Akamaro ka tangawizi mu mubiri w’umuntu

Kwamamaza

agakiza

Akamaro ka tangawizi mu mubiri w’umuntu


Yanditswe na: Ubwanditsi     2019-12-19 05:34:50


Akamaro ka tangawizi mu mubiri w’umuntu

tangawizi (ginger) ni igihingwa kigira indabo, imizi yacyo niyo iribwa. Tangawizi ishobora kuribwa mu buryo butandukanye: ari mbisi, yanitse, ifu cyangwa umutobe. Tangawizi ifitiye umubiri akamaro gakomeye harimo no kuwurinda indwara n’ibindi bitandukanye.

Tangawizi ni ingenzi cyane mu mubiri w’umuntu kuko ikungahaye ku myunyu ngugu nka sodium, iron, magnesium, phosphore na zinc. Si ibyo gusa ahubwo tangawizi yifitemo intungamubiri zitandukanye nka: vitamine C, vitamine B6, riboflavin na niacin.

tangawizi ikiri mu murima itarasarurwa

Dore umumaro utangaje tangawizi ifitiye umubiri wacu:

Tangawizi ifasha mu kurwanya iseseme.
Kuva kera tangawizi ni igihingwa gikoreshwa mu kutwanya indwara no kugarura ubuyanja bw’umubiri. Ubushakashatsi bwashyizwe mu kinyamakuru cyita ku mirire (nutritional journal) berekanye ko tangawizi ifite akamaro ko kuvura iseseme mu gihe cyo gutwita.

Tangawizi irwanya grippe n’ubukonje.
Tangawizi yakoreshejwe kuva kera mu bihugu bya Asia mu kurwanya ubukonje ndetse na gripe. Ubushakashatsi bwagaragaje ko tangawizi mbisi ifite ubushobozi bwo kurwanya infections zibasha kwangiza inzira z’ubuhumekero. Ishobora gukoreshwa mu cyayi ikavura mu muhogo no gukorora.

Tangawizi ifasha urwungano ngogozi gukora neza.
Kurya tangawizi bituma intungamubiri dukura mu bribwa turya zibasha kwinjira neza mu maraso. Tangawizi kandi ifite akamaro ko kongerera umuntu ubushake bwo kurya.

Tangawizi igabanya Asthma.
Kurya tangawizi ni ingenzi kuko ni umuti uvura indwara z’ubuhumekero harimo na asthma ndetse n’izindi nzitizi sose zabuza umuntu guhumeka neza.

Tangawizi irwanya umubyibuho ukabije.
Ubushakashatsi bwaashyizwe ahagaragara n’ikinyamakuru cyita ku mirire bwagaragaje ko kurya tangawizi birwanya umubyibuho ukabije bityo umuntu akagira ibiro biringaniye.

Tangawizi ivura uburibwe bw’imikaya.
Ubusanzwe tangawizi izwiho kugabanya uburibwe bw’imikaya (muscles) cyane cyane mu gihe abantu bari gukora imyitozo.

Tangawizi irwanya diayabete.
Tangwawizi ifasha mu gushyira kuri gahunda isukari yo mu maraso. Ku bantu barwara diyabete yo mu bwoko bwa 2 bakunze guhura n’ibibazo byo kubura isukari mu mubiri. Iyo wongeye tangawizi mu ifunguro bigufasha gusubira kuri gahunda nzima.

Tangawizi ifasha umubiri gusohora imyanda
Tangawizi itera umubiri kubira ibyuya. Kubira ibyuya bisukura umubiri kandi bigatuma uburozi busohoka mu mubiri . mu kubira ibyuya bigabanya bagiteri na infection zishobora kwangiza umubiri bw’umuntu.

Tangawizi ivura impiswi.
Kuva kera tangawizi yakoreshwaga mu kuvura indwara y’impiswi (diarrhea) kuko yongera mu gifu gaz ituma intungamubiri zibasha kwivangura n’imyanda bityo umuntu ntakomeze gutakaza amazi menshi ari byo bikurizamo kugira umwuma.

Source: www.stylecraze.com
www.organicfacts.net

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?