Angelica Zambrano yeretswe ubwami bw’ijuru(...)

Angelica Zambrano yeretswe ubwami bw’ijuru ndetse anabona bimwe mu byamamare i Kuzimu!


Yanditswe na: Ubwanditsi     2012-02-20 13:02:13


Angelica Zambrano yeretswe ubwami bw’ijuru ndetse anabona bimwe mu byamamare i Kuzimu!

Angelica Zambrano yeretswe ubwami
bw’ijuru, ikuzimu ndetse no kugaruka kwa kristo.Avugako yabonye benshi
mu bantu bari ibyamamare hano ku isi batarapfa nka Micheal Jackson
Selena Quintanilla Perez ndetse na N’ abandi batabarutse mu minsi
ishize.

Mu gihe cy’amasaha 23, uyu
mukobwa ukiri muto Ecuadorian Angelica Zambrano yeretswe ubwami
bw’ijuru, ikuzimu ndetse no kugaruka kwa Kristo. Yahamije Yesu kristo
arira ubwo yabonaga roho z’abantu benshi zirimbuka , isi yanze kristo ,
itorero ritamwiteguye ,ndetse na byinshi mubijyanye n’imyidagaduro
bikomeje gutuma abana bato bajya kwa shitani.

Uyu mukobwa avuga ko yabonye ikuzimu
umwe mubaririmbyi bo muri Amerika latine Selena Quintanilla Perez.
Selena ngo yasabye uyu mukobwa ko ajya kubwira abari ku isi ko birinda
kuririmba ndetse no kumva indirimbo ze. Ku nshuro ya kabiri, uyu mukobwa
ngo yanabonye ikuzimu bamwe mu bantu babaye ibirangirire ku isi.Uyu
mukobwa akomeza yemeza ko na Michael Jackson ubwe ari ikuzimu. Akomeza
avuga ko yabonye n’abana ikuzimuYabonye ukujyanwa mw’ ijuru ndetse
abona n’abagore batwite basigaye ku isi impinja zabo zajyanywe mu
ijuru

Uyu mukobwa ngo atanga ubuhamya
bwa benshi mu byamamare twakundaga hano ku isi ubu barimo kubabarira iyo
ngiyo, barimo abaririmbyi ndetse n’ ibindi byamamare ku isi . Angelica
ngo yeretswe n’uburyo ubwami bw’ijuru buteguwe neza kandi bwiteguye,
nk’ahantu hatagira uko hasa kandi hataba ikibi. Ngo biboneka ko Yesu
aje vuba , ariko igiteye agahinda akaba ari uko abana b’Imana batazaba
biteguye uwo munsi, bikaba byabatera gusigara ubwo itorero rizaba
rigiye, bagasigara mu mibababaro y’isi.

Iyi nyandiko bivugwako yateje impaka
ndende muri Amerika y’Amajy’epfo, kugeza n’ubwo yaje guhindurwa mu ndimi
zitandukanye zirimo n’icyongereza iragaragaza ubuhamya bw’umwana
w’umukobwa Angelica Zambrano, ikaba ihinduwe ijambo ku ijambo, ikaba
ikubiye mu mutwe w’amagambo ugira utiItegure guhura n’Imana yawe”
Zambrano akaba akomoka mu gihugu cya Equateur muri Amerika y’Amajy’epfo
hazwi cyane nka Amerique latine.

Ibi bishobora kukugaragariza uko
umukristo akwiye kuba yitwara muri iki gihe cya none tugitegereje ukuza
k’umwami wacu Yesu Kristo. Ubuhamya nk’ubu ntibukunze kuvugwaho rumwe
ari nayo mpamvu ubusoma akwiye kwitondera ubutumwa bukubiyemo ntabwumve
uko yishakiye ahubwo akagerageza kubuhuza n’ibyanditswe ndetse n’ibihe
turimo. Mu gice gikurikira cy’ubu buhamya , tuzabagezaho uruhererekane
rw’iyerekwa uyu mwari Zambrano yagize mu gihe cy’amasaha 23 yose, asa
n’uwakuwe mumubiri nk’uko ubuhamya butangwa na nyina ndetse
n’umuvandimwe we bari bamuri hafi bubigaragaza. Urasabwa kutazacikwa
inkuru ikurikira.

Marcellin Habumuremyi/agakiza.org i Butare

Ibitekerezo (9)

jeremie Siindayihebura

18-02-2016    20:58

Imana nishimwe guko ikora iyo bwabaye , itumenyesha ivyijuru nivyikuzimu .ubwo lero twahawe gutoranya aho tuzatura ibihe bidashira.Nibaze ko atawuzavuga ngo sinaburiwe. Yewe ibintu bizajanabantu muri gihenomu ni vyinshi cane muri kino gihe abantu bavuga ngo namajambere.Njanye nabari muri Afurika ,ariko twe turi mubihugu vyiburayi amerika nahandi birarenze mudufashe cane amasengesho. Nonese igice ca kabiri cubwo buhamya bwuyo mukobwa ,yaramaze kugitanga ?Niba yaragitanze mukacandika , umuntu yagironka gute . Nakwndika gute ngo ngisome . Murakoze cane. Je nkunda ubuhamya cane rwose mwo mpamagara kurizi nimero 325 333 4680 canke 325 338 1077

uwiringiyimana claudine

5-03-2014    03:15

Duhore dukenyeye kdi amatabazayacu ahore yaka, tubemaso dusengeshe umwuka iteka, kuko tutazi umunsi nigihe.

Aimable

16-02-2014    13:40

Mwari mukoze n’uko ntacyo mubitubwiyeho!

ngarambe j c

26-08-2013    14:59

nubwo yesu ubwe yakwivugira bamwe ntibakumva.iki gihe barishakira vision nyamara mu kanya gato twabisiga mu isi.DUSHAKE UWITEKA BIGISHOBOKA KO ABOMWA.DUKOMERE KU GAKIZA TWAHAWE NUMWAMI WACU YESU TWIRINDA MURI BYOSE KANDI DUTINYA.

23-03-2013    08:57

Ntibyoroshe ahubwo biteye ubwoba kubantu bikigihe

marthe

4-08-2012    03:57

bakozi b’Imana Yesu ashimwe. ibihe tugezemo biragoye cyane kuburyo mukwiye gufatanya natwe tugashyira hamwe tugasengera isi yose kuko satani afite ubukana buteye ubwoba. Urebye imibanire yabikigihe, imiryango, abaturanyi nta rukundo rukibaho mbega biteye ubwoba. Nitwambare imbaraga dusenge kandi ntitwizirikane twenyine kuko isi yose igeze habi. Tanga imbaraga zawe, ubutunzi,... utabare kuko urumva ko abarimbutse aribenshi. ni umukoro wawe na nanjye. A men

murema

25-07-2012    04:00

yewe nti byoroshe nukuhanga mugakomera tugahangamaso ijuru

linda

3-06-2012    18:59

Ngo biboneka ko Yesu aje vuba , ariko igiteye agahinda akaba ari uko abana b’Imana batazaba biteguye uwo munsi, bikaba byabatera gusigara ubwo itorero rizaba rigiye, bagasigara mu mibababaro y’isi. AYO MAGAMBO MBANJE AHO HEJURU NI AYARI MU BUHAMYA BWA ANGELICA. GUSA IMPAMVU NYASHYIZEHO NUKO MBONYE AHUYE N’INZOZI NANJYE MPERUTSE KUROTA NGO MBONA HABAYE IMPERUKA ARIKO UKABONA NTA MUNTU NUMWE WITEGUYE!!!! bene data mureke turusheho kugira umwete wo gukorera Imana dukiranuka kuko niba bitabaye ibyo imperuka izagera usange imirimo yacu ibaye imfabusa.

ntezimana

16-05-2012    16:50

ndabashuhuje bakunzi ba gakiza.com mugire amahoro yimana mwakoze kubwo buhamya angerica

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?