Ubuhamya: Nubwo nari umukobwa, nangaga igitsina-gore urunuka
Navukiye mu Budage, ababyeyi banjye bimukira i Montreux mu Busuwisi ubwo nari...
Ndashaka kubanza kuvuga ko nita ku byo nemeye mu buzima bwanjye. N’ubwo nkiri muto hari ibyo ababyeyi banjye bakoraga nkabibona nabi ibindi simbyumve, imigendere yabo, ibyemezo bamfatiye n’ibyo bampitiyemo si byo byangize uko ndi.
Nkimara kuvuka ababyeyi banjye bahise bakira Kristo, bahita bahinduka Abakristo bimariye mu itorero, bakorana imbaraga, b’icyitegererezo kandi b’abavugabutumwa. Nakijijwe maze imyaka 5 mvutse, ariko sinari nakamenya ko agakiza ari ukugirana isano n’Umwami wanjye. Numvaga ari urusobe rw’ibyo nemerewe n’ibyo ntemerewe gukora: Abahungu n’abakobwa ntibashobora kujyana mu mazi koga, abakobwa bagomba kwambara bakikwiza, abakobwa ntibashobora kwambara ipantalo, umuziki wo mu bwoko bwa rock ukomoka kwa Satani, kureba filimi na televiziyo ni icyah, n’ibindi.
Sinigeze mbona ababyeyi banjye batongana, ariko numvaga ko kuganduka ari ukwemera kurenganywa. Ibi si ukubera ko data yatotezaga mama… Yakoraga icyo data avuze cyose nta cyo yongeyeho. Ikindi, data ni we wafataga ibyemezo byose: Igihe cyose ukiba iwanjye ugomba gukora icyo mvuze utagize icyo ubaza. Ubwo ababyeyi banjye bari mu ishuli rya Bibiliya, data yabaye umushumba w’itorero. Twagiye rero twimuka, tujya mu matorero atandukanye agera ku 121 ari na ko bashaka inkunga yo kujya muri Australia kuba abamisiyoneri.
Muri Australia twari Abanyamerika bashinzwe abana, tugahora twibaza ku mibereho yacu. Jyewe byasaga n’aho nta cyo bintwaye kuko nari mwiza bihagije, nkagerageza kumvira buri wese kugira ngo nezeze bose. Ku bwanjye Ubukristo bwari ikirushya. Numvaga nshaka kwiberaho nk’abandi bana, nkemerwa, nkifatanya na bo, nkagira incuti. Numvaga nakora icyo byansaba cyose ngo nemerwe n’abandi bana bambere incuti. Uko gushaka kwanjye kwanteye kumva nshaka kubana n’abantu bazamfasha kugera ku byo nifuza. Nakoze byinshi kugira ngo mbone incuti, nshaka urukundo, mbese nkumva nishakira ugkundwa no kwemerwa.
Ngeze mu gihe cy’ubwangavu nafashe ibyenezo bibi cyane ngerageza kwinjira mu kigare. Mu myaka 16 natorotse ababyeyi banjye, nitesha kuba mu gituza cya data no munsi y’uburinzi bw’Imana. Bidatinze nafashwe ku ngufu n’umusore w’ikirara, ntwara inda y’indaro ababyeyi banjye bansubiza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Nabyaye umwana mwita Beth, mushyira mu wundi muryango ngo abe ari ho arererwa. Ndashaka kuvuga ko isaha y’Imana yanjye itajya irenga.
Ndimo kwandika ubu buhamya, Satani yangaruriye umutwaro w’ibyahise. Ejo hashize ubwo nari mvuye mu mahugurwa ku nsanganyamatsiko igira iti “Umugore mu ntambara,” nasomye muri 2 Samweli 13 mpasanga inkuru z’umwana w’umwami witwaga Tamari na musaza we Amunoni wamusambanyije. Tamari yahise yiheba biturutse ku gahinda n’isoni yatewe no gukindwa. Ijambo ry’Imana ryamfashije kumenya ko uko njya niyumva ari ibisanzwe, ariko rinyibutsa ko ndim umunyambaraga kandi mfite agaciro ntitaye ku byambayeho. Mfite agaciro kuko ndi umwana w’Umwami.
Ababyeyi banjye basubiye muri Australia, bansiga mu ishuli hano i Tennessee. Iki gihe cyakoze ku buzima bwanjye. Nari narabyaye, mfite agahinda natewe no guta ubusugi bwanjye. Nari jyenyine, nta ncuti ngira nta n’unyitayeho. Kuva icyo gihe, uko mbyutse nageragezaga gushaka umuntu wankunda akaziba icyo cyuho kiri mu mutima wanjye, ngerageza kubonera umugisha ku wundi muntu no guhinyuza niba koko ndi umuntu ukwiriye gukundwa.
Nashakanye n’umugabo gito ku mubiri no ku munwa, turatandukana. Ubyumve neza, nahisemo kubabarira Reg kandi ndacyamukunda. Nzakomeza kumukunda, ntabitewe n’ikindi ahubwo mbitewe n’uko yabyaye Taylor na Nathaniel, abana beza, bagira urugwiro, b’abanyabwenge, bagwa neza kandi bagira ubuntu. Sinigeze nicuza ko nashakanye na Reg, icyo nicuza ni uko butabaye ubukwe bw’Abakristo bwubahisha Imana.
Hamwe n’urwo rushako rwari rumaze kunanira, niyemeje kwirinda kutongera gukundana n’undi mugabo ngo hato ntongera gukomeretswa n’urushako. Ni cyo cyatumye niyemeza gukunda abagabo benshi, nkabagabanya umutima wanjye.
Musaza wanjye bamaze kumusuzumamo kanseri y’igicamakoma mu w’2001, sinari nkigaragara nk’umugore Imana yaremye ngo mbe uwayo. Nasenze Imana ngo ikize Allen imuhe kubaho, kuko ari we musaza wanjye numvaga ankunda by’ukuri, akankunda uko ndi. Nanze Imana, numva itankunda.
Natangiye kunywa ikiyobyabwenge cyitwa crack kugira ngo mbe ikinya, bityo iminsi ibashe kwicuma. Numvise umuryango wanjye, abana banjye n’urugo rwanjye nta gaciro bifite. Igihe kimwe hari nijoro, nta abana banjye n’imodoka, nta urugo n’umudendezo wose nari mfite. Nyamara ubwo Imana yari irimo kunshaka ntabizi. Aho abagore bafungirwaga mu mujyi wa Silverdale hari ibyumba 4 bifungirwamo abantu. Hari 2 by’abantu basanzwe, 1 cy’abakozi n’ikindi 1 cy’abarokore. Abagore bavanwa mu byumba by’abantu rusange, kandi iyo ufungiwe mu cyummba cy’abakozi cyangwa icy’abarokore ushobora gusaba kwimurwa.
Bamaze kumfata bahise bamfungira mu cyumba cy’abarokore, nsangamo abakobwa bavuga ko ari Abakristo. Imana yakoresheje abo bagore irandinda. Nararize cyane, mara iminsi irindwi n’amajoro arindwi. Nashakaga gupfa, ariko abo bagore banga kumva iruhande, bampa umupira n’amasogisi, banguma iruhande banganiriza bakamara amasaha, ndetse bangira incuti. Bamaze kumfungura, nararize kuko bamwe muri bo nari mbasize. Ubwo ni bwo Imana yanyeretse ubwa mbere ko mfite umutima ukunda abagore abandi babonaga ko atari abo gukundwa. Ubwo ni bwo nabonye ko abagore bamwe batizera ko Imana ibakunda, babitewe n’uko batigeze gukundwa mu buzima bwabo.
Maze kuva mu nzu y’imbohe no kwibaza uburyo nzabaho ntari kumwe n’abana banjye, nongeye gusanga ba bagore. Ariko Imana yari irimo kunshaka. Bidatinze niyemeje kujya mu mwanya w’icyubahiro yabagamo gahunda ishinzwe ubuzima bw’abatagira aho baba muri Chattanooga. Mba aho rero nashoboraga kuba mu mazu agenewe agabore, kandi ubwo bwari ubwa mbere mu buzima bwanjye. Nabonye abantu bameze nkanjye, abanzwe n’incuti n’imiryango, ariko twese twabonaga ko Imana itaduhanye. Twarakundanye, umwe akarinda mugenzi we, tubona umuryango ariko nari nkikumbuye abana banjye cyane. Nasubiye mu biyobyabwenge, nitwara nabi bituma nsubira mu nzu y’imbohe ariko maze gufungurwa mpura n’umugabo nari nasanze mu myanya y’icyubahiro antegereje. Baduhaye icyumba, tubana umunsi ku munsi. ubwo nageragezaga kwitwara neza no kongera kubona abana banjye, byarangiye mpamagaye data turavugana maze buhoro buhoro dutangira kubaka umubano jyewe na we, jyewe n’abana banjye nyuma y’amezi menshi mpagaritse umutima. Narababaye bihagije… Nasabye data ngo areke njye mu rugo mbane na we na mama ndetse n’abana banjye, musezeranya ko ntazongera kumubabaza ahubwo nzabaho nk’uko babishaka, sinongere gutoroka ukundi.
Maze kuvugana na data muri iryo joro ni bwo nihaye Imana… maze ubuzima bwanjye buhita buhinduka bidasubirwaho. Nari nkifite imanza ngomba kuburana, ariko ubwo nari kumwe n’Imana yanjye, n’umuryango wanjye n’itorero bampagaze impande n’impande. Abantu benshi batangajwe n’ibyo Imana yankoreye. Imana yakoresheje abo bantu bose mu guhindura umutima w’umucamanza, asiba urubanza rwanjye ampa andi mahirwe. Imana yaramfashije sinongera gusubira inyuma kugeza ubu. Hashize amezi make data yemeye kunsubiza abana banjye, kandi kubera Imana ababyeyi banjye n’abana bongera kumbabarira no kungirira icyizere.
Twarimutse tujya gutura ahandi, Imana impa umurimo mu itorero aho ubu irimo kunkiza ibikomere by’ibyambayeho na ya myanzuro mibi nafashe. Ubu Imana yampaye amahirwe yo kwerekana urukundo rwayo ab’imitima ikomeretse, cyane cyane abagore. Ubu ndimo gukora nk’umukorerabushake mu kigo gifasha abagore batwite, mbafasha mu minsi mikuru, nita ku bana bato bo mu itorero, nitabira amahugurwa y’abagore ku ijambo ry’Imana nkora n’umurimo uko Imana inshoboje. Yego ndacyicuza, ndetse rimwe na rimwe umutima ujya undya cyane ku buryo icyo nakoraga gusa ari ukuririra Imana, ariko Imana iransubiza ikampa amahoro muri ibyo bihe byose.
Ubu mfite ubutsinzi bukomeye bubonerwa mu buntu bw’Imana gusa. Ndashima Imana cyane ko ari Imana ibabarira kandi y’ubuntu, Imana inkunda uko ndi, kandi nyishimira ko yankunze ititaye aho nari ndi. Ndayishimira ko yemeye kunkoresha umurimo w’ubwami bwayo. Ubu ndi umwana w’Imana, kandi ni incuti yanjye iyo nta wundi mfite nisunga. Mfite amahoro n’urukundo bitangwa n’Imana yonyine. Ndashaka kukubaza, mbese nawe ufite amahoro n’urukundo? Nawe Imana ibasha kugutsindira nuyemerera.
Navukiye mu Budage, ababyeyi banjye bimukira i Montreux mu Busuwisi ubwo nari...
Uyu ni muryango wa Bwana RWEMARIKA Innocent n’Umufasha we Mama MUGENI, aba...
Ndashaka kubanza kuvuga ko nita ku byo nemeye mu buzima bwanjye. N’ubwo nkiri...
Amazina yanjye, nitwa BURINDWI Emmanuel ariko bakaba bakunze kunyita...
Ibitekerezo (0)