Menya umumaro ikigori gifitiye umuntu

Kwamamaza

agakiza

Menya umumaro ikigori gifitiye umuntu


Yanditswe na: Ubwanditsi     2018-01-09 09:12:27


Menya umumaro ikigori gifitiye umuntu

Ikigori ni igihingwa kiboneka ahantu henshi ku isi, ku bw’umusaruro wacyo byongeye kandi iki gihingwa gitunze abatari bake. Ikigori ni kimwe mu binyampeke bigaragara mu ifunguro ry’ibanze rya hafi kandi rifatiye runini umubiri w’umuntu. Umunyarwanda umwe we yarakiriye yumva kinurira yanga kubyihererana, atambutsa ubutumwa bw’uko yakibonye araterura ati “ Burya ikigori ni ingirakamaro”. Hari ibyo atavuze twe twifuje gusangiza abakunzi bacu, dore ntawavuga ibyiza by’iki kimpeke ngo abirangize.

Ibigori biza ku mwanya wa gatatu ku isi mu gutanga umusaruro nyuma y’ingano n’umuceri ni ukuvugako ibigori byihariye 24% mu musaruro wose uboneka mu binyampeke, ingano zo ni 27% naho umuceri wo 25%. Ibihugu birenga Mirongo irindwi(70) ku isi , mu bihugu cumi na bitanu mu byateye imbere ndetse na mirongo itanu n’umunani mubiri mu nzira y’amajyambere bihinga ibigori.

Ikigori gifite agaciro kanini cyane mu bihingwa by’ibinyampeke. Mu bihugu byateye imbere usanga iki gihingwa ari ibiryo by’amatungo cyane ndetse bakakifashisha mu nganda bashaka gukora ibindi bintu bifite agaciro kenshi kurusha kurya ikigori kivuye mu murima. Bitandukanye cyane nuko mu bihungu bikiri mu nzira y’amajyambere turya ibigori kuko usanga dusa nk’aho tuziko ikigori ari ifunguro ry’ako kanya (ifunguro risanzwe).

Usanga mu gihugu cy’ubuhinde ikigori kiza ku mwanya wa mbere, ho usanga nta kintu na kimwe kiva ku kigori kijugunwa. Usanga mu musaruro w’ibinyampeke, ku mwaka ibigori bitanga umusaruro ungana na Toni Miliyoni icumi zera kuri Hegitari miriyoni esheshatu, ntibakunda kohereza umusaruro w’ibigori hanze ahubwo bawukoresha mu gihugu.

Ikigori usanga gikorwamo ibintu bitandukanye mu nganda .Usanga bakoramo aside (acids ) na Alukoro (alcohols) n’amavuta acanwa (ethanol). Amerika, Brazile, Ubushinwa na Mexique Biri ku isonga mu gutanga umusaruro uvuye kuri iki gihingwa.

Ese ikigori cyaba gifitiye umubiri akahe kamaro?

Kurya ibigori bigirira umubiri imimaro ikurikira:

Kimwe n’amafi n’ inyama ,mu kigori naho usangamo ibyubaka umubiri, isukari n’amavuta afite umumaro wo kugabanya ibinure mu mubiri w’umuntu.

Ikigori cy’ibara ry’umuhondo gikize cyane kuri Vitamine A ituma umuntu akura neza, akagira uruhu rwiza, ituma umuntu abona neza cyane cyane n’ijoro. Ikigori gikize kuri Vitamine B2 kurusha ingano n’umuceri. Vitamine B2 igira umumaro mu kongerera imbaraga uturemangingo (cells) n’imisemburo y’umubiri imwe nimwe.

1. Bituma umuntu yumva ashaka kurya (Apetit)

Umugati w’ifu y’ibigori utera kumva umuntu ashaka kurya

2. Bivura constipation (impatwe)

Gufata injugu(popcorn) bavugako birinda indwara y’impatwe, kubera ko byorohera igifu gukora igogora.

3. Bigabanya aside yo mu gifu

Kurya ibigori bikura mu gifu aside Toxic ishobora kuba nyinshi ikacyangiza.

4. Bigabanya indwara ya cancer

Usibye ikigori, ibinyampeke nk’ingano, ibireti n’umuceri kubifata kenshi bigabanya ukwiyongera kw’indwara ya Kanseri mu mubiri.

5. Bigabanya ingaruka z’indwara y’igisukari(diabetes) n’umutima

Mu bisanzwe ikigori gifite amavuta make kandi meza adashobora gutera ibinure byinshi mu mubiri kuko usanga n’amavuta y’ikigori agabanya indwara z’umutima, usanga ikigori gikize kuri Vitamine, na manyeziyumu.

Mukomeze muryoherwe n’ibyiza biboneka mu gihingwa kera nino iwacu mu Rwanda. Ntiturye ibigori kuko biryoheye akanwa ahubwo tumenye nicyo twungukira mu ntunga mubiri ziboneka mu kigori.

Source: http://cornindia.com

http://www.seedguides.info

Ismael Kayishema @Agakiza.org

Ibitekerezo (1)

Jilie Iranzi

22-03-2018    02:04

Murakoze kutubwira intungamubiri ziri mukigori,muzatubwire intungamubiri ziri mu masaka.ESE igihaza gikize kuzihe ntungamubiri? murakoze

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?