Dore ibintu 15 urukundo rwuzuye rwitwararika

Kwamamaza

agakiza

Dore ibintu 15 urukundo rwuzuye rwitwararika


Yanditswe na: Ubwanditsi     2018-05-17 06:51:44


Dore ibintu 15 urukundo rwuzuye rwitwararika

Nubwo navuga indimi z’abantu n’iz’abamarayika ariko singire urukundo, mba mpindutse nk’umuringa uvuga cyangwa icyuma kirenga. Kandi nubwo nagira impano yo guhanura, nkamenya ibihishwe byose n’ubwenge bwose, kandi nubwo nagira kwizera kose nkabasha gukuraho imisozi, ariko singire urukundo ntacyo mbandi cyo. Kandi nubwo natanga ibyanjye byose ngo ngaburire abakene, ndetse nkitanga ubwanjye ngo ntwikwe ariko singire urukundo, ntacyo byamarira. (1 Abakorinto1:13)

1. Urukundo rurihangana
2. Urukundo rugiraneza
3. Urukundo ntirugira ishyari
4. Urukundo ntirwirarira
5. Urukundo ntirwihimbaza

6. Urukundo ntirukora ibiteyeisoni
7. Urukundo ntirushaka ibyarwo
8. Urukundo ntiruhutiraho
9. Urukundo ntirutekereza ikibi kubantu
10. Urukundo ntirwishimira gukiranirwa kw’abandi

11. Urukundo rwishimira ukuri
12. Urukundo rubabarira byose
13. Urukundo rwizera byose,
14. Urukundo rwiringira byose,
15. Urukundo rwihanganira byose.

Ibibihamya 15 by’urukundo ijambo ry’Imana rimaze kutubwira byerekana imbaraga zitangaje z’urukundo rw’ukuri.

Ariko se koko iyo urebye usanga cyane cyane abitwako bazi Imana ibi bintu babyubahiriza?

Reka noneho tuve kubandi twirebe twe ubwacu, nikangahe twihanganira bagenzi bacu, mbese tubagirira neza kubw’urukundo cyangwa ni ukugirango twogere? Mbese twishimira ibyiza by’abandi tutabagirira ishyari?Mbese aho ntitwirarira cyangwa ngo twihimbaze dukora byiza ngo dushimwe?Mbese ye aho ntitwaba dukora, twambara, tuvuga ibiteye isoni?Aho ntitwaba duharanira kurunda byinshi hari n’abatagira namba?Umukozi w’Imana umwe yigeze kwigisha aravuga ngo Imana ntinezezwa nuko wariye umuceli ukamara umufuka wose ahubwo inezezwa ni kilo 1 wigomwe ugasangira n’umukene.

Reka twongere twibaze ko urukundo rudahutiraho twe iyo tugiye kugira abo dufatira ibyemezo turabanza tukabitekerezaho cyangwa birahagije kuba yakubabaje gusa? Mbese inshuro umuntu acumura Yesu atarindiriyeko yihana akamuhanira ko hari abarikuzarokoka umurirow’iteka? Oya rwose ntawarikuzarokoka. Niyompamvu dukwiriyekujya twitonda mu byodukora.

Twabonye kandi ko urukundo rudatekereza ikibi kubantu. Iyo usomye neza Bibiliya usanga ihabanye cyane nuko isi itubwira, nikenshi duhemukirwa nikenshi tubabazwa n’inshuti cyangwa n’abandi tubana ariko ibaze nawe ngo ntukagire ikibi umutekerezaho, reka dufate urugero ku kana gato mama wako akubita mu kanya kakaza kakamusaba ibere, niyompamvuYesu yavuze ko dukwiriye kumera nk’abana bato ariko twe usanga rimwe na rimwe n’icyo umuntu atakoze cyangwa atavuze tukimukekera nyamara urukundo nyakuri ntirutekereza ikibi kubantu.

Bibiliya kandi yatubwiye ko rutishimira gukiranirwa kw’abandi ko kandi rwishimira ukuri yakomeje itubwira ko rubabarira byose ariko aha ho ndahamya ko hari benshi bahatsindirwa. Byibaze nawe ushobora kubabarira umuntu wakubwiye nabi, ukababarira uwagutekeye umutwe, ukababarira uwakwibye ariko ugaca akarongo k’uwakugize imfubyi uti uyu we nubwo yakwisiga iki sinshobora kumubabarira nyamara n’ubwo bibabaje kutamubabarira bigira imbaraga kumitekerereze no mu marangamutima ugasanga niwowe byica kurutaho. Rero urukundo ruratangaje ngo rubabarira rutarobanuye benedataImana iduhe urukundo.

Nanone Urukundo rwizera byose rukiringira byose rukihanganira byose, mbese byose urabyihanganira cyangwa hari aho ugera ugatsindwa? Hari se aho ugera ukavuga ngo ntibikihanganirwa aka wamuririmbyi?
Hariho umuntu waririmbye ngo mugihe ubona ko utagifite urukundo menya yuko uwo mwuka yabonye ko uyoborwan’umubiri wawe akigendera ariko birashoboka ko wamusaba uti garuka.

Ariko none hagumyeho kwizera n’ibyiringiro n’urukundo, ibyo uko ari bitatu, ariko ikiruta ibindi ni urukundo.

Tubifurije kugira urukundo rw’ukuri rwuzuye mw’izina ryaYesu.Amen.
Imana ibahe umugisha.

Claire@agakiza.org

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?