Wari uziko hariho ubwoko 3 bw’imitima idashobora

Wari uziko hariho ubwoko 3 bw’imitima idashobora gukunda Imana?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2015-09-23 16:39:00


Wari uziko hariho ubwoko 3 bw’imitima idashobora gukunda Imana?

“Ufite amategeko yanjye, akayitondera ni we unkunda, kandi unkunda azakundwa na Data, nanjye nzamukunda mwiyereke.... umuntu nankunda azitondera ijambo ryanjye, na Data azamukunda, tuzaza aho ari tugumane nawe. Ariko utankunda ntiyitondera amagambo kandi iryo jambo mwumvise si iryanjye, ahubwo ni irya Data wantumye” (Yohana14:21-24).

“Ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose, núbugingo bwawe bwose nímbaraga zawe zose (Getegeka kwa kabiri6:5)”.

Ibi ni bimwe mu byanditswe dusanga muri Bibiliya yera, bivuga ku rukundo umuntu agomba gukunda Imana n’uburyo agomba kuyikundamo. Twebwe abantu tuzi neza yuko Imana idukunda mu buryo bwose bushoboka, ndetse Imana ubwayo ni urukundo. Kuba rero Imana idukunda ntabwo birangirira aho, natwe tugomba kuyikunda kandi kuyikunda si ukundi ni ukubaha amategeko yayo.

Amategeko y’Imana ntabwo uzayamenya utashatse kuyamenya, bisaba ubushake, bisaba umuhate wo gusoma Bibiliya kuko ni cyo gitabo Imana yashyiriyeho abakirisitu ngo babashe kumenya icyo ibashakaho ndetse n’imigambi ifitiye ubuzima bwabo; ariko ibi sibyo turi burebe cyane muri iyi nkuru ahubwo turarebera hamwe ubwoko 3 bw’imitima idashobora gukunda Imana (idashobora kubaha amategeko yayo) keretse gusa mu gihe abafite iyi mitima bemereye Imana ikabahindura ikabaha umutima mushya kuko ariyo gusa ishobora gukemura ibibazo nk’ibi. Nta ngufu (efforts) wakoresha ngo uhindure umutima wawe, nta miti n’imwe wafata, nta n’urukingo ye.

Ariko se mbere y’uko twinjira mu nkuru nyir’izina, uzi impamvu mu Getegeka kwa kabiri6:5, Imana ihera ku mutima wawe wose’? Mu by’ukuri ntabwo ari impanuka kuba umutima ariwo utangira urutonde rw’ibyawe ugomba gukundisha Imana. Iyo biza guhera ku magambo yawe yose, Imana ireba kure kandi iratuzi kurusha uko twiyizi. Ku bw’iyi mpamvu rero izi neza ko twebwe abantu dushobora kubeshya, kuba indyarya, kuvuga ibyo tutizera kandi dushobora no kuvuga ibintu byinshi ariko bikarangirira mu magambo. Niyo mpamvu rero Imana yiyemeje kujya irebe umutima w’umuntu kurusha izindi ngingo ze zose.

Reka noneho twinjire mu bwoko bw’imitima idashobora gukunda Imana cyangwa se mu yandi magambo idashobora kubaha amagambo n’amategeko y’Imana. Soma Matayo 13:18-23

  1. Umutima w’inzira: ni umutima uhora urangaye, ufungukiye buri kimwe, umutima w’akazuyaze. Imana ntikunda umuntu w’akazuyaze udafite aho ahagaze, ndetse inavuga neza ko bene abo izabaruka. Umutima w’inzira ni wa mutima utazi kumaramaza cyangwa se kumesa kamwe wa mugani w’Abanyarwanda. Uyu munsi urakizwa ejo ukabivamo, uyu munsi uraririmba abantu bakihana, ejo ukaririmba bagakubitana amacupa mu kabari; mbese urimo waravangiwe, n’ukubonye ntamenya aho ubarizwa.
  2. Umutima w’ibuye: uyu mutima ni umutima ukakaye, ukomeye, ariko utari umugome. Gusa umutima w’ibuye nta kwizera ugira, ni wa mutima uhora wibaza ibibazo ku nyigisho zose wumvise (urugero: Ni nde se wababwiye ko Imana isubiza mu gihe gusa umuntu yiyirije ubusa”?). Uyu mutima kandi ni wa mutima udapfa kwakira ijambo, ubanza kwinangira n’aho wemereye ntabwo wizera. Kuko rero Imana itanezezwa no kubona abantu batizera, ni nayo mpamvu ivuga ngo ‘Nzabakuramo umutima w’ibuye mbahe umutima mushya, umutima w’inyama’
  3. Umutima w’amahwa: uyu ni umutima wuzuye agahinda, kwiganyira, kutanyurwa, kudashima. Uyu mutima kandi urangwa no kudasenga, uhora ufite ubwoba bw’ejo hazaza kuko nyine ntunyuzwe n’uko umeze uyu munsi.

Niba rero udakunda Imana, ikibazo ntabwo ari wowe; ikibazo ni umutima wawe. Senga Imana uyisabe ko yaguha umutima mushya wifashishije Zaburi51 yose (cyane cyane umurongo wa 12).

UMUHOZA N. Jessica 

Ibitekerezo (5)

EVARISTE HABIMANA

16-10-2015    08:24

Imana ishimwe kubw’iri Ijambo kdi Imana ibahe umugisha mukomeze kwugwuza imbaraga natwe tubateze amatwi.ndabakundaaa!!

Tuyishime Michel

17-10-2013    05:33

Imana niyo ishobora byose,mureke Tuyishime gusa mukomerezaho muduha inyigisho nziza kuko bidufasha mu buzima bwa buri munsi.

NAHAYO FELICIEN

29-05-2013    03:36

Abantu nkamwe nibo Imana ishaka ikomeze ibongerere ubwenge. gusa ndifuza gusangira namwe kwitegura gusanganira uwo dukorera. bishobotse nabona inkunga yanyu kuri iriya aderese yanjye ijyanye n’icyo nakora kugirango Kristo azasange naramaramaje.

mwamarakiza

12-03-2013    09:22

erega imana iradukunda n ’ubwo abantu yutayubaha
reba nawe yatanze umwana wayo wikinege kugirango umwizera wese atarimbuka ahumbwo ahabwe ubugingo buhoraho

31-10-2011    08:11

Murakoze cyane ku bw’icyo cyigisho kandi IMANA iduhe imitima mishya

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?