GBU NUR nk ‘ urugero rwiza mu kuzana impinduka

GBU NUR nk ‘ urugero rwiza mu kuzana impinduka zishingiye kubutumwa bwiza muri kaminuza nkuru y’u Rwanda no hanze yayo.


Yanditswe na: Ubwanditsi     2012-04-05 09:55:13


GBU NUR  nk ‘ urugero rwiza mu kuzana impinduka zishingiye kubutumwa bwiza muri kaminuza nkuru y’u Rwanda no hanze yayo.

Mu giterane cyamaze icyumweru cyari cyateguwe n’umuryango GBU, abarimu n’abakozi ba kaminuza ntubibagiranwe kuko bateguriwe umusangiro mu rwego rgo kuganira ku ijambo ry’Imana. Iki gikorwa kikaba cyarabereye kuri hotel le Petit Prince iherereye ku I TABA mu mujyi wa Butare. Iki gikorwa kikaba cyari kitabiriwe na bamwe mu bayobozi ba kaminuza nkuru y’u Rwanda Barimo Doctor Kabanda Bonfils ushinzwe ibijyanye n’ireme ry’uburezi muri kaminuza akaba ari nawe wari uhagarariye kaminuza muri uyu muhango, Doctor Bizoza umwarimu muri kaminuza akaba n’umunyamuryango wa GBU kuva kera n’abandi bakozi ba kaminuza batandukanye ndetse n’abandi bari biganjemo abakozi b’amabanki.

Si aba gusa bari bitabiriye iki gikorwa kuko mubashyitsi b’imena hagaragayemo Bishop Nathan Gasatura , kuva muri EAR Butare ndetse n’umufasha we Florence Gasatura. Mu buhamya burebure bw’imibereho yabo ya gikristo uyu muryango wasangije abari aha ibanga ryo gutsinda ,kuramba no kubaho neza ko ari ukumenya Yesu Kristo kandi ukamukurikira n’umutima wawe wose. Ng’ibi bituma ubuntu ntacyo yabura ndetse n’ushaje agakomeza akomeye kuberako hari ibanga yamenye. Uyu muryango usaba abanyamuryango ba GBU ko bakwiye kumesa kamwe bagakorera Imana niba hari abajarajara kuko imirimo ibiri yananiye impyisi nk’uko byagarutsweho na Florence Gasatura.

Uyu musangiro wari witezwe kugaragaramo umuhanzi Jean Paul Sambutu bikaza kurangira atahabonetse kubera impamvu abayobozi ba GBU bemezako zamutunguye, yaje gusimburwa n’umusore muri iyi minsi ibihangano bye birimo gufasha abantu benshi uzwi nka SAFARI Peter. Uyu musore ukunda kuririmba anezerewe cyane, agacishamo akavuga n’ubuhamya bwe avuga ibyo Yesu yamukoreye n’aho yamukuye, uwavugako ageze kurwego rushimishije ntiyaba yibeshye kuko usibye abafana asanzwe agira hirya no hino mu nsengero zo mu majy’epfo n’abari bitabiriye iyi dinner batangariye cyane impano ye kuburyo bamwe bahisemo kumutumira ngo azaze iwabo basangire maze baganire birambuye.

Mu ijambo ry’uwari ahagarariye kaminuza Doctor Kabanda Bonfils yashimiye umuryango GBU ibikorwa byawo by’ubudashyikirwa; maze abagaragariza ko kaminuza ubwayo ibashyigikiye kandi itazahwemo kubatera inkunga mu bikorwa nk’ibi. Aha yavuzeko iyo GBU iharaniye ko kaminuza ibamo abantu bazima bazi Imana kandi bayubaha bakanayikorera ko na kaminuza ubwayo ibyungukiramo kurushaho kuko birushaho gutuma kaminuza itera imbere. Ahamagarira aba banyeshuri kutigaya ubucye , ahubwo bagakomera ku ijambo bamenye aribwo butumwa bwiza kandi bakagerageza kubusakaza mumbaga uko bikwiye.

Bishop Nathan Gasatura yakanguriye abari aho ko bakwiriye gushakisha ubwami bw’ijuru bashishikaye. Mu buhamyabwe tuzagarukaho mu minsi iza mu nkuru zacu , Nathan avugako amaze imyaka 36 akijijwe ariko ataradohoka na gato kugukorera Imana. Ubu buhamya bukaba bushobora kugufasha wowe ugishidikanya ku masezerano y’Imana kuko abarindira Uwiteka bazasubizwamo imbaraga nk’uko ijambo ry’Imana ribivuga. Uyu mugabo w’igikwerere utacyecyera imyaka afite kubera moral ahorana yemezako Imana yamugiriye ubuntu, ubu akaba agejeje ku myaka 56, ariko ubu akaba yemezako ntacyo aganya kuko yamenye Kristo kandi agahitamo kumukorera amaramajeBaragowe rero abava mumasezerano nta mpamvu kandi barahirwa abategereza bihanganye ko amasezerano asohora kuko ibyo yavuze no kubikora izabikora.

Marcellin Habumuremyi

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?