Bikorimana Aloys na Uwamahoro Liliane(...)

Kwamamaza

agakiza

Bikorimana Aloys na Uwamahoro Liliane bishimiye bikomeye umuhungu babyaye


Yanditswe na: Ubwanditsi     2016-01-05 14:38:36


Bikorimana Aloys na Uwamahoro Liliane bishimiye bikomeye umuhungu babyaye

Bikorimana Aloys na Uwamahoro Liliane, abaririmbyi ba Korali Jehovahjireh ya ULK,bari mu byishimo bikomeye ku bwo kwibaruka imfura yabo nyuma y’imyaka itanu bashakanye.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, uyu mugabo usanzwe ayobora Korali Jehovahjireh ya ULK yavuze ko kugeza ubu atabona amagambo asobanura ibyishimo afite nyuma yo kwibaruka imfura ye yari amaze imyaka itanu ategereje.

Yagize ati “Sinabona uko nkubwira ibyishimo njye na madamu wanjye dufite, ubu natwe turi ababyeyi b’umwana w’umuhungu. Mbega ibintu ni byiza; ni ukuri Imana yatugiriye neza natwe turishimye, sinabona amagambo yo kubikubwiramo keretse ahari ureba mu mitima yacu.”

Uyu mwana yavutse ku wa Gatandatu tariki 2 Mutarama 2016.
Korali Jehovajireh aba bombi basanzwe baririmbamo yagaragaje ibyishimo itewe no gusubizwa kw’abanyamuryango bayo.

Mu butumwa yaboherereje ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Facebook, yagize iti”Imana idakiranirwa ngo yibagirwe imirimo turayishimye, twe umuryango mugari wa ’Jehovahjireh Choir’, nyuma y’imyaka irenga 4 dutegereje ibyo Imana yavuganye natwe, ubu itanze umwana w’umuhungu ku muryango w’umuyobozi wacu Aloys na Liliane. Imana yacu yubahwe burundu. Halleluya. Mbega umwaka utangiye neza! Mudufashe kuyitambira ibitambo by’amashimwe.”

Bikorimana n’umugore we, bashima cyane ababaye hafi mu myaka itanu bari bamaze batarabona urubyaro.

Ati “Ntibyari byoroshye, ariko ndashima cyane inshuti, ababyeyi n’abavandimwe batubaye hafi bakaduhumuriza. Ndashima kandi by’umwihariko umuryango mugari wa korali Jehovahjireh, na korali Amahoro ya ADEPR Remera, batubaye hafi cyane. Imana ibahe umugisha.”

Korali Jehovajireh, ni iyo mu Itorero rya ADEPR, ikaba igizwe n’abanyeshuri bize n’abiga muri Kaminuza yigenga ya Kigali, ULK. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka :Gumamo, Ingoma yawe, n’izindi zitandukanye.

Source: igihe.com

Ibitekerezo (4)

Kayumba

16-10-2016    13:05

Mana yacu uhabwe Icyubahiro usohoje
ibyo wabuze natwe ntituzahwema kuvuga
imirimo nibitangaza wakoreye Alloys na liliane
ndabakunda cyane Amen

philomene

12-01-2016    03:01

IMANA IHABWE ICYUBAHIRO ,YUMVA GUSENGA KWACU

UMUTONI

8-01-2016    06:47

Nanjye nshimye IMANA yabahaye umwana,ni bonkwe

Aphonsine Mukampunga

8-01-2016    04:58

IMANA YO MWIJURU IRASHOBOYE HAHIRWA UWIZEYE KO IBYO YABWIWE NUMWAMI IMANA BIZASOHORA

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?