Ibintu 4 Yabesi yasabye Imana. Pastor Desire Habyarimana
« Ibintu 4 Yabesi yasabye Imana» 1 Ngoma 4:10 Yabesi yari afite igikomere...
INTEGO: Umuntu wese anezeze mugenzi we amubere inyunganizi.
Abaroma 15:2. Umuntu wese muri twe anezeze mugenzi we kugira ngo amubere inyunganizi amukomeze.
Usomye aya magambo wakumva yoroshye ariko siko bimeze. Ubundi iyo umuntu akijijwe ijambo ry’Imana rimuha inshingano ndetse n’amategeko. Amwe muri abiri akomeye ni ugukunda Imana n’umutima wawe wose no gukunda mugenzi wawe nkuko wikunda. Niba ijambo rivuga yuko ugomba kumukunda nkuko wikunda, ibyiza wifuza ko bikugeraho nawe bikwiriye kumugeraho, wakagombye kugura umwenda nawe ukamugurira, ariko akenshi usanga atariko bimeze.
Dawidi yaravuze ngo mu byaha niho Mama yambyariye, Ibi bituma umuntu akura hari ibyaha akora kandi ntawamwigishije kubikora. Aho usanga akana gato kaba gashaka ko ibintu byose biba ibyako, ibyo rero turabikurana, ugasanga umuntu arinze aba umugabo ku buryo abasha kugura inkweto 3, ataragurira umugore we n’imwe. Ariko Yesu yaravuze ngo ibyo mushaka ko abandi babakorera abe aribyo namwe mubakorera, kandi umuntu wese asarura aho yabibye.
Muri iyi minsi satani yaretse abantu baba mu mirimo y’Imana ariko urukundo rwaragiye. Usanga abantu babana bitewe n’ibyiciro barimo nk’abiganye, abubatse amazu asa;ugasanga wawundi woroheje yarabuze umufasha. Ariko umuntu wese akwiriye kunezeza mugenzi we akamubera inyunganizi.
Yesu yaravuze ngo nimukundana nibwo bazamenya yuko muri abigishwa banjye, kandi ngo umwana w’umuntu ntiyaje gukorerwa ahubwo yaje gukorera abandi. Umuntu wese rero aremanye intege nke niyo mpamvu akeneye umwunganira akamufasha mu byo adashoboye.
Mu muntu nta kamere nziza ibamo, umuntu nakugirira neza ujye umenya yuko ari Imana ibikoze. Nk’abakristo biradusaba kwitanga kugirango tubashe gukora ibitaba muri kamere yacu. Yesu yaravuze ngo mutange imibiri yanyu ibe ibitambo bizima byera kandi bishimwa n’Imana.
Biragoye kugirango umuntu atange ubutunzi bwe abwohereze aho umutima we utari, ariko iyo yitanze wese akihereza Imana biramworohera no gutanga ubutunzi bwe kubw’umurimo w’Imana kuko azi neza uwo akorera.
Ni byiza ko Imana itugirira neza tugatera imbere mu buryo bwose , ariko birababaje ko nta muntu n’umwe ubera undi inyunganizi. Ikibazo si inzu Imana yaguhaye ahubwo byibuze ucumbikiyemo bangahe, urarya ugasigaza ibyo kumena abandi baburaye, isuzume urebe kuko hari abantu benshi Imana ishaka ko ubera inyunganizi.
Kenshi usanga abantu basenga basaba umugisha ariko umugisha urakorerwa, kamere yacu ishaka ibituzaho gusa ntabwo ishaka ibituvaho ariko dukwiriye kuyinesha tugakora ibyo Imana ishaka, kuko gutanga bizana umugisha kurusha guhabwa. Kugirango rero ugere ku mugisha w’ukuri bigusaba kuba igitambo.
Abantu baramutse bagize urukundo twabona imfubyi zabonye aho ziba, ntabwo twakongera kubona ababurara, abahera mu bitaro kubwo kubura inyishyu….
Bakundwa igihe tugezemo kirakomeye, aho abantu bikunda bagakunda n’ibyabo, umukristo akabura umwanya wo kwegera Imana kugirango ashobozwe kuzuza rya tegeko rikuru rikomeye (ukunde mugenzi wawe nkuko wikunda). Ibi rero bituma abantu benshi bahushije intego nkuru yo kuremwa no guhamagarwa kwabo, bibeshya yuko bahamagariwe kubaka amazu , kwiga, gushaka n’ibindi, ariko dukwiriye kwibuka yuko turi abo yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu kugirango tuyigenderemo. Naho ibyo iduhereza ni ukugirango tubikoreshe mu bwami bwayo, ndetse naho turi duhagararire ubwami bw’Imana. Iyo umukristo abaye umukire akiri mu isi Imana iba yungutse umuntu izakoresha ubutunzi bwe mu bwami bwayo , ariko umupagani w’umukire nawe satani aba yungutse uwo azakoresha mu kwagura ubwami bwe bw’umwijima.
Ntabwo Imana izatubaza umubare w’amafaranga twatunze, amashuri twize cyangwa amazu twubatse, ahubwo izakubaza uko wabikoresheje. Twibuke yuko igihe kizagera tukarangiza urugendo rwacu hano ku isi, umuntu wese azagaragaza ibyo yakoze akiri mu isi.
Mureke twubakire ku rufatiro rukomeye ari rwo Kristo, Tubashe kubera abandi inyunganizi no kubanezeza. Amen.
Past Habyarimana Desire
« Ibintu 4 Yabesi yasabye Imana» 1 Ngoma 4:10 Yabesi yari afite igikomere...
AMAGAMBO 7 YESU YAVUGIYE KU MUSARABA 1. “Data, ubabarire kuko batazi icyo...
2 Abami 2:9b Dukwiriye imbaraga zikubye kabiri kuko ibidutegereje...
“Umuntu wese ufite inenge ntakigire hafi: impumyi cyangwa uremaye ukuguru,...
Ibitekerezo (0)