Amazina 21 Bibiliya ivuga asobanura gukomera(...)

Kwamamaza

agakiza

Amazina 21 Bibiliya ivuga asobanura gukomera kw’ Imana


Yanditswe na: Ubwanditsi     2018-01-08 04:52:37


Amazina 21 Bibiliya ivuga asobanura gukomera kw’ Imana

Uhereye kera kose Imana ntihinduka, yaremye umuntu mu ishusho yayo . irushaho kumukunda kurusha ibindi biremwa byose, yamusuraga kenshi aho yari yaramutuje mu ngobyi ya Edeni ndetse Imana imuha ubutware bwo gutegeka isi yose n’ibiyirimo: amatungo, inyamaswa, ndetse n’inyoni n’ibisiga. Nubwo abantu baje guteshuka bagakora icyaha ariko Imana kuko ari umutunzi w’impuhwe n’imbabazi nyinshi ntiyabataye yabarokoje kumeneka kw’amaraso n’urupfu rwagashinyaguro ku mwana wayo w,ikinege Yesu Krisito.(Abefeso2:1-4 )

Muri Bibiliya Yera havugwamo amazina yagiye yitwa abantu ndetse n’ahantu asobanurwa bitewe n’igitangaza Imana yakoreye umuntu aho hantu . Nyuma yuko abantu babonyeko Imana itabataye bakomeje kuyita amazina menshi atandukanye agaragaza ugukomera n’imbabazi zayo .Ntawayavuga yose ngo ayaranginze ariko agakiza.org twagerageje gushakisha akunzwe gukoreshwa cyane ariko nayo makeya agaragaza gukomera kw’Imana.

1. Yehovayire : risobanurango kizabonwa, Aburahamu yabivuze ubwo yaragiye gutamba Isaka , Imana ikamwoherereza igitambo mu cyimbo cy’umwana we Isaka (itangiriro 22 :14)

2.Yehovanisi : risobanura ngo Uwiteka ni ibendera ryanjye. Mose yabivuze ubwo Imana yamuhaga isezerano ryo kuzabakuriraho Abamaleki bakibagirana mu isi (Kuva 17:15)

3.Lahayiroyi : Hagari yabivuze ubwo Marayika w’Uwiteka yamusangaga mu butayu akamuha isezerano, amaze gutungurwa nuko Uwiteka yabonye umubabaro we. Ahimba Uwiteka wavuganye nawe izina ati : uri Imana ireba « mbese indeba nayiboneye na hano ? » nicyo cyatumye rya riba ryitwa iriba rya Lahayiroyi (Itangiriro 16 :13-14)

4.Enihakore : risobanura ngo iriba ry’uwambaje. Samusoni yabivuze amaze kwica Abafilisitiya yicwa n’inyota. Ariko Imana ifukura iriba i Lehi amazi aradudubiza nuko amaze kunywa umutima usubira mu nda, arahembuka. Hari Lehi na bugingo nubu. (Abacamanza 15:19.)

5.Ebenezeri : risobanura ngo Uwiteka yaratuzahuye. Samweli yabivuze Uwiteka amaze kubakiza amaboko y ‘abafilisitiya, ibi byabaye nyuma yuko ab’inzu ya Isirayeli bamaze imyaka 20 bashaka Uwiteka barira. Samweli yenda ibuye arishinga hagati y’i Misipa n’i Sheni, arihimba izina Ebenezeri (ati"Uwiteka yaratuzahuye kugeza nubu." (1Samweli 7:12)

6. Peniweli : Yakobo yabivuze ubwo yakiranaga na Marayika, akamunesha. Aho hantu yakobo yahise peniweli ngo kuberako yarebesheje Imana amaso ntiyapfa (Itangiriro 32 :31)

7.Gilugali : risobanura gukurwaho igisuzuguriro (Yosuwa5:9)
8.Rehoboti : risobanura ngo ahagutse. Isaka yabivuze nyuma yo gufukura amariba abashumba b’i Gerari bakayatonganira nabe (Eseki, Sitina).Isaka avayo afukuza irindi riba ryo ntibaritonganira, aryita Rehoboti, aravuga ati “None Uwiteka adushyize ahāgutse, natwe tuzororokera muri iki gihugu.” (Intangiriro26:22)

9.Eli Elohe Isirayeli : Risobanura ngo Imana ni yo Mana ya Isirayeli. Yakobo yabivuze ubwo yasohoraga amahoro avuye i Padanaramu yerekeza i Shekemu mu gihugu cy’i Kanani (itangiriro33 :20)
10. Yehova Royi : Uwiteka ni Umwungeri. ( Zaburi23:1).
11. Yehova Tsidkenu: Uwiteka gukiranuka kwacu. (Yeremiya 23:5-6)
12. Yehova Shalom: Imana y’amahoro. (Abacamanza 6:22–24)
13. Yehova Shamma: Uwiteka ni ho ari . (Ezekiyelil 48:35).
14. Yehova Rapha: Uwiteka ukiza indwara (Kuva15:26)
15. Yehova Sabaoth: Uwiteka nyiringabo (Zaburi 46:7-8)
16. Elohim : Imana ni inyembaraga (Jeremiah 32:27)
17. El Shaddai: Imana ishoborabyose (Genesis 17:1)
18. El Elyon: Imana isumba byose (Itangiriro 14:20).
19. Adonai: Uwiteka ni Umwami (Zaburi 8:1)
20. Emmanuel: Imana irikumwe natwe (Yesaya 7:14)
21. Abba: Data wa twese (Matayo6:9).

Ntabwo Imana izigera ita umuntu uyubaha, iteka ryose. Imana igendana n’umuntu uyuba ibihe ni ibihe ikageza ku buzukuruza bibihe ibihumbi. Imana ikunda abayikunda kandi abayishakana umwete barayibona,( Imigani 8:17 ). Imana ni Alufa na Omega ( Uwambere n’Uwanyuma ) kandi ntabwo ihinduka uko yariri niko iri kandi niko izahoraho. Ntiyita ku cyubahiro n’ubutunzi by’abana ba bantu ahubwo yita ku umukene ufite umutima uciye bugufi (Yesaya 66:2)

Source : https://bible.org
Ismael KAYISHEMA @Agakiza.org

Ibitekerezo (1)

NIYOMUNEZERO Festus Eugène

28-01-2018    12:29

Ndanezerewe kubw’aya mazina ndetse n’ibisobanuro byayo!

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?