Abakunzi b’urubuga rwa Gikristo Agakiza.org(...)

Abakunzi b’urubuga rwa Gikristo Agakiza.org bateguye umugoroba wo kuramya Imana


Yanditswe na: Ubwanditsi     2016-06-15 09:17:05


Abakunzi b’urubuga rwa Gikristo Agakiza.org bateguye umugoroba wo kuramya Imana

Ihuriro ry’abakunzi b’urubuga rwa gikristo www.agakiza.org bahurira mu kitwa Agakiza Family bateguye umugoroba wo kuramya Imana, igikorwa giteganyijwe kuri iki cyumweru tariki 19 Kamena 2016, guhera sa munani z’amanywa kugeza sa kumi n’ebyiri z’umugoroba, kikazabera Kicukiro kuri Salle ya Amani ( iherereye haruguru y’urusengero rwa ADEPR-Kicukiro Shell).

Umuyobozi w’uru rubuga Pasteri Desire Habyarimana, akaba n’umuhuzabikorwa w’iri huriro atangaza ko bateguye uyu mugoroba mu rwego rwo guhuriza hamwe abakunzi b’Agakiza.org, ariko na none ukababera umwanya mwiza wo kongera gusabana n’Imana mu buryo bw’umwihariko mu ndirimbo n’ijambo ry’Imana.


Pasteri Desire Habyarimana

Akomeza avuga ko guhuza abakunzi b’Agakiza.org biba byibuze incuro imwe mu mezi atatu, bakabasha kumenyana no gusangira ihishurirwa ry’uru rubuga ubusanzwe rwiyemeje kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu nta rundi rwunguko, uretse gushaka no gukiza icyazimiye.

Uyu mugoroba uzitabirwa n’abaramyi barimo Bruce, itsinda New Melody ndetse n’abandi baramyi batandukanye.

Bimwe mu bindi bikorwa bihuza abakunzi b’Agakiza.org, harimo nk’ibiterane by’ivugabutumwa mu Rwanda no hanze yarwo, amahugurwa y’abubatse ingo n’ay’urubyiruko, ibikorwa by’urukundo byo gutanga ubufasha ku bantu bababye kurusha abandi, ari nacyo barimo kwitegura gukora mu cyo bise Ukwezi kw’impuhwe, aho barimo kwegeranya ibyo bazafashisha abacitse ku icumu batishoboye ndetse no gutangira ubwisungane mu kwivuza ku bandi bakennye, inkunga ikazatangwa tariki 23/06/2016 nyuma y’urugendo rwo kwibuka. Iki gikorwa bakazagikorera mu minsi iri imbere mu murenge wa Gahanga ku bufatanye n’itorero rya ADEPR-Paruwasi ya Gatare riherereye muri uwo murenge.

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?