IJWI RYIZA RY ’URUKUNDO / Soeur Immaculee

1. Kuvuga neza ni umwe mu miti ikiza vuba kandi ikiza bose
Jya uvuga neza kuko ijwi ryawe ryaremewe ibintu bibiri:
- Gusingiza Imana
- Gutanga umugisha

2. Iyo uvuze utanga amahoro cgangwa utanga amahane?
Utanga ubuzima cyangwa utanga urupfu?
Jya witondera ibyo uvuga kuko bizasigara inyuma yawe waba uhari cyangwa utagihari.

3. Amagambo akomeretsa ntiyibagirana! Uzasanga ineza abantu batayitindaho kandi ariyo yubaka ubuzima, !

4. Uwo uhuye na we wese ajye asigarana ijwi ryawe ry’ineza, kabone n’iyo yakuzanira ijwi ry’umunabi, iyo umusubije nabi uba umwongereye ibyago byo gupfa adahindutse! Bavuga ngo: “ ijambo ryiza ni mugenzi w’Imana!”

5. Ushobora gukena ariko ukavuga neza! Waba ufite umwenda muri banki ntukankamire abo muhuye! Waba uri mu bigeragezo ntubiture kubo urusha imbaraga, n’iyo waba ukennye gute ushobora guhora ukungahaye ku ijambo ryiza kuko ryo ntirigurwa amafaranga!

6. Ni ibiki uvuga kenshi! Ni iyihe mvugo igutuyemo? Uwo mubana wa hafi azi ijambo ryawe ryiza? Imenyereze iyo mvugo ube umunyamahoro

7. Iyo uvuga nabi bigaragaza ibituye muri wowe, kuko akuzuye umutima gasesekara ku munwa!

8. Ijambo rirarema. Ntuzaceceke aho ugomba kuvuga kuko byaba ari ubugwari. Ntuzavuge kuko abandi bavuze! Uzavuge kuko ufite ijambo ritanga ubuzima!

9. Ijambo ryawe ribe ubuzima! Ibyo uvuga utabikora bizagucira urubanza! Kandi kuvuga bijyana no gutega amatwi!
Ujye uvuga bikeya byiza by’ingenzi ureke n’undi avuge maze wumve cyane, maze mubyo wumvishe no mubyo wavuze utoranyemo ibigutunga.

10. Imana yaravuze isi irakira Jambo aravuka!
Wowe se ni iki cyiza waba waravuze abantu bakwibuka bagahimbaza Imana ?
Menya ko kuba wumva ukavuga ari ukugirango ube isoko y’umunezero w’abagukikije!

Nkwifurije umugisha w’Imana n’abawe bose
Soeur Immaculée