Ku nshuro ya 7 itorero OMEGA ryateguye(...)

Ku nshuro ya 7 itorero OMEGA ryateguye igiterane cy’amasengesho cyitwa “U Rwanda mu biganza by’Uwiteka.”


Yanditswe na: Ubwanditsi     2016-07-09 04:47:39


Ku nshuro ya 7 itorero OMEGA ryateguye igiterane cy’amasengesho cyitwa “U Rwanda mu biganza by’Uwiteka.”

Nyuma yuko u Rwanda ruvuye mu icuraburindi rya genocide yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, rwakataje mu muvuduko w’iterambere ry’ubukungu n’ubwiyunge nk’igitangaza gikomeye cyabaye mu Rwanda, kuko cyagaragaraga nk’igihugu kizimye burundu,uko kongera kwiyubaka kwabaye ishimwe rikomeye ku banyarwanda.Ni muri urwo rwego Omega Ministries ifatanyije n’amatorero y’ivugabutumwa n’indi miryango ya Gikristo mu Rwanda yateguye igiterane cy’amasengesho cyitwa “U Rwanda mu biganza by’Uwiteka.” Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “Dusingire imigambi y’Imana ku gihugu cyacu.”Iki giterane kizatangira kuwa 13-15/Nyakanga/2016 kikazabera aho iri torero riherereye I Kagugu/Kigali.

Iki giterane ngarukamwaka cy’abakristo, kizahuza abayobozi b’amatorero n’indi miryango ya Gikristo ifite umutwaro wo gusengera igihugu cy’U Rwanda.

Nk’uko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ibigarukaho “Dusingire imigambi y’Imana ku gihugu cyacu.” Ngo hari imigambi myinshi Imana ifite ku gihugu cy’ u Rwanga ngo kubw’iyo mpamvu Abakristo ntibakwiye kwicara ngo bagereke akaguru ku kandi ngo ahubwo bakwiye gushyira hamwe bagashimira Imana ibyo yakoze bakayiragiza n’ibiri imbere aka wa mugani w’ikinyarwanda ngo “Utazi iyo ava ntamenya iyo ajya.”Itorero Omega ryagize riti “Ntagushidikanya,biragaragara ko Imana yakoze umurimo ukomeye muri iki gihugu kandi irakomeje ntizahagarara ariko ni inshingano zacu nk’Abakristo gukomeza gusengera igihugu cyacu kandi ntitwirare, kuberako Imana yasezeranije iki gihugu gukora ibirenze.

Dukeneye gusenga ku bw’iyo mpamvu, kugirango tutibagirwa imbaraga z’Imana zicungura zigejeje iki gihugu aha ( Zaburi 106:21).”

Kubera imbaraga n’agaciro k’iki giterane,abashumba batandukanye baturutse mu bihugu byo hanze bazakitabira, abo ni:Intumwa John MULINDE uturuka mu gihugu cya Uganda na Dr. Howard Barnes uturuka mu Bwongereza bakaba bazwiho kugira ishyaka mu kwigisha ku bubyutse ku rwego rw’igihugu no kuzana impinduka.

Intego nyamukuru y’iki giterane ni ugukangurira Abizera Imana n’abandi intego yayo ku gihugu cy’U Rwanda ndetse no gufasha Abizera gusobanukirwa iyo ntego mu buzima bwabo no mu mirimo yabo kugirango bizane umugisha mwinshi wayo mu byo bakora byose nk’igihugu n’abagituye.

Deo Jyamubandi

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?