Ni kuki atari ubushake bw’Imana ko tuba(...)

Ni kuki atari ubushake bw’Imana ko tuba abakene?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2014-03-03 23:15:00


Ni kuki atari ubushake bw’Imana ko tuba abakene?

Ndifuza mbere na mbere kukubwira ko atari ubushake bw’Imana ko ukena. Ibyo ni uko kuva imfatiro z’iyi si zashyirwaho, Imana ntiyigeze iteganyiriza abantu yiremeye ko baba abakene; kandi ibyo yabigennye idashingiye ku ibara ry’uruhu, ubwoko cyangwa igihugu umuntu akomokamo.

Nzi ko muri Matayo 5:3, Yesu Kristo yavuze: “Hahirwa abakene ku mutima, kuko ubwami bw’Imana ari ubwabo.” Abantu benshi iyo basomye uyu murongo, bibwira ko Yesu yavuze “Hahirwa abafite ubukene bw’ibikenerwa ku bw’umubiri; kuko ubwami bw’ijuru ari ubwabo”. Nyamara Kristo si ibyo yavuze.

Umuntu w’umukene bivuga umuntu ufite ibyo akeneye adafite. Yesu Kristo avuga “Hahirwa abakene ku mutima …….” Yari agambiriye kuvuga ‘Hahirwa abakennye iby’ubugingo; kuko ubwami bw’Imana ari ubwabo. Ni yo mpamvu yongeye kuvuga, “Hahirwa abafite inzara n’inyota yo gukiranuka; kuko bazahazwa" (Matayo 5:6).

Umuntu ukennye ku bw’umubiri ni ukeneye ibigendanye n’umubiri.Kandi ibigendanye n’umubiri mvuga ni imyambaro, ibyo kurya n’aho kuryama cyangwa aho kuba. Yesu rero ntiyavuze ngo hahirwa abakeneye ibyo kurya, imyambaro, ubuzima n’ibyo kurya.
Nimvuga ibyo umubiri ukenera, nyamuneka ntubyitiranye n’imbuto za kamere zanditswe mu Bagalatiya 5:19-21. Njye sinshatse kuvuga kuri ibyo iyo mvuze ibirebana n’ibyo dukenera ku by’umubiri. Njye ibikenewe ku bw’umubiri nashatse kuvuga, ni imyambaro, ibyo kurya, inzu ndetse no kwivuza.

Ni yo mpamvu ari byiza ko umuntu arwanya ubukene bw’umubiri, mbese kubura ibyo kurya, imyambaro, uburyo bwo kwivuza n’inzu, hashingiwe ku magambo Yesu yavuze Matayo 5:3:
Ndashaka nongere nshimangire ko Atari ubushake bw’Imana ko uba umukene.

Ushobora kumbaza ukanambwira uti ese Bwana Mwakasege, niba atari ubushake bw’Imana ko dukena, none ko mbona hariho abakire n’abakene, Imana yaba itarabaremye bose?
Ni byo koko birananditswe mu gitabo cy’Imigani 22:2, ko “umukene n’umukire bahurira kuri kimwe ko bose baremwe n’Imana”. Nyamara menya ko n’ubwo abakene n’abakire bose baremwe n’Imana; kuva Imana itangira kurema, ntiyigeze iteganya ayo matsinda (abakene n’abakire).

Mbere na mbere Imana irema umuntu, ntiyigeze ngo abantu bamwe babe abakene abandi babe abakire.
Birazwi ko umuntu yaremwe mu ishusho y’Imana ngo ase na yo. Kandi ndemera ko wemeranya na njye ko Imana yacu atari umukene ku bw’ibyo ntitwaremwe mu buryo busa n’ubukene ngo duse n’ubukene.
Kubera iki nkomeza kuvuga mbitsindagira ko Atari ubushake bw’Imana ko tuba abakene?
Ubutaha tuzabagezaho igice cya 2 cy’ iyi nyigisho
Ev. Mwakasege

Ibitekerezo (1)

NAHIMANA Thérèse

5-03-2014    00:56

Nikoko, Imana mukurema umuntu ntiyigeze imugira umukene, kuko Imana yabanje kurema Eden (yarimwo vyose) irangije ibona kurema umuntu imushira muri iryo tongo rya Eden. Umuntu amaze gucumura, yikwegeye umuvumo w’urupfu, ubukene no kutongera kubonana n’Imana nkuko vyari bisanzwe; ariko kandi Imana yongeye gutanga umwana wayo Yesu kugira idukureko ya mivumo yose; ariko naho, ni kubabishaka kuko ntawe Imana ifata ku nguvu ngo yakire Yesu nk’Umwami n’Umukiza, ariko "uwumwakiriye wese, turetse n’uko aca anahinduka icaremwe gisha, umwana w’Imana, na bwa bukene bumuvako bukamuhunga, urupfu ruramuhunga "Yohana 11:26". Ariko utamwakiriye aguma muri ya mivumo yose!
"Urumva nawe umwana w’Imana..." Gikuru n’uko umuntu yihana AKIZERA gusa!" Ibisigaye birikora ni "automatique", Imana niyo kwizigigirwa (Fidèle en Sa Parole).

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?