Ishyamba si ryeru hagati y’umuvugabutumwa Sugira Steven n’ubuyobozi bwa ADEPR nyuma y’igiterane aherutse gukora.
Umuvugabutumwa w’ubushake Steven Sugira umaze kumenyekana cyane kubera...
Women Foundation Ministries yateguye ku nshuro ya kabiri igiterane ngarukamwaka cyitwa “All Women together” gihuza abari n’abategarugori benshi baturutse mu ntara zose z’u Rwanda ndetse no mu mahanga.
Nk’uko twabitangarijwe n’ubuyobozi bwa Women Foundation Minitries na Noble Family Church, igiterane “All women together” cy’uyu mwaka wa 2012, gifite insanganyamatsiko igira iti: “Kuva mu gutsikamirwa tujya mu butsinzi” aribyo mu magambo y’icyongereza “From Victims to champions”, ibi bikaba bishimangirwa n’ijambo riri muri bibiliya mu gitabo cya Zaburi 68:12, ngo “Umwami Imana yatanze itegeko abagore bamamaza inkuru baba benshi”.
Ubuyobozi bwa WFM na NFC bwakomeje butubwira ko iki giterane kigamije kwigisha no kongerera imbaraga abari n’abategarugori kugira ngo babone ubushobozi n’ubutunzi bafite muri Yesu Kristo, bibafashe kubaho mu buzima bwiza kandi bwuzuye nkuko byanditswe muri Yohani 10:10.
Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa interinete rw’iyi minisiteri arirwo www.womenfoundationministries.com, iki giterane kizamara iminsi ine kikazatangira kuri uyu wa kabiri taliki ya 24/07/2012 kugeza kuwa gatanu tariki ya 27/07/2012, kizajya gitangira saa cyenda 3 PM kugeza saa tatu za ninjoro, ku cyicaro cya women foundation ministries ku kimihurura.
Ubwo twaganiraga na Lydie Ndoba umwe mu bari gutegura kino giterane yadutangarije ko uyu mwaka wa 2012, hazaba hari abakozi b’Imana basizwe, bazwiho ubuhanga n’imbaraga zo kwigisha ijambo ry’Imana kandi bafite inararibonye mu kuyobora abagore babakangurira kwisobanukirwa no gukorera Imana bashize amanga, muri abo hakaba harimo Pr. Alice Mignonne Umunezero Kabera, Umuyobozi mukuru wa WFM na NFC; Pr. Sacha Barbra Kiwewesi, uturutse muri Uganda; Rev. Esther Wanjiru, uturutse muri Kenya, Pr. Judith Babirye uturutse muri Uganda n’abandi benshi.
Madam Lydie yadutangarije ko kandi hazabaho n’umwanya wo gusangira ubuhamya bw’abagore batandukanye bavuga uburyo bavuye mu gutsikamirwa bajya mu butsinzi. Ubuhamya buzibanda ku butsinzi bw’umugore w’agaciro,umugore uzi guteza imbere urugo rwe n’igihugu,uruhare rw’umugore m’ubumwe n’ubwiyunge n’uruhare rw’umugore mu kubaka umuryango nyarwanda.
Umuvugabutumwa w’ubushake Steven Sugira umaze kumenyekana cyane kubera...
Women Foundation Ministries yateguye ku nshuro ya kabiri igiterane...
Nyuma y`aho Muhima Choir itagaragariye mu giterane cy’urubyiruko cyamaze...
Ni kuri uyu wa gatandatu no ku cyumweru tariki ya 20 Gicurasi 2012 aho...
Ibitekerezo (0)