MENYA IFUNGURO RYIYUBASHYE, RIKUNDWA CYANE(...)

MENYA IFUNGURO RYIYUBASHYE, RIKUNDWA CYANE KANDI RYOROSHYE GUTEKA


Yanditswe na: Ubwanditsi     2012-02-09 03:13:59


MENYA IFUNGURO RYIYUBASHYE, RIKUNDWA CYANE KANDI RYOROSHYE GUTEKA

Iri funguro rero nta rindi ni iryo tumenyereye ku izina ry’Umureti, rikaba ari rimwe mu mafunguro yiyubashye, ririmo intungamubiri kandi ryoroshye kuritegura cyangwa kuriteka, tukaba rero tugiye kubagezaho uko waryitegurira .

Nk’uko tubikesha zimwe mu mpuguke mu by’imirire n’imitegurire y’amafunguro zo ku rubuga www.cooks.com, zerekanako umureti ubamo amoko arenga 469, ashobora no kwiyongera bitewe n’umwihariko wa buri gihugu cyangwa se kuryoherwa kwa buri muntu.

Reka turebere hamwe bumwe mu bwoko bw’umureti ukunzwe cyane witirirwa fromage ari nayo cheese “CHEESE OMELET”

Ibyo icyenera.

Amagi 4
Umunyu n’ agasenda cyangwa iyo bita black pepper
1/4 cya litilo cy’inshushyu y’amata
Ikiyiko gito cya perisile iseye
Ikiyiko y’amababi ya Basil aseye

1/4 cy’agakopo ka scallions isekuye

Ingero ebyiri za green tops
1/3 cya ya foromaje (cheese)
Ibiyiko bibiri by’amavuta afashe nk’ayinka (butter)

Aha twabisegura ho kuko hari ibirungo byinshi bivugwa mu ndimi z’amahanga gusa zidafite ikinyarwanda cyihariye, bityo tukabikoresha uko.

Ipanu

Igikoresho gifukuye cyo kuvangiramo.

Uko utegurwa

  • Menera amagi yawe mu gikoresho gifukuye wateguye,shyiramo umunyu mucye n’agasenda cyangwa black pepper, koresha ikanya ndende uvange,ongeramo ya nshushyu yawe,shyiramo perisile, mint,scallions na fromage ukomeze uvange kugeza aho ubona byivanze neza.
  • Camutsa ya panu yawe, sukaho ya mavuta (Butter), nyuma yo gucamuka, sukamo ya mvange yawe, gabanya umuriro usigemo gake cyane, pfundikira, gumisha kuziko kugeza aho umureti wawe uteranye neza, ucungane n’uko udashiriza, pfundura ugende wegura gahoro gahoro umureti wawe kugirango udashirira cyangwa ugafata mu mpande ku ipanu,mu gihe ubonye wahiye neza mo hagati, warurire ku isahani wateguye, tegereza iminota mike mbere yo kuwugabura ubanze izane ibarya ryawo rijya gusa n’umuhondo .

Nyuma uwukatemo ibice bitandukanye bitewe n’abo wifuza kugaburira,nurangiza tegura iri funguro ku meza.

Ernest Rutagungira

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?