Burya nubwo utabona Imana ariko irahari

Kwamamaza

agakiza

Burya nubwo utabona Imana ariko irahari


Yanditswe na: Ubwanditsi     2016-10-25 03:32:29


 Burya nubwo utabona Imana ariko irahari

Yobu 23 :8-10
‘’Dore nigira imbere ariko ntihari nasubiza inyuma nkayibura, mu kuboko kw’ibumoso aho ikorera naho sinyiharuzi. yihisha mukuboko kw’iburyo kugirango ntayibona, ariko izi inzira nyuramo nimara kugeragezwa nzavamo meze nkizahabu.’’

Yobu yari umuntu w’umukiranutsi imbere y’Imana, kandi ubu bwari ubuhamya atangirwa n’Imana ubwayo nk’uko Bibiliya ibigaragaza. Amateka yo kugeragezwa kwa Yobu azwi n’abantu benshi baba abazi Imana n’abatayizi.

Amagambo agaragara hejuru naho Yobu avuga ko yamaze igihe ashaka Imana ntayibone ikamwihisha kandi ari nayo yamuhamirizaga ko akiranuka.
Mwene data byashoboka ko nawe uyishaka ntuyibone ariko nubwo utayibona irahari. Buriya iyo utarimo kuyibona mu byawe nk’uko uyifuza nabwo iba ihari.
Ushobora kuba warayishakiye mu miryango ntuyibone, ukayishakira mu nshuti ntuyibone, uyishakira mu byo ukora byose ntiwayibona ariko irahari aho hafi yawe irahari mu gihe cyayo izitamurura.

Nubwo utayibona ariko irahari, Yobu yayishakiye imbere arayibura, ayishakiye mu kuboko kw’ibumoso naho arayibura ayishakira mu kw’iburyo arayibura arangije ati ‘’nubwo nyibuze izi nzira nyuramo nimara kungerageza nzavamo meze nk’izahabu.’’

Bibiliya iravuga ngo Mana ya Israyeli Umukiza ni ukuri ni wowe Mana yihisha, Yesaya 45:15
Uziko hari ubwo uyishaka, ukayisenga, ukayikorera, ukajya wumva ntako utagize, ahubwo byagucanga ugatangira kwisakamo n’ibyaha utakoze, ukabona yakwihoreye. Bene iki gihe iyo kigeze hari ubwo upfana abantu kuko wayibashakiyemo ukayibura, harubwo witakana abo mukorana umurimo w’Imana ugatangira kubacira urubanza ngo iminsi y’imperuka yabasohoyeho, burya iba yakwihishe. Ni Imana yihisha, ariko burya iba ihari kandi ntabwo izareka umuntu wayo iteka, amaherezo izaza, komera ushikame.

Dore muri bya bibazo impamvu ntacyo wabaye yari ihari, yaraguhetse ntiwamenya uko byagenze.

Muri za ntambara impamvu zagusize yari ihari yagushyize mu biganza byay, burya muri ya mpanuka yagusize Imana yari ihari.
Humura burya irahari nubwo utayibona.

Ibitekerezo (1)

25-10-2016    10:46

MANA MPARIRA IVYAHA NAKOZE MW’IZINA RYA YESU AMEN

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?