Senegal: Misiyoneli Kazura Jules Imana(...)

Senegal: Misiyoneli Kazura Jules Imana ikomeje kumukoresha ibikomeye.


Yanditswe na: Ubwanditsi     2015-10-21 07:58:42


Senegal: Misiyoneli Kazura Jules Imana ikomeje kumukoresha ibikomeye.

URUGENDO RW’UBUTUMWA MURI KAZAMANSE (Casamance)

Ibyo kutibagirwa:

Twese twibuka itegeko rikuru ry’Umwami “Nuko mugende muhindure abantu mu mahanga yose abigishwa, ...... mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose..... (Matayo 28:19) ijambo riheruka niryo kwitabwaho cyane, “Kandi dore ndi kumwe na mwe iminsi yose, kugeza ku mperuka y’isi.”. , ….” ibi twarabibonye neza i Kazamanse,

Mugende

Isoko rya Zingenshoro

Urugendo rwa gitumwa ruheruka twarukoreye ahitwa Cazamanse,mu kwezi kwa munani kuva kuya 18 kugeza kuya 25.

Kuva twagera muri Senegali nari narifuje kugera muri Kazamanse ngo mfatanye n’itorero rito rihari mu gukomeza abigishwa, Imana yumvise gusenga kwacu maze iduha uburyo. Hamwe n’inshuti yanjye Thomas Mendy, umukozi w’Imana dufatanije imibabaro n’ibyishimo muri Kiristu, akaba yaravukiye Kazamanse akanahakurira, Nyuma y’urugendo rugera ku masaha 14 mu bwato, twageze yo ari kuwa gatatu kuya 26/08/2015.

Kazamanse niko karere cyuje ubwiza muri Senegali yose, nubwo bimeze bityo ariko ni naho usanga abantu benshi bagikurikiza imihango ya ba Sekuru nko guterekera n’ibindi kandi byose bakabivanga n’amadini yandi. tukihagera twahise dufata imodoka dukomereza mu cyaro ahitwa Capskirring, aho twari tugiye gukorera umurimo.

Muhindure abo mu mahanga yose kuba abigishwa


Gusengera aba Pasitori

Kuva kuwa kane kugeza kuwa gatandatu, buri gitondo twakoranaga amahugurwa n’abakozi b’Imana batabonye uburyo bwo kujya mu mashuri ya Bibiliya, aho twabigishaga tunabahugura kuburyo bwo gutegura inyigisho ndetse no kubwiriza, ari nako tubahugura kubirebana n’umurimo w’ubuyobozi. twashimye Imana kuko twasanze izo nyigisho bari bazikeneye rwose.

Mubigisha kwitondera ibyo nabategetse.

Buri mugoroba twakoranaga amatenariro n’bakirisitu baturutse mu matorero yose aboneka muri ako karere, iminsi itatu ikurikiranye twabigishaga ibyerekeranye no kwitanga mu Mana no kuzibukira imigenzo ya kera idafite aho ihuriye no kwizera Krisitu. Twakoresheje inkuru ya Aburahamu, uko Imana yamutegetse gusiga byose kugirango imuhe umugisha kandi nawe azabe umugisha. (Itangiriro 12)


Umwanya wo kwigisha

Abenshi mu bari baraboshywe na Satani, n’abandi bahoraga mu bwoba kubera iminyururu ya satani baje gusaba gusengerwa, kandi Yesu yarigaragaje abenshi barabohoka, Uwiteka aha n’agakiza abantu babiri, Imana n’ibishimirwe.
Kubera imbuto nziza zavuye muri iyo minsi y’amasengesho, inyigisho n’amahugurwa, hamwe n’abayobozi b’amatorero twiyemeje ko icyo gikorwa kizajya kiba buri mwaka, mudufashe gusenga kuko ari undi muhamagaro ukomeye kandi usaba imbaraga nyishi.

Dore ndi kumwe namwe


Hamwe na Thomas

Hari kuwa kabiri kuya 25/08, ubwo twiteguraga gutaha (Thiès) tuvuye Kazamanse, nibwo satani yatweretse ko igitero twamuteye cyamushegeshe, maze nawe ashaka kwihorera, ariko twongeye kubona ko Yesu yamutsinze. Iryo joro abajura binjiye mu nzu kwa Pasiteri aho twari ducumbitse, nuko baratwiba, ariko biba ibintu byanjye gusa (Laptop, camera, phone, passport……). bwaracyeye tugiye gufata ibintu ngo dutahe dusanga byose babyibye, twahereyeko dusenga kuko twari dusobanukiwe neza n’ibimaze kuba, Imana yahise itabara vuba vuba mu buryo budasanzwe, mu minsi ibiri, hahita hafatwa abasore umunani bagize uruhare mw’iyibwa by’ibintu byanjye. Ibyari byibwe byose byarongeye biraboneka, habura telefoni na passport n’urupapuro runyemerera kuba muri Senegali, murumva ko byari biteye akababaro ariko abera barasenze Imana irumva.


Dutegereje Bus

Kubera icyo gitero cya satani, urugendo rwo gutaha rwabaye rurerure ariko rwuzuye umugisha, twavuye Kazamanse kuwa Kane kuya 27, dufata iy’umuhanda,kuko bitari gushoboka gutega ubwato nta passport, twanyuze mu gihugu cya Gambiya, urugendo rw’amasaha nayo agera kuri 12, Imana iraturinda twongera kubonana n’umuryano ahagana saa munani z’ijoro. Nyuma y’umunsi umwe abapolisi baranterefonnye bambwira ko ibyangombwa byanjye byabonetse byose ko hari umuntu wabitoye mu kibuga cy’umupira!!!!, byabaye ibyishimo byinshi kandi tubona ko Imana yashatse kutwigisha ko byose ibitegeka kandi ko amasengesho musengera abakozi b’Imana atari ipfabusa. Abakirisitu ba Kazamanse barishimye babitangamo ubuhamya bwerekana uko Imana itabara abayo, ibyari agahinda Imana ibihinduramo indirimbo, natwe twongeye gukomezwa mu kwizera kandi twongererwa ishimwe, mureke twese dufatanye iryo shimwe. AMEN

Pastor KAZURA B.Jules

Ibitekerezo (2)

22-10-2015    12:04

IMANA IKOMEJE KUBANA NAMWE KUMUGARAGARO,NISHIMWE KUKO ITAZIREGA IKOZA ABAKOZI BAYO ISONI.

Nyirabatesi godelive

22-10-2015    03:13

Imana ishimwe ko byo yakoze.

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?