AMAHORO MU GIHE CY’AMARIRA N’AMAGANYA

Kwamamaza

agakiza

AMAHORO MU GIHE CY’AMARIRA N’AMAGANYA


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-03-25 15:52:52


AMAHORO MU GIHE CY’AMARIRA N’AMAGANYA

Hari abajyaga bibwiraga bati” Dufite amahoro, igihugu cyacu kiratekanye, ndarya nkaryama, nta ntambara”. Ariko nkuko mubibona mwese ntabwo ibyo aribyo biranga amahoro nyakuri, kuko bigaragara ko ibitubuza gutekana ari byinshi mw’isi. Ubu benshi barahangayitse, ntibasinzira, bibaza uko bizagenda, amahoro yabo yatakaye rwose. Nagirango mbibutse amahoro nyakuri ayo ariyo, nuko twakwitwara ngo tutayatakaza kandi mu bihe byose. Amahoro tuvuga hano twayagereanya n’ituze ry’umutima ridakurwaho n’icyaricyo cyose.

Ayo mahoro iryo tuze ry’umutima ryatangajwe bwa mbere n’abamarayika mu gihe Yesu yavukaga. Ijambo ry’Imana riratubwira ngo "Mu ijuru icyubahiro kibe icy’Imana, No mw’isi amahoro abe mu bo yishimira.” (Luka 2:14) Umuhanuzi w’Imana yari yarahanuye kera cyane ko Yesu azavuka kandi ko ari we Mwami w’amahoro. (Yasayi 9:6.)

I. AMAHORO YA YESU ATANDUKANYE NAY’ISI.

Ikintu cyose twifuza mw’isi tugomba kureba aho gishingiye, tukareba urufatiro rwacyo. Ikintu cyose cyubatse ahadakomeye, n’aho cyaramba, igihe kiragera kigakurwaho. Amahoro y’isi aba ashingiye ku bintu cyangwa se ku bantu, kandi ibyo byombi biranyeganyega, bibasha gukurwaho igihe cyose.

Amahoro nkwifuriza ahoraho, agomba kuba afite urufatiro rutanyeganyega. Nyuma yuko umuntu wa mbere akoze icyaha, isi yahise yinjirwamo n’ibyago by’uburyo bunyuranye, amahoro abura ubwo. Imana umuremyi ntiyaretse umuntu, yamuteguriye agakiza. Imana yakunze abari mw’isi byatumye itanga umwana wayo wikinege kugirango umwizera atarimbuka ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho. (Yohani 3:16). Ubwo bugingo buhoraho niryo tangiriro ry’amahoro adashira.

A. AMAHORO YA YESU TUYABONA DUTE?

Amahoro ya Yesu atanga ituze mu bihe byose, mu byago byose, hagati mu ngorane zose, ariko se tuyabona dute?

Ayo amahoro ni ituze ry’umutima duhabwa no kwizera Yesu. Ni ituze ry’imbere mu mutima ridahungabanywa n’ibyo ducamo, cyangwa ibitangazwa nk’ibikomeye bizaba kw’isi. Ayo mahoro tuyabona iyo tumaze kwizera Yesu nk’umwami n’umukiza wacu, tumaze kwatura ibyaha byacu no kubibabarirwa. Iyo tumaze kwemerera Yesu gutegeka imitima yacu, kandi tukizera tudashidikanya ko yanesheje isi.
Iyo twizeye Yesu tukemera kumukurikira no kumwumvira, duhinduka abana b’Imana ikaduha amahoro kuko nta rubanza tuba tugifitanye nayo. Kwakira Yesu nk’Umwami wawe n’umukiza ntabwo bivuze ko bikuraho ingorane zo mw’isi zose. Ntabwo bivuze ko ibyago bigera k’ubandi wowe bitakugeraho.

B. AMAHORO IBIHE BYOSE

Yesu ajya kuva mw’isi yabwiye abigishwa be amagamabo akomeye ati “Mbasigiye amahoro, amahoro yanjye ndayabahaye. Icyakora simbaha nk’uko ab’isi batanga. Imitima yanyu ntihagarare kandi ntitinye.” (Yohani 14:27)

Yesu yari abizi neza ko ibihungabanya imitima y’abantu nbitazabura, niyo mpamvu amaze kwigisha abigishwa be amagambo menshi y’ibizaba yababwiye ati ”Ibyo mbibabwiriye kugira ngo mugire amahoro muri njye. Mw’isi mugira umubabaro, ariko nimuhumure nanesheje isi.” (Yohani 16:33)

Ibyanditswe byera biratwereka neza ko Krisitu yishimira ko abizera bahorana amahoro y’umutima ibihe byose. Mu byanditswe Byera Ijambo Krisitu n’ijambo amahoro, biragenda inshuro nyinshi. Dore indamukanyo za Pawulo zigaragaza ikifuzo cy’Imana k’ubuzima bwacu, mu bihe nk’ibi by’ingorane.

- "Ubuntu bube muri mwe n’amahoro, biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami Yesu Kristo”. (Abafilipi 2:1), (1 Abakorinto 1:2).
Ayo mahoro twahawe tukimara kwizera Yesu, dusabwa kuyahorana mu mitima yacu. Ijambo ry’Imana rirongera riti” Mureke amahoro ya Kristo atwarire mu mitima yanyu, ayo mwahamagariwe kuba umubiri umwe, kandi mugire imitima ishima. (Abakolosayo 3:15) Nsubiremo aya mahoro ntabwo tuyagira kuko nta ngorane dufite cyangwa kuko nta ibiteye ubwoba biri imbere yacu.

Ayo mahoro agomba kurindirwa mu mitima yacu kandi ibihe byose, kuko ibishaka kuyatwiba nabyo ari byinshi. Kuyatakaza ntibisaba ibintu bihambaye, birahagije gusa kumva inkuru mbi zibiriho cyangwa ibiteye ubwoba bizaba, tugaherako tugahangayika, tugahagarika umutima.

Buri munsi tugomba kwiyemeza kurwanira kuba mu mahoro twahawe n’Imana, ngo hatagira ikiyatunyaga. Amahoro n’impano y’Imana, ariko Satani arayarwanya nkuko arwanya n’ibindi byose duhabwa n’Imana k’ubuntu. Ntitugomba kumukundira na rimwe. Tugomba kureka amahoro ya Krisitu agatwarira mu mitima yacu.

Ayo mahoro aratwuzuye; ayo mahoro yasabye imbere mu mutima wacu, kubw’Umwuka Wera twahawe. (Abaroma 5:1) Hari ibyo tugomba kwirinda cyangwa gushyiramo imbaraga, ngo amahoro twahawe akomeze kuranga ubuzima bwacu. Ayo mahoro aturanga no mu mu ngorone niyo yerekana itandukaniro ryacu n’abatizera.

C. TWARINDA DUTE AMAHORO Y’UMUTIMA MU BIHE NK’IBI

Ijambo ry’Imana riratwereka ibintu bine muri byinshi dushobora gukora, kugirango amahoro yacu agwire asesekare, no mu bihe biteye ubwoba. Turayasanga mu rwandiko rw’Abafiripi 4:5-8

Ineza yanyu imenywe n’abantu bose, Umwami wacu ari bugufi. Ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana mubisabiye, mubyingingiye, mushima. Nuko amahoro y’Imana ahebuje rwose ayo umuntu yamenya, azarindire imitima yanyu n’ibyo mwibwira muri Kristo Yesu. Ibisigaye bene Data, iby’ukuri byose, ibyo kūbahwa byose, ibyo gukiranuka byose, ibiboneye byose, iby’igikundiro byose n’ibishimwa byose, nihaba hariho ingeso nziza kandi hakabaho ishimwe abe ari byo mwibwira.

1. KWIBUKA KO NYUMA Y’URUPFU HARIHO UBUZIMA

V5 “INEZA YANYU IMENYWE N’ABANTU BOSE, UMWAMI WACU ARI BUGUFI”
Abizera tugomba kwibuka ko turi mu rugendo. Iyi si siho iwacu tuyirimo igihe gito, kuko dufite iwacu aho Yesu yagiye kudutegurira. Mu bihe nk’ibi dukwiye kwerekana ko ibyiringiro byacu ari iby’ukuri. Umutima uhagaze utakaza amahoro yawo.

Uwatakaje amahoro ntaba agishobora kwerekana ineza. Agira umushiha, yirebaho wenyine. Igihe nk’iki, abantu bakeneye kubona no kumenya ineza yacu. Mugirire neza bose mu bihe nk’ibi, ineza yanyu imenywe n’abantu bose. Mwibuke ko duteguriwe amakamba y’imirimo myiza tuzaba twarakoreye mw’isi mu gihe abandi bihugiyeho. Abashoboye kugira uwo twafasha tubikore. Amahoro y’Imana azagwirira mu mitima yacu, yirukane kwigunga, amaganya no kwiheba.

2. KWIGANYIRA NI UKUBUSA

V6. “NTIMUKAGIRE ICYO MWIGANYIRA, AHUBWO IBYO MUSHAKA BYOSE BIMENYWE N’IMANA MUBISABIYE, MUBYINGINGIYE, MUSHIMA.”
Nibyo koko hari ibyaturenze ariko se dukore iki. Imana yacu irumva kandi ifite imbaraga. Abantu bahugiye mu kuvuga no gutangaza amaganya yabo, k’uburyo igihe cyo kuvugana n’Imana cyibagiranye. Mureke twikoreze Imana ibi bihe turimo. Twibuke kandi gushima kuko nta kibaho Imana itakizi. Ibi byago erega nabyo Imana ibasha kubibyazamo ibyiza wenda tutabona uyu munsi ariko tuzabona mu bihe bizaza. Uwiteka ari maso, kandi yasezeranye kutazadusiga.

3. GUHA ISOKO Y’AMAHORO UMWANYA WA MBERE

V7. “NUKO AMAHORO Y’IMANA AHEBUJE RWOSE AYO UMUNTU YAMENYA, AZARINDIRE IMITIMA YANYU N’IBYO MWIBWIRA MURI KRISTO YESU.”
Kugirango amahoro ya Kirisitu ategeke imitima yacu, tugomba kubaho tuzirikana isoko yayo. Umva uko ijambo rivuga. Nuko rero Umwami wacu w’amahoro ajye abaha amahoro iteka ryose mu buryo bwose. Umwami abane namwe mwese.” (2 Abatesalonike 3:16 ) Amahoro yacu, tuyakesha Umwami wacu, agomba rero guhabwa umwanya w’imbere ya byose.

Benshi mbere yo kugira ikindi bakora batarakaraba mu maso babyuka bashakisha amakuru y’aho Coronavirus igeze, n’umubare w’abamaze kwandura. Nubwo ibyo Atari bibi ariko sibyo bishobora kongera amahoro mu mutima. Kugirango amahoro y’Imana atware imitima yacu ubudasiba, ni ngombwa ko dusubira kureba ibyo turi guha umwanya wa mbere muri iyi minsi. Mu bihe nk’ibi, ijambo ry’Imana rigomba guhabwa agaciro gakomeye.

Mu gitondo cya kare mbere yo kwatsa telefoni ngo urebe aho Coronavirus igeze, banza ufate akanya ko kuvugana n’Imana no gusoma ijambo ryayo. Icyo gikorwa ni nko gushyira igitwikirizo k’umutima wawe, bituma andi makuru mabi adashobora guhungabanya amahoro y’Imana mu mutima wawe. Nugira utyo buri munsi, andi makuru y’uruca ntege ntabwo azatwikira ya mahoro Uwiteka yaguhaye.

4. KWIRINDA IBINYOMA N’IBIHUHA

V8. “IBISIGAYE BENE DATA, IBY’UKURI BYOSE, IBYO KŪBAHWA BYOSE, IBYO GUKIRANUKA BYOSE, IBIBONEYE BYOSE, IBY’IGIKUNDIRO BYOSE N’IBISHIMWA BYOSE, NIHABA HARIHO INGESO NZIZA KANDI HAKABAHO ISHIMWE ABE ARI BYO MWIBWIRA.”

Ni ngombwa kurwanira amahoro y’umutima Imana yaguhaye buri munsi. Iyo ntambara ni imwe muri zazindi tutarwana n’abafite umubiri n’amaraso, ahubwo ni intambara yo mu mwuka. Bibiliya ibitubwira neza idusaba kwambara intwaro zose z’Imana, kugirango duhagarare tudatsinzwe n’uburiganya bw’umwanzi. (Abafilipi 6:11). Hari ibinyoma byinshi biri gukwirakwizwa bigamije gukura abantu imitima.

Singombwa rero yuko amakuru yose ya Coronavirus uyirukira, ukanashishikazwa no kuyasakaza kandi ari nta mumaro ari bugire kubayakira. Saba Umwuka agufashe kumenya amakuru akubakira ubugingo, n’agambiriye kugusenya. Saba Imana imbaraga zo gukoresha social media uko bikwiye. Gaburira umutima wawe iby’ukuri kandi bifite icyo bikungura. Iby’ukuri byose, ibyo kūbahwa byose, ibyo gukiranuka byose, ibiboneye byose, iby’igikundiro byose n’ibishimwa byose, abe ari byo mwibwira. GABURIRA UMUTIMA WAWE IBGIRA ICYO BIKUNGURA.

Emera amahoro y’Imana agutware, ibuka ko uri umwana w’ijuru. Uri kw’isi mu butumwa, niburangira uzataha. Aho kwiganyira, tabaza izina rya Yesu, utabarize bose. Fata umwanya ushime Imana. Ririmba uhimbaza Imana. Fata umwanya ugire abo ufasha mu buryo bufatika, girira bose neza. Gaburira umutima wawe iby’umumaro. Nugira utyo umwanzi ntazabona icyuho cyo kuguhangayikisha. Nubwo urusaku rwaba rwinshi mu matwi yawe, ingabo za satani zigahagurukira kugutinyisha. Imana izasuka mu mutima wawe amahoro utigeze umenya, atsinde guhanyayika n’ubwoba, maze uhereko uheshe n’abandi amahoro.
Turirimbane

Amahoro Yesu aha abantu be ntagira akagero ntarondoreka, ajya ahumuriza abayafite n’utayata ntabwo wayakurwaho. Wiringira Imana, uyiringira ntabura amahoro meza adashira.

Pasteur Kazura B. Jules

Ibitekerezo (5)

Kazubwenge

26-03-2020    12:08

Yesu niwe Mwami w’amahoro. Naho Gaza ibyago byinshi.iyo uri kumwe na Yesu uba amahoro kuko Yesu ariwe mukiza wacu. *Ntibisaba ko batuzwa ikanani gusa no mubutayu bo bahabona amashimwe*
Ntakiguzi watanga ngo umutima wawe ubeho gutyo keretse kuwutuzamo Yesu Umwami w’amahoro. Muriwe impfubyi ziraririmba indushyi n’abapfakazi babona impamvu zo gushima Imana

Kazubwenge

26-03-2020    12:08

Yesu niwe Mwami w’amahoro. Naho Gaza ibyago byinshi.iyo uri kumwe na Yesu uba amahoro kuko Yesu ariwe mukiza wacu. *Ntibisaba ko batuzwa ikanani gusa no mubutayu bo bahabona amashimwe*
Ntakiguzi watanga ngo umutima wawe ubeho gutyo keretse kuwutuzamo Yesu Umwami w’amahoro. Muriwe impfubyi ziraririmba indushyi n’abapfakazi babona impamvu zo gushima Imana

Kazubwenge

26-03-2020    12:08

Yesu niwe Mwami w’amahoro. Naho Gaza ibyago byinshi.iyo uri kumwe na Yesu uba amahoro kuko Yesu ariwe mukiza wacu. *Ntibisaba ko batuzwa ikanani gusa no mubutayu bo bahabona amashimwe*
Ntakiguzi watanga ngo umutima wawe ubeho gutyo keretse kuwutuzamo Yesu Umwami w’amahoro. Muriwe impfubyi ziraririmba indushyi n’abapfakazi babona impamvu zo gushima Imana

Bizimana François

26-03-2020    11:08

Uwiteka abahe umugisha kubwiyinyigisho ndumva nkaba Imbaraga zo kunesha no gusoma ijambo ry Imana Uko bikwiriye

Caleb

26-03-2020    10:57

Imana ibahe umugisha cyane kdi Amahoro Yesu atanga Abe mu mitima yacu ibihe byose!! Murakoze

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?