Niki bisobanuye gutsindishirizwa n’ubuntu ?(...)

Kwamamaza

agakiza

Niki bisobanuye gutsindishirizwa n’ubuntu ? (Igice 2)


Yanditswe na: Ubwanditsi     2018-04-20 09:16:27


Niki bisobanuye  gutsindishirizwa n’ubuntu ? (Igice 2)

Nta bushobozi bwo gukora icyiza ; ntimunashobora kwitunganya. Nta gushyika no gukiranuka aho Kristo atari. Imibereho yacu y’icyaha n’intege nke zacu bitunaniza guhagarara imbere y’Imana mu gihe cyose tudafite gukiranuka kwa Kristo kudafite inenge. Dukwiye kuba muri we tudafite gukiranuka kwacu ubwacu ahubwo dufite ukuri muri Kristo.

Uwatsindishirijwe amera ate?

Inzira y’umunyabyaha ujya ku Mana itangirira mu bwoba bwo gutinya Imana n’ibihano byayo. Iyo umunyabyaha ageze aho aba akeneye ijwi rimuhumuriza ryo kumwereka ko icyo Imana ikeneye atari ukumuhana, ko ahubwo ari ukumukura mu mworera yaguyemo, kandi ko izamukiza ingorane zose. Umutima umaze gusobanukirwa ko Imana iwitayeho ityo, uherako ukinjira mu ntambara yo kugundira amasezerano yose Imana yahaye umuntu.

Dore icyo Yesu akorera bene uwo :

1. Aramubabarira (Yohana 1:29; Luka 15:20).
2. Amushyiraho ikimenyetso (Zekariya 3:8)
3. Akamuha umuzingo (Ezekieli 3:1).

Ibyo bisobanurwa ko Yesu amwambura kwiyumvamo gukiranuka, cyangwa kwihebeshwa n’ibyaha bye, maze akamwambika umwitero wo gukiranuka kwe bwite. Iyo Yesu agutsindishirije uba ubaye inshuti ye, ukaba uhawe uburenganzira bwo kurya ku giti cy’ubugingo. Maze umwuka wera akakwemeza ko Ibyanditswe Byera ari we muyobozi w’imibereho yawe yose. Uhereye ubwo uwatsindishirijwe yinjira ku rugamba rwo kurwanya ibyo yakundaga (ibyaha) no kurwanirira ibyo yangaga (gukiranuka). Agasezera ku ngoma ya Satani yakoreye mu buzima bwe bwose. Bitewe nuko aba asezereye satani aherako akitambika mu nzira agira ngo agarure umuntu wari umucitse.
Satani akaguca intege akoresheje :

• Kugutera ubwoba ; Kukubeshyera
• Kuguteza ibishuko n’ibigeragezo
• Kuguteza akaga n’akarengane ;
• Kugutera ubute n’isoni

satani agusaba kwirwanaho no kwirwanirira kuko aba azi ko umuntu ntacyo yakwigezaho. Ariko uwatsindishirijwe by’ukuri ayo macenga aba ayasobanukiwe. Uwamenye Imana bimurinda kumva yihagije ahubwo mu byoroheje n’ibikomeye ahora ateze amakiriro kuri yo(Imana), ngo imushoboze kandi ijye imugoboka, bikamurinda kwiyitirira imirimo ye myiza. (Yohana 15:4-5 ; Abafilipi 1:6, 9 ; Abaroma 5:1-2).

Ibyiringiro by’uwatsindishirijwe n’ihumure ry’uwizeye amasezerano ntibimutera kwirara ngo bimuteshe inshingano zimureba. Kandi ikiruhuko umuntu akura mu masezerano y’Imana, kimurinda kwishyira hejuru ngo yibwire ko hari icyo arusha abandi, ahubwo kimutera kwicisha bugufi no kwiyoroshya, agasanga ibyo afite byose ari ubuntu yagiriwe (2 Abakorinto 4:7 ; Abagalatiya 6:14 ; 2:20).

Uwatsindishirijwe aba ameze :

• Nk’umugenzi unaniwe ari hafi y’icumbi rye (Matayo 11:18)
• Nk’umurwayi uri imbere y’umuganga ushoboye indwara zose (Matayo 8:2 ; Zaburi 103:3)
• Nk’umwana uri kumwe n’ababyeyi be bamwitayeho (Zaburi 103:13-14 ; Malaki 3:17)
• Nk’umurwanyi mwiza kandi ufite intwaro zose (Abefeso 6:13)
• Nk’umushonji uri hafi y’ibyokurya
• Nk’umunyantege nke uri hamwe n’abamwitayeho benshi (Abaheburayo 1:14)

Ururabyo rujya rwemera guhinduka, kugira ngo rutange itunda. Itunda na ryo ryemera guhinduka kugira ngo ritange imbuto. Imbuto zemera guhinduka ukundi, kugira ngo zivemo igiti. Nawe witoze guhinduka ku ngeso zawe ariko mu buryo butuma uhesha Imana icyubahiro kugirango ubashe kuronka umugisha w’Imana.

Imana y’amahoro ibeze rwose, kandi mwebwe ubwanyu n’umwuka wanyu, n’ubugingo n’umubiri byose birarindwe, bitazabaho umugayo ubwo Umwami wacu Yesu Kristo azaza. (1 Abatesaloniki 5:23)

Ismael@Agakiza.org

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?

Site under construction

Site under construction

Warning: a technical problem (SQL server) is preventing access to this part of the site. Thank you for your patience.