Ishyamba si ryeru hagati y’umuvugabutumwa Sugira Steven n’ubuyobozi bwa ADEPR nyuma y’igiterane aherutse gukora.
Umuvugabutumwa w’ubushake Steven Sugira umaze kumenyekana cyane kubera...
Nyuma y`aho Muhima Choir itagaragariye mu giterane cy’urubyiruko cyamaze icyumweru kibera kuri ADEPR Muhima mu ntangiriro z’uku kwezi nk’uko byari biteganyijwe, Muhima Choir imwe mu makorali akunzwe kandi ikaba na korali nkuru kuri uwo mudugudu yasobanuye impamvu ititabiriye iki gitaramo.
Urubyiruko rwo kuri ADEPR Muhima rwari rwateguye igiterane
cy`icyumweru cyose, aho rwari kuba ruri kumwe na Korali Bethel yo mu
mujyi wa Rubavu ndetse na chorales zo kuri uwo mudugudu. Gusa icyaje gutungura abantu benshi, ni ukubona chorale nkuru ‘Muhima Choir’ itaritabiriye icyo giterane. Benshi bibazaga niba urubyiruko rutari
rwabatumiye, cyangwa se niba ari gahunda nyinshi zaba zaratumye
batitabira icyo giterane mu gihe izindi korali zari zacyitabiriye.
Mu kiganiro agakiza.org yagiranye n’umuyobozi w’indirimbo muri korali Maombi Gedeon, yadusobanuriye impamvu Muhima Choir ititabiriye iki giterane.
“Muhima Choir ni imwe mu makorali abarizwa kuri ADEPR Muhima, kandi ikurikiza gahunda zose zateganijwe n`ubuyobozi. Ntitwanze kwitabira igiterane nk’uko bamwe babikeka, twahawe invitation idutumira mu giterane cyari cyateguwe n`urubyiruko yatumenyeshaga ko tugomba kuzaririmba ku wa gatanu tariki ya 1/11/2013. Gusa nk’uko twatangiye tubivuga hano kuri ADEPR ku Muhima dusanzwe tugira igiterane ngaruka-cyumweru, kiba buri wa gatanu kandi gahunda y`iyo giterane ntijya ihinduka kuko yarangije gupangwa
n’ubuyobozi bw’impuzamakorali. Buri wa gatanu haba hari korali igomba kuririmba, kandi n’iyo hari igiterane giteguwe ku buryo uwo munsi ukoreshwa korali ipanzweho ni yo iba igomba gukora mu giterane cyateguwe, bityo rero ntabwo twe nka Korali Muhima dufite ubushobozi bwo kuvuguruza ubuyobozi bw’impuzamakorali, ari na yo mpamvu twaretse korali yari ipanzwe kuri uwo munsi igakomeza gahunda zayo nk’uko zari ziteguwe kuko korali yacu ipanzwe tariki ya 13/12/2013. Birumvikana ko tutajya kuvangira indi korali.”
Maombi Gedeon, imbere
Twabibutsa ko Muhima Choir irimo gutegura igitaramo kizaba mu mpera
z`uyu mwaka, aho izaba itangiza igikorwa cy`ifatwa ry`amashusho ya
album video yabo ya kabiri. Itariki iki gikorwa kizaberaho ntiremezwa neza, tuzayibagezaho mu nkuru yacu itaha.
Festus Tulikumwe
Umuvugabutumwa w’ubushake Steven Sugira umaze kumenyekana cyane kubera...
Women Foundation Ministries yateguye ku nshuro ya kabiri igiterane...
Nyuma y`aho Muhima Choir itagaragariye mu giterane cy’urubyiruko cyamaze...
Ni kuri uyu wa gatandatu no ku cyumweru tariki ya 20 Gicurasi 2012 aho...
Ibitekerezo (1)
bagambanyi donna
11-11-2013 14:49
nshuti zacu choir muhima !!amahoro y umwami wacu yesu abane namwe rwose nanjye ndabatangira ubuhamya ko mutari gusiba mu giterane gutyo kuko aho mbaherukiye mwari mukijijwe neza kandi mpora nibuka umuhate wanyu no gukunda umurimo w imana mugira ;kandi rero nziko ko muri chair naho mufitemo urubyiruko rwinshi ,mukomere turabasengera maman vanessa