ADEPR yakoze impinduka zidasanzwe muri(...)

Kwamamaza

agakiza

ADEPR yakoze impinduka zidasanzwe muri paruwasi, umudugudu uhindurirwa inyito uba itorero


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-04-04 18:21:26


ADEPR yakoze impinduka zidasanzwe muri paruwasi, umudugudu uhindurirwa inyito uba itorero

ADEPR, itorero rifite abakirisito basaga miliyoni ebyiri mu Rwanda ryakoze impinduka aho ryagabanyije paruwasi zirigize ndetse rinahindura urwego rw’Umudugudu riwita ‘Itorero’ hagamijwe kuwongerera ubushobozi.

Ubusanzwe ADEPR yari ifite paruwasi 401 mu gihugu hose ariko mu mpinduka nshya zakozwe, zagabanyijwe zigirwa 143 mu gihe imidugudu [ubu yahindutse amatorero ari 3125].

Impinduka nshya muri ADEPR zatangajwe ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 3 Mata 2021.

Igikorwa cyo kugabanya Paruwasi kiri mu rugendo rw’impinduka muri ADEPR no kubaka Umudugudu na Paruwasi byifuzwa n’abanyetorero. Cyatangajwe nyuma y’ikurwaho ry’itorero ry’akarere no kuvugurura indembo.

Ku wa 21 Gashyantare 2021 ni bwo hashyizweho abashumba b’indembo icyenda, na zo zongerewe kuko mbere zari eshanu.

Ibi byemezo biri gufatwa hashingiwe ku nshingano zikubiye mu ibaruwa y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, yashyizeho Komite nshya y’Inzibacyuho muri ADEPR ikayiha inshingano zo kuvugurura iri torero mu ngeri zitandukanye z’imiyoborere.

Aya mavugurura agomba gukorwa mu miyoborere, amategeko, inzego z’imiyoborere ndetse n’inzego z’imirimo, imikoranire n’imikorere muri ADEPR no kwemeza no gushyira mu bikorwa amavugurura muri ADEPR.

Umuvugizi w’Itorero ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yabwiye Life Radio y’iri torero, ko mu gukora impinduka hifashishijwe ikusanyabitekerezo mu bagize ibyiciro bitandukanye hagamijwe guhurizwa hamwe icyariteza imbere.

Yagize ati “Bikorwa humvwa ibitekerezo by’abanyetorero, abashumba, abapasiteri n’abandi bose binyuze mu matsinda yihariye yasesenguye ibyarushaho gukosorwa no kunozwa.’’

Yavuze ko impinduka zikorwa zigamije kureba uko itorero ryiyubaka, uko rikura no kwita ku hazaza haryo.

Ati “Ese imikurire y’itorero ifasha n’abazadukomokaho kurikuriramo. ADEPR uko imeze ni ko abakirisito bayifuza. Twashyizeho uburyo bwo gukoresha audit harebwa ibikorwa n’impinduka bigira ku mukirisito.’’

Inyito nshya muri ADEPR

Mu mpinduka ADEPR yakoze harimo no guhindura inyito aho urwego rusanzwe rwitwa “Umudugudu” rwagizwe “Itorero’’, ntibikuraho ya nyito isanzwe ikoreshwa ku rwego rw’igihugu.

Pasiteri Ndayizeye Isaïe yavuze ko hakiri kuvugururwa inzego z’imirimo ariko hazanakurikizwa iz’ubuyobozi.

Ati “Muri uru rugendo icyifuzwa ni uko Umudugudu ariho hantu umukirisito abonera ibyangombwa byose bimufasha gukura mu buryo bwuzuye kandi na serivisi akenera mu itorero akayihabonera.’’

Izi mpinduka zakozwe binyuze mu itsinda ry’abanyetorero bari mu byiciro birimo abakirisito, abashumba, abapasiteri basesenguye ibyo Umudugudu ugomba kuba wujuje n’ibyo ukora.

Pasiteri Ndayizeye yakomeje ati “Mu kurushaho gushyira umutima ku itorero, ntibikwiye ko turifata nka za nzego zo hejuru, aho umuntu yumva ko yageze ku itorero ari uko byageze kuri Biro Nyobozi. Itorero ni hariya abakirisito bari, ni hariya umukumbi uri, ni yo mpamvu mu ngamba nshya twifuje no guhindura inyito aho gukoresha Umudugudu hagakoreshwa Itorero.’’

"Ntidushaka kwirukana abashumba"

ADEPR igitangaza impinduka nshya muri za paruwasi, abakirisito benshi bumvikanye bavuga ko zizasiga benshi mu bapasiteri babuze imirimo.

Umuvugizi wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye yavuze ko abashumba nta gahunda ihari yo kubaheza mu nshingano.

Ati “Ntabwo dushaka kwirukana cyangwa guheza abashumba, turashaka ko umushumba akora umurimo we wo kwegera intama, akabana na zo kuko aricyo Kirisito yaduhamagariye. Nta rusengero rwafunzwe, zose zagumyeho.’’

Umudugudu wahinduriwe inyito ukitwa itorero uzajya uhabwa umushumba wawo uhoraho hagamijwe kuwongerera ubushobozi.

Inzego nyinshi zegerejwe abakirisito mu gihe Paruwasi yagizwe nk’urwego ruhuza ibikorwa byose biri ku rw’amatorero. Umushumba wa Paruwasi azaba afite inshingano zo guhuza abayobozi hagamijwe kubongerera ubushobozi.

Kuri ubu ADEPR ifite amatorero [ayahoze yitwa imidugudu] 3125 mu gihugu hose ari mu ndembo icyenda aho urwa Kigali rufite amatorero 163 na Paruwasi 12; urwa Gicumbi rufite Paruwasi 12 n’amatorero 306; urwa Muhoza ni Paruwasi 14 n’amatorero 259, urwa Gihundwe ni Paruwasi 21; urwa Huye ni Paruwasi 18 n’amatorero 286; urwa Rubavu ni Paruwasi 24 n’amatorero 528; urwa Ngoma ni Paruwasi 15 n’amatorero 370; urwa Nyagatare ni Paruwasi 16 n’amatorero 452 mu gihe Ururembo rwa Nyabisindu rufite Paruwasi 11 n’amatorero 262.

Source: Igihe.com

Daniel@agakiza.org

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?