Apostle Paul Gitwaza arahakana ko abarizwa(...)

Apostle Paul Gitwaza arahakana ko abarizwa muri illuminati


Yanditswe na: Ubwanditsi     2013-01-02 16:01:42


Apostle Paul Gitwaza arahakana ko abarizwa muri illuminati

Kuri ubu, ngo bamwe mu byamamare mu byiciro binyuranye ku isi baba bari mu idini cyangwa se itsinda ribamo abantu bayoborwa n’imbaraga za Shitani rizwi ku izina rya Illuminati.

Illuminati kandi ivugwa ko yaba ari yo iyobora isi, nk’uko bitangazwa n’ibitangazamakuru bitandukanye.

Bamwe mu bikomerezwa rero ngo baba bari muri Illuminati, harimo nk’umuririmbyikazi Lady Gaga. Igituma abantu bavuga ko Gaga yaba ari muri Illuminati, ni uko mu ndirimbo ze nyinshi usanga akoresha ibimenyetso bikoreshwa n’abari muri Illuminati.

Ubwo yari mu kiganiro gihita kuri Radio Authentic cyaciye kuri iyi radiyo kuwa gatandatu cyitwa Cukumbura, Intumwa Gitwaza yavuze ko atabarizwa muri Illuminati kuko yayirwanyije kuva kera ndetse ko yigishaga yerekana ububi by’ababarizwa muri Illuminati.

Yagize ati “Narwanyije kuva kera abakoreshwa n’iyi myuka mibi, urumva sinarwanya aho ndi; mfite amakasete y’uburyo nigishaga muri Kaminuza uburyo iyi miryango yose iri aba Illuminati ikora.”

Ku bijyanye n’abamubajije ko yaba afite abamurinda (bodyguard); aha Apostle Gitwaza yagize ati “Njyewe ntabwo ndindwa n’umuntu ahubwo mfite gusa nk’abafasha kuntwaza igikapu, kuko ndindwa n’Umwuka Wera.”

Ntabwo ndi umutekamutwe

Umusore wahamagaye kuri radiyo yatanze ubuhamya bw’uko yazaga gusengera muri Zion Temple aje kureba koko niba Gitwaza ari umutekamutwe, ariko uyu musore yasanze koko Gitwaza asenga Imana ihoraho.

Apostle Gitwaza kandi yongeye kugaruka ku bamukekagaho kuba ari umutekamutwe, aha yagize ati “Hari abazaga mu rusengero ngo barebe koko niba dusenga inzoka, ariko benshi babaye abakirisitu koko ubu basengera iwacu.”

Mu isengesho Apostle Gitwaza yasenze nyuma y’iki kiganiro yasengeye by’umwihariko abamwita umutekamutwe cyangwa abavuga ko ari muri Illuminati.

Apôtre Dr. Paul M.Gitwaza yavukiye mu muryango w’abakirisito. Se, Rév Pasiteri Andreya Kajabika, ari mu bantu ba mbere bakijijwe ubwo yahuraga n’abamisiyoneri b’abapantekote baturukaga mu Busuwisi, baza kubwiriza ubutumwa muri Kongo y’Iburasirazuba.

Apôtre Dr. Paul M.Gitwaza yakiriye Yesu nk’Umukiza ku myaka icyenda, abatizwa umubatizo w’Umwuka Wera ku myaka 12. Yatangiye ikibwiriza cye cya mbere afite imyaka 14. Yabonye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu, ari yo Dogitora mu iyobokamana (Theology), mu mwaka wa 2007 mu ishuri ryitwa “International Graduate School of Ministry” muri Bellevue, i Washington muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Nyuma ya Jenoside Yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, avuga ko Imana yamuhamagariye kujya mu Rwanda kubwiriza ubutumwa bwo kwihana, kubabarira no gutunganya inzira, kugira ngo u Rwanda ruhinduke ubuturo bw’Imana. Ibyo biboneka muri Zaburi 132:13.

Mu iyerekwa yagize mu mwaka wa 1992, harimo ko agomba gushyiraho Minisiteri y’Ububyutse yitwa “Authentic Word Ministries International,” igamije gutegurira inzira Yesu Krisito. Ibyo biboneka muri Amosi 4:12.

Illuminati bamwe bita idini rya Shitani, ngo ikoresha abantu bakomeye kandi bazwi ku isi baba abahanzi, abanyapoliti n’abandi bantu bakomeye. Icyo basabwa gusa, ngo ni ukwemera kuyoborwa n’imbaraga za Shitani, icyakora ngo iyo uyirimo ntukore ibyo utegekwa ubura byose. Illuminati bivugwa ko yatangijwe bwa mbere tariki ya mbere Gicurasi 1776.

inkuru dukesha imbere.com

Ibitekerezo (11)

Damascene

12-05-2014    07:07

Gitwaza Imqnq ige imuha umugisha kugirango akomeze ayikorere Yesu aguhe umugisha naho Satani se waba umukorera agira iki cyo guhemba; uretse kubeshya abantu ngo afite ibyo abahemba kandi nawe ntabyo yabona byo kwihemba,

1-05-2014    16:26

Ntampamvu ko Apotre ajya gukora ibyo satani ashaka ndabibutsa ko ibyo satani akora yabi kopiye ku Mana yaremye isi nijuru kandi Apotre Gitwaza numwana w’Imana ntampamvu yokujya gukora ibyo ba kopiye kandi yigerera ahari orogino nimushaka ibyanditswe turabibaha. Yesu abahe umugisha musobanukirwa ukuri . Mana ukomeze umumukozi

jojo

12-01-2014    12:51

Kuki hari bamwe bumvako Apotre Gitwaza yaba akorana na Iliminati?Mbese niba abakorana na Satani bakomera abakorana n’Imana nzima bagakorana na Yesu Krist umwana w’Imana nka Ap.Gitwaza n’abandi babuzwa niki gukomera kandi Imana yacu ifite ububasha buruta kure ubwa satani?Imana ibahe umugisha Apotre Gitwaza ku nyigisho nziza zijyana mw’ijuru mutugezaho.

Cliff

8-01-2014    03:27

Apotre GITWAZA Paul ni intumwa y’Imana y’ukuri. Ahubwo abantu, dukangukire kuvomera aho amazi atugirira umumaro ari. naho abatajya bumva inyigisho ze mwarahombye. Tumenye kuvumbura imbaraga ziharabika abakozi b’Imana ngo ni aba Shitani, kugira ngo tutabigwamo tukarata Umutsima Imana iba ituronkeye. Apotle,Imana ikomeze ikongere imbara n’Umwuka wayo. Turagukunda

Christophe k.

14-12-2013    07:48

NItwa Karorero Christophe nsengera muri Adepr Cyarwa nakomeje numva abantu batandukanye bavuga ko UMUKOZI W’IMANA GITWAZA ARI MURI ILLUNINATI .JYEWE NASENGEYE MURI ZION ,NUMVISE AMA DVD YA GITWAZA NAGENJUJE UMWUKA. NGENZURA NITONZE NSANGA GITWAZA ARUMUKOZI W’IMANA NINAYO MPAMVU SATANI ASHAKA GUHARABIKA IZINA RYE KANDI SIWE WENYINE NA YESU ni uko byamugendekeye na ba Paul ni uko.GITWAZA NI UMUKOZI W’IMANA IKOMEYE NAWE ARAKOMEYE NI UMWANZI WA SATANI NIBUKA IKIBWIRIZWA YABWIRIJE AVUGA UKO ABAKORANA NA SATANI BICA ABANTU BAKABATWARA BAKAJYA KUBAKORESHA IMIRIMO YABO .YAVUZEMO UMUROZI WAMANUWE N’AMASENGESHO AKAGWA MU NKAMBI YABASODA IKISANGANI NIBINDI...

Nyiramatabaro

5-11-2013    01:23

Nimushake ubwami bw"Imana bigishoboka ko abonwa.Ni mumwambaze akiri bugufi kuko birashoboka ko igihe ariki cyo gukora kuko satani arakora ashyizeho umwete mwinshi namwe ni mukore cyane.

BOSCO

9-10-2013    08:16

DUKWIYE KWITA KUYADUHAMAGAYE TUKABA ARIYOTWAMAMAZA KURUSHA IBINDI BYOSE NAHUBUNDI IMANA YACU IFITE IMBARAGA ZIRENZE IBYO TUBONA KD IMANA IKORERA MUBANTUBAYO Apotre yaradufashije cyane afite inyigisho zikora kubice 3(umubiri,ubugingo n, umwuka) kdi bikagira impact kumuntu wese ushatse kubisobanukirwa: ESE UMUNTU IYO AKUBWIRA NGO SENGA ARIKO UBONE ICYO KURYA NIBIBI? SENGA IMANA IGUHE UBWENGE BUYOBORA ABANDI NIBIBI? IGA USOBANUKIRWE (umwuka w,IMANA utandukaniyehehe nibyo ngibyo?) murakoze cyane Imana idufashe

EMERY

26-04-2013    09:04

stop imanza turorere ntakuraba mugenzawe utiravye

MANIRAMBONA Violette

23-04-2013    06:58

Ego nivyo Bibiliya iravuga ko mu bihe vya nyuma hazoba benshi biyitirira izina rya YESU ataribo;ivyo ntibizobura gushika, ariko ntawohagarika umutima.Ubwanje ndizera ko Apotre Paul GITWAZA ari intumwa iyoborwa na Mpwemu Yera kuko ntawokwamamaza ubutumwa bwiza bwa YESU KIRISITU nkuko uwo mukozi w’ Imana Gitwaza abuvuga ngo ahabwe imbaraga na Satani.umwiza n’ umuco biratandukanye.Abantu b’ Imana nimube amahoro kuku Imana irikwiye ntihungabana, kandi ntitwahawe Mpwemu w’ ubujora ngo twongere gutinya.Wewe wakijijwe, tekana Isumba Vyose kandi Ishobora Vyose iriho niyo iri hejuru ya Vyose izirwanira;wewe kora ico utegerezwa gukora.Apotre Paul GITWAZA komera mu mugambi w’ Iyaguhamagaye.Turikumwe namwe mu masengesho.

NSABIMANA KANYARWANDA EMMANUEL

9-01-2013    01:40

NTA MPAMVU NIMWE MBONA YO KWIHUTIRA KUVUGA KANDI DUKORERA IMANA IVUGA NDETSE IKANASOBANURA, IKYO NZI N’UKO ABANTU BENSHYI BASEBYA ABAKOZI B’UMWAMI YESU BAGAMIJE GUSHYIRA MBERE IMBARAGA ZA SATANI BANEMEZA KO SATAN ALIWE UTANG’IMBARAGA ZIKORA IBITANGAZA. NYAMARA IBYO S’UKURI KUKO SATANI IKYO ASHOBOYE N’UKWIBA, KWICA NO GUSENYA. N’UKO RERO MWIRINDE MU MITIMA YANYU MUTAZASEBYA UWABAHAMAGAYE.

NONE SE YESU NTIYAHUMUY’IMPUMYI? NTIYAKIJIJ’ABARWAYI? NTIYATURIRISHIJE ’UMURABA? ndetse n’okukuzura abafpuye yarabikoze n’ibindi byinshi ntarondora. UKO YAR’ARI NA N’UYU MUNSI N’EJO N’IBIHE BIZAZA N’ UKWARI KDI NIKO AZAB’ARI, BITYO KUKO ALIWE UKORERA MU BAKOZI BE IBITANGAZA BIRACYAKORWA.

Paji: 1 | 2  

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?