Imbaraga umuntu ashyira mu kubwiriza abantu(...)

Imbaraga umuntu ashyira mu kubwiriza abantu benshi ni nazo akwiye gukoresha mu gihe abwiriza umuntu umwe. Misiyoneli Kazura Jules


Yanditswe na: Ubwanditsi     2015-10-21 07:28:01


Imbaraga umuntu ashyira mu kubwiriza abantu benshi ni nazo akwiye gukoresha mu gihe abwiriza umuntu umwe. Misiyoneli Kazura Jules

Umurimo muri Senegal ni mugari kandi abakozi baracyari bake, kuburyo bagomba kuvunika cyane no kwitanga mu mpano zitandukanye kugirango umurimo w’Imana ukorwe.

Mu minsi ishize nahamagawe n’umuryango wa Bibiloya muri Senegali ngo mbafashe guhugura abakozi b’Imana. Ubutumire bungezeho numvise nishimye cyane, nitegura guhura n’abo banyeshuri.

Nk’umuntu wakoze umurimo mu Rwanda, nibwiraga ko ubwo ari ishuri ubwo nyine n’abanyeshuri ari benshi. Isaha yo kwigisha iragera, hari saa yine za mugitondo mbona abanyeshuri ni babiri gusa, ndategereza nibwira ngo abandi bari mu nzira, nuko menyeshwa ko ari abo nta bandi. Amasaha atatu akurikiye nayamaranye n’abo bakozi b’Imana, tuganira kubirebana nicyo Bibiliya ivuga k’ubukene.

Bimwe mu bintu nigiye muri Senegali kandi bikomeye byubatse ubugingo bwanjye cyane, ni ukumenya ko imbaraga umuntu ashyira mu kubwiriza cyangwa kwigisha abantu ijana ari nazo akwiye gukoresha mu gihe afite umuntu umwe cyangwa babiri, kuko burya icyo Imana yitayeho atari cyane ubwinshi bw’abantu (quantity) ahubwo iha agaciro cyane imihindukire y’abo bantu no kwitanga kwabo mu kubaha no gukorera Imana.

Uwo munsi hamwe n’abo bakozi b’Imana wambereye umugisha ukomeye, byose dukomeje kubishimira Imana.
Misiyoneli Kazura Jules

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?