Site under construction

Site under construction

Warning: a technical problem (SQL server) is preventing access to this part of the site. Thank you for your patience.

Akamaro ko Gushima Imana (Thanks Giving)

Kwamamaza

agakiza

Akamaro ko Gushima Imana (Thanks Giving)


Yanditswe na: Ubwanditsi     2012-08-13 14:10:33


Akamaro ko Gushima Imana (Thanks Giving)

Zaburi 50,14-15 : " Utambire Imana ishimwe, Uhigure umuhigo wawe. Unyambaze ku munsi w’amakuba n’uw’ibyago, nawe uzashima."

NI IYIHE MPAMVU ITUMA DUSHIMA ? ( Why Thanks giving ? )

Ubundi gushima biri mu nshingano z’Umwana w’umuntu. Ubusanzwe iyo umuntu akugiriye neza uramushima uti :" MURAKOZE - MERCI - THANKS,..."
Abantu benshi bibeshya ko gushima biza nyuma yo kubona ibyo basezeranyajwe. Nyamara ibi sibyo kuko Ubusanzwe iyo umaze gusenga, ugahabwa isezerano, hakurikiraho gushima, ubundi Imana ikazaguha ibyo yagusezeranyije waramaze gushima.Iyo washimye utarahabwa uba ukoze icyo twakwita guha Challenge Imana.

Iyo uhawe isezerano, jya wihutira gutamba ibitambo by’ishimwe. Iyo ubanje gutanga igitambo cy’ishimwe udategereje ko ubanza kubona ibyo yagusezeranyije uba ugurije Imana.

Ntabwo habanza gusaba ngo uhabwe, habanza gusaba ugasezeranywa ubundi ugatamba igitambo cy’ishimwe, ukavuga uti : "Mana ubu nguhaye umwenda nawe uzanyishyure." , Ubundi Imana nayo ikihutira gusohoza isezerano yaguhaye.

Ni nko guha Imana ideni, ugatanguranwa uti:" Mana dore ndishinganye nawe ubizirikane ikibazo nikiza uzanyishyure. Imana nayo yarirahiye iti :" nuntambira igitambo cy’ishimwe, njye ndarahiye : WARAHI ( wa mugani w’abasiramu), njyewe UWITEKA sinzabura kukwishyura! Ku munsi w’amakuba n’uw’ibyago uzabona gutabarwa..."

Ni umukino wa : TABARAGE - TAMBAGE muba muri gukina

Uko utambye ibitambo by’ishimwe, nyuma ku munsi w’amakuba yawe Imana iragutabara ikagukiza. Nawe ukongera ugatamba ibindi bitambo by’amashimwe, Imana nayo ikazagukiza...Uyu munsi washimye, bwacyeye Imana yagutabaye, ejo washimye, ejo bundi yagutabaye...

Ukayiha umwenda, ikishyura, ukayiha uwundi, ejo ikishyura,...Ejo bundi ikaguha umwenda, ukawishyura- ejo ikongera ikakuguriza ejo ukishyura... Uwo mukino mukagumya kuwukinaaaaa, mukaba muri nko gukina agapira : TABARAGE - TAMBAGE - TABARAGE - TAMBAGE - TAMBAGE - TABARAGE... , gutyo gutyo... ubundi ababona uhora mu bisubizo bakagirango ni ikindi kibitera naho ni uko Imana yamaze kubona ko kukuguriza nta kibazo ko uri inyangamugayo. Intambwe ebyiri zituma ushima

Intambwe ya mbere: Gushima harimo investment

Gushima ni ishoramari ryo mu rwego rwo hejuru, riguhesha ibiraka kwa Nyagasani. Wakwitwara neza Contrat ikongera ikaba Renouverable. Uti :" Mana nguteye agapira k’ishimwe, nta kibazo ndabizi uzaba ukanyishyura kuko uri inyangamugayo. Ubwo Imana ikishima ko uyigiriye ikizere nayo igakora uko ishoboye ngo nayo izakakwishyure.Intambwe ya mbere ituma ushima ushima ni ukubera Future uba utekereza. Ukavuga uti Mana ubu nguteze agapira kitwa SHIMAGE nawe uzanyishyure ningera mu makuba.

Umugabo umwe yagiye gusura abantu mu kumuzimanira bamukarangira inkoko, bayimugejeje imbere arashima ati:" Mbashimiye kuntekera inkoko ariko Simbashimiye iyi munzimaniye ubu, mbashimiye iyo muzanzimanira ejo !!!!"

Uyu mugabo yari umuhanga kuko yabonaga iy’uyu munsi yamaze kuyibona ariko iy’ejo yo atabyizeye ko izaboneka, yiyemeza kuba atanze avance y’ishimwe ngo nabwo azabashe kuyibona..Kandi koko ubutaha yaragarutse bibuka bimwe yavuze bituma bamutegurira indi nkoko.

2Ngoma 32, 24-26 : Biblia itubwira inkuru za Hezekia. Ubwo Hezekia yari agiye gupfa, yibukije Imana ati " Vraiment, nyibuka wibuke ko twajyanye ibunaka n’ibunaka nkurwanira ishyaka..." , Imana iribuka, yibuka iyo Avance Hezekia yayihaye ituma Yesaya iti :" Mubwire ko Prolongation ye yemewe kubera avance yatanze..." imyaka 15 ndayimuhaye kubera avance yampaye ataragira ingorane.

Kudashima ni ukwitesha ikiraka kindi cyari kigiye kuza ku nyungu zawe, ukagicamo kitaraza ugahita ucyamburwa.

Hezekia amaze kubona assurance ko azabaho iyo myaka 15 yose, aho gushima ahubwo arega agatuza. Aba yishe wa mukino wa TABARAGE-TAMBAGE...atumira abantu ariyogeza abereka ibyo yikoreye,yikubita mu gatuza ati :" Ibi byose ninjye wabikoze n’amaboko yanjye.."

Ibi byatumye Imana ihagarika Contrat yari yagiranye na Hezekia yo kujya amutabara nawe agashima. Iyo hezekia aza kwitwara neza mu kiraka contrat yari kuba Renouverable wenda akongera indi myaka nka 30.

Intambwe ya kabiri: Gushima birinda umuvumo

Abantu benshi bibaza igituma imivumo iza mu ngo, ugasanga abana babuze amashuri, abayabonye nabo ni abaswa, abakobwa babuze abagabo buzuye mu rugo, intonganya mu rugo ni nyinshi,... Akazi wapi, abashomeri buzuye ku musozi,...Inzara ntiva mu rugo ibibazo by’amadeni adashira, n’ibindi byinshi....Ibi byose bishobora kuba bizanwa no kudatamba ibitambo by’amashimwe y’ibyo Imana yagukoreye.

Mubyeyi nkumenere ibanga, Jya utegura mu rugo iwawe THANKS GIVING, Ushime Imana : Ushake agahene ukabage, utumire abaturanyi nibakubaza ngo mbese habaye iki? ubasubize Uti : "Ni ugushima Imana: kuko twabonye urubyaro, twashyingiye abana bacu,abagore bacu barabyaye neza batabazwe,abana bacu batsinze ikizami cya Leta,... None turi gushima Imana yabikoze. Uzaba uhaye Imana agapira nako izakagusubiza bidatinze ikikwishyure ibyo yagusezeranyije bidatinze.

Bibliya itubwira inkuru z’impumyi icyenda Yesu yakijije azohereza koga mu kidendezi cy’i SILOAMU bose barakira ariko umwe aba ariwe ugaruka gushima. Yesu aramubaza ati : " Ko mwakize muri icyenda, ko ari wowe wenyine uje gushimira? Ngaho genda ukwizera kwawe kuragukijije. " ( Nine were healed, but only one come back to give thanks, was saved ".) Uyu we yakize ku mubiri(healed) akira no ku mutima (saved) hejuru yo gukira indwara atahana agakiza naho abandi bo bakira ku mubiri gusa.

Buri mubyeyi wese utekereza, udashaka kuraga abana be umuvumo ajye abatambira Imana amashimwe. Hari ababyeyi bazi bwenge bacunga mu gihe cyo kwitanga ngo hakorwe umurimo w’Imana bakitangira n’abana babo ati :" Nditanze ntangiye abana banjye buri wese 10.000 Frw". Biriya ni byiza kuko uba ugurije Imana ngo izishyure abana bawe.

2. Bashima gute ( How to thanks God?)

Zaburi 116,1 , 12-15 : Nkundira Uwiteka kuko yumvise ijwi ryanjye... Umurongo wa 12. Ibyiza Uwiteka yankoreye byose ndabimwitura iki?...

Umurongo wa 13: Nzakira igikombe cy’agakiza.... : nzatangariza abantu ibyo yakoze.

Aha ni ukuvuga ko amadeni y’Uwiteka nariye yose , ibyo namusezeranyije nzabikora, imihigo yose nahize nzayishyura , Atari nka za nka zo mu bukwe zivugwa ntizitahe. Ahubwo ngo nzahigura umuhigo uko nawuhize kugirango nereke Uwiteka ko ndi inyangamugayo, nawe arusheho kungirira ikizere.Nabona ndi inyangamugayo azankubira inshuro ijana.

Undi we ati:" Mana niwampa umwana, nazamugutura, nzatanga ikibanza bakubakiremo inzu yawe , nzatura ituro, nzafasha abakene,..." Yamara kubiguha, ukaruca ukarumira..." ukajya ureba icyo kibanza wahize ukishima mu mutwe uti:" Ahhhh, kiriya kibanza se ko gihenze, uretse kubeshya koko ari wowe wagitanga, gatekereza uko wazagura icya macye ngo abe aricyo uvunjira Imana nk’aho nawe Imana yakuvunjiye umunsi uyisaba...

Hari ibintu 2 bigendana mu gushima :

Kuzamura igikombe cy’agakiza (Coupe ) : Iyo ikipe yatsinze bakayiha igikombe, Captain wayo ahita agifata akagisoma ubundi akakizamura hejuru,abafana bagakoma mu mashyi.Uko niko nawe ukwiye kujya uzamura igikombe cyawe.

Guhigura umuhigo : Ni ukuvuga gutanga ibyo wavuze uko byakabaye nta na kimwe ugabanijeho cyangwa wongereyeho. Ubikoze Contrat iba ipfuye.Ariko iyo ubikoze neza Imana irushaho kukugirira ikizere, noneho yajya kuguha ikagukubira inshuro nyinshi.

Nzambaza izina ry’Uwiteka : Umuntu ushima muri we ahinduka umunyamasengesho kuko ahora aganira n’Imana ibyo yakoze abyishimira.

Ikibazo gikunze kubaho ni uko abantu bakuze gushima bamara guhabwa bagahita bibagirwa ako kanya, ntibahigure imihigo yose bahize.

AGATEKEREZO : Hariho umugabo umwe w’ umufundi, umunsi umwe arimo kubaka Etage arahanuka hejuru muri Etage yikubita hasi, ariko mu kugwa yaguye ku mugono w’agatama kari kaziritse hasi aho. Agatama gahita gapfa, ariko we ararokoka. Atekereza icyo yakora ngo ayishimire arakibura.

Aribaza ati : " Ese nyibage nyirye mu cyubahiro ? Ese nyihambe mu cyubahiro ? Ubwo yabuze icyo yakora yigira inama yo kwambura umwenda w’ubufundi yambara umwenda w’ubushumba , kugirango ayibuke neza n’umubabaro nk’umushumba wabuze intama ye.Ubundi ntawe ugira umubabaro nka nyiri ukubura ibye. Ni nawe umenya agaciro k’icyo yabuze kuko ari we cyari gifitiye akamaro.

UMWANZURO :

Gushima ni investment ikomeye,

Gushima bigufasha guhora wibuka ( Keeping Records)
- Gushima bikurinda uburakari bw’Imana kuri wowe no ku bwawe.

HINDURA UBUZIMA BWAWE AMASHIMWE UMUNSI KU WUNDI.UZABONA IMIGISHA.

Utagushima yaba yitwa uwande ? Utagushima yaba akomoka kwa nde?
Bara iyo migisha nonaha, Imana yakugabiye, yibare ntusige numwe, ubundi ushime

YESU ABAHE UMUGISHA !!
Inyigisho ya Apotre Joshua Masasu

Tuyigejejweho n’urubuga rwa Jesus.rw

Ibitekerezo (1)

mugabo Emmanuel

16-08-2012    10:13

Iyi nyigisho ni ukuri. Nanjye muri uku kwezi nakoze igikorwa cyo kwitanga mbikuye ku mutima ngo nakire Choral yari ije itunguranye ariko niyumvamo iryo shyaka cyane, mbikorana umutima ukunze, ariko Imana yahise impa Categori ya B aribwo bwa mbere nkoze ikizamini.

Hari insengero nyinshi abantu usanga barifashe badashaka guhagarara imbere y’iteraniro ngo bashimire Imana ibyo yabakoreye kuberango ni UKWISHYIRA HANZE, ngo ni UKUBURA UBWENGE ariko iryo ni IBANGA satani yabahishemo(ubuyobe) agirango abateze kuba indashima, bityo nibagira icyo basaba, Imana ikabareka kubera ko baba batenda kuyishimira, Imana nibareka, bayitotombere, umugambi wa Satani ube ugezweho wo kubatandukanya n’urukundo rw’Imana. iMANA IDUFASHE.

Imana iduhane umugisha bakozi b’Imana.

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?