihe ugifite gushidikanya, ntampamvu nimwe yo kwiyemeza gukundana n’umuntu. Imana irumva amasengesho yanyu, kandi izabamenyesha ubushakebwayo, ibinyujije ku Mwuka Wera, ariko mukomeze gutegereza mwihanganye, mufite umutima witeguye kwakira ubushake bw’Imana kugira mubone gusubizwa nayo.

Ni ngombwa ko habaho urukundo hagati y’abipfuza kuzubakana, ari nacyo kintu cy’ibanze mbere yo kwiyemeza kwemerera uwo muzubakana kugana muri urwo rugendo.

Ni na ngombwa kandi ko umuntu ugiye kwiyemeza kuzubakana n’undi agira ihishurirwa ry’ umwihariko rituruka ku Mana mbere yo kwiyemeza.
« Kuko ibyo nibwira atari byo mwibwira, n’inzira zanjye atarizo nzira zanyu, niko Uwiteka avuga (Yesaya55:8).

NB: Kwihutisha ibintu no kutihangana bishobora gutuma umuntu ahitamo nabi bikamuganisha no mu nzira mbi, ni byiza rero gutegereza ijwi ry’Imana mbere yo kwiyemeza mu rukundo.

Ubutaha tuzareba igice cya 2 cy’ izi nyigisho...

6. Ni gute abakundana babaho mbere yo kurushinga

Muri iki gihe abakundana bitegura kuzarushinga, bagomba gufata umwanya wo kumenyana, gusurana, ariko batinya Imana kugirango birinde badakora ibizira ku Mana.

Bagomba kumenyana bihagije bakanamenyerana.
Abitegura kurushinga baba bameze nk’abubakanye, usibye ko baba bataryamana. Nukuvuga ko ibyo abashakanye bakora n’abitegura kubakana babikora usibye ibyabaganisha kukuryamana .Bashobora gusangira, gusengera hamwe, gusohokana, ni igihe kandi biga kuba inshuti nyazo no gushigikirana.

7. Biremewe Kwishimisha hagati y’abitegura kurushyinga?

- Kwishimisha tuvuga ahangaha ni ibikorwa bitegura umugabo n’umugore kuba bakora imibonano mpuzabitsina, nko gusomana cyangwa kwagazanya no gukoranaho.

Mu gusubiza iki kibazo, twavuga ko uko kwishimisha hagati y’ abitegura kurushinga ari uburiganya bwa Satani kugirango abe yabagusha mu cyaha. Muri rusange, uko kwishimisha bikorwa n’abashakanye, rero iyo abitegura kurushinga batangiye ibyo gushaka kwishimisha, baba bishyira mu bigeragezo.

8.Kurambagizanya no kumenyana (Fiançailles et copinage)

Abakundana ntagahunda bafitanye batandukanye n’abitegura kuzubakana, kubera ko abo bambere ntamasezerano yo kuzubana baba bafitanye. Abakundana muri ububuryo baba bagirango bagumane gusa bamarane irungu. Ibyo bihabanye n’ukuri kuri muri bibiliya, ni nabyo binashora benshi mu busambanyi, bituruka mw’isi. Mube maso mutajya mu busambanyi, icyaha gikorerwa mu mubiri kandi kizimya Umwuka Uwera. (1 Abakorinto 6 :18)

9. N’iki abitegura kurushinga bakora mu gihe baguye mu busambanyi ?

- Icyambere bakora ni kwegera Imana n’umutima wicuza, bakatura, bakaturira n’imbere y’abakozi b’Imana, kugirango satani ntagire urwitwazo ngo abavogere.

« 1 Yohani 1:9 Nitwatura ibyaha byacu, niyo yo kwizerwa kandi ikiranuka kugirango idukureho gukiranirwa kwacu. »
- Cyane bakibuka aho bagwiriye kugirango batongera kurwa.
« Ibyahishuwe 2:5 Wibuke rero aho waguye, ihane ukore ibikorwa byawe bya mbere; nutabikora nzaza aho uri nkureho igitereko cy’ itabaza cyawe ahacyo nutihana »

- Ntimukavuge ngo : « Kuko twamaze gukora icyaha, dukomeze tubikore ». Uko mukomeza muri izo nzira, muba muriho muha satani urwaho, mukaba no kure y’Imana. Ibyaha byacu nibyo bidutandukanya n’Imana « Abaheburayo13:4 Urushako rwubahwe na bose……. »

10. Mbega umuntu yagirana umushinga wo kubakana urugo n’abantu benshi ?

- Oya, kubera ko bibiliya iravuga ngo umugabo agira umugore umwe, n’ukuvuga ko n’abitegura kurushinga aba ari umugabo umwe n’umugore umwe.
- Ntabwo wasezeranira abantu barenze umwe ko muzashakana uri umukristu.

« 2 Abakorinto11:2 Kuko mbafuhira ifuhe ryo muburyo bw’ Imana, kuko nabakwereye umugabo ari we Kristo, kugira ngo mubashyingire mumeae nk’ umwari utunganye (Car je suis jaloux de vous d’une jalousie de Dieu, parce que je vous ai fiancés à un seul époux, pour vous présenter à Christ comme une vierge pure). »

Umwanzuro

- Biragaragara ko ibyo bitekerezo bitandukanye buri muntu ashobora kugira icyo abivugaho, ariko ndakeka ko izo ngingo cumi zizafasha benshi gusobanukirwa ibijyanye na ‘’fiancailles’’.

- Tugomba kumenya ko dukwiye kugumana umutima ukingutse imbere y’Imana kandi twihanganye mu gihe turi muri iki gihe.

- Mu kurangiza, tumenye ko urukundo nyakuri ari uguhitamo, atari amarangamutima, ahubwo ni ukwiyemeza nk’uko ijambo ry’Imana ritubwira.

Urubyiruko rukijijwe rukwiye kugaragaza itandukaniro (Tito2/6-8)
Uko urubyiruko rukijijwe rwitwara

“Nabasore nuko ubahugure kudashayisha, wiyerekane muri byose nk’icyitegererezo cy’imirimo myiza, kandi mw’iyigisha ryawe ugaragaze uko uboneye udapfa gutera waraza, n’ijambo ryawe ribe rizima ritariho umugayo kugira ngo umuntu ari mu ruhande rw’ababisha amware atabonye ikibi yakuvuga” Tito 2:6-8

Icyitonderwa: Nk’uko abakecuru bagomba gutoza abagore bato ingeso nziza, ni nako Tito yagombaga gufasha urubyiruko .

a) Kubaho udashayisha

Ni ukuvuga kubaho ufite ibitekerezo bizima, bifite icyerekezo kandi birimo ubwenge.Kuganiriza abakiri bato kugira ngo ubereke ibidakwikiye, ukabatera gutekereza neza, ukabatera intege.

b) Kuba icyitegerezo cy’imirimo myiza

Kuba icyitegererezo mu buzima. Imirimo myiza nicyo kintu kigaragaza Kristo. Ibyo byose Yesu yakora ageze mu bihe bitandukanye.
Yesu yabwiye intumwa ze ati : Abe ariko umucyo wanyu ubonekera imbere y’abantu, kugira ngo babone imirimo yanyu myiza, bahereko bahimbaze So wo mw’ijuru (Matayo 5:16).

Intumwa Pawulo aratwibutsa ko imirimo myiza ari ingaruka yo kwihana . Abefeso 2:10 Kuko turi abo yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu, iyo Imana yiteguriye kera kugira ngo tuyigenderemo.

c) Kwigisha uboneye kandi udateza waraza

Iyo umuntu mukuru yigisha ukiri muto, izo nyigisho zigomba kuba ziboneye, ni ukuvuga zitarimo gutera waraza ku buryo zatangirwa mu ruhame nta soni.

d) Ijambo rizima ritariho umugayo

Ijambo rirangwa n’amategeko y’ivugabutumwa,adashobora gutuma abayumva baburana.
Haranditse ngo : «kugira ngo umuntu ari mu ruhande rw’ababisha amware atabonye ikibi yakuvuga” Tito 2:8

Ababisha ni barya bose batemeraga ibya Kristo, bakabifata nk’ibyaduka.

Bari abaroma batotezaga itorero .
«Mugire ingeso nziza hagati y’abapagani , kugira ngo nubzo babasebya nk’abakora nabi, nibabona imirimo yanyu myiza, bizabatere guhimbaza Imana ku musi wo kugendererwamo . » (1 Petero 2:12)

UMWANZURO

Ibi byose bigaragaza impuguro zubaka abakuru baha abakiri bato.Biroroheje cyane,kuba wasangira ibigushimisha n’abakiri bato. Bakunde, umarane igihe nabo, ubabwire iby’ubuzima, muganire kuri bibiliya.

Gukora nk’ibyo umukristo yakwigisha abana be, akishimisha ari kumwe nabo, cyangwa se agahugura undi mubyeyi ukiri muto.
Icyitonderwa: Byaba byiza buri wese yiyemeje guhinduka murubu buryo.

Mbere yo gushyingirwa, ni ngombwa kubanza gutekereza neza no kwitonda mbere yo gutangira uwo mushinga kuko utabyitondeye wazakwicyuza.

Kubw’ izo mpamvu, ugiriwe inama yo kutiyemeza gushaka utarabitekerezaho neza. Timoteyo wa 1, 5:8 haranditse ngo: ”Ariko niba umuntu adatunga abe, cyane cyane abo mu rugo rwe, aba yihakanye ibyizerwa, kandi aba abaye mubi hanyuma y’ utizera”, ni ukuvuga ngo ukoze gutyo arutwa n’ umuntu utarakira agakiza. Umuntu wese uvuga ko akijijwe akaba adatunze umuryango we nk’ uko ijambo ry’ Imana rivuga aba yihakanye Yesu.

Ibyo byerekana rero ko ushobora gushyingirwa bikakuviramo gutakaza agakiza kawe bityo ukabura ijuru. Ibi ntibivuze ko uba ukoze icyaha cy’ ubusambanyi ariko uba unaniwe kuzuza inshingano zawe zo gutunga umuryango wawe, icyo gihe ugereranywa n’ umuntu uhakanye ukwizera kwe. Usomye urwandiko rwa Tito 2:5 havuga hati: ”No kudashayisha, no kwirinda gusambana, no kwita ku by’ ingo zabo, no kugira neza, bagandukira abagabo babo kugira ngo ijambo ry’ Imana ridatukwa”.

Usanga Tito avuga kuby’ abantu bashatse ariko ntibigera babona urubyaro. Ibyo avuga nawe birakureba kuko ushobora gufasha abantu batishoboye uhura nabo. Ugiye mu gitabo cya Tito, usanga yandika inkuru z’ abagore bashaje abasaba guhugura abagore bakiri bato avuga ati: ”Abagore bakuze nibatoze abakiri bato”. Ntitumenyereye kubona umugabo abwirwa gukunda abana abyaye ariko ni ibisanzwe ko umugore abazwa akanasabwa kubakunda. Iyo nkurikije umubabaro umugore abona ari ku bise mbona biteye impuhwe ku buryo numva nta ukwiriye kwirirwa asaba umugore gukunda abana.

Abantu benshi bitwa ko bakijijwe bashinga ingo batiteguye ndetse bakirengagiza ko bashobora gutenguhwa. Nkunda kubwira abasore iminsi yose ko bamenyereye kwiberaho ntacyo bashyira mu nda, bashobora no kumara icyumweru badacanye akariro mu rugo. Iyo umusore atarashaka, kugira amafaranga cyangwa kutayagira ntacyo biba bimubwiye aragenda n’ ubundi akitemberera kandi yabwiriwe. Iyo umusore bimuyoboye, agakena kugeza n’ aho abura isabune yo gufura, arivugira ati: ”Nta kibazo”. Icyo gihe afata umusore afata umwenda we akawanika mu kayaga kugirango ubashe kuvamo icyuya bityo nyuma y’ iminsi 2 akongera kuwambara.

Nicyo gituma mbwira urubyiruko ibihe byose ko niba utiteguye udakwiriye gushyingirwa. Kubera ko niba ushyingiwe, uba wiyemeje ko mu rugo rwawe hatazabura icyo kurya. Ibi bivuga ko uba umenyesheje isi yose ko witeguye bihagije, yuko uzatunga urugo rwawe nta mpungenge. Icyo gihe, si igihe cyo kujya gusabiriza ubufasha, kukoiyo ugize uti: ”Ngeze igihe cyo gushaka”, ubwo uba wiyemeje ku mugaragaro ko uzatunga urugo rwawe.

Nicyo gituma hari amoko abanza kubaza umusore ugeze mu kigero cyo gushaka niba afite inzu yo kubamo. Mu yandi moko bashobora kubaza umusore uzarongora bati: ”Uzarongora ute utarubaka?”. Niyo mpanvu kizira ko umusore arongora akiri mu mashuri kuko kubaka bakiri ku ishuri nta bushobozi baba bafite, kandi kurongora si umukino ahubwo bisaba kwitegura no kwiyemeza uwo mutwaro.

Ibisabwa abakobwa…

Niba uri umukobwa, ukiyemeza kurushinga, ugomba kwemera guca bugufi atari ibyo ureke kurongorwa. Tito arabisobanura ku mugararagaro ngo bakorere ingo zabo. Niyo mpanvu umukobwa umaze kujya ku mugabo atakagombye kwifata nk’ umukobwa usanzwe. Mukobwa, ugomba kumenya ko iyo washatse, ubuzima bugira impinduka ntushobora kwitwara nk’ uko wari usanzwe witwara. Umugabo wawe ashobora kuzana mu rugo rwanyu n’ inshuti ze bakarya bityo ibikoresho bikeneye gusukurwa bikiyongera, ugasanga bikuviriyemo kubabara.

Birashoboka ko byakugoraga, ugateka rimwe ku munsi kuko watekeraga ku mbabula ariko muri iyi minsi iterambere ryarabikemuye hasigaye hari uburyo bwo gutekera rimwe ubundi wataha ku mugoroba ugashyushya. Ndakubwira ko hari igihe ushobora kurongorwa n’ umugabo ukora akaba agira abashyitsi benshi ku buryo umuntu yatekereza ko mu rugo iwawe hari Sitasiyo ya Polisi. Birashoboka ko umugabo wawe ari umuntu ukunda gutegeka ku buryo iyo umushyitsi aje agutegeka kumwakira ataguteguje, akabikora kandi umaze kurangiza akazi ko mu gikoni.

Buri saha uko abashyitsi babisikana akakubwira, ati: ”Runaka, icyayi bite, icyayi bite?” Iyo wemeye kurongorwa wemera no kwihanganira gukora mu gikoni. Iyo umaze kurongorwa ntushobora kwiyemeza kujya gutunganya umusatsi igihe ubyifuriza igihe cyawe cyo kwigenga kiba cyararangiye ndetse n’ ibintu byose birahinduka kuko ntushobora kugenda uko ushaka kuko uba wica urushako.

Hari ibibazo byo mu rugo bigomba kugutwara umwanya kuko ntiwabihunga, kuko nta undi wakora inshingano zawe. Birababaje gusanga umukobwa amaze icyumweru kimwe ashatse agatangira kwifuza umukozi kandi adafite n’ umwana umwe. Yewe mukobwa wifuza umukozi w’ iki? Ubwo ni ubunebwe busa. Ushobora kwiregura ukavuga uti: ”Ahaa? Murabizi nkunda gukererwa mu byo nkora kuko mba mvuye mu kazi naniwe, byaba byiza ko najya nsiga umukozi”. Aha nakubwira nti: ”Utangiye nabi”.

Utangiye kwitwara nabi kuko ugomba gufata neza umugabo wawe umutekera neza kurusha uko bamutekeraga iwabo! Ni ukuri ukwiye gutekera umugabo wawe kugeza naho ashima avuga ati:”Urakoze Yesu kuba warampaye umufasha uteye gutya“, kubera ko atararya ibiryo biryoshye gutyo n’ ubwo byaba muri hoteli. Utangiye kumenyereza umugabo wawe ko yitabwaho n’ abandi bantu, njyewe ndakubwiye ngo utangiye nabi urushako rwawe aho uruganisha si heza. Ntugakinishe gushyingirwa, icara, tekereza, senga mbere yo guhitamo.

Pasteur Desire Habyarimana

Ni iyihe ntego yo kurambagiza?

Kurambagiza byagombye kuba bifite intego nziza bigamije. Byagombye gufasha umusore n’umukobwa kureba niba bashobora kuzabana.

Icyakora, hari abo mu rungano rwawe bashobora kudaha agaciro ibyo kurambagiza. Bashobora gushimishwa no kugirana ubucuti n’umuntu badahuje igitsina, ariko nta ntego bafite yo gushakana na we. Hari n’abashobora kugira incuti nk’iyo bagamije gusa kugaragaza ko hari icyo bagezeho, cyangwa bakumva ko iyo ncuti yabo ari nk’ikintu bakwiratana mu bandi kugira ngo bakunde bemerwe.

Icyakora, akenshi ubucuti nk’ubwo budafite ikintu gifatika bushingiyeho ntiburamba. Umukobwa witwa Heather yaravuze ati “abenshi mu bakiri bato bagirana ubucuti, bashwana hataranashira icyumweru kimwe cyangwa bibiri. Ibyo bituma bumva ko ubucuti ugiranye n’uwo mudahuje igitsina butagomba kuramba. Ibyo rero bibategurira kuzatana, aho kubategurira kuzagira urugo rwiza.”

Mu by’ukuri iyo urambagizanya n’umuntu, bituma ari wowe yerekezaho umutima. Ubwo rero, mwagombye kurambagizanya mufite intego zikwiriye. (Luka 6:31.)

Umuntu urambagiza nta ntego yo gushaka afite, aba ameze nk’umwana ukinisha igikinisho aharaye maze yakirambirwa akakijugunya

Ngaho nawe tekereza: ese wakwifuza ko hagira ukinisha ibyiyumvo byawe nk’aho ari igikinisho cy’abana, akagirana nawe ubucuti bw’akanya gato, nyuma akakureka akigendera? Niba utabyifuza nawe ntukabikorere abandi. Bibiliya ivuga ko urukundo ‘rutitwara mu buryo buteye isoni. (1 Abakorinto 13:4, 5.)

Umukobwa ukiri muto witwa Chelsea, yaravuze ati “hari igihe nibwira ko kurambagizanya byagombye kuba ari ukwishimisha gusa, ariko iyo umwe abihaye agaciro undi akumva ari ukwishimisha gusa, ntibiba bikiri ibyo gukina.”

Inama. Kugira ngo witegure igihe cy’irambagiza no gushaka, soma muri 2 Petero 1:5-7, maze utoranye umuco ukeneye kunonosora. Nihashira ukwezi, uzarebe aho ugeze wiga uwo muco n’aho ugeze uwushyira mu bikorwa.

Ese ngeze igihe cyo kurambagiza?

Ese wumva abakiri bato batangira kurambagiza bafite imyaka ingahe?

Noneho, baza icyo kibazo umwe mu babyeyi bawe.

Ushobora gusanga igisubizo watanze gitandukanye n’icyo umubyeyi wawe. Icyakora ushobora no gusanga atari uko bimeze. Birashoboka ko uri umwe mu basore n’inkumi babaye baretse kurambagiza, kugeza igihe bazaba bakuze bihagije kandi biyizi neza.

Uko ni ko umukobwa witwa Danielle ufite imyaka 17, yahisemo kubigenza. Yaravuze ati “iyo nibutse uko natekerezaga mu myaka ibiri ishize, nsanga ibyo nifuzaga ku wo tuzashakana bitandukanye cyane n’ibyo mwifuzaho muri iki gihe. Mvugishije ukuri, nanjye ubwanjye ubu numva ntiyizeye ku buryo nafata uwo mwanzuro. Nyuma y’imyaka runaka, igihe nzaba numva ko nkuze mu bitekerezo, nzareba niba natangira kurambagizwa.”

Hari indi mpamvu yagombye gutuma uba uretse kurambagiza. Bibiliya ikoresha imvugo ngo “igihe cy’amabyiruka,” ishaka gusobanura igihe irari ry’ibitsina riba ari ryinshi, igihe umuntu arushaho kugira icyifuzo cyo gukunda uwo badahuje igitsina (1 Abakorinto 7:36). Gukomeza kugirana ubucuti bwihariye n’umuntu mudahuje igitsina ukiri muri icyo gihe cy’amabyiruka, bishobora gutuma irari rikugurumanamo ryiyongera cyane, mukaba mwakwishora mu bikorwa bidakwiriye.

Icyakora bagenzi bawe bo bashobora kuba batabibona batyo. Abenshi muri bo baba bifuza cyane kumva uko imibonano mpuzabitsina imera. Icyakora, ushobora kwikuramo imitekerereze nk’iyo, kandi ibyo ni byo usabwa (Abaroma 12:2).

N’ubundi kandi Bibiliya igusaba ‘guhunga ubusambanyi’ (1 Abakorinto 6:18). Nutegereza ukageza igihe uzaba umaze kurenga igihe cy’amabyiruka, bishobora ‘kukurinda ibyago. (Umubwiriza 11:10.)

Hari umugani uvuga ngo, “amaso akunda ntareba, ariko gushakana bigafungura amaso.”

Ubuzima bw’abashakanye ni ikibazo cyugarije isi! Ndetse muri iki gihe gushaka bisigaye ari ikintu cyo kwitonderwa. Ariko na none hari n’abandi benshi bemeza ko ubukwe ari ikintu cyiza, nubwo kubana bidahora byoroshe.

Nkuko uriya mugani wabivuze, “ amaso akunda ntareba, ariko gushakana bigafungura amaso.” Nyuma y’urushako, bikunze kugaragara ko uwo mwashakanye atameze nk’uko wamutekerezaga. Bamwe bamenya ibyo batari bazinanyeho, ibyo bakekaga ko bakwihanganira mu gihe barambazanyaga bagasanga batagishoboye kubyihanganira.

Na none hari igihe abashakanye babaho nk’akamenyero, ugasanga babanye batabanye, nta rukundo rw’abashakanye rukibarimo. Iyo urushako rutarimo ibyakagombye kurubamo, rutakaza isura yarwo. Birakwiye rero ko dufata ingamba hakiri kare iyo tubonye hari ibimenyetso bibi bitangiye kugaragara mu rushako rwacu. Akenshi abantu bajya kugisha inama abakozi b’Imana baramaze gufata umwanzuro wo gutandukana.

Hinga rero turebere hamwe infunguzo zo kugira urushako rwiza.

Kuganira hagati y’abashakanye ni imwe mu nzira zikomeza urushako
Ibi birasobanutse neza. Urushako rutarimo kuganira ni nk’umutsima utagira ifu! Ntabwo byashoboka kugira urushako rwiza nta kuganira birimo. Ngiye gukora ubukwe, inshuti yanjye imwe yarambwiye ngo: « Niba ushaka kuzagira urugo rwiza, ugomba kwitoza kuzahora uganira n’umufasha wawe byibuze iminota 30 ku munsi. » Ibi nasanze ari ukuri.

Kuganira ni amaraso y’urushako, bitari uko, nta cyo twarutegerezaho.
Kubaha no kuganduka ntibigomba kubura hagati y’abashakanye.
Urushako nyarwo rushingira ku kubahana no kuganduka. Mu byifuzo abagore bagira, harimo kubahwa, hanyuma abagabo nabo bagakunda kugandukirwa. Ibi iyo bitubahirijwe ntabwo urushako rugenda neza. Umugabo agomba kubaha umugore we, umugore na we akagandukira umugabo we.

Birashoboka cyane ko usanga abashakanye babwirana ngo : « ntabwo unyubaha, ntabwo unkuda ». Kubwanjye abagabo bakabaye bafata iya mbere mu gukunda no kubaha abafasha babo. Gukunda no kubaha birajyana, nkuko kubaha no kuganduka bidasigana. Iyo rero abagore bumva ko bakunzwe, biraborohera kuganduka ndetse no guca bugufi, bitari iby’uburetwa.

Ni nako abagabo iyo bumva bubashwe, biborohera gukunda abafasha babo, hanyuma bigakomeza bityo, bakundana, bakubahana.
Interuro eshatu sitagomba kubura hagati y’abashakanye
Ndangiza, ndagira ngo mbabwire aya magambo atatu atagomba kubura hagati y’abashakanye : « Ndagukunda », « Ngusabye imbabazi »hamwe na « Ndakubabariye ».

Abagore bakenera kumva iri jambo buri munsi : « Ndagukunda ». Ni ngombwa ko abashakanye bahora bibuka aho batangiriye, ntibarambirwe kubwirana uburyo bakundana. Ibi bituma urukundo rwabo rukomera.

Abanyarwanda babivuga neza ngo nta zibana zidakomanya amahembe. Ni yo mpamvu iri jambo ngo “ngusabye imbabazi” ryakagombye guhora hafi mu kanwa k’abashakanye. Twese turakosa, tugasanga twavuze amagambo tutakagombye gukoresha, tugakora ibyo tutakagombye gukora. Gusaba imbabazi rero bikemura byinshi.

Iyo dusabye imbabazi, tuba twemeye amakosa twakoze.

Ibi bisaba guca bugufi. Guca bugufi bikomeza urugo nkuko essence ituma imodoka igenda. Twemere amakosa yacu, tumenye aho twababaje abandi, tudategereje ko iminsi yicuma.

Hanyuma birumvikana ko iyo dusabwe imbabazi tugomba kuzitanga kuko ijambo ry’Imana ribidutegeka. Imbabazi ni isoko yo kubohoka n’ubwiyunge.

Imana ibahe umugisha.

Nta kintu kibi kibaho nko kuba ufite imyaka 14, ukagera ku ishuli uri ku igare mu gihe abakobwa b’incuti zawe bose (copines) baje mu mamodoka, bambaye neza, bambaye gants, binjira mu kigo bashize amanga.

Maze igihe nifuza imodoka yo kujya intwara ku ishuli, kandi nakomeje kuyisaba mfukamye. Mama yakomeje kunsubiza ati: «Ah oya! Icyo cyuma usaba cyakwica!»

Nyuma y’imyaka ibiri ntitiriza ababyeyi, umunsi umwe hari mu muhindo maze bankorera surprise: naba n’iyo bangurira imodoka! Ariko banguriye moto y’amapine maremare, iri ku rugero rusumbyeho « coool ». Nahise ngira amatsiko, nibaza uburyo ngiye kujya mvuduka mu muhanda n’umuvuduko wose, ntwika amapine, nikubita mu mikuku, ntita ku bimenyetso byo mu muhanda (les feux rouges), mbese nk’umwana w’imyaka 16…

Moto yari imbere yanjye, iteye amabengeza cyane mu ibara ry’ubururu. Ariko mama yaje kuvuga ijambo rya kibyeyi ati «Ntitwakabaye twaraguze iyi moto, izamwica…». Data na we ushyira mu gaciro cyane ni ko kubona ko «moto iciye bugufi cyane, ku buryo moto itazabasha gufata neza umuhanda... », ibyo byose ntiyagombaga kubibwira mama! Hanyuma y’ibyo byose, n’ibyo nifuzaga byose kuri mama nafataga nk’utagonda ijosi, moto nahoze ndota yari imbere yanjye, ariko sinabashaga no kujya mu mujyi nitwaye!

Ingendo nto nakoraga mu busitani zarananiye, maze biba ngombwa ko moto bayigurisha kuko igeragezwa ryari rinaniye. Hashize amezi make, incuti yanjye Nathalie yakoze impanuka isohoka mu kigo, ivunika amaguru yombi ndetse iba paraliysée: mama yari ari mu kuri.

Mbese ujya ubabazwa n’uko utahawe ibyo umaze igihe usaba? Hashobora kuba hari impamvu Imana itagusubiza ibyo usaba, ariko muri izo mpamvu hakabamo imwe udasobanukirwa: «sinkuha icyo usaba, kuko cyakwica».

Mbese ujya utekereza ko ikintu cyiza wifuza ukanagisaba gishobora kuzaza ari «impano yuzuye uburozi», ikakumanura ku mpinga ndetse igahitana ubuzima bwawe? Yakobo yaravuze ati «Murasaba ntimuhabwe kuko musaba nabi mushaka kubyayisha irari ryanyu ribi» (Yakobo 4.3) .

Mbese ujya utekereza impamvu usaba ntuhabwe (kandi wasabye wizeye), kuko ikiguteye gusaba atari cyiza, kandi uramutse uhawe ibyo usaba byagushyira mu kaga? Reka ndekere aha, ngaho bitekerezeho…

Anne Bersot

Ikibazo nabajijwe kuri internet: Ababyeyi banjye ntibashaka ko mbabwira iby’umusore nkunda, wansabye ko twarushinga nanjye nkamwemerera. Nakora iki?

Icyo namushubije: Iyo hageze ko umukobwa arongorwa, ababyeyi be barahaguruka, cyane cyane iyo ari umukobwa ukiri muto kuko baba bumva agiye gusiga umuryango. Baba bafite impungenge, bibaza niba azahirwa n’urushako. Ibi bituma bamugundira, bagamije kumurinda imitego we ashobora kuba atabona.

Birumvikana ko wowe atari uko uba ubyumva, kandi si ko uba ubibona. Warakunzwe nawe urakunda. Wumva byose bikureba. Ibyo ababyeyi bawe batekereza, wowe nta cyo bikubwiye.

Inama ya mbere nakugira ni ukujya imbere y’Imana, yo Data wa twese uri mu ijuru ugukunda kurusha undi muntu wese, ukayibaza icyo itekereza ku mushinga wawe w’ubukwe. Yo irabizi, byaba ibyahise, ibya none n’ibizaza. Igufiteho imigambi myiza, imigambi y’amahoro n’umunezero. Ni uko rero, yibwize ukuri kandi witegure kumvira ubushake bwayo. Yibaze niba uwo mushinga wawe uri mu bushake bwayo, uyibaze niba uwo mushaka kurushinga ari we yakugeneye.

Nigusubiza ko biri mu bushake bwayo ko ushyingiranwa n’uwo musore, bizakubera byiza yaba mu gihe cya none n’ikizaza. Iyo uzi neza ko uri mu bushake bw’Imana, uba ufite ubwishingizi.

Numara kubaza Imana, utangire usengere ababyeyi bawe kugira ngo Imana ivugane na bo, icishe bugufi imitima yabo iyerekeze mu bushake bwayo. Ntusuzugure ibyo ababyeyi bawe bakubwira. Ihangane. Komeza ubaganirire ubudasiba, ubabwire icyo ukundira uwo musore n’igituma wumva ushaka kurongorwa na we. Wihutiraho, kuko byagutera gusenya ibyiza by’ingirakamaro. Komeza uharanire amahoro. Nubona ababyeyi bazamuye uburakari, ujye ucisha make ndetse uceceke, urindire ikindi gihe cyiza cyo kongera kubaganiriza. Shaka uburyo wakwereka ababyeyi bawe umukunzi wawe.

Bidatinze, gusenga cyane no guca bugufi bizagufasha gusohoka muri icyo kigeragezo urimo.

Niba rero uko ubyifuza atari ko bigenze, niba uzi neza ko Imana ishyigikiye ko urushinga n’uwo musore ariko ababyeyi bawe bagakomeza gutsimbarara ku cyemezo bafashe kandi warabahaye igihe gihagije cyo kubitekerezaho, bizaba ngombwa ko ushyingirwa n’ubwo baba batabishaka. Impamvu ni uko mbere ya byose ari inyungu y’ubuzima bwawe. Ariko ndizera yuko bitazagera aho. Bizaba nk’aho utsinzwe. Ku ruhande rwanjye, ndahamanya ntashidikanya n’ijambo ry’Imana rivuga ngo “Iyo imigenzereze y’umuntu inezeza Uwiteka, atuma n’abanzi be buzura na we” (Imigani 16:17).

Ndagusabira ngo Imana ikomeze ikuyobore mu kuri muri byose. Intego yawe ibe iyi: ko icyubahiro cy’Imana kiza mbere y’inyungu zawe bwite.

Elisabeth Boutinon

Ikibazo:

Mfite ikibazo, ndi hafi kurushinga, ariko fiancé wanjye arambeshya kuko acuditse n’uwo bahoranye. Nakora iki?

Igisubizo:

Ubusanzwe, igihe cya fiançailles ni igihe cy’ibyishimo, igihe umenyanamo birushijeho n’umukunzi wawe, mukagenda murushaho kwizerana buhoro buhoro mbere y’uko mufata icyemezo cyo kurushinga ngo mubane ubuziraherezo. Niba rero icyo cyizere kidashoboka mbere y’uko murushinga, mbese utekereza ko fiancé wawe azakubera umwizerwa n’ubwo yaba yarakwambitse impeta mu rutoki?

Kurwubaka si ikintu cyoroshye. Bisaba kwihangana guhagije, guca bugifi no kwitanga kugira ngo abashakanye babashe kwiyubaka no guhirwa. Urufatiro rw’abashakanye ni ukwizerana. Niba mwubakanye mu gihe kigoye, mukumva mutabasha kwizerana, mbese mutekereza ko mwazabasha guhirwa?

Urasabwa gutekereza neza mbere yo gushakana n’uwo musore. Byashoboka ko gutandukana na we bigoye, ariko se ntibiruta kuzababara ubuzima bwawe bwose mu gihe ushakanye n’umuntu udashobotse?

Nuramuka uhisemo kwirengagiza imyitwarire ye ukemera kubana na we, noneho fata akanya uganire na we, mubwizanye ukuri. Wikwemera kuzahura n’ibibazo nk’aho utamenye ko akubeshya.

Mubwire ko wamenye iyo myitwarire ye idahwitse, umusabe gutandukana n’uwo wahoze ari incuti ye, umusobanurire ko ubudahemuka ari bwo umutegerehejo nk’umugabo wawe, umubwire ko wifuza ubwiozerane hagati yawe na we.

Niba yumva atashobora kuzibukira iyo myitwarire, murekere uburenganzira bwe. Ariko niyihana by’ukuri nawe ukumva ushobora kumubabarira, mukomeze igitekerezo cyo kurushinga, ariko mubigenze gake. Mufate igihe, kuko ibikomere mwagiriye mu rukundo bigomba kubona igihe cyo gukira.

Inama ya nyuma: Mwishyire imbere y’Imana, byose mubisengere. Niba mufite pasiteri mwizera (cyangwa incuti yavutze ubwa kabiri) muyisabe gusengana namwe no kumva ijwi ry’Imana. ni koko Imana idusaba kubabarira, ariko idusaba no kugira ubwenge.

Ndabasabira ngo Imana ibahe ubwenge bwo guhitamo neza, kandi ngo ibabe hafi mu magorwa muzahura na yo mu myiteguro yanyu, ibagoteshe urukundo rwayo n’imbabazi!

Famille je t’aime

Mu matorero yibanda ku mumaro wo gushaka ndetse no mu muco wibanda ku byiza by’imibonano mpuzabitsina, Abakristo bakiri ingaragu bahura n’ibibazo byo kwisuzugura (kumva badashyitse) kandi bagahorana icyuho. Nyamara Bibiliya itanga ibisubizo byo kubakomeza.

Kuri uyu wa kabiri, June Hunt uyobora umuryango w’ivugabutumwa Hope For The Heart ministries (Ibyiringiro by’umutima) yaravuze ati "Hari abantu benshi bashyingirwa kugira ngo bagire agaciro, kuko bumva kuba ingaragu nta gaciro bibahesha. Ndetse no mu itorero, ingaragu nyinshi "zibarira mu cyiciro cya kabiri."

Imirongo 5 ikurikira, n’ibitekerezo by’abayobozi b’amatorero bigukomeze wowe uhangayikishijwe n’uko ukiri ingaragu.

1. "Na we arababaza ati ‘Mama ni nde, na bene data ni ba nde?’ Abararanganyamo amaso, abari bicaye impande zose bamugose arababwira ati ‘Dore mama na bene Data: umuntu wese ukora ibyo Imana ishaka ni we mwene Data, ni we mushiki wanjye, ni we mama.’” Mariko 3:33-35

Yesu ntiyigeze ashaka, kandi mu Befeso 5 intumwa Pawulo yanditse ko itorero ari umugeni wa Kristo. Yesu aha ikaze abigishwa be mu rukundo nk’urw’abashakanye, ndetse nk’urwa kivandimwe.

2. Abaheburayo 4:15 "Kuko tudafite umutambyi mukuru utabasha kubabarana natwe mu ntege nke zacu, ahubwo yageragejwe uburyo bwose nkatwe, keretse yuko atigeze akora icyaha."

Pawulo yasobanuye ko Yesu Kristo, Umukiza w’abari mu isi utigeze gukora icyaha yagerajwe uburyo bwose nk’uko urimo kugeragezwa.

3. 1 Abakorinto 7:8-9 "Abatararongorana kandi n’abapfakazi, ndababwira yuko icyiza kuri bo ari uko bagumya kumera nkanjye. Ariko niba badashobora kwirinda barongorane, kuko ibyiza ari ukurongorana kuruta gushyuha."

4. Yeremiya 31:3 "Nagukunze urukundo ruhoraho, ni cyo cyatumye ngukuruza ineza nkakwiyegereza."

5. 1 Abakorinto 13:4-7 "Urukundo rurihangana rukagira neza, urukundo ntirugira ishyari, urukundo ntirwirarira, ntirwihimbaza, ntirukora ibiteye isoni, ntirushaka ibyarwo, ntiruhutiraho, ntirutekereza ikibi ku bantu, ntirwishimira gukiranirwa kw’abandi ahubwo rwishimira ukuri, rubabarira byose, rwizera byose, rwiringira byose, rwihanganira byose."

Mu gitabo cye yise “Ubugaragu bufite intego,” John Fischer yaravuze ati "Niba tugamije kurongorana tuba duhisemo nabi, kuko bituma urukundo rwacu rugarukira ku wo twashakanye gusa." Yakomeje agira ati “Aho kwibanda ku gushakisha uwo umutima wabo ukunda, Abakristo bakagombye kwibanda ku gukunda abandi, ibyo kurongorana bikaza nyuma. Kurongorana si ryo herezo ry’ubuzima… ni ukuba umugaragu w’urukundo.”

Ni iyihe ntego yo kurambagiza?

Kurambagiza byagombye kuba bifite intego nziza bigamije. Byagombye gufasha umusore n’umukobwa kureba niba bashobora kuzabana.

Icyakora, hari abo mu rungano rwawe bashobora kudaha agaciro ibyo kurambagiza. Bashobora gushimishwa no kugirana ubucuti n’umuntu badahuje igitsina, ariko nta ntego bafite yo gushakana na we. Hari n’abashobora kugira incuti nk’iyo bagamije gusa kugaragaza ko hari icyo bagezeho, cyangwa bakumva ko iyo ncuti yabo ari nk’ikintu bakwiratana mu bandi kugira ngo bakunde bemerwe.

Icyakora, akenshi ubucuti nk’ubwo budafite ikintu gifatika bushingiyeho ntiburamba. Umukobwa witwa Heather yaravuze ati “abenshi mu bakiri bato bagirana ubucuti, bashwana hataranashira icyumweru kimwe cyangwa bibiri. Ibyo bituma bumva ko ubucuti ugiranye n’uwo mudahuje igitsina butagomba kuramba. Ibyo rero bibategurira kuzatana, aho kubategurira kuzagira urugo rwiza.”

Mu by’ukuri iyo urambagizanya n’umuntu, bituma ari wowe yerekezaho umutima. Ubwo rero, mwagombye kurambagizanya mufite intego zikwiriye. (Luka 6:31.)
Umuntu urambagiza nta ntego yo gushaka afite, aba ameze nk’umwana ukinisha igikinisho aharaye maze yakirambirwa akakijugunya

Ngaho nawe tekereza: ese wakwifuza ko hagira ukinisha ibyiyumvo byawe nk’aho ari igikinisho cy’abana, akagirana nawe ubucuti bw’akanya gato, nyuma akakureka akigendera? Niba utabyifuza nawe ntukabikorere abandi. Bibiliya ivuga ko urukundo ‘rutitwara mu buryo buteye isoni. (1 Abakorinto 13:4, 5.)

Umukobwa ukiri muto witwa Chelsea, yaravuze ati “hari igihe nibwira ko kurambagizanya byagombye kuba ari ukwishimisha gusa, ariko iyo umwe abihaye agaciro undi akumva ari ukwishimisha gusa, ntibiba bikiri ibyo gukina.”

Inama. Kugira ngo witegure igihe cy’irambagiza no gushaka, soma muri 2 Petero 1:5-7, maze utoranye umuco ukeneye kunonosora. Nihashira ukwezi, uzarebe aho ugeze wiga uwo muco n’aho ugeze uwushyira mu bikorwa.

Ese ngeze igihe cyo kurambagiza?

Ese wumva abakiri bato batangira kurambagiza bafite imyaka ingahe?
Noneho, baza icyo kibazo umwe mu babyeyi bawe.

Ushobora gusanga igisubizo watanze gitandukanye n’icyo umubyeyi wawe. Icyakora ushobora no gusanga atari uko bimeze. Birashoboka ko uri umwe mu basore n’inkumi babaye baretse kurambagiza, kugeza igihe bazaba bakuze bihagije kandi biyizi neza.
Uko ni ko umukobwa witwa Danielle ufite imyaka 17, yahisemo kubigenza. Yaravuze ati “iyo nibutse uko natekerezaga mu myaka ibiri ishize, nsanga ibyo nifuzaga ku wo tuzashakana bitandukanye cyane n’ibyo mwifuzaho muri iki gihe. Mvugishije ukuri, nanjye ubwanjye ubu numva ntiyizeye ku buryo nafata uwo mwanzuro. Nyuma y’imyaka runaka, igihe nzaba numva ko nkuze mu bitekerezo, nzareba niba natangira kurambagizwa.”

Hari indi mpamvu yagombye gutuma uba uretse kurambagiza. Bibiliya ikoresha imvugo ngo “igihe cy’amabyiruka,” ishaka gusobanura igihe irari ry’ibitsina riba ari ryinshi, igihe umuntu arushaho kugira icyifuzo cyo gukunda uwo badahuje igitsina (1 Abakorinto 7:36). Gukomeza kugirana ubucuti bwihariye n’umuntu mudahuje igitsina ukiri muri icyo gihe cy’amabyiruka, bishobora gutuma irari rikugurumanamo ryiyongera cyane, mukaba mwakwishora mu bikorwa bidakwiriye.

Icyakora bagenzi bawe bo bashobora kuba batabibona batyo. Abenshi muri bo baba bifuza cyane kumva uko imibonano mpuzabitsina imera. Icyakora, ushobora kwikuramo imitekerereze nk’iyo, kandi ibyo ni byo usabwa (Abaroma 12:2).
N’ubundi kandi Bibiliya igusaba ‘guhunga ubusambanyi’ (1 Abakorinto 6:18). Nutegereza ukageza igihe uzaba umaze kurenga igihe cy’amabyiruka, bishobora ‘kukurinda ibyago. (Umubwiriza 11:10.)

Pastor Desire@agakiza.org

Ibi byankoze ku mutima ubwo nari maze igihe ndambagizanya n’umuhungu! Reka turebere hamwe amagambo akurikira ushobora gukoresha urambagiza:

UMUHUNGU: Itangiriro 2:18 “Uwiteka Imana iravuga iti “Si byiza ko uyu muntu aba wenyine, reka muremere umufasha umukwiriye.”
UMUKOBWA: Ariko sinkukunda
UMUHUNGU: 1 Yohana 4:8 “Udakunda ntazi Imana, kuko Imana ari urukundo.”
UMUKOBWA: Ni iki cyambwira ko ibyo ari byo ushatse kuvuga?
UMUHUNGU: Matayo 12:34 “Ibyuzuye mu mutima ni byo akanwa kavuga.”
UMUKOBWA: Ariko se nabwirwa n’iki ko uvugisha ukuri?
UMUHUNGU: Mariko 13:31 “Ijuru n’isi bizashira, ariko amagambo yanjye ntazashira na hato.
UMUKOBWA: Ariko se kuki uhisemo jyewe? Hari abakobwa benshi.
UMUHUNGU: Imigani 31:29 “Abagore benshi bagenza neza, ariko weho urabarusha bose.”
UMUKOBWA: Ariko se ni iki kiri muri jye wankundiye?
UMUHUNGU: Indirimbo ya Salomo 4:7 “Uri mwiza bihebuje mukunzi wanjye, nta nenge ufite.”
UMUKOBWA: Ariko sindi mwiza bihebuje, wikabya!
UMUHUNGU: Imigani 31:30 “Ubutoni burashukana, kandi uburanga bwiza ni ubusa, ariko umugore wubaha Uwiteka ni we uzashimwa!”
UMUKOBWA: Ndamutse nkwemereye byagenda bite?
UMUHUNGU: Itangiriro 2:24 “Ni cyo gituma umuntu azasiga se na nyina, akabana n’umugore we akaramata, bombi bakaba umubiri umwe.”
UMUKOBWA: Bishoboka bite ko waba uzi ibyanditswe byera bene aka kageni?
UMUHUNGU: Yosuwa 1:8 “Ibiri muri iki gitabo cy’amategeko ntukarorere kubihamisha akanwa kawe, ahubwo ujye ubitekereza ku manywa na nijoro kugira ngo ubone uko ukurikiza ibyanditwsemo byose. Ni ho uzahirwa mu nzira zawe, ukabashishwa byose.”
UMUKOBWA: Yoo, menye neza ko ukunda Imana by’ukuri
UMUHUNGU: Zaburi 34:8 “Nimusogongere mumenye yuko Uwiteka sgira neza, hahirwa umuhungiraho.”
UMUKOBWA: mmm. Ngaho mpa igihe cyo kubitekerezaho.
UMUHUNGU: Abafilipi 4:8 “Ibisigaye bene Data, iby’ukuri byose, ibyo kubahwa byose, ibyo gukiranuka byose, ibiboneye byose, iby’igikundiro byose n’ibishimwa byose, niba hariho ingeso nziza kandi hakabaho ishimwe abe ari byo mwibwira.”
UMUKOBWA: Oh, wivunika namaze kugukunda.
UMUHUNGU: Ibyahishuwe 22:21 “Amen”
UMUKOBWA: Ndakwinginze, tuzakore ubukwe vuba!

Twasoza iyi nkuru tugira inama urubyiruko cyane cyane abakobwa kwitonda batagwa mu mutego w’abasore bazi ibyanditswe gusa ariko yenda bagamije inyungu zabo.

Source: Uliza Links

1. Kumara igihe abitegura kurushinga bakundana cyangwa se ‘’fiançailles’’, n’iki ?

Urebye mu nkoranyamagambo, fiancaille ni igihe kiba hagati yo kwemeranwa kuzashakana no gushakana nyirizina. Fiancé : Bivugwa kumuntu wemeye kuzubakana urugo n’undi, bombi bakabyemeranwaho.

Ubwo busobanuro bubiri burumvikana neza, ni nabwo bwemewe muri Bibiriya(Mariya Yosefu bari abafiance mbere yuko Mariya atwita Yesu kubwo imbaraga z’umwuka Wera. Luka 2:5)

2. Ni kuki hagomba kubaho igihe hagati yo guhana amasezerano yo gushakana hamwe no gushakana ubwabyo ?

Nkuko benshi bakeka, gufata umwanya mukundana mbere yo kubaka urugo, ntabwo ari kugirango mugerageze urukundo rwanyu ngo murebe nibabyashoboka ko muzubakana. Ahubwo ni igihe cyo kwitegura gushinga urugo, ni intangiriro y’urugo ubwarwo.

Umuntu yemera gukundana n’undi badahuje igitsina mu gihe yipfuza kuzubakana na we. Ni igihe cyangombwa kubashaka kubakana kugirango bategure urushako rwabo. Gutegura urushako ni gutegura uburyo ki bazaba nanyuma yo gushinga urugo.

Ni igihe kandi abipfuza kurushinga bamenyana, bakamenyerana, ariko bitari kugerageza kureba niba bazashobokanwa.

3. Ni ryari icyo gihe gitangira?

Twibanze kw’ijambo ryo mu rurimi rw’igifaransa « Fiançailles »,twavuga ko icyo gihe gitangira mu gihe habayeho isezerano hagati y’umuhungu n’umukobwa ryo kuzubakana urugo.

Mu micyo imwe n’imwe, abifuza kuzubakana bagomba kwiyereka ababyeyi baba bose n’abakuru b’amadini yabo, mbere yuko bitwa ‘’fiances’’.Ariko icyo tugomba kumenya nuko iyo hariho kwemeranwa kuzubakana urugo hagati y’umuhungu n’umukobwa, baba bitwa abafiances.

4. Umukristu ashobora kugira fiance utarihana?

Ntimukifatanye n’abatizera kandi ntaho muhuriye. Mbega hari isano riri hagati yo gukiranuka no gukiranirwa ? Cyangwa umucyo n’umwijima hari aho bihurira? » 2 Abakorinto 6 : 14
Hamwe n’iki cyanditswe, turabona ko umukristu adakwiye gushakana n’utariwe. Ibi ntabwo ari kurobanura amadini, ahubwo ni itegeko riri mw’ ijambo ry’Imana.

Mugomba gusobanukirwa neza ko ntabwo mukwiye kuba mwashakana n’umuntu utari umukristu mwe muri we. Niba ukunda mu byukuri umuntu utarakira Kristu, ukaba wipfuza ko mwakubakana, urwo rukundo rwakagombye mbere na mbere kukuganisha kumusengera akakira Kristu, mbere yo kuba wakwipfuza ko mwubakana.

5. Ni iki umuntu yakwibandaho mu guhitamo uwo muzubakana ?

Tujya tubona abantu basaba Imana ibimenyetso byabereka abo bazabana, ariko nyuma bakaza gutandukana nabo. Ibimenyetso ntabwo ari inshingiro ryiza, ndetse n’ubuhanuzi, inzozi n’ibindi.
Mwari muzi ko inzozi zanyu akenshi ziterwa nuburyo imitima yanyu imerewe cyangwa se n’ibyo mwiriwemo kumanwa? Ushobora kuba wakunda umuntu cyane kuburyo umurota. Aha nukuhabera maso ! (Umubwiriza 5:2).

Mbere yo kwiyemeza kuzubakana n’umuntu, ni byiza kwitonda ukabanza ukagera ubwo ubyiyumvamo utagishidikanya, wizeye neza ihitamo ryawe.

Mu gihe ugifite gushidikanya, ntampamvu nimwe yo kwiyemeza gukundana n’umuntu. Imana irumva amasengesho yanyu, kandi izabamenyesha ubushakebwayo, ibinyujije ku Mwuka Wera, ariko mukomeze gutegereza mwihanganye, mufite umutima witeguye kwakira ubushake bw’Imana kugira mubone gusubizwa nayo.
Ni ngombwa ko habaho urukundo hagati y’abipfuza kuzubakana, ari nacyo kintu cy’ibanze mbere yo kwiyemeza kwemerera uwo muzubakana kugana muri urwo rugendo.

Ni na ngombwa kandi ko umuntu ugiye kwiyemeza kuzubakana n’undi agira ihishurirwa ry’ umwihariko rituruka ku Mana mbere yo kwiyemeza. « Kuko ibyo nibwira atari byo mwibwira, n’inzira zanjye atarizo nzira zanyu, niko Uwiteka avuga (Yesaya55:8).

NB: Kwihutisha ibintu no kutihangana bishobora gutuma umuntu ahitamo nabi bikamuganisha no mu nzira mbi, ni byiza rero gutegereza ijwi ry’Imana mbere yo kwiyemeza mu rukundo.

6. Ni gute abakundana babaho mbere yo kurushinga

Muri iki gihe abakundana bitegura kuzarushinga, bagomba gufata umwanya wo kumenyana, gusurana, ariko batinya Imana kugirango birinde badakora ibizira ku Mana.

Bagomba kumenyana bihagije bakanamenyerana. Abitegura kurushinga baba bameze nk’abubakanye, usibye ko baba bataryamana. Nukuvuga ko ibyo abashakanye bakora n’abitegura kubakana babikora usibye ibyabaganisha kukuryamana .Bashobora gusangira, gusengera hamwe, gusohokana, ni igihe kandi biga kuba inshuti nyazo no gushigikirana.

7. Biremewe Kwishimisha hagati y’abitegura kurushyinga?

Kwishimisha tuvuga ahangaha ni ibikorwa bitegura umugabo n’umugore kuba bakora imibonano mpuzabitsina, nko gusomana cyangwa kwagazanya no gukoranaho.

Mu gusubiza iki kibazo, twavuga ko uko kwishimisha hagati y’ abitegura kurushinga ari uburiganya bwa Satani kugirango abe yabagusha mu cyaha. Muri rusange, uko kwishimisha bikorwa n’abashakanye, rero iyo abitegura kurushinga batangiye ibyo gushaka kwishimisha, baba bishyira mu bigeragezo.

8.Kurambagizanya no kumenyana (Fiançailles et copinage)

Abakundana ntagahunda bafitanye batandukanye n’abitegura kuzubakana, kubera ko abo bambere ntamasezerano yo kuzubana baba bafitanye. Abakundana muri ububuryo baba bagirango bagumane gusa bamarane irungu. Ibyo bihabanye n’ukuri kuri muri bibiliya, ni nabyo binashora benshi mu busambanyi, bituruka mw’isi. Mube maso mutajya mu busambanyi, icyaha gikorerwa mu mubiri kandi kizimya Umwuka Uwera. (1 Abakorinto 6 :18)

9. N’iki abitegura kurushinga bakora mu gihe baguye mu busambanyi?

Icyambere bakora ni kwegera Imana n’umutima wicuza, bakatura, bakaturira n’imbere y’abakozi b’Imana, kugirango satani ntagire urwitwazo ngo abavogere.

« 1 Yohani 1:9 Nitwatura ibyaha byacu, niyo yo kwizerwa kandi ikiranuka kugirango idukureho gukiranirwa kwacu. »

Cyane bakibuka aho bagwiriye kugirango batongera kurwa. « Ibyahishuwe 2:5 Wibuke rero aho waguye, ihane ukore ibikorwa byawe bya mbere; nutabikora nzaza aho uri nkureho igitereko cy’ itabaza cyawe ahacyo nutihana »

Ntimukavuge ngo : « Kuko twamaze gukora icyaha, dukomeze tubikore ». Uko mukomeza muri izo nzira, muba muriho muha satani urwaho, mukaba no kure y’Imana. Ibyaha byacu nibyo bidutandukanya n’Imana « Abaheburayo13:4 Urushako rwubahwe na bose……. »

10. Mbega umuntu yagirana umushinga wo kubakana urugo n’abantu benshi ?

Oya, kubera ko bibiliya iravuga ngo umugabo agira umugore umwe, n’ukuvuga ko n’abitegura kurushinga aba ari umugabo umwe n’umugore umwe. Ntabwo wasezeranira abantu barenze umwe ko muzashakana uri umukristu.

« 2 Abakorinto11:2 Kuko mbafuhira ifuhe ryo muburyo bw’ Imana, kuko nabakwereye umugabo ari we Kristo, kugira ngo mubashyingire mumeae nk’ umwari utunganye (Car je suis jaloux de vous d’une jalousie de Dieu, parce que je vous ai fiancés à un seul époux, pour vous présenter à Christ comme une vierge pure). »

Umwanzuro

Biragaragara ko ibyo bitekerezo bitandukanye buri muntu ashobora kugira icyo abivugaho, ariko ndakeka ko izo ngingo cumi zizafasha benshi gusobanukirwa ibijyanye na ‘’fiancailles’’.
Tugomba kumenya ko dukwiye kugumana umutima ukingutse imbere y’Imana kandi twihanganye mu gihe turi muri iki gihe.

Mu kurangiza, tumenye ko urukundo nyakuri ari uguhitamo, atari amarangamutima, ahubwo ni ukwiyemeza nk’uko ijambo ry’Imana ritubwira.

Pst Rukundo

Ubusanzwe gukunda si bibi, nta nikibazo kirimo kuba umuntu yavuga ko akunda undi hatitawe ku myaka. Mu matorero akenshi iyo baha impuguro abakiri bato bakunze kubereka ko atari byiza ko bagira abo bakundana mu gihe nta gahunda yo kurushinga irimo gutegurwa. Abavuga ibi babishingira ku kuba bene izi nkundo zikunze kuvamo imyitwarire idahwitse, iyo benshi bakunze kwita agakungu, rimwe na rimwe binagusha urubyiruko mu byaha.

Nubwo nta myaka igenwe yo kugira uwo mukunda waba umuhungu cyangwa umukobwa, hari iteganywa n’amategeko yo kurushinga bitewe n’igihugu runaka, imico runaka n’ibindi.

Hari naho usanga umukobwa cyangwa umuhungu iyo adafite uwo bakundana bishobora no kumutera ipfunwe muri bagenzi be, bakamwita ikigwari. Ibi bishobora gutuma urubyiruko rufata ibyemezo rimwe na rimwe bihubukiwe bishobora no kubashora mu bikorwa bibi by’ubusambanyi.

Hari abakora ibi kubera ibigare, yifuza kuba nk’abandi. Icyakora ibi bikunze kugaragara ahaternira urubyiruko rwinshi nko mu bigo by’amashuri.

Tugarutse rero by’umwihariko ku rubyiruko rukijijwe cyangwa se rw’abakristo ariko cyane abakiri bato, si byiza kubumvisha ko ari bibi kugira inshuti ariko inama umuntu yabaha ni ukubyitondera niba nta gahunda yo kurushinga bafite.

Impamvu ni uko uyu witwa Boyfriend (inshuti y’umuhungu) cyangwa se Girlfriend (inshuti y’umukobwa) wawe, aba ari umuntu w’umwihariko mu buzima bwawe, mubana ubuzima butandukanye n’ubw’abandi.

Ikindi ni uko bisaba kugirana umwanya w’umwihariko ndetse n’ahantu hihariye ari nabyo rimwe na rimwe biza kubaviramo kugwa mu bishuko bitandukanye.

Dore zimwe mu mpamvu umuntu yavuga ko urubyiruko rwa gikristo rukwiye kwitonda mbere yo kwinjira mu rukundo cyane ku bakiri bato cyane:

1. Urubyiruko rwa gikristo rugomba kwitonda kugira ngo rwirinde kugwa mu bishuko. Impamvu ni uko iyo ufashe umuntu ukamukura mu bandi ngo ni inshuti yawe hari ibintu aba agutegerejemo (expectations) kandi byihariye ugomba kumukorera nyamara akenshi nta bushobozi uba ubifitiye ukirimuri iyi myaka yo hasi. Iyo rero bidakunze umutima ushobora kugushuka ko hari icyo ukwiye gukora ngo unezeze uwo ukunda Satani akahazanira ibishuko byinshi bikarangirira mu marira.

2. Kwirinda ibikomere biva mu gutandukana kw’abakundana. Hari imyaka urubyiruko rw’abakiri bato, baba bagifite impinduka nyinshi mu buzima bwabo ndetse no ku mubiri. Uko izi mpinduka ziza, niko umuntu agenda abona ko hari ubundi buzima agomba kubamo butandukanye nubwo yabagamo, iyo rero habayeho gutandukana abantu basigarana ibikomere by’imitima, rimwe na rimwe bigira ingaruka ku buzima bw’imbere.

Ubu abantu benshi bagendana ibikomere byo mu rukundo bitewe n’ibyo bahuriyemo.

3. Ni uko ubuzima bw’urubyiruko bugizwe n’impinduka nyinshi. Biroroshye ku muntu wo mu myaka yo hasi guhinduka nk’uko twabivuze haruguru yaba we ubwe n’ubuzima bwe bushobora guhinduka (aho aba-yagiye kwiga ahandi n’ibindi byinshi cyane ko ataba yigenga ku buzima bwe). Aba agifite abantu benshi bagira uruhare mu myanzuro afata. Mbese ubuzima bw’umuntu w’iyi myaka burangwa n’impinduka nyinshi kandi zitandukanye.

4. Nibyiza kwirinda kwishyira mu nshingano ukiri muto. Akenshi iyo umuntu afite inshuti bimushyira mu mugozi wo kwinjira mu nshingano ukiri muto. Ibi bishobora kugutera kurambirwa inshingano hakiri kare kandi n’ubundi zigutegereje imbere.

Mu by’ukuri birababaje kubona umuntu yarabihiwe n’ubuzima ataraninjiramo. Ibyiza umuntu yakwishimira ubuzima bwo kuba ingaragu kandi akabyubahiramo Imana hanyuma bwarangira ukazakuba no mu buzima bw’abashakanye kuko nabwo n’ikindi cyiciro uba ugomba kwishimira.

Nta bwo tubwira abantu ko kugira inshuti ku rubyiruko rukijijwe rudafite gahunda yo kurushinga ari bibi. Ariko mbere yo gufata icyo cyemezo byaba byiza kubitekerezo bihagije kugira ngo wirinde zimwe mu ngaruka twavuze haruguru. Ikindi hakwiye kubaho kwirinda cyane niba dushaka kubaha Imana kugira ngo hatabaho kugwa mu bishuko bitandukanye bishobora no kugushora mu bikorwa by’ubusambanyi.

Ngizo zimwe mu nama urubyiruko rukijijwe rugirwa, niba uri muri aba ni ahawe ho gutekereza mbere y’ikindi cyose waba ugiye gukora kugira ngo wirinde izi ngaruka, kandi ubeho buzima bwubaha Imana.

Iyo usomye Bibiliya mu rwandiko Pawulo yandikiye Timoteyo 4:12, Yabwiraga Timoteyo ibikwiriye imyitwarire y’umukristo nyawe.

Aha yaramwihanangirizaga amubwira ati “Ntihakagire uhinyura ubusore bwawe ahubwo ube icyitegererezo cy’abizera kubyo uvuga, no kungeso zawe no k’urukundo, no kwizera no kumutima uboneye” yakomeje amusaba kandi kugira umwete wo gusoma no kwigisha ndetse no guhugura.

Ikindi yamwihanangirije kugira ngo yirinde we ubwe ndetse no kubw’inyigisho yigisha kugirango abashe kwikizanya n’abamwumva.

Iyo urebye muminsi ya none imyigishirize twakwita igezweho hari aho ushobora kumva umuntu akubwiye ati mwumve ibyo mvuga ntimurebe ibyo nkora, undi ukumva arakubwiye ngo agakiza kaba mu mutima nyamara siko biri kuko mu mutima ntabwo abantu bahabona ahubwo baba bakeneye guhamirizwa n’ibyo babona ahagaragara.
Yesu abwira abantu ko bazamenyera abigishwa be ku mbuto ntabwo yari ayobewe ko hari n’ibindi bice bigize igiti, ubwo wenda yari kuvuga bakabamenyera ku mizi. Ahubwo iyi mizi niyo ishorera ahatagaragara hanyuma imbuto zigatunguka aho buri wese areba.

Nta bushobozi abantu bafite bwo kureba mu mitima y’abandi, niyo mpamvu bo bavuga ibyo bareba. Umwiza bakamwita mwiza, n’utari umurokore bakamwita umupagani.
Akenshi ibyo abantu bavuga nibyo bizabatsindishiriza, iyo tuvuze kwirinda kubwawe no kunyigisho wigisha ni ukugira ngo umuntu utarigeze akizwa atabona urwaho rwo gutuka Imana kubwawe, byaba bibabaje abantu bavuga ko aho gukizwa nkawe babireka.

Iyo umwana akura imico imwe n’imwe ayigira ku babyeyi be mbese wowe muntu wakijijwe imico yawe abizera bashya bayigenderaho bakazagera mu ijuru ?
Birakwiye ko umuntu wese yisuzuma akareba ko ntaho izina ry’Imana ryatutswe kubwe, yasanga hahari akemera guca bugufi agasaba Imana gusibanganya amateka mabi agatangirana n’ubuzima bushya bubera ikitegererezo abataramenya Yesu.
Burya iyo ukora ibihabanye n’ibyo uvuga uba uri gutukisha izina ry’Imana ariko igikwiriye ni ukwitwararika, ukemera bikakuvuna ariko ukabaho uhesha Imana icyubahiro aho gutukisha izina ry’Imana mubatarakijijwe.

Umenye yuko mu minsi y’imperuka hazaza ibihe birushya, kuko abantu bazaba bikunda, bakunda impiya, birarīra, bibona, batukana, batumvira ababyeyi babo, indashima, batari abera, 2 Timoteyo 3:1-2

Turi kubaho muri kimwe mu binjyejana bigaragaraza gusohora nta gushidikanya kw’ibyanditswe ko turi mu bihe bya nyuma by’isi. Kimwe mu byo twasomye ngo abantu bazaba indashima, batumvira ababyeyi babo. Mbese rimwe mu mategeko cyangwa ihame rizata agaciro ni iryo kubaha ntirigikurikizwa kandi ibi ntibigira ingaruka zirangirira gusa mu miryanga ahubwo zikomereza no muri sosiyete muri rusange.

Ariko nubwo dutuye muri iyo si imeze gutyo ntabwo tugomba kuba abayo, ‘’Si ab’isi nk’uko nanjye ntari uw’isi.’’ Yohana 17 :16, Ibi ni Yesu wabibuze arimo gusengera abantu mbese y’uko asubira mu ijuru.

Imana yaduhamagariye kwitandukanya n’isi hagati y’igihe kigoramye ngo dushyire mu bikorwa ibyo abandi bananiwe ariko bigaragaza ubwami bw’Imana kuko ari bwo duhagarariye hano ku isi. Niba isi y’iki gihe ntacyo biyitwaye kubona abana batubaha ababyeyi bikaba bisigaye ari ibintu bisanzwe, dore aho itandukaniro rikenewe mu miryango ya Gikristo ni uko umuntu ahagera agasanga ibyanze gukunda mu yindi miryango mwe mwarabishoboye.

Kubaha ababyeyi ni inshingano kandi nibwo bushake bw’Imana, kuko kuva kera Imana yabiburiyemo abantu, umva uko Bibiliya ivuga. ‘’ Abalewi bati “Usuzugura se cyangwa nyina avumwe.” Abantu bose bavuge bati “Amen!” Gutegekwa kwa kabiri 27 :16

Bibiliya igaragaza uwitwa Nowa asinda akambara ubusa mu bana be, uwamubonye akamwereke abandi yaravumwe, uwaharaniye kumutwikira yamwatuyeho umugisha. Itangiriro 9:20-29

Mu by’ukuri Nowa yaranyoya arasinda, ni umuco wavuga ko ari mubi, ntawari ukwiye kubizira ariko ikigaragara nubwo byagenda gute umubyeyi ni umubyeyi, kumusuzugura no kutamwubaha si umugambi w’Imana ahubwo Pawulo yagize iyerekwa asanga ari kimwe mu bizaba mu minsi y’imperuka.

Ntiwavuga ko ukunda ababyeyi bawe utabubaha, umubyeyi wawe uko yaba ameze kose umufitiye umwenda wo kumwubaha.

Umwana utarafashe iya mbere guhisha ubwambure bwa Nowa ngo amwubahishe yaravumwe we n’abamukomotseho bose, baba abagaragu nk’uko Se Nowa yabibabwiye.

Benedata muri Kristo Yesu, twe kumera nk’ab’iki gihe ahubwo twubahane hagati yacu kandi wubahe so na nyoko, ubahe agaciro kuko baragakwiye. Ntabwo dusabwa kubikora iyo badukoreye ibyiza gusa ahubwo ni inshingano.

Umva ukuntu Imana ivuga mu ijambo ryayo ‘’ Wubahe so na nyoko (iryo ni ryo tegeko rya mbere ririmo isezerano). kugira ngo ubone amahoro uramire mu isi. Abefeso 6:2-3
’Kuko izitūra umuntu ibihwanye n’umurimo we, Izaha umuntu wese kubona ibihwanye n’imigenzereze ye.’’ Yobu 34 :11
Imana ibahe umugisha, Amen.

Ubuzima bw’umwuka bw’umwana wanjye bugomba gukura vuba bishoboka. Turemwa kuva tukiri mu nda, umubiri, umwuka n’ubugingo. Noneho niba umubiri ugaragaza ibyo ukeneye kuva umwana akivuka, Ibyanditswe bitwibutsa ibindi bikenewe mu buryo bw’umwuka. Biravuga ngo : « …Umuntu ntatungwa n’umutsima gusa, ahubwo atungwa n’amagambo yose ava mu kanwa k’Imana. » (Matayo 4 :4)

Mu gihe indangagaciro z’umuryango zigenda zibura, ni byiza kwibuka ko niba Imana yarahaye ababyeyi guha ubuzima bw’umubiri abana babo bakababyara, ninako izabaha ubundi bushobozi bwo kubaha ubuzima bw’umwuka. Niyo mpamvu ari ngombwa cyane gukorana amateraniro n’umwana wawe. Kutita kuri icyo kintu, n’ugushyira umuryango mu kaga, mu mibabaro ndetse na wa mwana ukaba wamwohereza Gehinomu.

Kubyitaho, ni ukuba mu munezero hamwe n’abana bawe nkuko ibyanditswe byera bivuga : …Imbuto z’inda nizo ngororano atanga… » ( Zaburi 127 :3), ni ukugira kandi umunezero wo kubajyana mu nzira y’agakiza bakiri bato kubw’incungu ya Yesu Kristo ku musaraba.

Mu buryo bwose bushoboka, papa na maman bagomba kugira uruhare kuri icyo gikorwa cy’ibanze. Mwana wanjye jya wumva icyo so akwigisha,Ecoute, ,
Kandi we kureka icyo nyoko agutegeka.. (Imigani 1 : 8)
Menyereza umwana inzira akwiriye kunyuramo ; azarinda asaza atarayivamo. ( Proverbe 22 :6)

BYAKORWA RYARI?

Kare bishoboka ! « …Kandi azuzuzwa Umwuka Wera ahereye akiva mu nda ya nyina. » ( Luka 1 :15) Imana ishaka guhindura umutima w’umwana uhereye akiva mu nda ya nyina.

Twatanga inama ko buri munsi, papa cyangwa maman yazajya yunama hejuru y’agatanda k’umwana ( bebe) akamusengera. Igihe amaze kumenya ubwenge, hagati y’imyaka 2 n’itatu, tangira umwinjizemo buhoro buhoro ijambo ry’Imana.

Birumvikana ko umwana atabyumva byose, ariko se si ngombwa kugira ngo umwana azakure akunda Yesu ndetse azanakizwe n’akura ? Amakuru amwe n’amwe yo muri Bibiriya atubwira ku bana b’imyaka yo hasi, ( Mose, Samweli) bavugwa ari abana b’imyaka itatu.

Intego, n’ugukundisha umwana Yesu kugira ngo azamwubahe nk’uko ijambo ry’Imana rivuga. : Nimunkunda muzitondera amategeko yanjye ! ( Yohana 14 :15). Urukundo rubanziriza kubaha. Shaka akanya gakwiye mu masaha y’umunsi ube uri kumwe n’umwana wawe (cg abana bawe) mu cyumba cye. Aheza ni nimugoroba mbere yo kuryama.

BYAKORWA BITE?

Shaka ahantu, n’igihe cyiza ku buryo nta kibarangaza.
Igihe mumarana ugomba kugihuza n’imyaka afite. Iyo ari muto cyane, n’uburyo bwe bwo gukurikira bumara umwanya muto..

1. Soma inkuru muri bibiriya cyangwa mu kindi gitabo kivuga amakuru ari muri bibiriya.
2.Bwira umwana iyo nkuru ukoresha amagambo yumvikana kandi ubivugane ubuzima.
3. Mubaze utubazo kuri iyo nkuru. Niho uzamenyera ko koko yumvise neza ibivugwamo, noneho bitume habaho ikiganiro hagati yanyu.
4. Injira mu buzima bwa buri munsi bw ‘umwana kugira ngo ubuhuze n’inyigisho iri muri ya nkuru mwasomye.
5. Niba bishoboka hitamo umurongo umwe awufate ku mutwe kugira ngo ijambo ry’Imana rihore mu bugingo bwe.
6. Sozesha isengesho aho buri wese muri mwe abona umwanya wo gusenga. Ha umwana ibyifuzo byo gusengera.

Uwo mwanya w’umwuka ugomba kubaho mu rukundo no mu munezero. Kandi, bikore buri munsi, bizagira ingaruka nziza kubuzima bw’ejo bw’umwana ndetse no kubugingo buhoraho.

Ntutegereze ejo niba utari watangira, kuko ejo, ni kera.

Umutima w’umwana ni ubutaka bwiza, nitutabibamo ijambo ry’Imana, umwanzi azbibamo urukungu ruzaniga imbuto nziza z’ubutumwa azaba yarumvise. Niyo mpamvu ari byiza gukora iteraniro rya buri munsi.

Ntimuyobe Imana ntinegurizwa izuru ; kuko ibyo umuntu abiba, aribyo asarura. Ubibira umubiri we, muri uwo mubiri azasaruramo kubora, ariko ubibira Umwuka, muri uwo mwuka azasaruramo ubugingo buhoraho. ( Abagalatiya 6 :7-8)
Umwuka Wera agufashe kwigisha neza umwana wawe mu nzira y’agakiza.

Edouard Kowalski.Yashyizwe mu Kinyarwanda na Adda-Darlene.

"Umusore azeza inzira ye ate? Azayejesha kuyitondera nk’uko ijambo ry’Imana ritegeka (Zaburi 119:9)"

Tugiye kwiga ijambo nahaye intego ivuga ngo: IBANGA RYAGUFASHA KUVA MU UBUSORE UNESHEJE.

Ubusore ni igihe cy’imbaraga, igihe cy’ibitecyerezo byinshi kandi bishya, ni igihe isi iba igucyeneye ngo umusanzu wawe ufashe benshi mu kubaka iterambere, n’ibindi bikorwa birambye, hari bamwe bagiye batsindwa mu busore bwaho ariko hari n’abandi bagiye banesha, uyu munsi rero nkufitiye ijambo ry’ihumure ko hari ibanga ryagufasha kweza no kunesha muri iyi nzira !

Umusore cyangwa umunyembaraga mbere na mbere arasabwa ubushishozi bwo kumenya Uwo ariwe, icyo ashaka kugeraho, n’uburyo yakigeraho.

Uwo ariwe : Umusore niwe mbaraga z’isi nk’uko twabivuze, ndetse na Bibiliya ivuga neza ko ubwiza bw’umusore ari imbaraga ze ( Imigani 20:29), uretse igihugu, kubera imbaraga ze umusore Akenewe n’Imana ngo yagure ubwami bwayo, ndetse Satani nawe aramushaka, niyo mpamvu agomba kumenya guhitamo umwuka umuyobora mu buzima bwe, hagati yo kwizera Imana cyangwa Kuyoborwa na Satani.
Icyo ashaka n’uburyo uzakigeraho: Benjamin Franklin yaravuze ngo “If you fail to plan, you plan to fail" tugenekereje, ashaka kuvuga ko iyo uteguye nabi umushinga / Ubuzima, ko uba urimo gutegura kuzatsindwa cg kubura umusaruro, twabihuza n’umugani wacu ko umwana apfa mu iterura Umusore nawe akwiye guha ubuzima bwe intego ndetse agafata umwanya wo gutekereza Uwo yifuza kuza bawe ejo hazaza bimurinda guhuzagurika.

IBYO ASABWA KWITONDERA:
Benshi mu ubusore bagiye bananirwa bakabusoza nabi bitewe no kurarikira ubusambanyi, Kwifuza gutera imbere binyuze mu nzira zitemewe, Kwijandika mu byaha bitandukanya nk’ubujura, uburiganya, ubwicanyi, Aha umusore akwiye kuhagera akareba iherezo rya bene aho : Birangira nta cyizere bakigirirwa, birangira Babaye n’ibyihebe, kuko ubuzima busigara aribwo bubayoboye, aha nta kabuza twahamya ko bayobowe na wa mwuka wa satani. Samusoni yavutse mu buryo bw’igitangaza, akurana ubwiza n’imbaraga zidasanzwe ariko kuko atabaye maso aza kugushwa n’abagore kugeza aho arobowemo amaso (abacamanza 13, 14, 15, 16), nawe urasabwa kugira ubwenge, amacyenga ndetse no Kumenya inshuti nya nshuti ukwiye guhitamo.

Abahanga benshi bagiye berekana ko Umuntu utigiye ku mateka cyangwa ahahise yisanga yakoze amakosa yakozwe n’abandi kandi yari kuyirinda twavuga nka Sir Winston Churchill & George Santayana babivuze mu cyongereza (Those who cannot remember the Past are condemned to repeat it (by George Santayana 1863), Those who fail to learn from the past are doomed to repeat it (Sir Winston Churchill).

Ijambo twasomye ryatubwiye ngo "Umusore azayejesha kuyitondera nk’uko ijambo ry’Imana ritegeka (Zaburi 119:9), dufite abantu benshi mu buzima bwabo bagiye baba intwari ndetse kuburyo twabigiraho, twavuga nka Yosefu mwene Yakobo ( Itang 37) yanyuze mu buzima butari bumworoheye ariko aba intwari kugeza n’aho yasabwe kuryamana na Nyirabuja ariko arebye asanga kwera kw’inzira yahisemo kutabimwemerera.

Bibiliya kandi (Yosuwa 6: 18) ivuga aya magambo : Namwe muzirinde mu buryo bwose ikintu cyose cyashinganywe, kuko nimugikoraho muzazanira urugerero rw’aba isirayeli umuvumo n’amakuba". Hari ibyashinganywe ku basore n’ inkumi batemererwa n’Imana, Harimo ibyo twavuze haruguru nk’ ubusambanyi, Kurarikira ibyo ataremererwa, ndetse mbabwire uwitwaye nabi yisibira inzira z’imigisha, ariko imbaraga zawe iyo uzikoresheje ibyiza, bigufungurira umugisha wa none n’ejo hazaza, Ukabasha kunesha cya kiciro cy’imbaraga cg cy’ubusore.

IBANGA: Nta rindi banga ni ukwemerera Imana ikakuyobora, Kamere muntu ntibasha kunezeza Imana, ariko dufite umuhuza wacu n’imana, umusore kugirango yeze inzira ye ni uko yizera yesu agakizwa, ubundi hasigara atari wowe uhangana na satani ahubwo ari Yesu uri muri wowe. Murakoze Yesu abahe umugisha. Ernest RUTAGUNGIRA.

Umuntu umwe yigeze kumbwira ati “Sinigeze mpitamo gukundana na we”. Ibi yabivuze nyuma y’aho ananiraniwe n’uwo. Ese ibi ni ukuri? Ese koko urukundo ruratugwirira? Ese umuntu ashobora kwirinda kwinjira mu rukundo rutari urw’ukuri cyangwa ruhabanye n’imyizerere ye?

Dore uko amarangamutima aza:

- Amarangamutima atuma udafata umwanya wo gutekereza igihe ufashe icyemezo cyo gukunda umuntu
- Ushobora gutungurwa n’amarangamutima ugakora ibyo utashakaga bigatuma wumva ko gukunda byakugwiririye
- Amarangamnutima ashobora gucudika n’umukobwa cyangwa umuhungu, yaba Umukristo cyangwa ntabe we
- Amarangamutima ashobora kuzamuka kugeza ubwo aguteye gukunda umuntu
- Umuntu ashobora kukubaza niba hari icyo upanga n’uwo muntu runaka, amarangamutima agahita agutera kumwiyumvamo
- Ushobora kubona abantu bakundanye nawe bikagutera kugira amarangamutima yo kugira umukunzi
- Iyo urukundo ruje, umuntu ahita amera amababa kabone n’ubwo yaba atabitekerejeho bihagije…

Igihe ushyize ubwenge ku gihe ukabona ko wabitewe n’amarangamutima, ushobora kuvuga uti “byangwiririye!”.

Ndetse akenshi, urubyiruko rubivamo vuba cyane kandi rutinda kubona imbaraga z’ibyo rwibwiraga bijyanye n’urukundo. Amarangamutima ashobora kuza yihuse ku buryo akwima umwanya wo gutekereza. Ariko se mu by’ukuri uramukunda, cyangwa hari ikindi kibiguteye?

Urukundo ruvuye mu marangamutima rushobora kugira imbaraga nyinshi kandi rureba gusa ku bigaragarira amaso. Urukundo rw’ukuri rwo rero si uko, rwo ruvuga ko umuntu akuze, kumenyana, kwemerana, rufata igihe, imirimo y’urukundo n’urufatiro rukomeye rw’urukundo. Hariho bamwe bavuga ko barengana kubera amarangamutima yabo, ariko ijambo ry’Imana ryo ridutegeka kwirengera amahitamo y’imitima yacu:

«Rinda umutima wawe kuruta ibindi byose birindwa, kuko ari ho iby’ubugingo bikomoka» (Imigani 4.23).

Urukundo ntirwiyobora, rutangirana no kurwiyumvamo. Ariko umuntu wese ni we utegeka amarangamutima ye. Abantu batari bake bagiye bangiza ubuzima bwabo, bakishyira mu mazi abira kubera kwinjira mu rukundo batabyizeho.

Ni gute umuntu yakwirinda kwinjira mu rukundo rwamukururira mu kaga? Niba hari uwo mukundana ukaba ubona Atari umugambo w’Imana, Imana ishobora kugufasha ikabishyiraho iherezo!

Niba utiteguye gupfa, ushobora kwirinda kugwa!

Ariko se wanyura mu yihe nzira? Ni gute warinda umutima wawe gukunda uwo utakunze? Icya mbere, ugomba gufatira ibintu mu mizi kandi ukirinda uburyo umwegera. Urukundo si impanuka, bishobora kwihuta yego ariko ruba rwarabanje kwigaragaza: niba udashaka gukunda umuntu ugendeye ku marangamutima, irinde uburyo umwegeramo. Ujye wegera gusa abantu wizeye, muhuje kwizera, bafite imibereho yubaha Imana… kandi ugendere kure ababasha kukugusha mu bishuko.

Ikindi, ugomba kuganza amarangamutima yawe. Akenshi abantu benshi batekereza abo bakunda. Urukundo ni icyifuzo. Ariko gutekereza umuntu ni kimwe, gusohokana na we ni ikindi. Niba utekereza umuntu, wibitindaho cyane ngo bigutware igihe cyawe. Ibyo ni ibisanzwe, ariko ugomba kubanza kumenya uwo muntu kandi ukamenya niba Imana ikwemereye ibyo ugiye gukora.

Kwihutira gukundana si cyo gituma ubona umukunzi mwiza, ahubwo kwiga kumumenya no gusenga ngo utagengwa n’amarangamutima ni cyo gituma umubona. Dusoza, guha Imana umutima wawe by’ukuri, n’amarangamutima yawe, n’ibitekerezo byawe, n’ibyemezo byawe, … aha ni ukuvuga kuyitinya no gukorera byose kuyinezeza.

Kuguma hafi y’Imana ni cyo kizagufasha kumenya inzira wanyura, kandi ukabona umugabo cyangwa umugore w’ukuri! Imana ni yo yonyine ibasha kuturinda kugwa:

“… Ibasha kubarinda ngo mudasitara, no kubahagarika imbere y’ubwiza bwayo mudafite inenge ahubwo mwishimye bihebuje …(Yuda 24)”

Umuntu unezeza Imana arokoka umugore mubi! Umubwiriza 7.26 “Maze mbona ikintu kirusha urupfu kurura: ni umugore umeze nk’umutego n’inshundura, n’amaboko ye akaba nk’ingoyi. Unezeza Imana azamurokoka, ariko umunyabyaha azafatwa na we”.

Umugabo wubaha Imana yagiye kugwa mu mutego Imana iramutabara: « Imana imusubiriza mu nzozi iti ‘koko nzi yuko ukoze ibyo ufite umutima ukiranutse, kandi nanjye nakubujije kuncumuraho, ni cyo cyatumye ntagukundira kumukoraho » (Itangiriro 20.6).

Kuba maso no gusenga ni byo bizagufasha kunesha amarangamutima yawe!

Dusenge Imana:

« Uwiteka, nguhaye umwanya wa mbere mu buzima bwanjye, nkweretse uwo ndimo gutekereza gukundana na we ngusaba ngo unkingurire amarembo niba koko mu rukundo rwanjye na we uzakomeza kuba uwa mbere. Bitari ibyo Mwami, ndamuretse bidasubirwaho kandi niyemeje kurinda umutima wanjye kugeza igihe nzabonera uwo wangeneye. Mbisenze mu izina rya Yesu, Amen ».

Thibaud Lavigne

Uburyo bwiza bwo gusengera abana bacu no kubaturaho ibyiza

Gukoresha iyi ngengabihe/kalindari bizadushoboza gusenga no kwitoza kwatura ibintu 31 mu buzima bw’abana bacu twifashisha imirongo ya Bibiliya. Uyikoreshe nk’iyakuyobora buri kwezi; ushobora no gusengera icyarimwe bimwe na bimwe mu gihe ugeze mu mezi adafite iminsi 31. Ubisabe/ubyature kandi wizere ko Imana iri kugenda igira icyo ikora kuri ya magambo watuye ku buzima bw”abana bawe.

1. Agakiza – Salvation

Mana, nsengeye abana banjye ngo babone agakiza kabonerwa muri Yesu Kristo gafatanije n’ubwiza buhoraho. 2 Timoteyo 2:10

2. Ubuntu bw’Imana – God’s Grace

Nsengeye abana banjye ngo bakurire mu buntu bw’Imana no kumenya Yesu Kristo Umwami wacu n’Umukiza. 2 Petero 3:18

3. Urukundo – Love
Data, uhe abana banye kwiga kubaho ubuzima bw’urukundo binyuze mu Mwuka Wera uba muri bo. Abefeso 5:2
4.Ubunyangamugayo – Integrity
Mwami, gukiranuka no gutungana bibe ku bana banjye kuko ibyiringiro byabo biri muri wowe. Zaburi 25:21
5.Kwirinda – Self-control
Data, fasha abana banjye ntibamere nk’abandi benshi ahubwo babe maso kandi babashe kwirinda muri byose bakora. 2 Abatesalonike 5:6
6.Gukunda ijambo ry’Imana – Love for God’s Word
Mana, abana banjye bajye babona ijambo ryawe ko ari iry’igiciro cyinshi kandi ari iryo kwifuzwa kurusha zahabu ndetse ribaryohere cyane kurusha ubuki. Zaburi 19:11
7.Gukiranuka/Kuba uboneye – Justice
Mana, fasha abana banjye gukunda gukiranuka kandi ibyo bakora byose babikore baboneye/batunganye. Zaburi 11:7; Mika 6:8
8.Impuhwe – Mercy
Oh Data, uhe abana banjye kuzura impuhwe n’imbabazi nk’uko uri Mwami. Yakobo 5:11
9. Kubaha
Mana, shoboza abana banjye kubaha buri wese mu buryo bukwirriye nk’uko ijambo ryawe ribitegeka. 1 Petero 2:17

10.Kwigirira icyizere no kwiha agaciro – Self-esteem
Mana, fasha abana banjye kwiremamo icyizere no kumva bafite agaciro bishingiye ku gusobanukirwa ko ubwabo ari umurimo w’intoke zawe (kandi ko wabaremye ubaremeye imirimo myiza). Abefeso 2:10
11.Imbabazi n’umurava – Faithfulness
Reka imbabazi n’umurava ntibikave ku bana banjye, ahubwo babyambare mu ijosi, babyandike ku nkingi z’umutima wawe. Imigani 3:3
12. Gushikama – Courage
Mwami, abana banjye bakomere kandi bashikame/babe abanyamurava/ntibakuke umutima muri kamere yabo no mu bikorwa byabo. (Mukomere mushikame ntimubatinye, ntimubakukire imitima kuko Uwiteka Imana yawe ubwayo izakujya imbere, ntizagusiga ntizaguhāna.) Gutegeka kwa kabiri 31;6
13.Kwera/Kubonera – Purity
Ureme mu bana banjye imitima yera/iboneye. O Mana, kandi wemere uko kwera kw’imitima yabo kugaragare mu buzima bwabo. Zaburi 51:9
14.Ubugwaneza/ubugiraneza – Kindness
Data, nsengeye abana banjye ngo ubahe kugirirana neza hagati yabo ndetse babe abagwaneza kuri buri wese. 1 Abatesalonike 5:15
15.Kugira Ubuntu – Generosity
Mwami, nsengeye abana banjye ngo babe abatunzi ku mirimo myiza kandi bakunde gutanga. 1 Timoteyo 6:18
16. Gukunda amahoro – Peace Loving
Data, shoboza abana banjye gukurikiza ibihesha amahoro. Abaroma 14:19
17. Ibyishimo – Joy
Data uri mu ijuru, uhe abana banjye guhora bafite ibyishimo bitangwa n’Umwuka Wera. 1 Abatesalonike 1:6
18. Kwihanganira ibibagerageza – Perseverance
Mana, igisha abana banjye kwihangana muri byose bakora kandi basiganirwa aho dutegekwa bihanganye. Abaheburayo 12:1
19. Kwicisha bugufi – Humility
Mana, rema mu bana banjye ubushobozi bwo kubasha kwerekana kwicisha bugufi gushyitse/ubugwaneza kuri bose. Tito 3:2
20. Imbabazi – Compassion
Data wera, nsengeye abana banjye ngo ubambike umutima w’imbabazi. Abakolosayi 3:12
21. Inshingano no kwimenya – Responsibility
Mwami, uhe abana banjye kwiga kwimenya no gufata inshingano kuko buri wese azayikorera uwe mutwaro. Abagalatiya 6:5
22.Kunyurwa – Contentment
Data, wigishe abana banjye ibanga ryo kunyurwa muri byose babikesha wowe ubashoboza ukabaha imbaraga. Abafilipi 4:12-13
23. Kwizera – Faith
Mana, shoboza abana banjye kurwana intambara nziza yo kwizera, ngo basingire ubugingo buhoraho ubwo bahamagariwe. 1 Timoteyo 6:12
24.Gukunda gukora – A servant’s Heart

Mana, shoboza abana banjye gukunda gukora kandi bajye bakora n’umutima wabo bose, babyishimiye. Abefeso 6:7

Ibyiringiro – Hope
Mana nyir’ibyiringiro, uzuza abana banjye kwizera kandi barusheho kwiringira babiheshejwe n’imbaraga z’Umwuka Wera. Abaroma 15:13

Kwihangana –Patience
Mana, komeza abana banjye mu mbaraga zose maze babashe gushikama no kwihangana. Abagalatiya 5:22

Gukunda Imana – Passion for the Lord
Mwami, nsengeye imitima y’abana banjye bahagizwe no kugushaka nk’uko impala yahagizwa no gushaka amazi. Zaburi 42:2

Ubwenge – Wisdom
Data, nsengeye abana banjye ngo bagusabe ubwenge kandi ububahe utishama nk’uko wabisezeranyije. Yakobo 1:5

Gusenga ubudasiba – Prayerfulness
Nsabiye abana banjye kwishimira gusenga iteka, ntibacike intege/ntibarambirwe, babihozeho umutima kandi ntibabivemo. Luka 18:1

Gushimira/Kuzirikana – Gratitude
Mwami, shoboza abana banjye kubaho ubuzima bwuzuye umutima uzirikana, kandi bajye bahora bagushima. Abefeso 5:20

Gushira amanga – Boldness
Nsengeye abana banjye ngo ubahe kumenyekanisha ubwiru bw’ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo bashize amanga. Abefeso 6:19

Source: I:MUSIC/Lynn/Lynn’s/Prayers/Praying for our children Frazer Memorial UMC, Montgomery, Alabama 36117 (Adapted from an article written by Bob Hostetler. Used by permission: Pray Magazine)

Henriette Aimee Mutangampundu

Nubwo bigoye gusobanura ibi ariko abanyarwanda bakunze kuvuga ko uwiba ahetse aba abwiriza uri mu mugongo. Bibiliya ikavuga ko icyo abiba agisarura. Hari ingero nyinshi zerekana ko urubyaro rw’ingo zubaha Imana ruba rutandukanye n’urubyaro rw’abantu bose muri rusange. Utagiye kure wasanga iyo igihugu kirimo abakristo bake nacyo kigwiza abantu benshi batemera Kristo, byanarimba bakiyemeza kyumurwanya.

Muri iyi nyandiko ngufi, nta bushakashatsi bwimbitse bwakozwe ariko turashingira ku rugero rumwe rw’iyi miryango ibiri itandukanye hanyuma turebe urubyaro rwa buri umwe umwe, biraduha isura nto y’icyo insanganyamatsiko yacu yashakaga kutubwira.
Ibi turabishingira kubyavuye mu gitabo “ Meat for Men” cya L. Ravenhill; natwe tubikura mu gitabo “ Jouir du choix de ton conjoint” Cya Zacharias Tanee Fomum.

“ …Kuko Uwiteka Imana yawe ndi Imana ifuha, mpora abana gukiranirwa kwa ba Se , nkageza ku buzukuruza n’ubuvivi bw’abanyanga, nkababarira abankunda bakitondera amategeko yanjye, nkageza ku buzukuruza babo b’ibihe igihumbi.”, Kuva 20: 5-6
Uyu munsi nshimishijwe no kubagezaho itandukanyirizo riboneka hagati y’igisekuruza (Urubyaro) gikomoka ku bantu bashakanye batemera Imana, n’ikindi gikomoka ku rushako (marriage, union) hagati y’abantu bayemera. Iri tandukanyirizo riraturuka ku bushakashatsi bwakozwe hagati y’imiryango ibiri, uwa Max Jules utaremeraga Imana, (Umuhakanyi wari icyamamare)), na Jonathan Edward ( Umuvugabutumwa w’icyamamare).

Max Jules yabaye mu buzima butemera Imana, yaje kurongora umugore nawe w’umuhakanyi. Dore urubyaro rwakomotse kuri urwo rushako:
Abantu 310 babakomokaho bapfuye ari abakene.

150 babaye abagizi ba nabi (criminels),7 babaye abicanyi; 100 babaye abasinzi; Abarenze icya kabili b’abagore babaye indaya.

Abamukomokaho 540 bazwi batumye Leta Zunze Ubumwe Za Amerika zibatangaho akayabo ka 1.250.000 dollars

Jonathan Edward ( Umubwirizabutumwa bwa Yesu, w’icyamamare), yabayeho mu gihe kimwe na Max Jules. Yashakanye n’umukobwa w’Umukristokazi. Hakozwe ubushakashatsi ku bamukomokaho 1394.:

13 babaye abayobozi n’abafasha b’abayozi ba za Universite ;63 babaye abarimu ba za kaminuza.;3 babaye aba senateri muri USA, 30 baba abacamanza, 100 baba ba avoka, 60 baba abaganga, 75 baba ba aba ofisiye( abakuru mu ngabo) zirwanira ku butaka no mu mazi; 100 baba abavugabutumwa, 60 baba abanditsi b’ibitabo bazwi; 1 aba vice president wa USA; 80 baba abakozi ba leta mu mirimo itandukanye.295 bari barabonye licence zabo mu mashuri, bamwe baba Aba Guverineri, Abandi baba ba Ambasaderi ba USA mu mahanga.Muri aba bose ntawe Leta yigeze itangaho ifaranga.

Niba ushaka kuba wabera abazagukomokaho umugisha, byaba byiza uhindukiriye Imana bicyitwa uyu munsi. Keretse wibereye nka wa Mwami Hezekiya, uvugwa muri Bibiliya, umuhanuzi yahanuriye ko abana be bazajyanwa mu bunyago,bakagirwa inkone i Babuloni; agasubiza aya magambo ngo: “ Ijambo ry’Uwiteka avuze ni ryiza…Kuko hazaba amahoro n’iby’ukuri nkiriho.”Yesaya 39:8, cyangwa se Mobutu ngo wajyaga avuga ngo “ Apres moi, le chaos”, bivuga ngo nyuma ye ni akavuyo, atitaye ku bizaza hanyumaye.Leta nayo ishyire agatege ishyigikire Ubukristo nkuko byagaragaye ko ntacyo itakaza kuri bo ahubwo yunguka. Amen.

Adolphe MITALI.

Urubyiruko rw’ubu rwibaza ibibazo byinshi kubyerekeye urugo cyangwa ubuzima bw’urushako, ibyo bigatuma bagira byinshi bashingiraho bajya guhitamo abo bazabana nabo muri ubwo buzima bw’urushako cyane ko baba babutegerezanyije amatsiko menshi.

Ese wowe ushingira kuki ugiye guhitamo uwo muzabana? Ni ryari se wumva ko ukwiye gufata icyo cyemezo? Ibi ni ibibazo byakwibazwa cyane cyane n’inkumi n’abasore.

Reka duhere ku kibazo cya mbere turebe bimwe mu byo bamwe mu basore n’inkumi bagenderaho bahitamo abo bazabana nabo kenshi babona kimwe muri byo bagahita banzura ko bazagira urugo rwiza:

1. Uburanga: Aha usanga inkumi n’abasore bavuga bati ‘’wa mubonye, arakeye, wagira ngo yariremye,…… kureba uburanga si ikosa ariko nta bwo ari ibyo gushingiraho kuko ubikoze waba wubakiye ku musenyi, uburanga burashira kubera wenda yabyaye akabyibuha, haba impanuka,..(Imigani 31:30)

2. Amateka (background): Usanga bavuga bati ‘’uriya musore/umukobwa afite amateka meza aho yize, aho yakoze ndamuzi neza ntacyambuza ku musanga.’’ Ni byiza kureba ibi ariko si ibyo gushingirwaho kuko amateka arahinduka, umuzi atarashaka ataragira inshingano nyinshi z’urugo, ibyo byahinduka ugasanga wa mugabo/umugore washatse siwe mubana mu rugo.

3.Kwiyubaha : Yooo,uzi ukuntu yiyubaha mu bintu byose akihesha agaciro abantu bose barabivuga!!wibuke ko mu babivuga nta numwe ba bana mu buzima bwa buri munsi, mu cyumba kimwe, mu bibi n’ibyiza.

4.Imico: burya umuntu akura agwiza ingeso,umuzi kw’ishuri mu kazi, ku rusengero aho hose nawe aritwararika ku buryo utakwemeza ko imico ari myiza100%
.
5.Amashuri yize, icyubahiro:Uriya yize neza kandi yiga menshi, amashuri yize azatuma atunga kandi yubahwe, niyo ntagira akazi ake kadutunga, ntabanye n’umusore/umukobwa nk’uriya nakwiyahura, hahahahaha. Hari benshi bafite ibyo ariko batanejejwe n’ingo barimo. Hubaka umutima ntihubaka amashuri. (Yobu 28:28)

6.Umuryango: Abanyarwanda baciye umugani ngo”Izina rinini ntiryabujije umukobwa/umuhungu kuruha” Kubana nuvuye mu muryango ukomeye ntibivuze ko bazagushyingirana n’ubutunzi, icyubahiro, amahoro, n’igitinyiro by’umuryango we! bazagushyingira umuhungu/umukobwa wabo ariko ubutunzi bwabo n’ibindi bazabigumana.

7.Ubuntu: Uti ‘’azi gutanga no kwitanga,’’ akenshi ubwo buntu buba bwihishe inyuma ya mpa nguhe, none se niba ari kurambagiza cyangwa kurambagizwa icyo atakora ni iki?

8.Ubuzima bwiza: Nkunda ko atarwaragurika, niyo mwaba mutagira ubwingizi nta kibazo (stress) yagutera, menya ko umubiri uhinduka!!

9.Kuganza: Umva nikundira ukuntu yemeza bakamwubaha! uzi kumubona ari gutanga ikiganiro ubona ntawunyeganyega, umva urwo rugo rwaba rwubashywe kabisa! uyu munsi niwe ejo ni abandi! none se uzahora wubakana n’abaganza?

10.Ugira ineza: Uzi umpuhwe ze?niyo abonye umuntu ubabaye nawe biramubabaza cyane! kugira impuhwe ni byiza ariko ntiwabishingiraho.

11.Ukunda: Waba uzi umuntu ushaka uwo bazabana bahura akamubwira ati ‘’numva nta gukunda’’, uri na mubi ariko wemeye twabana! hahaha aba byaba byakomeye, hagize umuntu wakwemera gusanga umuntu nk’uwo. Urambagiza cyangwa urambagizwa aba ari uw’igikundiro, ni ururabo rw’igihe gito kuko iyo uruteguye iwawe wamaze kurumenyera ntabwo uba ukibona impumuro yarwo, birahimduka. Ibihinduka rero ntabwo twabishingiraho.

12.Ujijutse kandi ukuze: Hari bahungu/abakobwa bafite igihagararo cy’ubukure kandi mu mutwe ari ingimbi n’abangavu. Imana yonyine niyo yapima ubukure kuko ireba aho twe tutareba.

13.Umunyeshuri nishyirira kuri gahunda :
Uti ‘’sha njyewe uriya niwe wanshyira kuri gahunda!none se agira isuku hehe?mu muhanda?mu kazi?mu rugo?ahp hose muhura yakwiteguye,wari wamubona mu gikoni,avuye guhinga,yarwaye?ibi ni igice cyibyo ashaka ko ubona,wasanga ashyirab abintu kuri gahunda ariko wowe ukamunanira kandi wend anta mpano yo kwihangana agira!ati abatareba aho ndeba ntitugendana,icyo warambagije kikakuviramo igikomere.

14.Uwizera ejo hazaza: Umukunzi wanjye iyo avuga ejo hazaza ugira ngo yamaze kuharema! Nonese ibyo avuga nibidasahora? Nacuruza agahomba? Nakora impanuka agahagarara ku kazi?urugo rwubutse kuri ejo hazaza ubwo rufite urufatiro? Ibyiza biri imbere ariko bitegurwa uyu munsi! Inzozi z’umukunzi wawe zishobora kutaba ukuri.

15.Ugira ibakwe: Ubona ukuntu anyaruka muri byose di! Wasanga agira ibakwe mu gukunda abandi batari wowe, mu mujinya, gufuha,..

16.Utuje :Agwa neza kuko ari kukurambagiza atabikoze wamubenga, nta mugabo cyangwa umugore bigeza babana mu bihe bikomeye .Urugo si akazi ujyaho ejo wakarambirwa ukakavaho, kandi mu rugo ntihaba abagabo/abagore benshi ku buryo iyo umwe akurambiwe umureka ugafata undi. Urugo ni ubucuti bukomeye bukeneye izindi mbaraga zitari ubugwaneza gusa

17.Ushyira mu gaciro: Kumva imyanzuro afata mu kazi, mu rugo iwabo, mu ncuti,..Ubwirwa ni iki inyungu yari abifitemo? mu rugo ashobora kutabikora kuko hari igihe byabangamira inyungu ze akabireka.

18.Uyobowe n’Umwuka: Aha abenshi bahagera bananiwe barushye kubera irari ry’amaso n’umubiri ku buryo bahahita bigendera ntibabihe agaciro. Arasenga nyine ntakabya cyane, ntasakuza nkatwe. Uba wamaze guhitamo ukabyima agaciro.

19.Uwumva vuba ibintu:Ushobora gusanga yumva vuba muri byose n’amazimwe ayumva vuba.

20.Uwitanga: Mu rugo ukeneye ko yibwiriza akitangira gukora iki?Mu rugo se azitanga cg azuzu inshingano ze!Kwitanga birira aho bigarukira kuko mu rugo si ukwitanga ahubwo ni ukuzuza inshingano zawe.

21.Umunyabwenge: Mu isi byose birashoboka! Ubwenge buhinduka ubupfapfa n’ubupfapfa bugahinduka ubwenge.

22.Ugifite imbaraga: Uti ‘’imbaraga afite zaca agasuzuguro mu rugo, sinshaka urugo ruvogerwa.’’ Azahora ari umusore se ntazakura? Imbaraga zo ku kurinda zazavamo nizo kugukubita wazajya he? Imbaraga zubaka urugo ni iz’Umwuka Wera si iz’umuntu.

KURAMBAGIZA MU BUSHAKE BW’IMANA
Ibi bintu byose nk’uko twatangiye tubivuga ni byiza, ubonye ufite byinshi muri byo cyangwa nubwo byaba bike waba ari umugisha pe, ariko ndakwibutsa ko waba umugisha ukomeye ndetse cyane, icyo washimye cyose ukigeretseho gushyigikirwa n’Imana.

Abayobowe n’Imana babanza kwiyuzuza nayo ngo babone amahoro. Icyo gihe Imana itunganya amarangamutima yabo nibyo bibwira. Barabanza bagashaka ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo(Matayo6:33)hanyuma ibindi byose bakabyongererwa,harimo n’abahungu/abakobwa beza babereye kubaka urugo rw’amahoro, rwubaha Imana.
Imana niyo yaremye umuntu ninayo imuzi kuko umuntu ni mugari nta mwana w’umuntu wa mumenya. Imana ishimishwa nuko tuyiringira tukayishingikirizaho muri byose harimo nibyo kubaka urugo. Mugihe wasenze ugategereza ugahabwa umukunzi uvuye ku Mana hagati yanyu habaho n’urukundo nyakuri rurangwa no gukura ruva mu bwiza rujya mu bundi. Aha hari abakundana bavugako ari Imana yababeretse binyuze mu bahanuzi ugasanga bageze ku munsi wo gukora ubukwe nta rukundo ruhari. Imana yaduhaye ubushobozi bwo guhitamo kandi igaha umugisha ibyo twahisemo, kuko akenshi idushyira inzira ebyiri imbere yacu, ndeste ikadusaba guhitamo neza. Aha rero niho hadusaba gukundikisha Uwiteka n”umutima,n’Imbaraga zacu zose(Mariko12:30).
Nsoza ndifuza kongera kwibutsa abantu nshingiye ku byo natangiye mvuga ko byose tubikenera mu buzima ndetse rwose bifata umwanya munini mu kudufasha gukora amahitamo y’uwo tuzabana, ariko reka nguhe inama nziza urugo rwiza rutangwa n’Imana. Biriya byose uwabiguha akavanamo Imana ntiwabona umusaruro wabyo, ujye ubireba unabyiteho si bibi ariko ndakwibutsa ko Uwiteka atari we wubatse urugo rwawe, wowe waruhira ubusa, atari we ukurindiye urugo abarurinda baruhira ubusa, Zaburi 127.

Ijambo ry’Imana riravuga ko ushikamije umutima k’Uwiteka, azamurinda, ngo Uwiteka ni we rutare ruhoraho iteka ryose, Yesaya 26:3-4. Nshuti yanjye ibindi ni byiza ariko urutare ruhoraho ni Ukwikomeza k’Uwiteka, Imana iguhe umugisha.

Umuhoza Eliane@agakiza.org

Mugihe hari bamwe baterwa ipfunwe n’akazi bakora bitewe n’urwego bagezeho rwo kumenyekana, Umuhanzikazi Ituze Nick Nicole asanga kuri we akazi gaciriritse kadashobora kumubuza gukorera Imana kuko ngo Imana iba yakamuhaye akifuza , ndetse ngo ntiyemeranya n’abakareka kubwo kugira ipfunwe bagahitamo kwicara bagategera amaso abanda ngo babafashe

Ubusanzwe Ituze Nicole ( Nick) ni muntu ki ?

Ituze Nicole (Nick) ni mwene NYAMAKOMBE Jean de La Croix na Honoline Uwimana, ni Umukristo asengera mu itorero rya Evangelical Restauration Church Rubavu, yavukiye mu karere ka Rubavu mu ntara y’uburengerazuba, ise umubyara yitabye Imana azize impanuka yabaye tariki ya 27.07.2002 yamuhitanye we n’abari abaririmbyi ba Chorale Impuhwe yari abereye umuterankunga, asiga Nicole afite imyaka 6.

Nick Ituze yize amashuri yisumbuye muri ESTG (Ecole Secondaire Technique de Gisenyi) mu byo gukora amashanyarazi, abikomereza muri Tumba College of Technology aho yakuye impamyabumenyi ya A1, Kuri ubu Nicole ni umwangavu winjiye mu ruhando rw’ivugabutumwa abinyujije mu ndirimbo zihimbaza Imana.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa agakiza.org kuri uyu wa gatatu tariki ya 25 ukwakira 2017, yakomoje ku buzima bwe bwa buri munsi aho atunzwe n’akazi ko gukora ibijyanye n’amashanyarazi, abajijwe niba aka kazi kamenyerewe ku Bagabo n’abasore ahanini katamugora cyangwa ngo kanamutere ipfunwe , ITUZE yasubije ko muri rusange amashanyarazi atera ubwoba, ariko na none avuga ko aka ari akazi akora agakunze cyane kuko kamubeshejeho, Naho kuba yaba umuririmbyi akanaba n’umu Technitien (Ukora Amashanyarazi) ngo nta kibazo na kimwe bimutera.
Mu ijwi rye risa nk’iritebya, ITUZE Yagize ati “Nize amashanyarazi rwose ahubwo ibiraka byose, ntimukabinyuzeho, ati hari concert iherutse kuba, noneho abamanikaga amatangazo bambonyeho bati uyu si wamukobwa waje kudukorera amashanyarazi…. Hahahha Nta pfunwe bintera pe”

Nyuma yo kuririmba izihimbaza Imana ntibimubuza kurira urwego agashaka Imibereho

Mu gusoza ikiganiro ituze yaboneyeho umwanya wo kugira inama abakobwa bagenzi be n’abakora ivugabutumwa muri rusange ko akazi kose mu gihe gakorwa mu nzira y’umucyo kadakwiye kubatera ipfunwe, kuko iyo ukaretse nta kandi ufite usanga aribwo usuzugurika, ndetse ubucyene bukaba bushobora gutuma ujya mu ngeso mbi zirimo n’ibyaha.

Nick Nicole ITUZE Muri Studio /Photo Inyarwanda

Ugushyingirwa cyangwa gushinga urugo ni ikintu gishimisha niyo mpamvu abasore n’inkumi usanga bafite amatsiko menshi ajyanye n’umunsi nyir’izina wo kwambikana impeta n’uwo baba baratoranyije mu bandi. Bibaza umuryango wabo uko uzaba umeze. Gusa kubera amatsiko menshi hari ubwo usanga bagisha inama abantu batari beza bakabashuka cyangwa se ugasanga babikoze batabanje kubitegura neza nyuma hakaba hakavuka ingaruka.

Ese ni ikihe gihe cyiza cyo gushaka?

Abasore n’abakobwa benshi batekereza ku gihe bazashyingirirwa. Bamwe usanga babaza inshuti zabo zubatse urugo, igihe gikwiye cyo gushyingirwa. Umuntu ukwiye kubana n’undi uko agomba kuba aba ameze. Ariko muby’ukuri ntibabona igisubizo gikwiye cyo gushinga urugo.

Ese ni gute wamenya igihe gikwiye washingiraho urugo? Tugiye kurebera hamwe igihe nyacyo abasore n’inkumi bakwiye gushingira urugo:


1.Menya umugambi w’ Imana n’icyerekezo ishakako ugira

Mbere y’uko Imana irema umubano, yahaye umurimo Adamu wo kurinda Edeni.
“Uwiteka Imana ijyana wa muntu, imushyira muri iyo ngobyi yo muri Edeni, ngo ahingire ibirimo, ayirinde.”(Itangiriro 2:15 )

Adamu ntakindi yakoraga uretse kwita no kurinda Edeni , ariko nyuma Imana mu migambi yayo igihe kigeze yamuhaye umufasha . Ibi biratwumvishako na mbere y’uko habaho gushyingirwa k’umugore n’umugabo,bakwiye kubanza kumenya umugambi w’Imana ibafitiye. Ntidukwiye gushinga urugo kuberako dushaka ibyishimo cyangwa aho turuhukira mu mibereho yacu. Abasore n’abakobwa benshi baziko iyo bamaze gushaka baba besheje umuhigo bityo bamara kugera mu ngo ntibagire indi migambi uretse kwishimisha gusa.
Imana ishakako abashyingiranywe bagira intego z’umubano wabo. Bakwiye rero gutekereza ibirenze gushaka bakagera no kubindi byinshi bizabafasha mubuzima bwabo.


2. Gira icyo wigomwa/witange.

Gushinga urugo bisaba kwibabaza no kugira izindi nshingano ziruta izo wagiraga ukiri wenyine.Nitwitegereza neza ukuntu Imana yaremye umubano,turumva neza icyo bisobanuye.
“Uwiteka Imana isinziriza uwo muntu ubuticura arasinzira,imikuramo urubavu rumwe ihasubiza inyama.”(Itangiriro2:21)
Gushinga urugo bisaba kwita k’uwo mubana utikunze ubwawe .Muby’ukuri, ugomba kwita kubyo akeneye mbere yuko witekerezaho.

3.Gukunda no kwita k’uwo mwashakanye mbere yo kwita ku bandi

Abasore n’inkumi bakwiye gutekereza igihe bakwiye gushingira urugo bagasezera inshuti n’abavandimwe. Isezerano rikwiye kuba hagati y’umugabo n’umugore n’Imana, nta wundi muntu wemerewe kwivangamo.
Ibi bisobanuyeko abasore n’inkumi buri wese akwiye kwita kuri mugenzi we bagahagarika indi mishyikirano yose y’abandi bantu bagiranaga mu rwego rwo gukomeza umubano wabo. Bagomba kandi gushyiraho ingamba zibafasha kurinda isezerano ryabo nko kugendera kure inshuti zahoze ari izabo akenshi abo badahuje igitsina.

4.Ragiza Imana imigambi yawe

Nubwo dutekerezako dushobora kugena igihe runaka twashingira urugo, ariko uko byagenda kose tugomba kumenya ko byose biba mu migambi y’Imana.
“Mu mutima w’umuntu habamo imigambi myinshi, ariko inama y’Uwiteka ni yo ihoraho.”(Imigani19:21 )

Muby’ukuri abasore n’inkumi ntibakwiye kwihutira gushinga urugo batabanje gutekereza neza ahazaza habo n’imiryango yabo, ntibakwiye kubabara niba imigambi yabo idahise igenda uko babyifuzaga ahubwo bakwiye kwishimira kuba batarashaka kugeza igihe bazubakira urugo.

Sophie@Agakiza.org

Mu buzima bwa muntu bwa buri munsi, usanga akeneye uwo bazabana, nk’umugore we cg umugabo we. Mbere y’uko bagera kuri uwo munsi nyir’izina hacamo intera y’iminsi mike cyangwa myinshi yo kwiganaho.Icyo gihe iteka kiba ari ingenzi. Abasore n’inkumi benshi ntibabasha kucyitwaramo gikiristo, ahanini bitewe n’ikizere kinini baba bafitanye n’urukundo ruhagurumana nk’umuriro, Hari ubwo bavuga bati:" Ubwo ariwe tuzabana nta kibazo" bakirengagiza ubukristo bwabo bakagwa mu cyaha cy’ubusambanyi n’ibindi byose bihereranye na cyo. Ntibikwiye ko ibyo twita urukundo rwagira uwo rutwara buhumyi ngo agwe kuri uwo mutego

Bibiliya ivuga iki ku basambanyi ?

"Yemwe basambanyi, namwe basambanyikazi, ntimuzi yuko ubucuti bw’iby’isi butera kwangwa n’Imana? Nuko rero umuntu wese ushaka kuba incuti y’iby’isi, aba yihinduye umwanzi w’Imana’.(Yakobo 4:4)
Nta muntu numwe udaca muri ubu buzima keretse yariyeguriye Imana cyangwa arwaye.

Benshi mu basore n’inkumi b’abakristo iyo bageze muri ubu buzima usanga beza ibyanduye bakabitagatifuza, bakagwa mu ngeso cyane za kamere y’icyaha muri bo, bagasomana, bagakora ibiteye isoni by’uburyo butari bumwe, hari n’ubwo basambana(izina rihimbano ni Advance). Nibwo benshi muri kujya kubona ari abakristo ugasanga nyuma yo gushyingirwa nko mu mezi 3& 5ugasanga babyaye umwana, kuko baba bashyingiwe batwite. Iyi ni imitego satani yazanye ari gutega abantu b’Imana, kandi bikurura umuvumo mubi kuko baba barabeshye Imana.
Bibiliya ivugako, bazabona ishyano abita ikibi icyiza,n’icyiza bakacyita ikibi. Umwijima bawushyira mu cyimbo cy’umucyo....(yesaya 5:20).

satani abasobanurira ko uwo uzaheka utamwicisha urume( Uyu mugani kimwe n’iyindi ni Imigani y’abakecuru irwanya ukuri ntibikwiye ko abakristo bayubakiraho . Pawulo yabihuguye Timoteyo w’i Lusitira ati:" Ariko imigani itari iy’Imana n’iy’abakecuru ntukayemere, ahubwo witoze kubaha Imana (1 Timoteyo 4:7)

Satani akora uko ashoboye akakubohera aho akakugira umugaragu w’icyaha, akora uko ashoboye akakwereka ko ntacyo bitwaye kuko muri abacheri, abafiance, bibiliya iti : " ibyo urabikora nkakwihorera ukibwira ko mpanywe nawe rwose, ariko nzabishyira ku karubanda nguhane ( zaburi 50:21)
satani ni umukara ni umunyabinyoma, ni umunyamabi, niho yakuye izina sekibi nta kiza agira. Hariho inzira umuntu yibwira ko ari nziza, Ariko iherezo ryayo ni inzira z’urupfu (imigani 16:25).

Ubundi dore uko urukundo rw’abakristo rwakagenze

Niba mukundana ni byiza nta mategeko abihana. Urukundo rwanyu rurangwe no kuganira, gusurana, gusengerana, kwandikirana amagambo meza y’urukundo, gucatinga muri byose mwirinde kujya kure y’umurongo ngenderwaho w’ijambo ry’Imana. Mushyire Imana mbere muyisabe ubwenge kandi muyereke icyifuzo cyanyu.
Mwebwe ubwanyu n’umwuka wanyu, n’ubugingo n’umubiri byose birarindwe bitazabaho umugayo ubwo umwami Yesu azaza.(1abatesalonike 5:23) Yesu ashobora kuza mukiri abafiance mbese aho mwaba mwishimirwa n’Imana?

Satani yateze imitego impande zose aba yifuza ko mama wawe yabura urubyaro ngo uvuke, byakwanga akamutegera ku nda ngo ivemo, byakwanga akagutegera mu buzima bwawe ashaka uburyo akwandika mu gitabo cy’urupfu, iyo ukijijwe rero bwo yongera ingabo, no mu rukundo ngo aguteshe umurongo ntukabe umwana w’ubugingo.

Ibyiza by’urukundo rwayobowe n’Imana, amasengesho yose arusabira agera ku Mana, niyo nta bushobozi bitungura abantu ibikenewe byose byabonetse.

Imana ubwayo, ireba abishyingiye, abasambana mbere y’ubukwe, abahehesi ikababara. Gusa inezezwa nuko hari ababaye intwari mu kuri no mu mwuka maze igasuka ya mahoro atari nkayo abisi batanga mu rugo, mushobora gukena ariko amahoro ahinda, kandi Imana ibagenera buri munsi ifunguro rikwiriye mu mwuka no mu mubiri.

Tegura rero umuryango usa neza na Edeni ya kera. Menya ko ijisho ry’Uwiteka rihora ku mutwe wawe, ikoreze UWITEKA urugendo rwawe nibwo imigambi yawe izakomezwa.
Urukundo ntirupfobya ijambo ry’imana, ntirwirarira,ntirushaka ibyarwo, ntirwifuriza undi ibibi . Ibintu byose bizashira ariko urukundo ruzahoraho iteka.

source: vpmsp.simdif.com

Ismael@Agakiza.org

Ingaragu ziba zifite umudendezo usesuye wo kwigenga. Ziba zifite uburenganzira bwo kugirana ubucuti n’umuntu wese, kandi baba bafite umudendezo wo guhitamo uwo bishimiye bazabana cyangwa bagatumbira Imana ngo izabafashe mu buzima basigaje hano ku isi.

Ingaragu nyinshi (abahungu n’abakobwa), bakeneye kumenyako mu gushaka ubucuti batagomba kurengera kugirango birinde guhura n’ingaruka zo guhitamo nabi. Iyi nkuru iraburira ingaragu z’abasore n’inkumi ingorane zizanwa no kurenga umurongo utegetswe bagakora icyaha. Nshuti , dukwiye gukora ibishoboka byose kugira ngo twirinde kurengera no gukora ibyaha by’ubusambanyi.

Igihe ingaragu z’abasore n’abakobwa zizarengera zigakora icyaha , ubuzima bwabo ntibuzongera kuba kimwe nk’uko bwari bumeze cyane cyane igihe icyaha kizaba ari icya kamere y’ubusambanyi, bikarangira byangije amarangamutima yabo, bikomerekeje imitima yabo, bagahora bikoreye umutwaro ubaremereye. Igihe kandi bakoze icyaha cy’ubusambanyi mbere yo gushyingirwa, bituma abana bazavuka badafite aho babarizwa hazwi. Buri mukristo w’ingaragu akwiye kurinda umutima we kurusha ibindi byose birindwa, ibitekerezo bye akabizirika kuri Kristo( imigani 4:23, 2Abakorinto10:5)

Nshuti ni amahitamo yacu yo kuba twakora neza cyangwa nabi. Niba dukora icyo twita kibi tuzaba dutuka Imana kandi ntakabuza tuzahura n’ingaruka bitewe n’amahitamo twagize. Amahirwe nuko bibiliya iduha inama z’ingenzi zaturinda guhitamo nabi. Ingaragu z’abasore n’inkumi zizarushaho gukora neza nizita kuri izi nama zigaragara muri bibiliya:

1.Irukana icyaha mu mutima wawe

“Mwumvise ko byavuzwe ngo ‘Ntugasambane.’ Jyeweho ndababwira yuko umuntu wese ureba umugore akamwifuza, aba amaze gusambana na we mu mutima we. Ijisho ryawe ry’iburyo nirigushuka rikakugusha, urinogore urite kure. Ibyiza ni uko wapfa ijisho rimwe, biruta ko umubiri wawe wose wajugunywa muri Gehinomu. N’ikiganza cyawe cy’iburyo nikikugusha, ugice ugite kure. Ibyiza ni uko wabura urugingo rwawe rumwe, biruta ko umubiri wawe wose wajugunywa muri Gehinomu. (Matayo5:27-30)

2.Hunga icyaha cy’ubusambanyi

“Muzibukīre gusambana. Ibindi byaha byose umuntu akora bikorerwa inyuma y’umubiri, ariko usambana aba akoze icyaha cyo mu mubiri we. Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari insengero z’Umwuka Wera uri muri mwe, uwo mufite wavuye ku Mana? Kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge kuko mwaguzwe igiciro. Nuko rero mutume imibiri yanyu ihimbaza Imana.(1Abakorinto6:18-20)

3.Irinde kwegera/ gukorakora abagore

“Ibyerekeye ibyo mwanyandikiye, ibyiza ni uko umugabo adakora ku mugore.”(1Abakorinto7:1)

4.Gushaka byaba byiza kuruta kuba ingaragu

“Abatararongorana kandi n’abapfakazi, ndababwira yuko icyiza kuri bo ari uko bagumya kumera nkanjye. Ariko niba badashobora kwirinda barongorane, kuko ibyiza ari ukurongorana kuruta gushyuha.”(1Abakorinto7:8-9)

5.Gushaka si icyaha

“Niba hari umuntu urarikira umwari, akumva ko iryo rari rizamutera kumugirira ibidakwiriye amurongore, kuko ari nta cyaha aba akoze.”(1Abakorinto 7:36)

Urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa bakwiye kwibukako satani ahora azerera nk’intare yivuga ashaka uwo aconshomera bityo bakirinda imwe mu mitego ye harimo n’ubusambanyi bubatandukanya n’Imana, bakirinda uko bagenda , imibiri yabo ikaba insengero zera.

Sophie @Agakiza.org

Hananiya, na Mishayeli na Azariya ni bamwe mu bana ba basore bahamirije Imana, bituma ibagoboka mu itanura ry’umuriro

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe abantu bane Imana yakoreshe ibikomeye kandi bakiri batoya. Imana isuzuguza abokomeye. Bibiliya iravuga ati “Umukene ugenda ari inyangamugayo, Aruta icyigenge naho cyaba ari igikire.” Imigani 28:6

Akenshi mu bwenge tumenyere bwa hano mu isi, hari imvugo usanga zisa nizimenyerewe cyane aho usanga bavugango, ibi ntawabishobora atabimenyereye, adafite uburambe runaka muri ibi. Gusa iyo turebye hari amahame y’isi akenshi ushobora gusanga ajya kumera nkaho ari ukuri , nyamara atariko kuri, usanga ikibazo hari ababisanisha n’iby’Imana. Imana ifite imikorere yayo yihariye mu buryo bw’ubumana .

Uziko hari abantu bavugako mu gukora umurimo w’Imana hakeneye uburambe kugirango ubashe kuwukora neza ? Tekereza iyo Dawidi bamuca intege kuko atamenyereye intambara , ikindi akiri umusore w’umugenda bitamukwiye kurwana n’igihange nka Goliyati ! Tekereza igihe abisirayeli barikumara mu myobo iyo Dawidi adatinyuka. Nubundi Imana ntihabamagara abokemeye ahubwo ikomeza abo yahamagaye bakayitaba kandi bakemera kuyubahisha, ikibazo rero nuko hari abantu bashaka kwimenyekanisha, bakamamazwa bifashishije iby’Imana. Hari abirata imyaka bamaze mu itorero baririmba mu makorari, abandi badiyakona, hari n’abanzi ku giti cyabo tekereza uririmba ku giti cyawe !

Uziko utitaye ku kigero ki myaka ufite, ushobora gushyira ubugingo bwawe mu biganza by’Imana hanyuma ukayemerera kugukoreramo, ukagendana nayo.

Urugero bw’abantu bato mu myaka bakoranye n’Imana, ibakoresha ibihambaye.Bibiliya igaragaza uko bemereye Imana igatura muribo hanyuma ikabakoresha ibikomeye imbere y’abakomye.

Dawidi imbere ya Goliyati

Inkuru ya Dawidi na Goriyati ni imwe muzizwi cyane muri bibiliya, inkuru tuyisanga mu gitabo cya 1Samweli17, Dawidi icyo gihe yarafite imyaka cumi n’irindwi gusa. Dawidi yari umuhungu mwiza kandi wubaha Imana n’abantu kuko yarimo umwuka w’Imana, yari intwari (1 Samweli 17:17-20) ikiruta byose Dawidi yizeraga Imana ibyo yakoraga byose yashakagako habonekamo icyubahiro cy’Imana ku bwiganze bwo hejuru. 1Samweli 45-46 “Dawidi abwira Umufilisitiya ati “Wanteranye inkota n’icumu n’agacumu, ariko jyewe nguteye mu izina ry’Uwiteka Nyiringabo, Imana y’ingabo za Isirayeli wasuzuguye. 46Uyu munsi Uwiteka arakungabiza nkwice nguce igihanga, kandi ndagaburira ibisiga byo mu kirere n’inyamaswa z’inkazi zo mu ishyamba intumbi z’ingabo z’Abafilisitiya, kugira ngo abo mu isi yose bamenye ko muri Isirayeli harimo Imana”

Dawidi yabwiwe na se kujya gusura bakuru be bari ku rugamba barwana n’abafilitiya abagemurire, agezeyo yasanze hari umugabo wasuzuguye ingabo za Isiryeli hamwe n’Imana yabo. Dawidi ntiyanejejwe no kubona hari umuntu uvuga nabi Uwiteka atungurw anukuntu ingabo za Isirayeli ntacyo zakoraga zirwanye ayo magambo mabi y’ubugome atuka Imana.

Dawidi yivuze imbere y’umwami Sawuli nk’umuntu wariwiteguye kurwana na Goliyati kandi Dawidi yirinze gukoresha ibikoresho umwami Sawuli yakoreshaga kuko bitari ibintu yamereye kurwanisha, Dawidi yibutse intare yarwanye nazo, yibuka idubu yarwanye nazo akazambura abana b’intama akoresheje amaboko ye. Dawidi yishe Goliyati yifashishije utubuyenge .

“Nuko Umufilisitiya ava aho yari ari, aza guhura na Dawidi. Dawidi ahuta yiruka yerekeye ingabo zabo ngo ahure n’Umufilisitiya. 49Dawidi akabakaba mu mvumba ye akuramo ibuye ararirekera, arikocora Umufilisitiya mu ruhanga ririgitamo, yikubita hasi yubamye. 50 Uko ni ko Dawidi yahanguje Umufilisitiya ibuye ry’umuhumetso, aramunesha aramwica kandi nta nkota Dawidi yari yitwaje. 51 Dawidi aravuduka amuhagarara hejuru asingira inkota ye, ayikura mu rwubati rwayo aramuhorahoza rwose, ayimucisha igihanga. Nuko Abafilisitiya babonye intwari yabo ipfuye bariruka. (1 Samweli 17:48–51)


Dawidi yari umusore ariko wizera Imana ko ikora ibikomeye kandi Dawidi azwi cyane nk’umuntu wubahishije Imana. Birashoboka cyane ku myaka mike ufite ko Imana yagukoresha kubwo kuyubaha.

Yozefu imbere y’umugore wa Patifari

Yozefu yari yagurishijwe na bene se kuberako bari bamugiriye ishyari, iyi nkuru iboneka mu gitabo cy’ Itangiriro 37 .
Yozefu yabaye umukozi murugo rw’umugaba w’ingabo muri Egiputa witwaga Potifari(Itangiriro 37:36), kandi yarubahaga cyane. Kubera kubaha Potifari yari yaramuhaye ububasha ku bintu byose byo mu rugo iwe uretse umugore(Itangiriro 39:9). Yozefu yabaye intwari ubwo yanganga gukora ibyangwa n’amaso y’Uwiteka, ubwo muka Potifari yashakaga kuryamana nawe, bikarangira Yozefu afunzwe ariko yakomeje kumva ijwi ry’Imana kuko yariyarayubahishije.

“Shebuja wa Yosefu aramujyana, amushyira mu nzu y’imbohe bakingiraniramo imbohe z’umwami, aba muri iyo nzu y’imbohe. 21 Ariko Uwiteka aba kumwe na Yosefu, amugirira neza, amuha kugirira umugisha ku murinzi w’iyo nzu y’imbohe. 22Uwo murinzi arindisha Yosefu imbohe zose zari muri ya nzu y’imbohe, ibyo bakoreragamo byose ni we wabikoreshaga. 23Umurinzi w’inzu y’imbohe ntiyagira ikintu agenzura mu byo yamurindishije, kuko Uwiteka yari kumwe na we, kandi ibyo yakoraga Uwiteka yamuhaga kubikoresha ukuboko kwiza..” (Itangiriro 39:20–23)

Inkuru ya Yozefu ni urugero rwiza kuko dukwiye gukora ibikwiye. Kandi bitwerekako ushobora gukora neza ariko ugahemukirwa nuwakakwituye ineza. Gusa uko byagenze kose Yozefu yubahishijwe n’Imana mu maso y’abantu kuko nawe yahamirije Imana ahantu hiherereye ubwo muka potifari yamugeragereshaga kuryamana nawe. Uziko Imana ishako dukirizwa n’ahatagaragara kugira imirimo myiza wakoze itazwi yo ubwayo izayimenyekanishirize.

Umukobwa muto w’umunyagano

Mu gitabo 2Abami5 hari inkuru ivuga ku mugaba w’ingabo z’isiriya wari umunyacyubahiro ariko arwaye ibibembe . Hari umwana w’umunyagano wari umwisirayerikazi nta kindi bibiliya imuvugaho usibye kuba yari azi neza ko iwabo muri isirayeli hari abahanuzi w’Uwiteka. Utyu mwana w’umukobwa yabaye umuvugabutumwa bwiza kuri shebuja bituma akira ibibembe
Uyu mwana yari umunyagano birumvikana ko nta burenganzira yagiraga kuko yari mu gihugu kitari ikiwabo ariko yakunda abantu Imana yashyize bugufi bwe yifuza gusangira nabo ibyo azi ku Uwiteka.

Ubwo yamenyagako shebuja arwaye ibibembe , yagize ishyaka ryo ku mubwira umuhanuzi w’Imana ,Elisa n’uburyo Imana ikorera muri we.
“Nāmani umugaba w’ingabo z’umwami w’i Siriya yari umutoni kuri shebuja kandi w’umunyacyubahiro, kuko ari we Uwiteka yaheshaga Abasiriya kunesha. Yari umugabo w’umunyamaboko w’intwari, ariko yari umubembe. 2Icyo gihe Abasiriya bajyaga gutabara bakarema imitwe y’abanyazi. Bukeye bajya mu gihugu cya Isirayeli banyagayo umukobwa muto, aba umuja wa muka Nāmani. 3Bukeye uwo muja abwira nyirabuja ati “Icyampa databuja agasanga umuhanuzi w’i Samariya, yamukiza ibibembe !” (2 Abami 5:1–3)

Uziko Imana ishakako tubwira abakomeye mu by’isi, gukomera n’imirimo igaragaza kwera kwayo kandi ibi bituma tubera abandi umugisha, kuko tuba tubaye abagabura beza b’ijambo ry’Imana. Kandi kuvuga imirimo y’Imana ntibisaba uburambe runaka n’imyaka myinshi y’ubukure.


Daniyeli n’inshuti ze

Inkuru ya Daniyeli , Meshake , Shadarake na Abedenego ni inkuru izwi cyane n’abantu benshi. Ifite inyigisho zikomeye mu buzima bwa gikirisito kuko yigisha abantu kubana n’Imana mu bihe bitandukanye by’ubuzima: Yigisha umuntu kubana n’Imana mu bihe by’ubukene, ubukire, ndetse ikigisha kubana n’abandi amahoro wicisha bugufi kandi usenga. Aba basore bane babaye indashyikirwa mu bihe byo kubana n’Imana.
Meshake , Shadarake na Abedenego bajugunywe mu itanura ry’umuriro ubwo bari bafite imyaka hagati y’icumi na mirongo itatu bari bato cyane kandi batangiye guhamya ibyo bizera bafite imyaka umunani , mu Daniyeli 1 , hatwereka banga kurya no kunywa ibyo kurya by’I Bwami kuko byari bihabanye nibyo bizera mu muco w’abayuda, nicyo cyatumye basaba kubagaburira amafunguro yabo. Bahagaze ku kwizera kwabo nubwo bari bakiri bato.

Inyungu zaturutse ku mwanzuro bafashe wo guhesha Imana icyubahiro banga kwiyandurisha ibyo kurya by’i Bwami, byatumye Imana ibaha ubwenge n’ubumenyi (Daniyeli 1:17) uyu murongo utwerekako Imana yabahaye ubwenge “Maze abo basore uko ari bane, Imana ibaha kujijuka no kuba abahanga mu byo bigishwa no mu by’ubwenge, ariko Daniyeli yagiraga ubwenge bwo kumenya ibyerekanwa byose no gusobanura inzozi.”

Utitaye ku kigero cy’imyaka ufite , ufite ububasha bwo gushyira ubuzima bwawe mu buzima bw’Imana kugirango uyemerere gukorera muri wowe. Imana irakora kandi izarushaho gukora imirimo ikomeye muri iyi isi. Imana ihitamo gukoresha abantu b’i myaka yose kugira babashe gusohoza umugambi wayo. Mbega ibintu bitangaje kwemera Imana ikagukoresha kugirango isohoze umugambi wayo utangaje bihesha umugisha .

Source: https://www.whatchristianswanttoknow.com

Ismael@Akiza.org


Nta kintu cyiza nko kugira urugo rwiza. Abantu benshi bakunze kugira amahitamo mabi bitewe n’ibintu byinshi bitandukanye. Hari abatari bake bakurikira ibyo babwiwe n’abahanuzi, hari abifashisha abaranga, hari abakurikira isura, ubutunzi, amashuri, n’ibindi bigaragara ku maso. Hari n’abandi bakurikirana inzira bumvanye abandi mu gihe cyo guhitamo uwo bazabana. Ubu buhamya n’amateka y’umuntu ukunda ni bimwe mu byagutera ishyaka bigatuma ugwiza imbaraga zo kwihangana ariko iyo ushatse ko bigenda nk’uko runaka byagenze akenshi birangira bitagenze neza.

Amateka y’urugo n’urukundo ni umwihariko w’umukunzi n’ukundwa, ntabwo ari rusange. Nta muntu uhari wakubwira uko ubigenza, icyakora yakunganira akakugira inama akagusengera n’ibindi nk’ibyo. Ariko ikindi cyose cyashingirwaho mu guhitamo uwo muzabana kidashingiye ku rukundo nyakuri nta cyizere cyo kuramba kiba gihari. Ibi biba bisa no kwimura ubuzima, umurage, umwimerere w’urugo rumwe ngo urundi abe ari byo rwubakirwaho, kandi ntibishoboka.

Abisirayeli babujijwe kuvana gakondo mu muryango umwe ngo ijye mu wundi kuko imiryango y’Abisiraheri yose izaba ikwiye kugumana akaramata gakondo yayo, (Kubara36:9) None bagumana gakondo zabo akaramata baratandukanye? Oya bivuze ko nabo baba babanye akaramata. Mu yandi magambo, kwimurira gakondo y’umuryango mu wundi, bisA no kuwusenya kuko ntihaba hakiriho kubana akaramata.

Uko iminsi ihita niko hagenda hagaragara gusenyuka kw’ingo gukabije. Uwashaka kugabanya iki kibazo mu miryango, yaba hafi y’abashakanye ariko umusaruro yabona si mwinshi nko kuba yakwegera abatarashaka kuko inzira umuntu yanyuzemo ahitamo uwo bazabana ziri mu bigaruka cyane mu gutana. Umushinga w’umuryango (Urugo) watangijwe n’Imana ubwayo mu ngobyi ya Edeni, inshingano umugabo yahawe n’umugore nta hantu zigeze zihinduka. (Itangiriro: 2 : gukomeza)

Uko ibinyejana byakurikiranye kugeza ubu, usanga umwimerere waragiye uhinduka aho abantu basigaye bashingira ku bindi bintu byitwikira ishusho y’urukundo. Igihamya ko atari urukundo koko, ni uko iyo bitagihari, rwa rukundo ruhita rubura. Nubwo abenshi mub’iki gihe batagikunda kumva ukuri, ariko ikintu wakorera umuntu wayobye ukaba umufashije mu buryo burambye, ni ukumwereka aho yayobeye agasubira mu nzira nzima. Imana yagennye ko urugo rwubakirwa ku rukundo rwuzuye ntakizabisimbura na rimwe.

Urukundo abifuza kurushingana bakwiye gukundana rurasa n’urwo Yesu yakunze itorero, nk’uko biri muri ya mirongo twatanze haruguru.

Dore interuro eshatu zo kwitondera mu gihe cyo guhitamo uwo muzabana:

1. NDAGUKUNDA KUKO

Uru rukundo rushingira ku mpamvu ntabwo rwafasha urugo kuramba. Niba uwo mukundana akubwira ngo aragukunda kuko (Uri inzobe, umugenera amafaranga y’ishuri, uririmba neza, umusoma ku itama, wambara uku n’uku, wemera ibyo ashaka byose…) waba ugenza gakeya ugasenga cyane ugasaba Imana kubara intambwe zawe kuko gushaka nabi ni igihombo kitagaruzwa. Nta mahirwe yo gusubira inyuma ngo wikosore tubona mu ijambo ry’Imana. Kabone n’ubwo mwatana, Bibiliya ntibyemera, kereka gusa ku cyaha cyo gusambana n’ubwo nabwo igusaba kutongera na rimwe gushaka ukaba aho gutyo gusa, ubirenzeho nawe yitwa umusambanyi (Matayo 19:8-9).

2. NDAGUKUNDA NIBA

Uru narwo ni urukundo ruherekejwe n’ububata bukomeye. Ndagukunda niba: Wemera gukora ibi n’ibi, Wemeye ko turyamana, twishyingira, ungurira imodoka, uva mu idini yawe, uzinukwa abantu runaka…

Uru rukundo rufite amabwiriza narwo ntabwo rwagufasha kubaka ngo rukomere. Bisa no kuba imbata kandi mu byo Yesu yadukoreye bikomeye, yadukuriyeho kuba imbata y’ikintu cyose, atwigarurira wenyine. Aha abakobwa bahahurira n’ibibazo bikomeye kuko usanga basabwa kugira byinshi bubahiriza kugira ngo bakunde bemerwe, akenshi na kenshi ugasanga binahabanye n’ibyo yemera cyangwa yemererwa.

Nibwo uzabona yarahinduye imyifatire agatangira kugirana amakimbirane n’abantu batandukanye bamufite mu nshingano kandi nawe akaba atariko yifuzaga kumera ahubwo ari ukugira ngo akunde yemerwe n’umurambagiza. Uru narwo si urukundo rwo kubakiraho.

Abasore benshi iyo bahuye n’uru rukundo batangira kuba abanyabinyoma, bakabeshya imitungo batagira, bagatira amazu atari ayabo, bagakodesha amamodoka ahenze, mbega bakirarira bishoboka kuko bamaze kubona ko nibitamera gutyo bashobora kubengwa. Njye ngukunda naguhitiramo kubengwa mutarabana kuruta ko yazakubenga noneho munabana utagifite andi mahitamo. Mube maso musenge mukiranuke Imana izabahuza n’abo yabageneye bazababera igisubizo aho kubabera ikibazo.

3. NDAGUKUNDA NUBWO

Mu by’ukuri uru rukundo ntiwarutandukanya n’urwo Yesu yakunze itorero. Aha ni hamwe icyo mugenzi wawe azakwifuzaho akakigukorera mbere yo kukigusaba. Aha ni hamwe atazatinya kukubwira uko ari n’intege nke ze kuko atazaba yikanga ko yabengwa kuko azi ko umukunda ntacyo ushingiyeho.

Ndagukunda nubwo: uri umukene; mugufi; muremure; udafite akazi; utize amashuri menshi; ureshya gutyo; abandi bakwanga; iwacu batagushaka; nabizira…
Bya bindi byose twabonye haruguru, biza ari ishimwe, bishyigikira urukundo kandi Imana igahabwa icyubahiro. Naho iyo ari byo bibanje bishegesha urukundo aho kurushyigikira bikarusenya.

Uru rurajya gusa n’urwo Rusi yakunze Nyirabukwe ubwo yangaga gutandukana nawe bakagumana mu bibazo. Iyo ikibazo kije mu rugo rutubakiwe kuri uru rukundo, gisiga gisenye inkingi runaka muzo urugo rwubakiyeho. Iyo kije mu rugo rwubakiye kuri uru rukundo, gisiga cyubatse amateka ubuhamya bikaba ishimwe ndetse bikanaba inkingi ikomeza urugo.

None uwo mwenda kubana ubona koko agukunda? Cyangwa afite izindi mpamvu zimusunika zihabanye n’urukundo? Nonese koko wowe uramukunda? Cyangwa ufite izindi mpamvu zigusunika kubana nawe? Wikwishuka ngo bizagenda biza, ibitaraje mu isiza ntabwo bizaza mu isakara. Ubutaha tuzarebera hamwe urukundo rw’irambagiza n’urukundo rwo mu rugo.

Komeza ubane natwe, ushobora kutugezaho igitekerezo cyawe, icyifuzo cyo gusengera, ikibazo cyangwa inyunganizi. Yesu aguhe umugisha!

N.Vedaste@agakiza.org

Mu gusoza inyigigisho y’ubushize, yari ifite umutwe ugira uti: "Interuro eshatu zo kwitondera mu gihe uhitamo uwo muzabana" twabararikiye ko ubutaha tuzaganira ku itandukaniro n’isano iri hagati y’urukundo rugaragara mu gihe cyo kurambagiza ndetse n’urukundo ruugaragara mu gihe wamaze kubana n’uwo wihebeye. Ni muri urwo rwego rero tugiye kurebera hamwe uko biba byifashe.

Wakwibaza uti: "Ese ibyo mbona ubu tukiri mu irambagiza, nzakomeza kubibona nitumara no kubana?"

Imana ihuza Adamu na Eva, nta byaha byabaga mu isi, hari amahoro yuzuye imiruho n’impinduka byo mu mibanire byaje nyuma aho bamariye gucumura. Twibuke kandi ko Adamu na Eva batigeze bagira igihe cyo kurambagiza, bakangutse umwe abona undi nuko bakomeza ubuzima, nta yandi mahitamo yarahari, kandi buri wese yumvise anyuzwe rwose. Mu yandi magambo Imana yikoreye imirimo yose ibanziriza ukubana.

Dore uko ubuzima bwo kurambagiza buba bumeze ari nabyo bicanira urukundo:

1. Muhura mwitunganije ibihe byose musa neza ndetse muhumura
2. Muvugana gake cyangwa kenshi ariko mwitonze ndetse mukumva umwanya ubabana muto
3. Muhura mukumburanye niyo mubonanye kenshi mwikanga kwica ubuhamya mukagabanya
4. Ntawe ubwira undi nabi cyane ko bigoye kubona icyo umuhora
5. Ntawe ukunda kwerekana intege nke ze, inenge, ingeso, kamere n’ibindi
6. Kwihangana no kwiyumanganya biba biri hejuru cyane ngo uwawe atababara
7. Ibyaha byo kubeshya bibatsinda kenshi ngo ni ugusigasira urukundo
8. Isoni no gutinyana bituma amakosa amwe namwe ataboneka hakaboneka ibyiza gusa
9. Amatsiko menshi yo kubonana (Kuryamana) atera amarangamutima guhorana impuhwe n’ibambe
10. Amagambo meza asize umunyu atuma iteka hahoraho ubushake bwo kuganira
11. Gusohokana, impano no gutungurana bituma urukumbuzi rudashira
12. Abakobwa bagerageza guteta n’abatabizi barabyiga kuko bikurura abahungu cyane. Aha biba bikaze
13. Abahungu bihagararaho bakarinda agaciro kabo kuko kubahwa bibagwa neza cyane
14. Buri wese avuga ibyo akunda asanisha n’ibyo mugenzi we abona akunda (Barahishanya cyane)
15. Akajambo k’urukundo kabanziriza byose kagaheruka byose

Ibyo mvuze haruguru ni bikeya ugereranije n’ibibera hagati y’abakundana bitegura kurushinga.

Reka turebe nanone uko bigenda nyuma yo kubana, duse n’ababigereranya n’ibyo twabonye hejuru mu irambagiza:

1. Mubonana ibihe byose, mwaba musa neza ndetse munasa nabi
2. Muvugana ibihe byose kandi muba mufite umwanya uhagije ndetse usaga wo kuba muri kumwe
3. Murahorana ibihe byose gukumburana ntibibaho ndetse biri mu nshingano kuba hamwe iteka
4. Bibaho ko mukoserezanya ndetse bikaba byatuma muvugana nabi rimwe na rimwe
5. Si ngombwa ko umwe yereka undi intege nke ze, inenge, ingeso, kamere n’ibindi. abibona rugikubita
6. Kwihangana no kwiyumanganya biratinda bikagabanuka bikaba ngombwa kubwizanya ukuri
7. Ntabwo wabeshya umuntu mubana iteka, agera aho akamenya ukuri atanakubajije
8. Isoni no gutinyana birashira burundu kuko muba mwabaye umuntu umwe, amakosa yose araboneka
9. Amatsiko aba nk’ashize, hagakenerwa ibindi byunganira uburiri bituma amarangamutima ahoraho
10. Amagambo meza asize umunyu ntabwo akunda iteka, hari n’igihe arambirana akenera inyunganizi
11. Ibibazo n’inshingano byo mu rugo bibangamira imyidagaduro, iyo aricyo kibahuza rurashonga
12. Hari igihe guteta bidakunda cyangwa bikagabanuka, cyane iyo hajemo amakosa no kurakaranya, cyangwa abana nabo bagomba guteteshwa
13. Hari igihe biba bibi bigasaba umugabo guca bugufi, iyo akomeye ku cyubahiro aha biba bibi cyane
14. Ibyo umwe akunda hari ubwo bibangamira undi, bigasaba kwigomwa kubwa mugenzi wawe
15. Ibikorwa byiza by’urukundo bikenerwa kuruta amagambo nubwo nayo atari mabi

Ese umuntu agereranije urukundo twavuzeho rwo mu irambagiza n’uru tuvuzeho rwo mu rugo yasanga ari bimwe?

-Ni iki kigukurura kigutera gukunda uwo ukunda cyane? Ese ubona bihindutse wakomeza ukamukunda?

Nk’uko wavutse uri muto ukagenda ukura igihe kikagera ugacuka ku ibere ugatangira kwigaburira, ninako urukundo rukivuka ruhendahendwa igihe kikagera rugacuka rukajya mu kuri k’ubuzima (Life realities), aho mutabanira ko wabonye ubutumwa bugufi (sms) cyangwa bagusohokanye, ahubwo mukabana mudafite na telefone cyangwa aho kuba ari ikibazo.

Ntiwaba utarishyura banki cyangwa ngo wishyure inzu mubamo, ngo utegereze gusohoka buri wikendi (Week end). Bibaho ariko ni zazindi zitamara kabiri. Aha byumvikane neza, ntibivuze ko itangiriro ryo kubaka urugo ari iherezo ry’umunezero, ahubwo ni itangiriro ry’umunezero nyawo ufite aho ushingiye kandi ushyigikirwa n’Imana n’abantu. Ni umunezero udatera kwicuza.

Kwitiranya urukundo rwo kurambagiza n’urukundo ruzubaka biri muri bimwe biri gutuma ingo zitakiramba na busa. Bakirisitu bavandimwe, dufatanye guhashya ikibazo cyo gusenyuka kw’ingo muri iki gihe. Tubisengere nk’icyifuzo, ariko twigishe abakiri bato ibijyanye n’ubuzima bubategereje imbere, kuko umwana apfira cyangwa agakirira mu iterura, kandi uburere bukaba buruta ubuvuke. Kuko abenshi bananizwa no kubona ibitandukanye n’ibyo biringiraga, cyangwa ubumenyi budahagije mu buzima bugatuma ibintu bito cyane bisanzwe bihinduka ibibazo binini kugeza urugo rusenyutse!

Urukundo rwo kurambagiza rero narugereranya na wa muriro waka ku twatsi twumye igihe bafatisha iziko cyangwa imbabura. Hanyuma urukundo rwo mu rugo nkarugereranya na wamuriro ukomeza kwaka bagateka, mbega iziko ryamaze gufatwa cyangwa imbabura.

Ubutaha tuzarebera hamwe umuriro wafashwe nk’ikigereranyo cy’urukundo rwo mu rugo.

Komeza ubane natwe, Imana iguhe umugisha!

N.Vedaste@agakiza.org

Mu nkuru iheruka yari ifite umutwe ugira uti: “Tandukanya urukundo rw’irambagiza n’urukundo rwubaka” twashoje tubararikiye kuzagaruka ku kigereranyo cy’urukundo rwubaka, aho twarugereranyaga n’umuriro wamaze gufatwa. Ni muri urwo rwego tugiye kuganira ku kibatsi cy’umuriro nk’ikigereranyo cy’urukundo rwubaka urugo.

Gufatisha

Iyo bafatisha umuriro (Mu ziko cyangwa ku mbabura)bakoresha utwatsi twumwe cyangwa utundi tuntu tworoshye twabasha kwaka vuba bitagoranye kugira ngo dufatishe inkwi cyangwa amakara.

Utu twatsi rero twaka vuba cyane kandi tugatanga umuriro mwinshi ariko udafite ikibatsi cyane, (Udafite ubukana) uko waka vuba ninako uzima vuba. Bisaba ko ucana acungana n’uko uzima umaze gufatisha za nkwi zo mu ziko cyangwa ya makara ari ku mbabura, kuko kuzima ko byanze bikunze urazima kandi vuba.

Iyo ucunzwe neza uzima inkwi zifashwe, iyo uzimye zidafashwe bisaba kongera gucana bundi bushya, ikibazo iyo bibaye inshuro nyinshi iziko risa n’iryamaze kugira umwanda mwinshi ku buryo bitaba bigikunda gucana umuriro ngo ufatwe neza, rimwe na rimwe babanza gukora mo isuku bagasohora ivu ryose rya bya byatsi byakongotse kugira ngo bacane undi muriro. Iyo batabikoze biguma guteza imyotsi gusa, ntabwo bipfa korohera umuriro gufatwa neza.

Ibi birasa neza n’urukundo rwo kurambagiza, ruza vuba kandi rukagenda vuba. Kubw’amahirwe rukazima rufatishije urukundo ruzubaka urugo, iyo ruzimye uru rwubaka rutarafatwa neza nibwo twumva ngo: “Byarapfuye, barashwanye…” mbega umubano ukazimira burundu.

Iyo bibaye kenshi rero biba bigoye cyane kuzafatisha neza, niyo mpamvu abanyarwanda baciye umugani ngo: “utinda mu nyama ugahaha amafufwa”. Muby’ukuri urukundo ni umushinga nk’iyindi, urawutangira wabona bitagenda ukawusesa ukongera ugatangira, nkuko umuriro ufinina ukawuzimya ukongera ugacana bundi bushya. Ibi ni rusange ku bakijijwe n’abadakijijwe.

Ikirengera abakijijwe nuko batandukana batarakora ibyaha byo kwangiza ubuhamya n’ubugingo bwabo. Ariko kandi bikaba bibi cyane iyo bibaye inshuro nyinshi. Niho hahandi usanga umuntu wakunze kubenga cyane cyangwa gucudika na benshi bimugora guhitamo ndetse ugasanga amarangamutima ye yarangiritse kugeza ubwo ashobora kuburanirwa burundu cyangwa agapfa gufata uje wese asa n’ukemura ikibazo cyo kurambirana.

Inama aha natanga, nuko aho kwihutira kwishora mu rukundo kandi utarashima, wakwemera ugatinda gukunda ariko ukazabyemera bitanga umusaruro. Aho gukundana na benshi mutagerana ku ntego wakundana na bake bikaba akarusho abaye umwe kabone nubwo byatinda.

Ntugafatishirize umuriro ku wundi kirazira

Umuriro rero iyo wamaze gufatwa neza nibwo bashobora gutangira guteka bigashya, icyo gihe bashyiraho inkwi zikomeye zishobora gutanga umuriro ufite ikibatsi gihagije (Imbaraga/ubukana). Ntabwo bongera gushyiramo twa twatsi tworoshye mbere kuko turawubangamira, turagurumana tukazana ivu hejuru y’inkwi bigatuma haza imyotsi rimwe na rimwe ushobora no kuzima bikomeje.

Aha birasa n’umuntu wamaze gukunda yewe no guhitamo uwo bazabana cyangwa baranabanye, ariko agakomeza gukurikirana by’umwihariko babandi bigeze gukundana kera, cyangwa se no gukundana n’abandi bashya, akamera nk’uwongeye kurambagiza. Byangiza cyane umubano we n’uwo yahisemo bisa n’umwanda, ntukabikinishe birasenya kandi ni n’intandaro y’ibyaha bitagira ingano.

Twibuke ko iyo wemereye umuntu ko mukundana, hashobora kuboneka ikintu kirusha imbaraga ikigutera kumukunda kigatuma mutandukana, ariko na cya kindi cyaguteye kumukunda aba akigifite, burya rero rwakongera rukagufata utabaye maso byarangira uhemukiye uwo wahisemo. Abenshi aha baragwira, cyane cyane bamwe baba barakundanye na benshi mbere yo guhitamo.

Hari utuntu yibuka kubo bakundanye mbere wenda atabona kuwo yahisemo, bigatuma abakumbura. Bivuze ngo niba warafatishije inshuro nyinshi umuriro ntufatwe kora isuku mu ziko usohore bya bisigisigi by’umuriro wa mbere byose kuko ntibibangikanywa. Hanagura burundu ubucuti bwihariye bwose waba waragiranye n’umuntu uwo ari we wese bugamije gushinga urugo ntibikunde, nibwo umunezero wawe uzuzuzwa n’uwo muri kumwe, kandi wirinde kumugereranya n’abo bose kuko arabaruta bose.

Gerageza kurinda umuriro wawe gucika, ongeramo inkwi

Iyo mumaze kwemeranywa kubana ndetse mukabigeraho, buri wese aba afite inshingano yo kurinda iryo sezerano. Inkwi washyize mu ziko ufatisha umuriro, ntabwo zishobora gucanira ibishyimbo kugeza bihiye. Ababana ubuziraherezo, ni abagerageza gushyigikira urukundo, kandi bakarushakira ibirungo igihe cyose rusa n’urwenda gukayuka. Ntibiba bigishingiye ku marangamutima gusa iyo ubana n’uwo mwashakanye, hazamo ibindi bintu byinshi bitandukanye nk’uko twabibonye mu nyigisho zabanjirije iyi.

Ku bakunda Imana rero, ibiza byose bifatikanyiriza hamwe kubazanira ibyiza. (Abaroma: 8: 28)
Kimwe mu bikomeza uru rukundo cyangwa byongera ikibatsi, ni ukwibuka amateka meza y’ubutsinzi banyuranyemo. Nta na kimwe Imana ibazanira igamije kubasenya, ahubwo iba igambiriye kubavana mu bwiza ibageza mu bwisumbuyeho, kandi ntacyo izana kiruta ukwizera yabahaye, ari nayo mpamvu hatariho kwiyorohereza na guto kuko ugutsindwa kose umuntu ubwe aba abifitemo uruhare kuko Imana ibiguha yabanje kubona ko uzabishobora, ndetse biba ari na rusange kuko hari ababasha nk’ibyawe ndetse binabiruta. (1Abakorinto 10:13)

Nta cyiza iyo musubiramo ukuntu mwihanganiye ubukene nyuma yo gutabarwa; Biranezeza cyane gusubiramo amateka y’ukuntu mwanesheje ibigeragezo by’amagambo byashatse kubatanya; Biranezeza cyane gusubiramo ukuntu mwihanganiye gutinda kubona umwana ntimucane inyuma; Biranezeza gutanga ubuhamya bw’ukuntu mwakijijwe mukanakundana mukennye munakize bigakomeza ndetse bikarushaho;…

Ibyo Imana ikunyuzamo, bikubera ibi none ariko ejo bizahinduka ishmwe kandi uzumva ufite ishema ryinshi n’ubushizi bw’amanga mu gihe ubitangira ubuhamya bwo kunesha. Intambara zose n’amakuba bigomba gusiga bibaye amwe mu mabuye akomeza inyubako yanyu, cyangwa urukwi rukomeza kwongera ikibatsi cy’umuriro.

Umwanzuro: Nshuti ukiri mu gihe cyo guhitamo cyangwa wahisemo, ndagusaba nagusabira imbaraga zo kureka umuriro ugurumana ukazima hakaka ufite ikibatsi, utabasha kuzima mu buryo bworoshye. Ntukubakire urugo ku rukundo rwo mu irambagiza/zwa, ahubwo niba igihe cy’irambagiza gishize ubwo umuriro wafashwe, reka urwo ruhe umwanya urukundo rw’ikibatsi rudashashagirana hejuru cyane ariko ruramba.

Si ngombwa ko uvuga umuriro ufite uko uteye ahubwo iyo uhishije vuba kandi neza bigaragaza neza umuriro wacanyeho. Si ngombwa cyane guhoza ku rurimi iby
’urukundo rwawe, ahubwo niba koko ruhari nyarwo imbuto zarwo zigaragarira ababishaka n’abatabishaka.

Dusenge: Mana yacu, dusabiye abasore n’inkumi bari mu bihe bikomeye by’amahitamo kugira ngo ubahuze n’umugambi wawe, ntibazigere bicuza icyemezo cyawe. Ushyigikire izamaze gushingwa, twanze ugusenyuka kw’ingo gukabije muri iki gihe, tugusabye imiryango mizima ifite urufatiro ruzima, kandi yuzuye umunezero n’ibyishimo, kugirango n’abayikomokamo bavome ku isoko nziza bazabeho ubuzima buguhesha icyubahiro, mu izina rya Yesu Amen

Ni iyihe ntego yo kurambagiza?

Kurambagiza byagombye kuba bifite intego nziza bigamije. Byagombye gufasha umusore n’umukobwa kureba niba bashobora kuzabana.

Icyakora, hari abo mu rungano rwawe bashobora kudaha agaciro ibyo kurambagiza. Bashobora gushimishwa no kugirana ubucuti n’umuntu badahuje igitsina, ariko nta ntego bafite yo gushakana na we. Hari n’abashobora kugira incuti nk’iyo bagamije gusa kugaragaza ko hari icyo bagezeho, cyangwa bakumva ko iyo ncuti yabo ari nk’ikintu bakwiratana mu bandi kugira ngo bakunde bemerwe.

Icyakora, akenshi ubucuti nk’ubwo budafite ikintu gifatika bushingiyeho ntiburamba. Umukobwa witwa Heather yaravuze ati “abenshi mu bakiri bato bagirana ubucuti, bashwana hataranashira icyumweru kimwe cyangwa bibiri. Ibyo bituma bumva ko ubucuti ugiranye n’uwo mudahuje igitsina butagomba kuramba. Ibyo rero bibategurira kuzatana, aho kubategurira kuzagira urugo rwiza.”

Mu by’ukuri iyo urambagizanya n’umuntu, bituma ari wowe yerekezaho umutima. Ubwo rero, mwagombye kurambagizanya mufite intego zikwiriye. (Luka 6:31.)
Umuntu urambagiza nta ntego yo gushaka afite, aba ameze nk’umwana ukinisha igikinisho aharaye maze yakirambirwa akakijugunya

Ngaho nawe tekereza: ese wakwifuza ko hagira ukinisha ibyiyumvo byawe nk’aho ari igikinisho cy’abana, akagirana nawe ubucuti bw’akanya gato, nyuma akakureka akigendera ? Niba utabyifuza nawe ntukabikorere abandi. Bibiliya ivuga ko urukundo ‘rutitwara mu buryo buteye isoni. (1 Abakorinto 13:4, 5.)

Umukobwa ukiri muto witwa Chelsea, yaravuze ati “hari igihe nibwira ko kurambagizanya byagombye kuba ari ukwishimisha gusa, ariko iyo umwe abihaye agaciro undi akumva ari ukwishimisha gusa, ntibiba bikiri ibyo gukina.”

Inama

Kugira ngo witegure igihe cy’irambagiza no gushaka, soma muri 2 Petero 1:5-7, maze utoranye umuco ukeneye kunonosora. Nihashira ukwezi, uzarebe aho ugeze wiga uwo muco n’aho ugeze uwushyira mu bikorwa.

Ese ngeze igihe cyo kurambagiza?

Ese wumva abakiri bato batangira kurambagiza bafite imyaka ingahe?
Noneho, baza icyo kibazo umwe mu babyeyi bawe.

Ushobora gusanga igisubizo watanze gitandukanye n’icyo umubyeyi wawe. Icyakora ushobora no gusanga atari uko bimeze. Birashoboka ko uri umwe mu basore n’inkumi babaye baretse kurambagiza, kugeza igihe bazaba bakuze bihagije kandi biyizi neza.

Uko ni ko umukobwa witwa Danielle ufite imyaka 17, yahisemo kubigenza. Yaravuze ati “iyo nibutse uko natekerezaga mu myaka ibiri ishize, nsanga ibyo nifuzaga ku wo tuzashakana bitandukanye cyane n’ibyo mwifuzaho muri iki gihe. Mvugishije ukuri, nanjye ubwanjye ubu numva ntiyizeye ku buryo nafata uwo mwanzuro. Nyuma y’imyaka runaka, igihe nzaba numva ko nkuze mu bitekerezo, nzareba niba natangira kurambagizwa.”

Hari indi mpamvu yagombye gutuma uba uretse kurambagiza. Bibiliya ikoresha imvugo ngo “igihe cy’amabyiruka,” ishaka gusobanura igihe irari ry’ibitsina riba ari ryinshi, igihe umuntu arushaho kugira icyifuzo cyo gukunda uwo badahuje igitsina (1 Abakorinto 7:36). Gukomeza kugirana ubucuti bwihariye n’umuntu mudahuje igitsina ukiri muri icyo gihe cy’amabyiruka, bishobora gutuma irari rikugurumanamo ryiyongera cyane, mukaba mwakwishora mu bikorwa bidakwiriye.

Icyakora bagenzi bawe bo bashobora kuba batabibona batyo. Abenshi muri bo baba bifuza cyane kumva uko imibonano mpuzabitsina imera. Icyakora, ushobora kwikuramo imitekerereze nk’iyo, kandi ibyo ni byo usabwa (Abaroma 12:2).
N’ubundi kandi Bibiliya igusaba ‘guhunga ubusambanyi’ (1 Abakorinto 6:18). Nutegereza ukageza igihe uzaba umaze kurenga igihe cy’amabyiruka, bishobora ‘kukurinda ibyago. (Umubwiriza 11:10.)

Urukundo ni ibyiyumviro byo mu muntu bikomeye cyane. Hari imyanzuro myinshi y’ingenzi dufata ishingiye kuri ibi byiyumviro, ndetse no kwanzura gushaka (Gushyngirwa)biterwa n’uko twiyumvamo kuba turi mu rukundo.

Iyi yaba n’imwe mu mpamvu zituma umubare utari muto wabashyingiranwa, ingo zabo zisenyuka vuba. Bibiliya itwigisha ko urukundo nyakuri atari ibyiyumviro biza ubundi bikagenda, ahubwo ko ari icyemezo.

Ariko rero mfite icyo nkugaya, ni uko waretse urukundo rwawe rwa mbere. Ibyahishuwe: 2:4. Urukundo rwakabaye icyemezo kidahindagurika mu buzima bw’umuntu. Urukundo watangiranye ugomb kurugumana byaba akarusho rugakura aho kugabanuka.

Urukundo rurihangana, rukagira neza, urukundo ntirugira ishyari, urukundo ntirwirarira, ntirwihimbaza, ntirukora ibiteye isoni, ntirushaka ibyarwo, ntiruhutiraho, ntirutekereza ikibi ku bantu, ntirwishimira gukiranirwa kw’abandi ahubwo rwishimira ukuri, rubabarira byose, rwizera byose, rwiringira byose, rwihanganira byose.” (1 Abakorinto 13:4-7.)

Ntabwo wahamya niba wamwihanganira mu gihe hataraba impamvu ituma umwihanganira. Niba umuntu ugukunda atakubaha, akaba agusaba kugira ibyo mukora ariko ukumva byagutera isoni muramutse muri ahagaragarira bose ugenzure neza niba utibeshya.

Ese umuntu uvuga ko ukunda, ushobora kumukorera ibi byose Imana idusaba?
Ndababwiza ukuri ko urukundo ukunda umugore/umugabo wawe, rwakagombye kuba ishusho nyayo y’uko Christo yakunze itorero cyangwa Imana yakunze Isiraheli mbere yo kuza kwa Yesu
“Bagabo, mukunde abagore banyu nk’uko Kristo yakunze Itorero akaryitangira.” Abefeso: 5:25

Uku niko wamenya niba umukunda koko.

Biroroshye cyane ko ukunda umuntu, ariko hari ibibazo bimwe tugomba kwibaza mbere yuko twanzura ko ibyo twiyumvamo koko ari urukundo nyakuri.
1. Mbere na mbere, mbese uyu muntu ni umukristo? Bisobanuye ngo mbese yeguriye ubuzima bwe Yesu? Mbese yizera Kristo kubw’agakiza gusa? Mbese Imana ifite umwanya wa mbere mu buzima bwe?

2. Niba wemera ko uzamushyira hejuru y’abandi bose ndetse ubucuti bwanyu bukaba ubwa kabiri nyuma y’Imana. Ibi bishatse kuvuga ko ntawe ugomba gusimbura Imana mu mutima wawe. Umukunda utisigarije na gato, ariko mwembi nk’umubiri umwe mukongera mugakunda Imana by’umwihariko, kandi bituma na rwa rugo rwanyu rukomezwa n’Imana.

Bibiliya itubwira ko iyo abantu babiri bashyingiranywe, bahinduka umubiri umwe (Itangiriro 2:24; Matayo 19:5). Nuko rero mugomba kurwanirana ishyaka kandi mugafatanya kunezeza Imana nk’umuntu umwe.

3. Mbese ashoboye kwitanga mu kubaka umubano wo kubaka urugo? Nta rugero runaka twafatiraho mu kwemeza ko mugeze ku rwego rwo kubana, ariko ni ngombwa kwitondera ibyiyumviro byanyu, mugasuzuma neza tmubifashijwemo n’Umwuka Wera niba muri gukurikira ibyiyumviro byanyu gusa cyangwa niba muri mu bushake bw’Imana.

Urukundo nyarwo ni icyemezo, si ibyiyumviro gusa. Urukundo Bibiliya itubwira ni urukunda umuntu ibihe byose, si urukunda umuntu igihe “dufite ibyiyumviro byo kumukunda” gusa ngo nyuma y’igihe runaka rube rurashize. Ibyo byitwa guharara, kandi ni bibi cyane, kuko uwaguharaye iyo aguhararutswe mubana biba bibi kuruta ko mutari kuba mwaranamenyanye.

Abari mu nzira y’urukundo mbifurije kuyoborwa n’Imana!

1. Kumara igihe abitegura kurushinga bakundana cyangwa se ‘’fiançailles’’, n’iki ?

Urebye mu nkoranyamagambo, fiancaille ni igihe kiba hagati yo kwemeranwa kuzashakana no gushakana nyirizina. Fiancé : Bivugwa kumuntu wemeye kuzubakana urugo n’undi, bombi bakabyemeranwaho.

Ubwo busobanuro bubiri burumvikana neza, ni nabwo bwemewe muri Bibiriya(Mariya Yosefu bari abafiance mbere yuko Mariya atwita Yesu kubwo imbaraga z’umwuka Wera. Luka 2:5)

2. Ni kuki hagomba kubaho igihe hagati yo guhana amasezerano yo gushakana hamwe no gushakana ubwabyo ?

Nkuko benshi bakeka, gufata umwanya mukundana mbere yo kubaka urugo, ntabwo ari kugirango mugerageze urukundo rwanyu ngo murebe nibabyashoboka ko muzubakana. Ahubwo ni igihe cyo kwitegura gushinga urugo, ni intangiriro y’urugo ubwarwo.

Umuntu yemera gukundana n’undi badahuje igitsina mu gihe yipfuza kuzubakana na we. Ni igihe cyangombwa kubashaka kubakana kugirango bategure urushako rwabo. Gutegura urushako ni gutegura uburyo ki bazaba nanyuma yo gushinga urugo.

Ni igihe kandi abipfuza kurushinga bamenyana, bakamenyerana, ariko bitari kugerageza kureba niba bazashobokanwa.

3. Ni ryari icyo gihe gitangira?

Twibanze kw’ijambo ryo mu rurimi rw’igifaransa « Fiançailles »,twavuga ko icyo gihe gitangira mu gihe habayeho isezerano hagati y’umuhungu n’umukobwa ryo kuzubakana urugo.

Mu micyo imwe n’imwe, abifuza kuzubakana bagomba kwiyereka ababyeyi baba bose n’abakuru b’amadini yabo, mbere yuko bitwa ‘’fiances’’.Ariko icyo tugomba kumenya nuko iyo hariho kwemeranwa kuzubakana urugo hagati y’umuhungu n’umukobwa, baba bitwa abafiances.

4. Umukristu ashobora kugira fiance utarihana?

Ntimukifatanye n’abatizera kandi ntaho muhuriye. Mbega hari isano riri hagati yo gukiranuka no gukiranirwa ? Cyangwa umucyo n’umwijima hari aho bihurira? » 2 Abakorinto 6 : 14
Hamwe n’iki cyanditswe, turabona ko umukristu adakwiye gushakana n’utariwe. Ibi ntabwo ari kurobanura amadini, ahubwo ni itegeko riri mw’ ijambo ry’Imana.

Mugomba gusobanukirwa neza ko ntabwo mukwiye kuba mwashakana n’umuntu utari umukristu mwe muri we. Niba ukunda mu byukuri umuntu utarakira Kristu, ukaba wipfuza ko mwakubakana, urwo rukundo rwakagombye mbere na mbere kukuganisha kumusengera akakira Kristu, mbere yo kuba wakwipfuza ko mwubakana.

5. Ni iki umuntu yakwibandaho mu guhitamo uwo muzubakana ?

Tujya tubona abantu basaba Imana ibimenyetso byabereka abo bazabana, ariko nyuma bakaza gutandukana nabo. Ibimenyetso ntabwo ari inshingiro ryiza, ndetse n’ubuhanuzi, inzozi n’ibindi.
Mwari muzi ko inzozi zanyu akenshi ziterwa nuburyo imitima yanyu imerewe cyangwa se n’ibyo mwiriwemo kumanwa? Ushobora kuba wakunda umuntu cyane kuburyo umurota. Aha nukuhabera maso ! (Umubwiriza 5:2).

Mbere yo kwiyemeza kuzubakana n’umuntu, ni byiza kwitonda ukabanza ukagera ubwo ubyiyumvamo utagishidikanya, wizeye neza ihitamo ryawe.

Mu gihe ugifite gushidikanya, ntampamvu nimwe yo kwiyemeza gukundana n’umuntu. Imana irumva amasengesho yanyu, kandi izabamenyesha ubushakebwayo, ibinyujije ku Mwuka Wera, ariko mukomeze gutegereza mwihanganye, mufite umutima witeguye kwakira ubushake bw’Imana kugira mubone gusubizwa nayo.
Ni ngombwa ko habaho urukundo hagati y’abipfuza kuzubakana, ari nacyo kintu cy’ibanze mbere yo kwiyemeza kwemerera uwo muzubakana kugana muri urwo rugendo.

Ni na ngombwa kandi ko umuntu ugiye kwiyemeza kuzubakana n’undi agira ihishurirwa ry’ umwihariko rituruka ku Mana mbere yo kwiyemeza. « Kuko ibyo nibwira atari byo mwibwira, n’inzira zanjye atarizo nzira zanyu, niko Uwiteka avuga (Yesaya55:8).

NB: Kwihutisha ibintu no kutihangana bishobora gutuma umuntu ahitamo nabi bikamuganisha no mu nzira mbi, ni byiza rero gutegereza ijwi ry’Imana mbere yo kwiyemeza mu rukundo.

6. Ni gute abakundana babaho mbere yo kurushinga

Muri iki gihe abakundana bitegura kuzarushinga, bagomba gufata umwanya wo kumenyana, gusurana, ariko batinya Imana kugirango birinde badakora ibizira ku Mana.

Bagomba kumenyana bihagije bakanamenyerana. Abitegura kurushinga baba bameze nk’abubakanye, usibye ko baba bataryamana. Nukuvuga ko ibyo abashakanye bakora n’abitegura kubakana babikora usibye ibyabaganisha kukuryamana .Bashobora gusangira, gusengera hamwe, gusohokana, ni igihe kandi biga kuba inshuti nyazo no gushigikirana.

7. Biremewe Kwishimisha hagati y’abitegura kurushyinga?

Kwishimisha tuvuga ahangaha ni ibikorwa bitegura umugabo n’umugore kuba bakora imibonano mpuzabitsina, nko gusomana cyangwa kwagazanya no gukoranaho.

Mu gusubiza iki kibazo, twavuga ko uko kwishimisha hagati y’ abitegura kurushinga ari uburiganya bwa Satani kugirango abe yabagusha mu cyaha. Muri rusange, uko kwishimisha bikorwa n’abashakanye, rero iyo abitegura kurushinga batangiye ibyo gushaka kwishimisha, baba bishyira mu bigeragezo.

8.Kurambagizanya no kumenyana (Fiançailles et copinage)

Abakundana ntagahunda bafitanye batandukanye n’abitegura kuzubakana, kubera ko abo bambere ntamasezerano yo kuzubana baba bafitanye. Abakundana muri ububuryo baba bagirango bagumane gusa bamarane irungu. Ibyo bihabanye n’ukuri kuri muri bibiliya, ni nabyo binashora benshi mu busambanyi, bituruka mw’isi. Mube maso mutajya mu busambanyi, icyaha gikorerwa mu mubiri kandi kizimya Umwuka Uwera. (1 Abakorinto 6 :18)

9. N’iki abitegura kurushinga bakora mu gihe baguye mu busambanyi?

Icyambere bakora ni kwegera Imana n’umutima wicuza, bakatura, bakaturira n’imbere y’abakozi b’Imana, kugirango satani ntagire urwitwazo ngo abavogere.

« 1 Yohani 1:9 Nitwatura ibyaha byacu, niyo yo kwizerwa kandi ikiranuka kugirango idukureho gukiranirwa kwacu. »

Cyane bakibuka aho bagwiriye kugirango batongera kurwa. « Ibyahishuwe 2:5 Wibuke rero aho waguye, ihane ukore ibikorwa byawe bya mbere; nutabikora nzaza aho uri nkureho igitereko cy’ itabaza cyawe ahacyo nutihana »

Ntimukavuge ngo : « Kuko twamaze gukora icyaha, dukomeze tubikore ». Uko mukomeza muri izo nzira, muba muriho muha satani urwaho, mukaba no kure y’Imana. Ibyaha byacu nibyo bidutandukanya n’Imana « Abaheburayo13:4 Urushako rwubahwe na bose……. »

10. Mbega umuntu yagirana umushinga wo kubakana urugo n’abantu benshi ?

Oya, kubera ko bibiliya iravuga ngo umugabo agira umugore umwe, n’ukuvuga ko n’abitegura kurushinga aba ari umugabo umwe n’umugore umwe. Ntabwo wasezeranira abantu barenze umwe ko muzashakana uri umukristu.

« 2 Abakorinto11:2 Kuko mbafuhira ifuhe ryo muburyo bw’ Imana, kuko nabakwereye umugabo ari we Kristo, kugira ngo mubashyingire mumeae nk’ umwari utunganye (Car je suis jaloux de vous d’une jalousie de Dieu, parce que je vous ai fiancés à un seul époux, pour vous présenter à Christ comme une vierge pure). »

Umwanzuro

Biragaragara ko ibyo bitekerezo bitandukanye buri muntu ashobora kugira icyo abivugaho, ariko ndakeka ko izo ngingo cumi zizafasha benshi gusobanukirwa ibijyanye na ‘’fiancailles’’.
Tugomba kumenya ko dukwiye kugumana umutima ukingutse imbere y’Imana kandi twihanganye mu gihe turi muri iki gihe.

Mu kurangiza, tumenye ko urukundo nyakuri ari uguhitamo, atari amarangamutima, ahubwo ni ukwiyemeza nk’uko ijambo ry’Imana ritubwira.

Pst Rukundo

Umuhanzi umwe yigeze aririmba ngo burya urukundo ni indwara kandi itavuwe yakwica nk’izindi zose. Nubwo mpereye kukuvuga urukundo nk’indwara nyamara sicyo ngamije nashakaga kwerekanako mu ruhande rumwe umuntu iyo abuze urukundo abirwara naho uwa zimaniwe urukundo n’uwo yihebeye rukamukiza ibikomere byo mu mutima. Biragoye gukundwa udakunda ,kuberako icyo umuntu abibye aricyo asarura.

Iyo umuntu atakaje urukundo abihirwa n’ubuzima naho uwahawe urukundo we abona ntakindi cyarumurutira. Abantu benshi bafite ibikomere kuko babanje guhura n’abatakira urukndo rwabo, babakinishiriza amarangamutima, hari benshi biyahuye kubera kubura urukundo, abandi babivuyemo iby’urukundo hari n’abahisemo kwica ababanze. Ibi byose tuvuze haruguru bikubiye mu rusobe rw’imbaraga z’urukundo.

Hari ikintu Bibiliya ivuga ku rukundo, ishaka kwerekana uko imibanire hagati y’abantu n’abandi yakagenze. “Urukundo rurihangana rukagira neza, urukundo ntirugira ishyari, urukundo ntirwirarira, ntirwihimbaza, ntirukora ibiteye isoni, ntirushaka ibyarwo, ntiruhutiraho, ntirutekereza ikibi ku bantu, ntirwishimira gukiranirwa kw’abandi ahubwo rwishimira ukuri, rubabarira byose, rwizera byose, rwiringira byose, rwihanganira byose.” 1Abakorinto 13:4-7

Abahemukiwe n’abo bari barihebeye usanga aribo bavuga ngo, ahaaaaaaaaaaaaah, apuuuuuuuuh nta rukundo rukibaho nyamara uku siko kuri, ukurundo ruracyariho kandi hari n’uburyo bwo kubungabunga urwo rukundo. Hari ikintu dukwiye kumenya, ni uko satani atajya anyurwa no kubona abakundanye bizira uburyarya. Gusa hari nabibwirako bakunda by’ukuri wareba ugasanga bihabanye n’ukuri ku rukundo.

Dore bimwe mubyo wakwiyumvamo ukamenyako ukunda urukundo ruzima nkuko Bibiliya ibivuga, Wasanga utabifite ukabiharanira.

•Urukundo nyakuri rurihangana: Urukundo nyakuri rugira umutima wihangana cyane mu bihe bigoye kubyihanganamo.
•Urukundo rugira imbabazi: Urukundo nyakuri rugira umutima wihangana, rubabarana n’ubabaye kandi rwishimana n’uwishimye,rubabarira byose.

•Urukundo rurihangana: Urukundo nyakuri rwihanganira umubabaro ndetse no kurengana, mbese umuntu ufite urukundo nyakuri ntabwo ajya arakara ngo yiyirize umunsi.
•Urukundo ntirugira inzika: Urukundo nyakuri ntirugirira inzika abandi bantu,rubihanagura vuba mu mutima, ntirwongera gutekereza ikibi rwakorewe.

•Urukundo nyakuri rwemera gukosorwa: Umuntu ufite urukundo nyakuri iyo ukoze ikosa aremera agasaba imbabazi akemera gukosorwa ntiyikanyize cg ngo yihagarareho.Rukunda amahoro. 1Abakorinto 13:4

•Urukundo rurubaha: Urukundo nyakuri rurubaha ntabwo rukoza isoni, ruharanira iteka guhesha agaciro uwo mukundanye.
•Urukundo nyakuri ntirwirebaho ubarwo: Urukundo nyakuri buri gihe rutekereza ku bandi, ufite urukundo nyakuri arazirikana, anezezwa no kubona uwo akunda amerewe neza kubwe,rusangira byose.

•Ukundo nyakuri ruvugisha ukuri: Ntabwo waba ufite urukundo nyakuri ngo wifuze kubeshya, iteka uwo ukunda umubwiza ukuri kabone naho waba wamukoshereje birakwiye kwemera kuvugisha ukuri ugasaba imbabazi nawe iyo agukunda arakwihanganira.
•Urukundo nyakuri rurizera: Icyizere ni ikintu gihenze, abenshi kubera ibikomere usanga bigoye kugirira abo bakunze icyizere, nyamara na none iyo utagiriye umuntu icyizere mu gihe nta kibi uramufatiramo kabone nubwo waba warakimufatiyemo ni byiza kubabarira. Icyizere gituma nawe ubwawe utuza mu mutima ntuhore uhagaritse umutima.

•Urukundo nyakuri ntirucika intege:
Akenshi ntabwo mu rukundo hajya haburamo kirogoya, kuko turi abantu. Usanga hari abazana amagambo akenshi Atari ni ukuri ariko se byaba ari ukuri gushwanisha abakundana byatanga musaruro ki ? Ntawo! Gusa kwiyemeza gukunda ni urugendo rutajya rurangira. Usibye nubwo mwaba mudakundanye nta gihe abavuga batazavuga.
•Urukundo nyakuri rugusunikira ku Mana: Urukundo rwukuri si urugukura ku Mana, iyo mukundanye n’umuntu ni byiza gutekerezako nyuma musoje ubuzima bwo mu isi cyangwa mu rukundo jya uzirikana ko ibintu byose Imana irimo bigira gahunda yo kuyubahisha.

Imana ikomeze igufashe kugira urukundo nyakuri.

Ubusanzwe imbuga nkoranyambaga (facebook, whatsapp, instagram, Twitter n’izindi) zifite akamaro kuko zifasha abantu gusangizanya amakuru ndetse no kunguka ubumenyi muri rusange. Ariko zishobora kuba mbi mu gihe zakoreshejwe nabi ari naho muri iyi minsi usanga urubyiruko ruri kwangirika ubwonko bitewe no gukoresha imbugankoranyambaga igihe kirekire..

Amakuru dukesha CNN(Cable News Network) yerekana gukoresha imbuga nkoranyambaga igihe kirekire bituma urubyiruko by’umwihariko abangavu nibo baza ku isonga mu kugerwaho n’ingaruka zirimo agahinda gakabije.

Ubushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru “The Lancet Child & Adolescent Health” baganiriye n’abantu 10.000 bari hagati y’imyaka 13 na 16 mu Bwongereza. Abashakashatsi bagaragaje ko imbugankoranyambaga zangiza ubuzima bwo mu mutwe ku bana b’abakobwa kuko bigabanya ibitotsi byabo kandi ntibabone umwanya wo gukora imyitozo ngororamubiri kuko bahugira ku mbuga nkoranyambaga.

Mu by’ukuri imbuga nkoranyambaga ubwazo ntabwo zangiza, ariko kuzikoresha igihe kirekire biburizamo ibikorwa bifitiye akamaro ubuzima bwo mu mutwe nko gusinzira no gukora imyitozo ngororamubiri.
Ibi bibazo bikunze kwibasira abakiri bato kuko ari bo bafata igihe kirekire cyo gukoresha imbuga nkoranyambaga.

Bob Patton, umwalimu mu bijyanye n’ubuvuzi bwo mu mutwe muri Kaminuza yitwa University of Surrey yavuze ko hakwiye kwitabwa ku ngamba zo kugabanya ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga kuko byazamura imibereho myiza y’ubuzima bwo mu mutwe.

Ikinyuranyo hagati y’abahungu n’abakobwa ku bijyanye no kwangizwa no gukoresha imbuga nkoranyambaga:

abashakashatsi babajije ingimbi n’abangavu bakoresha imbuga nkoranyambaga nka Facebook, Instagram, Twitter na Sinapchat basanga uzikoresha gacye gashoboka ari ncuro eshatu ku munsi.

Abashakashatsi kandi babonye ko ku bitsina byombi gukoresha imbuga nkoranyambaga igihe kirekire bibangamira ubuzima bwo mu mutwe ariko basanze by’umwihariko abakobwa ari bo bibasirwa n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.

n’ubwo bimeze bityo, 60% by’ingaruka mbi ku buzima bwo mu mutwe ziba ku bakobwa aho usanga badasinzira neza kudakora imyitozo ngororamubiri harimo no gukina. Mu gihe abahungu bahura n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe ari 12%

Muri macye imbuga nkoranyambaga ntabwo ari mbi, ahubwo zishobora gutera ingaruka zo kwangirika ubuzima bwo mu mutwe bitwewe no kuzikoresha nabi, urubyiruko rero rukwiye kuzikoresha neza hagamijwe kubungabunga imikorere myiza y’ubwonko.

Source: https://edition.cnn.com

Vestine @ agakiza.org

Muri iki gihe cy’ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga, photoshop, imideli biteye ikibazo kuko usanga abantu benshi cyane cyane urubyiruko batanyuzwe n’uko baremwe ahubwo bagashaka gusa n’abo babona ku mbuga nkoranyambaga bigatuma bumva bafite ipfunwe ryo kugaragara uko baremwe.

Uku gushaka kugaragara ukundi kuntu birimo kwangiza abakiri bato mu bihugu bitandukanye. Amakuru dukesha anada.org, agaragaza ko abantu bo muri Amerika bahanganye n’ikibazo cy’imirire mibi (kutarya uko bikwiye) ibi bigatuma ikibazo cy’indwara z’ubwonko ziyongera.

Abantu badahangayikishijwe n’isura y’umubiri wabo, usanga bahangayikishijwe n’ibindi bibareba ubwabo harimo ibijyanye n’amashuri, indwara zo mu mutwe, ibibazo by’amafaranga (ubukungu)

Bitewe no kuba mu muryango mugari ushingiye ahanini ku kugaragara neza cyane,ikintu cyo kwiyanga cyahindutse rusange ku bantu aho bashaka kugera ku ntego zo gusa n’abo babona ku mbuga nkoranyambaga kandi nabo ijana kw’ijana y’amafoto bapositinga ntaba ari umwimerere aba yahinduwe hifashishijwe adobe photoshop n’ibindi, uku gushaka kugaragara neza bituma abantu batakaza ishusho y’Imana.

Twibuke ko twaremwe mu ishusho y’Imana:

Bibiliya mu gitabo cy’itangiriro itubwira inkuru ijyanye n’iremwa handitswe ngo “Imana yaremye umuntu mu ishusho yayo” (Itangiriro 1:7)
Imana yaremye ibintu byinshi: inyanja, ikirere, umucyo, inyamaswa ariko umuntu wenyine niwe waremwe mu ishusho yayo, ntakindi kintu na kimwe cyahawe ububasha bwo gusa n’Imana uretse umuntu.

Abantu benshi batekereza ko ubusitani, izuba n’inyamaswa ari byiza cyane bityo bakishimira kubireba no kubana nabyo bakanezererwa ukurema kw’Imana. Ariko twebwe iyo twigezeho tukireba ntitunezererwa ukurema kw’Imana. Twebwe ntitwaremwe n’Imana gusa ahubwo twaremwe mu ishusho yayo bityo umuntu ni mwiza kuruta ibyaremwe byose.

Kuki kwiyanga bikomeza kwiyongera?

Abakristo benshi bakora icyaha cyo kwiyanga ubwabo iyo bakora ibyo baba bashaka kubwira Imana ko nta gaciro bafite ariko n’ubwo turi abanyabyaha Imana iradukunda kuko ikunda icyo yaremye kandi icyaha ntabwo ari kimwe mubyo Imana yaremye.

Mu by’ukuri icyaha cyo kwiyanga ni ugupfobya umugambi w’Imana. Dukwiye kwanga ibyaha mu buzima bwacu aho kwiyanga ubwacu andi twararemwe mu ishusho yayo.

Ni ingenzi gukunda roho zacu kuko twaremwe n’Imana kuko yaduhamagariye gusiga byose tukayikurikira ndetse tukayikorera n’umutima wacu wose.

Dukwiye gusobanukirwa imbaraga z’urukundo Imana idukunda:

Ni gute twareka icyaha kikadusenya aho kuba ari twe tugisenya? Nigute se twakwanga urukundo rw’Imana bitewe n’ibyo batuvuga mu muryango mugari? Twaremwe mu ishusho y’Imana kandi dufite ubwiza butajya bushira ntidukwiye gukunda ibindi biremwa kurusha uko twikunda.

Mu kwanzura, ntidukwiye kureka icyaha ngo kitugireho ububasha ngo twiyange ubwacu kubera cyo, kandi Imana ikomeye kurusha ibyaha byose. Kandi ntidukwiye kwiyanga ubwacu kuko tudasa n’uko umuryango mugari utubwira ko tugomba gusa kuko twaremwe mu ishusho y’Imana. Niba Imana umuremyi w’isi igukunda, kubera iki utakwikunda wowe ubwawe?

Source: www.christiantoday.com

Muri iki gihe usanga urubyiruko rufite impungenge zo gushaka bitewe n’impamvu zitandukanye, nk’ubutane hagati y’abashakanye bukomeje kwiyongera, ikiguzi cy’ubuzima kiri hejuru n’ibindi. Ariko n’ubwo bimeze bityo gushaka ni ngombwa nk’uko tugiye kubirebera hamwe ndetse na Bibiliya irabishimangira.

Abasore n’abakobwa icyo basabwa ni ugutegura imitima yabo no kuba bubatse neza mu mwuka, mu marangamutima no mu mubiri kandi bakwiye kugira intego ihamye mbere yo kwinjira mu rushako. Reka turebere hamwe ibyiza 10 biboneka mu rushako.

1.Umuntu aba yuzuye

Mubyukuri iyo umuntu atarashaka ntaba yuzuye. Iyo usomye Bibiliya mu gitabo cy’Itangiriro ubona ko ari cyo kintu Imana yahereyeho, Imana ntabwo yaremye umugabo ngo ireme n’umugore. Imana imaze kurema umugabo yabonye ko adakwiye kuba wenyine hanyuma imuzanira umugore kugira ngo bombi babe umubiri umwe kandi babane akaramata ndetse babe buzuye.Mubyukuri ibintu Imana yabonye ko atari byiza ko umuntu aba wenyine nta mpamvu yo kubyita byiza.

2. Umuntu aba abonye uwo basangira amarangamutima

Ukuntu Imana yaturemye, ibintu by’ibanze umuntu akenera ni ugukundwa kandi urukundo ababyeyi n’abavandimwe bakunda umuntu bitandukanye n’urukundo umugabo akunda umugore we cyangwa umugore akunda umugabo we.

N’aho imiryango yagukunda ku rwego rwo hejuru ariko uba ubura urukundo rubonerwa mu rushako ari yo mpamvu gushaka ari ngombwa kugira ngo musangire amarangamutima n’uwo mwashakanye. Mubyukuri umugabo yiyumva neza iyo afite umugore iruhande rwe n’umugore yiyumva neza iyo afite umugabo umukunda.

3. Urashibuka, umuryango ukaguka

Iyo hari urugo rushya rutangiye, haba hatangiye ikindi gisekuru mu isi y’umwuka ariyo mpamvu mbere yo kubaka urugo biba bikwiye kubanza gutegurwa neza. Iyo umuntu ashatse ntahite abona umwana ni umubabaro ukomeye kuko urukundo rw’umugore n’umugabo rugaragarira cyane mu mwana, bishatse kuvuga ko umwana ari imbuto iva hagati y’umugabo n’umugore kandi ni ishusho ibahuza bombi.

4. Kugira ubwigenge (independence)

Iyo umuntu akiri ingaragu akigengwa n’amategeko n’amabwiriza y’iwabo cyangwa aho bamucumbikiye, usanga rimwe na rimwe ibintu byose atabifiteho uburenganzira, ugasanga ibintu byose wigengesera ngo utagira ibyo uhutaza kuko haba atari iwawe.

Icyo dukwiye kumeny ni uko kwigenga bidasimbura kuganduka. Bibiliya iravuga ngo mugandukirane ku bwo kubaha Imana. Kuba ugiye kwigenga ntibihindura ko urugo ruba rufite ubuyobozi, kandi kwigenga ntibitanga uburenganzira bwo kuba ikigenge.

5. Ugira icyerekezo cyawe ukubaka ubuzima bwawe uko ubwumva

Iyo uri iwawe ukora ibintu byose nk’uko ubishaka ariko wamaze kubyumvikanaho n’uwo mwashakanye. Ariko kandi bisaba ko abasore n’abakobwa babanza kwiyubaka bakagira icyerekezo no kugira imitekerereze ihamye mbere yo gushaka. Ikindi urubyiruko rukwiye kurangwa n’imyambarire igaragaza kwiyubaha.

6. Wubaka amateka mashya

Umunsi wavuze ngo ndemeye bigahamywa n’Imana n’imiryango ntuzongera kuba umukobwa cyangwa umusore ubuzima bwawe bwose. Nubwo watandukana uzitwa umugore cyangwa umugabo wananiwe n’urugo. Aha rero uba wubatse amateka ashobora kuba meza cyangwa mabi, bivuze ngo uko witwara uri umusore ni byo bizubakirwaho amateka yandi yo kubaka urugo.

7. Imigisha iriyongera

Iyo abantu bashakanye bahuza amaboko, hari imigisha rero yiyongera ibyinjira bikagwira kuko mufatanyije ariyo mpamvu abasore n’abakobwa bagomba kwitoza gukora. Ntibikwiye ko umuntu yumva azinjira mu rushako ategereje guhabwa, ahubwo nawe akwiye kwitegura gutanga kuko ari bwo imigisha yiyongera, kadi Bibiliya ivuga ko ababiri baruta umwe.

8. Ugira icyubahiro iwawe no mu muryango mugari ugahabwa ijambo

Iyo umuntu akiri ingaragu usanga hari aho ahezwa ugasanga hari akantu k’icyubahiro kabura. Ariko iyo ushatse ugira icyubahiro, uhabwa ijambo mu muryango.Iyo umugabo cyangwa umugore batashye, icyubahiro bakiranwa mu rugo ntabwo bakibona bakiri ingaragu kandi no mu muryango mugari barubahwa ndetse hari n’imirimo umuntu atemerewe gukora akiri ingaragu.

9. Bikurinda kujya mu byaha no kuba inzererezi

Iyo ufite urugo hari ibintu udakora ukigengesera uti “Umugabo cyangwa umugore wanjye niyumva nakoze amahano aragira ngwiki?" Ako kantu karakurinda kandi birakwiye kwitoza gukira ibyaha mbere no kwitoza kwiyubaha no kubaha uwo muzabana mbere yo gushaka.

10. Umenya gufata inshingano kandi ugakura mu bitekerezo

Ubuzima bwo mu rugo ni bwo bugusunika bukagutoza gufata inshingano z’ibikwiye gukorwa. Urugo rugutoza gusohoza inshingano runaka bityo bigatuma n’iyo ugeze hanze bashobora kukugirira icyizere bakagira ibyo bagushinga kuko bazi ko uri mukuru kandi ushoboye kubihagararira.

Muri macye urubyiruko rukwiye gutinyuka rugafata iya mbere mu gushaka, burya nubwo hari ingo nyinshi zisenyuka, izikomeye na zo ni nyinshi kurutaho bityo nta mpamvu yo gutinya kwinjira mu rushako.

Source: agakiza tv

Vestine@agakiza.org

Mugihe umuntu ari umukristo ni byiza ko ashakana n’uwo bahuje kwizera kugira ngo hatazabamo guhangana kw’imyemerere, ahubwo habeho gusenyera umugozi umwe. Ibi bituma mwembi mufashanya mu mibereho ya gikristo ndetse mugasingira icyo Kristo yabafatiye.

Umukunzi ni nde? Umukunzi ni umuntu mufitanye urukundo ruganisha ku gushyingiranwa na we ku mugaragaro. Umusore agira umukunzi w’umukobwa, umukobwa akagira umukunzi w’umusore. Ibindi bizanwa na Satani. Bisaba ngo ube uhamanya n’umutima wawe ko ushaka gushyingiranwa n’uyu muntu. Urukundo rudashingiye ku gushyingirwa kenshi ruganisha abantu mu busambanyi. Ni byiza kwirinda icyaha cy’ubusambanyi nk’umukristo. Biba byiza iyo icyo igihe cyo gukundana kitabaye kirekire cyane.

Ibintu 7 byo kwitaho mu guhitamo umukunzi:

1.Kuba yifitiye ubuhamya bwiza budashamikiye kubw’ababyeyi be cyangwa abamureze.

Kuba ababyeyi be ari abakristo, avukakwa Pasiteri se, ntibivuze ko ari umukristo mwiza. Ese arakijijwe yera imbuto z’abihannye? Mubyukuri agomba kuba yifitiye ubuhamya bwiza budashamikiye kubw’ababyeyi be cyangwa abamureze.

2. Ntugashyingirwe kuko ariko ababyeyi bavuze

Banza nawe ubyiyumvemo wumve ko aricyo gihe. Hari igihe ababyeyi bashobora kugushyira ku nkeke bati “Gira vuba, dukeneye ko ushaka” Ugahita ubikora vuba nk’uko babikubwiye ariko si byiza, wakagombye kuba ubyiyumvamo ko ari cyo gihe kandi bikwiriye.

3. Genzura neza niba uwo wita umukunzi yaba ari inshuti yawe koko

Umuntu ashobora kukubona akagukundira ko uri mwiza, ufite amafaranga, inzu cyangwa akabona ufite imibereho myiza cyangwa yishakira ahantu azaba mubyukuri akaza atari wowe akunze. Rero ni byiza kubigenzura ukamenya ko ari wowe akunda.

4. Zirikana ko abantu badahinduka burundu kandi ko ikintu cyose utishimira ku mukunzi wawe ari nawe wumva muzashyingiranwa gishobora kutazahinduka ubwo ugafata umwanzuro hakiri kare bitewe n’uko ukwihangana kwawe kungana kuri icyo kintu.

5.Reba niba ufite umutungo watuma ushyingirwa. Iyo utarawubona ntabwo ucika intege ahubwo uharanira kuwushaka

Ubundi kubaka urugo bisaba ubushobozi cyangwa se amafaranga,ni byiza ko iki kintu ugishingiraho ukavuga uti “Uko mbona meze ubungubu nshobora kubaka urugo”.Iki ni ikintu cy’ingenzi ukwiye kurebaho.

6.Reba niba ufite aho uzabana n’umukunzi wawe. Iyo utahafite ubishyira muri gahunda ukahashaka.

Ntibivuze ko abantu bose baba bafite inzu ariko ni ngombwa kureba niba ufite nibura ubushobozi bwo gukodesha ku buryo mutazajya muraraguza. Ibyo bintu byose birategurwa.

7. Menya neza ingeso z’umukunzi wawe cyane ugashaka amakuru ku buhamya bwe kandi mw’ibanga.

Menya neza amateka y’ubuzima bwe: Niba yararezwe n’ababyeyi be, byari bimeze bite? menya niba nta bikomere yagize mu buzima. Ni ibiki byabababaje umutima we bikamushegesha. Menya niba yarigeze arara ubusa na rimwe. Menya niba mu buzima bwe yarabonye urukundo rwuzuye ndetse n’ibyangombwa by’ibanze.

Mubyukuri ibyo umuntu yashingiraho ahitamo umukunzi ni ni byinshi ntawabirangiza ariko byibuze ufite ayo makuru byazagufasha kumenya uko utwara umukunzi wawe mu buzima bwa buri munsi.

Hari ibibazo bitandukanye abasore n’inkumi bashobora kwibaza ku ngingo yo gushyingiranwa kwa gikristo ugasanga bakeneye kumenya uko babyitwaramo.Ni muri urwo rwego muri iyi nyigisho tugiye kurebera hamwe ibibazo n’ibisubizo.

Umukunzi wawe ubaye waramujyanye iwanyu nyuma ukamusangana ingeso utabasha kwihanganira wabigenza ute?

> Mbere y’uko ufata icyemezo cyo kumujyana iwanyu, wakagombye kuba waramaze kugenzura bya bintu byose twabonye umuntu ashingiraho ahitamo umukunzi. Muri icyo gihe cyo kumwigaho wakagombye kuba waramenye iyo ngeso idahinduka niba ushobora kuyihanganira ukabona kumujyana iwanyu. Ntukihutire kumujyana iwanyu utaramusobanukirwa ndetse utaramenya ko wamwemeye koko.

Ese umuntu yafasha gute umukunzi we gukira ibikomere?

>Ikintu cya mbere cy’ingenzi ni ukubanza kumenya igikomere cy’umukunzi wawe. Uzarebe no ku mubiri iyo hari ahantu ufite igikomere, urigengesera ukahatwara neza ndetse ukaharinda ibihutaza byose. Mubyukuri niba mugenzi wawe afite igikomere ugomba kumurinda kandi ukamufasha kugira ngo azagisohokemo.

Aha umuntu yakwibaza uko igikomere kimera. Reka dufate urugero rw’umuntu utarabashije kubona ibiryo bihagije, wakwibaza uti “Ese uyu muntu yafshwa gute?” Icya mbere ni ukubimenya ko uwo muntu ariko ameze kandi ntibigukomeretse, ikindi wowe mwashakanye ugomba kumwegereza ibiryo kuko uzi ko atabibonye.

Nigute umuntu yamenya byimbitse amateka y’umuntu?

>Ibi bisaba guhaguruka ugashaka amakuru, ugacukumbura, ukamenya aho yize ndetse ukamenya abo biganye bakagenda baguha amakuru. Wakwibaza icyo wakora mugihe baguhaye amakuru atari yo. Muri uko gucukumbura ugomba kumenya amakuru y’ukuri n’ay’ibinyoma, mubyukuri ni ibintu bisaba umwanya uhagije.

Ibyo byose birangiye namwishimiye nkamwemera hanyuma mu muryango ntibamwemere nabigenza nte?

>Bibiliya iravuga ngo wubahe so na nyoko, iyo umujyanye ababyeyi ntibamwemere ntabwo ushyiramo imbaraga ngo bamwemere cyane, ahubwo ushyiramo igihe ukihangana ugategereza kugira ngo bazagere igihe babyemere. Wowe usenga Imana igihe cyagera iyo ari uwawe koko n’Imana ikaba ibashyigikiye, ababyeyi ni bo baguhamagara bakakubwira bati “Bya bindi twabyemeye”.

Nonese iyo ugiye gushaka amakuru bakaguha atari yo wabigenza gute?

>Icyo gihe ntabwo uhita ubyemera, urategereza, ukanabaza n’abandi ndetse nawe ukirebera kuko hari igihe biba byarabaye kera yarabiretse, hari igihe aba ari ibintu bidafite ishingiro kuko abantu bavuga ibyo bashaka ndetse bakanabeshya, ibyo bintu byose bimarwa n’iminsi, uko iminsi igenda iza ugera igihe ukamenya amakuru y’umuntu.

Ese umuntu ashobora kuba umukunzi wawe kandi mutari incuti?

>Birashoboka cyane kuko hari igihe umuntu aba afite ibyo agushakaho ariko mutari incuti. Ni byiza kugenzura byimbitse umukunzi wawe ukamenya ko agukunda by’ukuri atari ibindi agushakaho.

Muri macye niba ufite umukunzi birakwiye ko ugenzura ingeso ze mbere y’igihe kugira ngo igihe cyo gushyingirwa mu rukiko ntuzabihindure witwaje ko wasanze afite ingeso runaka utari uzi kandi waragombaga kuyigenzura mbere y’igihe. Ukwiye kumenya ibi byose twabonye bityo ukemeranywa n’umukunzi wawe kubana hatabayeho guhubuka.

Reba Video hano:

Urugo ni umushinga w’Imana kuko yaritegereje isanga ni byiza ko umuntu yagira undi bafatanya urugendo bakiri hano mu isi. Ni yo mpamvu urubyiruko rukwiriye kubanza gushishoza neza no kuyoboza Imana inzira kugira ngo bazabashe kugira urugo ruhesha Imana icyubahiro.

Kandi Uwiteka Imana iravuga iti “Si byiza ko uyu muntu aba wenyine, reka muremere umufasha Umukwiriye (Itangiriro 2:18)

Ababiri baruta umwe, kuko babona ibihembo byiza by’imirimo yabo, kuko iyo baguye umwe abyutsa mugenzi we, ariko uguye ari wenyine atagira umubyutsa, aba abonye ishyano. Maze kandi ababiri iyo baryamanye barasusurukirwa, ariko uri wenyine yasusurukirwa ate? Umuntu naho yanesha umwe, ababiri bo bamunanira, kandi umugozi w’inyabutatu ntucika vuba. (Umubwiriza 4:9-12)

Gushaka kumenya ubushake bw’Imana ku byemezo dufata biradukwiriye ndetse bihindura ubuzima. Ntihakagire ikintu na kimwe winjiramo utabanje kumenya icyo Imana ishaka ndetse ugakoresha ubwenge wahawe n’Uwiteka.

Dore zimwe mu nama zagufasha wowe witegura gushinga urugo bityo ruzakubera urw’umugisha:

1. Banza ushire ubwoba: Mbere ya byose banza ushire ubwoba wazaniwe n’amakuru mabi wumva ari mu ngo mbi, shira ubwoba wumve ko Imana ari So. Ntukwiriye guhahamuka kuko n’ubwo hari ibyacitse, n’ingo nzima ziracyahari. Kuko Imana ari So ntuzayisaba umugati ngo iguhe ibuye kuko n’ibindi byose uyisaba irabiguha.

2. Reka gusunikwa n’igitutu cy’umuryango, incuti n’imyaka ugezemo: Mu buzima iyo tugendeye ku gitutu dukora ibintu bibi bimeze nko kwihimura. Iyo utangiye kwibaza ngo abandi bose barashatse ni njyewe usigaye, ababyeyi banjye bambwira ko bakeneye abuzukuru.

3. Nezererwa ubusore bwawe urimo wiyubaka: Ntabwo ubusore ari umuvumo nk’uko bamwe babivuga. Nk’uko urushako ari umugisha, n’ubusore n’umugisha na bwo wabwishimira. Mubyukuri niba uri umuseribateri utabunezererewe uri umukristo, n’urugo ntuzarunezerererwa kuko hari icyuho kitazibwa n’umugabo wawe cyangwa umugore wawe kizanwa na Kristo winjiye mu buzima bwacu. Banza wishimire ubusore bwawe wiyubaka mu bushobozi ndetse wubaka n’umuntu wawe w’imbere.

4. Kuyoboza Imana inzira, gushyira mu gaciro no gukunda: Ibi bintu biragendanishwa, iyo bitagendanishijwe habamo ibibazo. Muri iyi minsi hari abana b’Imana benshi usanga bavuga ngo uyu muntu sinigeze mukunda. Kuyoboza umwana inzira, gukunda no gushyira mu gaciro (Ukitegereza ukavuga ngo ese imico y’uyu mukobwa cyangwa uyu musore iranyuze).

Ijwi ry’Imana aho ryavuye aho ari ho hose wirifata buhumyi. Imana si umuswa ngo inanirwe kugendanisha ibikwiriye kugendana niba koko ari yo yavuze izagushyiramo gukunda ndetse ibigendanishe n’ibyo yagushyizemo.

5.Fata umwanya wo kwiga ku muntu wumva wakunze:Niba wakunze umuntu, fata umwanya wo kumwigaho, kumwitegereza. Kunda inyuma ibiguhesheje ishema ariko wibuke no gukunda imbere. Umuntu w’imbere ni we utazagira impinduka nyinshi, kuko umuntu w’inyuma arahinduka cyane ushobora kumukunda afite imyaka 25 akazagira 75, hari igihe umubiri uzahinduka. Umuntu w’imbere agira agaciro kadasaza kuburyo ari uwo kwitabwaho kugira ngo uzagire urugo rwubahisha Imana.

Muri macye kugira ngo uzabashe kugira urugo rw’umugisha, ni byiza gushishoza, kuyoboza Imana inzira no kwiyubakamo ingeso nziza zose wifuza kuri mugenzi wawe ukazagenda nibuze uzujuje.

Source: himbaza tv

Vestine@agakiza.org