Itorero ry’ ADEPR ururembo rw’ umujyi wa(...)

Itorero ry’ ADEPR ururembo rw’ umujyi wa Kigali batashe ikigo cy’ amahugurwa.


Yanditswe na: Ubwanditsi     2011-11-22 16:09:08


Itorero ry’ ADEPR ururembo rw’ umujyi wa Kigali batashe ikigo cy’ amahugurwa.

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 22 Ugushyingo 2011 Itorero ry’ ADEPR Ururembo rw’ umujyi wa Kigali batashye ku mugaragaro ikigo cy’ amahugurwa n’ amacumbi, uyu muhango ukaba warabereye mu karere ka Kicukiro umurenge wa KAGARAMA.

Uyu muhango ukaba witabiriwe n’ abakozi b’ Imana batandukanye bo muri iri torero bakorera ivugabutumwa mu Rurembo rw’ umujyi wa Kigali, barangajwe imbere n’ ubuyobozi bukuru bw’ ADEPRabashumba b’ indembo zose z’u Rwanda uko ari cumi n’ ebyiri, abashyitsi bakomotse mw’ itorero rya Pentecote i Burundi ururembo rwa Kirundo, hamwe kandi n’ umunyamabanga nshingwa bikorwa w’ umurenge wa Kagarama Bwana MANEVRE Emmanuel wari uhagarariye Akarere ka Kicukiro muri iki gikorwa, umushyitsi mukuru muri uyu muhango akaba yari umuvugizi w’amatorero ya Pentecote mu Rwanda Pasitori USABWIMANA Samuel.

Nyuma yo gufungura kumugaragaro no kuragiza Imana ibizakorerwa muri iki kigo,benshi mubari aho bafashe ijambo:

Bwana Pascal wayoboye imirimo yo kubaka iki kigo cy’ amahugurwa n’amacumbi, yafashe akanya asobanurira abateraniye aho imiterere y’ ikigo aho yagize ati “iki kigo mutashye k’ umugaragaro kigizwe n’inzu mberabyombi yakira abantu magana atanu hamwe n’ibyumba bito by’inama nabyo byakwakira abantu mirongo itanu ndetse hakaba n’amacumbi agizwe n’ibyumba by’ icubahiro( VIP) n’ ibiciriritse.

Mu ijambo ry’ Imana ryasomwe n’umunyamabanga w’amatorero y’ ADEPR dusanga mu Abefeso 2 :10, havuga ko turi abo yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu ngo tuyigenderemo iyo Imana yiteguye kera isi itarabaho, yigishije ndetse akangurira abateraniye aho ko bakwiriye gukunda umurimo kuko Imana yaremye umuntu ikamushyira mu ngobyi ya Edeni ikamuha ishyingano yo kuyihingira no kuyirinda yongeraho ko igitandukanya abakijijwe n’abadakijijwe ari uko imirimo yabo bayiharira Uwiteka kandi bakaba bazi ko izakomezwa Imigani 16 :3.

Umuyobozi w’ umurenge wa Bwana Manevre Emmanuel nawe yavuze ko ari byiza ko itorero ry’ ADEPR ritacyigisha iby’ umwuka wera gusa ahubwo batangiye no gukangukira gukora ibikorwa biteza imbere abaturage nko kwigisha abaturage gusoma no kwandika k’ ubuntu, none bongeyeho ibikorwa by’ ishoramari bizateza imbere umurenge n’akarere muri rusange. Akomeza kandi avuga ko bakangurira abantu gushora imari iwabo no gukora ibikorwa biteza akarere kabo imbere.

Aganira na agakiza.org umushumba w’ ururembo rw’ umujyi wa Kigali Pasitori KALISA Emmanuel yadutangarije ko iki kigo cyuzuye kibatwaye akayabo k amafaranga miriyoni 250 y’ u Rwanda, akaba yaratanzwe n’abakristo hamwe n’ iguzanyo ya Banki, ati “twakoze iki gikorwa kugira ngo tudahora duhanze amaso amaturo gusa ahubwo, ko twanakora igikorwa cyinjiza amafaranga.

Ati iki gikorwa n’ ishema ry’ umujyi wa Kigali kuko abantu bose tuzabahwa serivise nziza tutavanguye kandi ngo bazakomeza gukora ibikorwa biteza imbere umurenge n’ umujyi wa Kigali muri rusange.

Kubwa Pasitori USABWIMANA Samuel, Umuvugizi w’ amatorero ya Pentecote mu Rwanda, iki gikorwa ngo bacyakiriye neza kuko ari iterambere ry’ itorero n’ igihugu cyose muri rusange, anongera ho ko batumiye abashumba bayobora indembo kugira ngo barebereho.

Mu bindi yatubwiye Pasitori USABWIMANA, ngo buri rurembo muri izi 12 rukwiye kuba rufite ikigo nk’ iki, kandi ngo iri torero riri kubaka inyubako y’icyicaro gikuru ku Gisozi mu mugi wa Kigali, ikaba izatwara amafaranga agera kuri Miriyari eshanu z’amanyarwanda.

Mugusoza ijambo rye yashimye abanyetorero agira ati “abakristo bacu iyo bimeyeje ikintu baragikora kuko ntamfashanyo y’ indi dufite ariko tuzagera kuri byinshi, ubutumwa naha abantu bose baje gutaha iki gikorwa nuko bakorana umwete bakumva ko tuzagera kuri byinshi cyane.

Umuhango wasojwe n’ ubusabane bw’abari bateraniye aha ngaha ibirori bikaba byasojwe saa saba n’ igice.

Ubwanditsi

Ibitekerezo (3)

UWERA Agnès

23-05-2013    08:42

Yesu ashimwe !
Imana ishimwe kuri iki gikorwa, Hari ibikorwa byinshi bishobora guhesha Imana icyubahiro, ni byiza ko twasaba umwuka wera akaba yavuga ikindi gikorwa cyagirira akamaro amatorero ndeste n’igihu.
urugero k’ubuhinzi mukaba mwagurisha umusaruro, amashuri, ...... n ibindi.
nimwe ahanini muzi ibikenewe, kugira ngo musabe Imana uburyo bimwe byagerwaho.

Imana abahe ubwenge bwo kubasha gushunga neza ibyo yabagajejeho. mw Izina rya Yesu. Amen.

Fidele

3-01-2012    14:35

Byari kuba byiza cyane iyo mutwereka amafoto menshi agaragaza inyubako z’icyo gikorwa. Ariko twizere ko bizacungwa neza kugira ngo bigirire itorero umumaro.
Hanyuma mwigishe n’izindi ndembo gukora kuko aho tugeze
ntaguhanga amaso hanze.
Bishobotse abayobozi b’itorero bazasure amatorero y’i Burundi babigireho kuko nabonye bafite umuco mwiza wo kwitanga mu murimo w’Imana.

murage

25-11-2011    02:27

Iki gikorwa ni kiza Indembo zose zagakwiye guhigira Imana n’Ubuyobozi bw’itorero bakagira nibura ino nyubako mururembo rwabo Maze natwe tugatera imbere mu mwuka no mu bukungu. Imana ibahe umugisha

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?