Sobanukirwa n’indwara y’igifu nuko wakwitwara mu gihe uyirwaye
Umuntu avuga ko arwaye igifu iyo yumva ububabare bumeze nk’ubushye mu gifu,...
Umuntu avuga ko arwaye igifu iyo yumva ububabare bumeze nk’ubushye mu
gifu, cyane cyane igihe nta kintu yashyize mu gifu, ubwo bubabare
bukoroha iyo hari icyo yohereje muri cya gifu cyangwa afashe imiti.
Ububabare bushobora gushira no kugaruka mu gihe kingana n`iminota,
iminsi cg ibyumweru.
Mu gifu habamo
aside (acid) ifasha mu gukacanga ibiryo, igihe nta biryo biri mu gifu ya
aside ibura icyo gukacanga ikangiza igifu, kikazana udusebe ari bwo
umuntu atangira gutaka ko arwaye igifu. Ahanini indwara y’igifu iterwa
n’agakoko kari mu bwoko bwa bagiteri (bacteria) helicobacter pylori,
nanone ishobora guterwa n’imiti nka Aspirin na ibuprofen ikoreshejwe
igihe kirekire nk’uko tubikesha urubuga.
Umunaniro (stress),
ibiryo birimo ibirungo byinshi, inzoga, itabi ni bimwe mu bintu umuntu
urwaye igifu aba agomba kwirinda. Abaganga bakoze ubushakashatsi,
basanze amata agabanya ububabare mu gihe gito ariko nanone kandi akaba
yongera aside yo mu gifu ari yo yongera ubukana bw’indwara. Indwara
y’igifu itavuwe kare irakomera ikanatera ibindi bimenyetso bikomeye, nko
kuruka amaraso, guta ibiro, kubura apetit, guhora wumva utamerewe neza
mu gifu, n’ibindi.
Ni gute wakwirinda indwara y’igifu yaterwa na Helicobacter pylori ?
- Karaba intoki ukoresheje amazi meza n’isabune mbere yo kurya na nyuma yo gukoresha umusarani,
- Fata amafunguro yateguranywe isuku kandi atetse neza
- Jya unywa amazi meza afite isuku
Ni iyihe myitwarire ikwiye umurwayi w’igifu mu buryo bw’imirire ?
- Kurya imbuto n’imboga byinshi
- Kunywa amata ari mu kigero kiringaniye, kongeraho yahurute (yoghurt) ku mafunguro asanzwe afata
- Kwirinda tungurusumu, urusenda cyangwa ibirungo byinshi
- Kurya amavuta ya olive (olive oil) byagaragaye ko arwanya bagiteri Helicobacter pylori.
MUNEZERO Jules/umuganga.com
Umuntu avuga ko arwaye igifu iyo yumva ububabare bumeze nk’ubushye mu gifu,...
Tungurusumu tuyisanga muri bimwe mu byo abantu bamenyerewe nk
Iri funguro rero nta rindi ni iryo tumenyereye ku izina ry’Umureti, rikaba...
Iyo umaze ubyara hari ibigomba gukorwa n’umubiri kugirango usub
Ibitekerezo (2)
ignace
29-09-2013 14:03
mberenamberembanjekubashimira inama mutugezaho nanjye ndarwaye ariko muzambwire niba kurya impungure bikiza igifunkukobabimbwira Nomero 0725342397
SIBORUREMA Protais
13-10-2012 11:00
murakoze kutugezaho ibi bitekerezo.