MFASHA DUSENGERE ABALAMPUNGI BO MURI INDONEZIYA

MFASHA DUSENGERE ABALAMPUNGI BO MURI INDONEZIYA


Yanditswe na: Ubwanditsi     2016-06-07 11:31:19


MFASHA DUSENGERE ABALAMPUNGI BO MURI INDONEZIYA

“Ibisarurwa ni byinshi, ariko abasaruzi ni bake. Nuko rero mwinginge nyir’ibisarurwa, yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye.” (Mat.9:37-38)

Mu rwego rwo kwifatanya n’abantu benshi hirya no hino ku isi mu gusengera amoko ataragerwaho n’Ubutumwa Bwiza, Kuri iyi tariki ya 06 kamena 2016 turasengera Abalampungi. Tuboneyeho no gusaba imbabazi, kuko hari hashize iminsi itari mike tutaboherereza aya makuru nk’uko twari twabibasezeranije.

Abalampungi bo muri Indoneziya ho ku mugabane w’Aziya, bakunze kubaho mu buzima bworoheje, nyamara ugasanga basa n’abasesagura amafaranga menshi mu bijyanye no kwizihiza imigenzo yabo gakondo. Benshi muri bo ni abahinzi, naho umubare muke ugizwe n’abarobyi bibera kun kombi z’inyanja. Abalampungi barangwa no kugira urugwiro no gusabana n’abantu bo mu yandi moko ndetse n’ibindi bihugu.
Kuri ubu habarurwa abantu bagera ku bihumbi magana atanu na mirongo ine na bibiri (542.000) bo mu bwoko bw’Abalampungi, benshi muri bo bakaba biganje mu idini ya Isilamu mu gice cy’Abasunite (99.90%). Abakristo bakaba bari munsi ya 1%. Kugeza ubu hamaze kuboneka gusa Isezerano Rishya mu rurimi bavuga. Icyakora Filimi ya Yesu nayo yamaze guhindurwa muri urwo rurimi.

Ibyifuzo byo gusengera

• Imana yohereze Abamisiyoneri babasha kuvuga Ubutumwa Bwiza mu bwoko bw’Abalampungi
• Ko haboneka Bibiliya yuzuye mu rurimi bavuga.
• Abakristo bo mu bwoko bw’Abalampungi babona uburyo bwo kwiga ijambo ry’Imana kugira ngo barusheho gusobanukirwa.

Ijambo ry’umunsi

Matayo 9: 37-38 : “Maze abwira abigishwa be ati “Ibisarurwa ni byinshi, ariko abasaruzi ni bake. Nuko rero mwinginge nyir’ibisarurwa, yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye. ”

Ushobora gusangira aya makuru n’inshuti zawe wifashishije imbuga nkoranyambaga nka www. facebook.com, cyangwa se ubundi buryo bukoroheye, kwigomwa umwanya naho waba ari muto ukazirikana abatarumva Ubutumwa Bwiza mu buryo bw’isengesho ni iby’igiciro cyane mu maso y’Imana. Imana iguhe umugisha!
 Ku babasha kumva ururimi rw’Icyongereza mushobora gukurikira gahunda ya buri munsi yo gusengera amoko atarumva Ubutumwa Bwiza kuri http://www.unreachedoftheday.org/ cyangwa http://www.cornerstonenc.org/unreached-of-the-day/
Ange Victor UWIMANA (+250)788552883/ (+250)725151463.
[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?