Byenda gusetsa: umwana w’imyaka itatu yabwiye nyina ati mama, ubwo ndibwa mu nda ngiye kubona umugore!!
1.Rimwe ababyeyi bakijijwe bari bibereye mu rugo baganira bavuye ku meza...
Bikorimana Aloys na Uwamahoro Liliane, abaririmbyi ba Korali Jehovahjireh ya ULK,bari mu byishimo bikomeye ku bwo kwibaruka imfura yabo nyuma y’imyaka itanu bashakanye.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, uyu mugabo usanzwe ayobora Korali Jehovahjireh ya ULK yavuze ko kugeza ubu atabona amagambo asobanura ibyishimo afite nyuma yo kwibaruka imfura ye yari amaze imyaka itanu ategereje.
Yagize ati “Sinabona uko nkubwira ibyishimo njye na madamu wanjye dufite, ubu natwe turi ababyeyi b’umwana w’umuhungu. Mbega ibintu ni byiza; ni ukuri Imana yatugiriye neza natwe turishimye, sinabona amagambo yo kubikubwiramo keretse ahari ureba mu mitima yacu.”
Uyu mwana yavutse ku wa Gatandatu tariki 2 Mutarama 2016.
Korali Jehovajireh aba bombi basanzwe baririmbamo yagaragaje ibyishimo itewe no gusubizwa kw’abanyamuryango bayo.
Mu butumwa yaboherereje ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Facebook, yagize iti”Imana idakiranirwa ngo yibagirwe imirimo turayishimye, twe umuryango mugari wa ’Jehovahjireh Choir’, nyuma y’imyaka irenga 4 dutegereje ibyo Imana yavuganye natwe, ubu itanze umwana w’umuhungu ku muryango w’umuyobozi wacu Aloys na Liliane. Imana yacu yubahwe burundu. Halleluya. Mbega umwaka utangiye neza! Mudufashe kuyitambira ibitambo by’amashimwe.”
Bikorimana n’umugore we, bashima cyane ababaye hafi mu myaka itanu bari bamaze batarabona urubyaro.
Ati “Ntibyari byoroshye, ariko ndashima cyane inshuti, ababyeyi n’abavandimwe batubaye hafi bakaduhumuriza. Ndashima kandi by’umwihariko umuryango mugari wa korali Jehovahjireh, na korali Amahoro ya ADEPR Remera, batubaye hafi cyane. Imana ibahe umugisha.”
Korali Jehovajireh, ni iyo mu Itorero rya ADEPR, ikaba igizwe n’abanyeshuri bize n’abiga muri Kaminuza yigenga ya Kigali, ULK. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka :Gumamo, Ingoma yawe, n’izindi zitandukanye.
Source: igihe.com
1.Rimwe ababyeyi bakijijwe bari bibereye mu rugo baganira bavuye ku meza...
Kwiyicisha inzara, kwigomwa amafunguro cyangwa Kwiyiriza ubusa
UMUVUGO: MUKUNDANE MUJYE INAMA RUKUNDO MBUTO ITARUMBA NZIRA Y’ IBYEZA...
Umusore Isakin Jonsson n’umukunzi we Michelle Gustafsson bakomoka muri...
Ibitekerezo (4)
Kayumba
16-10-2016 13:05
Mana yacu uhabwe Icyubahiro usohoje
ibyo wabuze natwe ntituzahwema kuvuga
imirimo nibitangaza wakoreye Alloys na liliane
ndabakunda cyane Amen
philomene
12-01-2016 03:01
IMANA IHABWE ICYUBAHIRO ,YUMVA GUSENGA KWACU
UMUTONI
8-01-2016 06:47
Nanjye nshimye IMANA yabahaye umwana,ni bonkwe
Aphonsine Mukampunga
8-01-2016 04:58
IMANA YO MWIJURU IRASHOBOYE HAHIRWA UWIZEYE KO IBYO YABWIWE NUMWAMI IMANA BIZASOHORA