Site under construction

Site under construction

Warning: a technical problem (SQL server) is preventing access to this part of the site. Thank you for your patience.

ADEPR Kageyo: 15 Bakiriye agakiza mu giterane(...)

Kwamamaza

agakiza

ADEPR Kageyo: 15 Bakiriye agakiza mu giterane cyarimo Korali Peniel y’I Kabarondo hanaboneka 1,150,000 yo kubaka urusengero


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-10-18 06:23:52


ADEPR Kageyo: 15 Bakiriye agakiza mu giterane cyarimo Korali Peniel y’I Kabarondo hanaboneka 1,150,000 yo kubaka urusengero

Kuri iki cyumweru dusoje tariki ya 15 ukwakira 2017 nibwo korali Peniel ikorera umurimo w’Imana muri Paroisse ya Kabarondo, umudugudu w’Ishimwe ho mu itorero rya ADEPR ry’akarere ka kayonza yari mu giterane cy’ivugabutumwa cyamaze umunsi umwe kuri Paruwasi ya Kageyo, aho abagera kuri 15 bakijijwe ndetse bakaba barakoze ubwitange bwo kubaka urusengero bugera kuri 1,100,000 Frw.

Itorero rya ADEPR Kageyo riherereye mu ntara y’uburasirazuba, akarere ka Kayonza ku birometero bicye uvuye kuri kuri Parc y’akagera, ni Paruwasi igizwe n’imidugudu ine ariyo Kageyo, Nyankora, matinza na kiyanja igizwe kandi n’ibyumba by’amasengesho bitatu aribyo Kigarama, Gisunzu na Ndago, ikaba isengerwa mo n’aba Kristo ahanini biganjemo abanyarwanda bakuwe Tanzaniya. Nk’uko Rev Pastor KAGORORA Garcan umushumba wa Paruwasi ya kageyo yabitangarije agakiza.org, bari bateguye igiterane cy’ivugabutumwa gisanzwe, kigamije kuzana abantu kuri Yesu no guhembura imitima y’abanyetorero, ariko mu iteraniro hagati niho Imana yakoresheje abaje mu giterane batangiza iki gikorwa cy’ubwitange cyaje kuvamo agera kuri 1,100,000 Frw

Kagorora akaba yakomeje ashima Imana ndetse avuga ko ari umugisha bagize kubw’ayo mafaranga kuko inyubako y’urusengero igeze aho ikeneye ubushobozi bwinshi kugirango yuzure kandi bakaba nta wundi muterankunga bafite uretse abanyetorero, akaba yaboneyeho gushimira uruhare rw’aba kristo ba Paruwasi ayoboye ndetse n’abantu bitanga bakaza gukora ivugabutumwa mu byaro, anasaba buri mu kristo wese kuba mu buzima bw’ivugabutumwa kuko buri wese umureba aba amwigiraho byinshi.

Aha ni mu rusengero batangiye kubaka
Ku rundi ruhande kandi Ev. Frederic Cesar Numviyumukiza Umuyobozi w’umudugudu w’Ishimwe wari waje ayoboye itsinda ririmo Korali Peniel yadutangarije ko iri vugabutumwa bakoze riri muyo batangiye, y’uko abaririmbyi bayoboye bazajya bakora ivugabutumwa ryo hanze nibura rimwe mu mezi atatu, kuko usanga mu nsengero hazamo abasanzwe bakijijwe ariko iyo ari hanze ngo buri wese aza yisanga, Uretse Korali Peniel, iki giterane cyanitabiriwe na Korale Siyoni, abihanganye na Shekemu zo kuri uyu mudugudu zikunze kwihuza zigakora Korali imwe yitwa Imbaraga. Muri iki giterane Peniel ikaba yaranatanze impano ku mushumba wa Paruwasi ya Kageyo

Aba ni Rev Pastor Kagorora Garcan ( wambaye Costume) na Pierre Vincent HABIYAKARE umuyobozi wa Korali Peniel

Iyo ni Korali Imbaraga yo ku mudugudu wa Kageyo

Bageneye itorero n’umushumba impano z’urwibutso

Ibitekerezo (2)

Gatare Brenda

19-10-2017    04:46

Imana ishimwe yabakoresheje iby’ubutwari ! Kdi yabanye namwe Nukuri ihimbazwe !

Cel

19-10-2017    04:44

Imana ihimbazwe ihe umugisha aba bakozi bayo

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?

Site under construction

Site under construction

Warning: a technical problem (SQL server) is preventing access to this part of the site. Thank you for your patience.