Israel Mbonyi yateguye igitaramo mu Bubiligi

Israel Mbonyi yateguye igitaramo mu Bubiligi


Yanditswe na: Ubwanditsi     2016-04-22 05:39:50


Israel Mbonyi yateguye igitaramo mu Bubiligi

Umuhanzi Israel Mbonyi wamenyekanye mu Rwanda ndetse no hanze yarwo kubera indirimbo ze zakunzwe ndetse zigahembura imitima ya benshi kuri ubu yateguye igitaramo mu gihugu cy`Ububiligi.

Nk`uko abitangaza ngo iki gitaramo yagiteguye mu rwego rwo kugirango arusheho kwegera abakunzi b`ibihangano bye bari hirya no hino ku isi dore ko ateganya ko bimukundiye mu minsi ya vuba ashobora no gukomeza ibitaramo ku mugabane wa Amerika ati :” Mfite igitaramo mu Bubiligi mu rwego rwo kugira ngo ndusheho kwegera abakunzi b`ibihangano byanjye aho bari kugira dufatanye kuramya no guhimbaza Imana.”

Uyu muhanzi wakunzwe n`abatari bake mu banyarwanda ndetse n`abanyamahanga azahaguruka I Kigali kuwa 25 Mata yerekeza mu gihugu cy`Ubuhinde mu bijyanye na gahunda ze bwite ari naho azahagurukira ku itariki ya 13 Gicurasi yerekeza mu Bubiligi mu myiteguro y`igitaramo cye.

Iki gitaramo kizaba ku itariki ya 28 Gicurasi kikaba cyitezwe n`abanyarwanda , abarundi ndetse n`abandi bakunzi b`uyu muhanzi batandukanye dore ko ari nabo ubwabo bari baramusabye kuzajye gutaramana nabo.nyuma y`iki gitaramo uyu muhanzi akaba azahita agaruka mu Rwanda gukomeza ibikorwa bye bya muzika birimo gukora ama videos ndetse no gutegura album ye ya kabiri.

Tubibutse ko uyu muhanzi ari umwe mu bakunzwe cyane muri iki gihe dore ko ari nawe wegukanye igihembo cy`umuhanzi w`umwaka mu bihembo bihatanirwa byiswe Groove Awards.

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?