
Senegal: Misiyoneli Kazura Jules Imana ikomeje kumukoresha ibikomeye.
URUGENDO RW’UBUTUMWA MURI KAZAMANSE (Casamance) Ibyo kutibagirwa: Twese...
“Ibisarurwa ni byinshi, ariko abasaruzi ni bake. Nuko rero mwinginge nyir’ibisarurwa, yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye.” (Mat.9:37-38)
Mu rwego rwo kwifatanya n’abantu benshi hirya no hino ku isi mu gusengera amoko ataragerwaho n’Ubutumwa Bwiza, kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Nzeri 2015 turasengera Ababeriberi b’Abamaseri bo muri Alijeriya.
Muri Alijeriya ( Afurika y’Amajyaruguru) habarurwa abagera ku 76,000. Mbere yuko Abarabu bahigarura, Ababeriberi benshi bari Abakristo ndetse bakaba baragiye rimwe na rimwe batumvikana n’ubuyobozi bwa Kiliziya ya Roma . Idini yiganje mu Baberiberi ni iya Isilamu. Ibice bimwe by’ibitabo bya Bibiliya, ni byo byamaze guhindurwa mu ndimi zivugwa nabo.
Inzitizi
Alijeriya ni igihugu gifite amategeko akakaye mu gukumira abamisiyoneri.
Isilamu imaze ibinyejana byinshi yarashinze imizi mu bwoko bw’Ababeriberi.
Ibyifuzo byo gusengera
• Imana ihagurutse abakozi bayo baturutse hirya no hino ku isi ( cyane cyane mu yandi moko y’Ababeriberi) kugira ngo bajyane Ubutumwa Bwiza mu Baberiberi (Abamaseri).
• Umwuka Wera agenderere imitima yabo kugira ngo ayitegurire guca bugufi no kwakira ijambo ry’Imana.
• Ko haboneka abantu n’uburyo bwo guhindura Bibiliya yose mu ndimi Ababeriberi bavuga .
Ijambo ry’umunsi
“Uwiteka Imana ni yo Mana y’Abisirayeli ihimbazwe, Ni yo yonyine ikora ibitangaza. Izina ryayo ry’icyubahiro rihimbazwe iteka, Isi yose yuzure icyubahiro cyayo. Amen kandi Amen.” (Zaburi 72:18-19)
Ushobora gusangira aya makuru n’inshuti zawe wifashishije imbuga nkoranyambaga nka www. facebook.com, cyangwa se ubundi buryo bukoroheye, kwigomwa umwanya naho waba ari muto ukazirikana abatarumva Ubutumwa Bwiza mu buryo bw’isengesho ni iby’igiciro cyane mu maso y’Imana. Imana iguhe umugisha!
Ku babasha kumva ururimi rw’Icyongereza mushobora gukurikira gahunda ya buri munsi yo gusengera amoko atarumva Ubutumwa Bwiza kuri http://www.unreachedoftheday.org/ cyangwa http://www.cornerstonenc.org/unreached-of-the-day/
Ange Victor UWIMANA
[email protected] (+250)788552883/ (+250)725151463
URUGENDO RW’UBUTUMWA MURI KAZAMANSE (Casamance) Ibyo kutibagirwa: Twese...
Umurimo muri Senegal ni mugari kandi abakozi baracyari bake, kuburyo...
“Ibisarurwa ni byinshi, ariko abasaruzi ni bake. Nuko rero mwinginge...
“Ibisarurwa ni byinshi, ariko abasaruzi ni bake. Nuko rero mwinginge...
Ibitekerezo (0)