Dore ibyiringiro byafasha buri mugore w’umukristo kudacika intege no mu bigeragezo

Abagore benshi bakunze guhura na byinshi bitari bimwe kandi bitoroshye: Baba bagomba kwita ku bagabo n’abana babo, kugenzura urugo no gukora imirimo itandukanye, kumenya ibikenerwa no kubaka umubano mwiza w’abavandimwe b’imiryango yombi, akaba agomba no kugira uruhare mu itorero.

Ese niki cyafasha abagore bahura n’ibi bibazo byose? Uretse urukundo n’ubuntu by’Imana n’urukundo rw’umugabo n’abana babo , hari ikindi cyitwa ibyiringiro.

Ibyiringiro ni ikintu gifite imbaraga cyane, kandi buri mugore w’umukristo akwiye kubigira. Kwiringira ibyiza bizagufasha kudacika intege n’igihe waba uhura n’ibikuruhuje.
Inkoranyamagambo(dictionnaire) ya Webster yo 1828 isobanura ibyiringiro nk’ icyifuzo cy’ikintu cyiza, biherekejwe n’icyizere cyo kuzakibona .

Bamwe bashobora gutekereza ibyiringiro nk’icyifuzo cyo kubona ikintu cyiza. Webster yakomeje agira ati “ Ibyiringiro bitandukanye no kwifuza no kumva hari icyo ukeneye, kuko byerekana ibyiringiro byo kubona ibyiza wifuza, cyangwa ubushobozi bwo kuba wabibona. Ibyiringiro biduha ibyishimo n’umunezero mugihe ibyifuzo bishobora kubyara cyangwa bigaherekezwa n’umubabaro no guhangayika.”

Abaroma5:1-5 hatubwira ko kubera ibyo Umwami Yesu Kristo yakoze, dufite ibyiringiro bidakoza isoni:

“Nuko rero ubwo twatsindishirijwe no kwizera, dufite amahoro ku Mana ku bw’Umwami wacu Yesu Kristo, wadushyikirije ubu buntu dushikamyemo ku bwo kwizera, ngo tubone uko twishimira ibyiringiro byo kuzabona ubwiza bw’Imana. Ariko si ibyo byonyine, ahubwo twishimira no mu makuba yacu, kuko tuzi yuko amakuba atera kwihangana, kandi kwihangana kugatera kunesha ibitugerageza, uko kunesha kugatera ibyiringiro. Bene ibyo byiringiro ntibikoza isoni, kuko urukundo rw’Imana rwasābye mu mitima yacu ku bw’Umwuka Wera twahawe.

Kuko ibyiringiro bizana ibyishimo, kandi kuko Imana itajya ineshwa, dukwiye kuyizera kugirango tutarambirwa tukabivamo.

Bagore bakundwa, hano hari ibintu bike ukwiriye kwiringira igihe cyose uhura n’ibibazo n’intambara zitari zimwe:

1. Igihe wahuye n’ibibazo by’urushako :Ba mama, Imana ikunda kuba hagati y’umubano kugira ngo ibashe kubayobora(wowe n’umugabo wawe) kuko biyishimisha.

Niba ufitanye ibibazo n’umufasha wawe, senga Imana umusengere. Shaka mubyanditswe amabwiriza n’imyifatire ukwiye kugira, ariko ntukoreshe ijambo ry’Imana nk’inzira yo kumurwanya, ahubwo komeza usenge usabe Imana ubufasha, Imana ishobora byose, ishobora kumuhindura.

2. Igihe ufitanye ibibazo n’umuryango: Mu muryango ubamo abantu ntihaburamo ibibazo runaka(ushobora kugirana ibibazo n’ abana bawe , abo mu muryango wawe cyangwa abo mufitanye isano. Ariko ukwiye gukomeza kubagaragariza urukundo kandi ukabitaho uko bikwiye. Icy’ingenzi cyane ukwiye gusenga Imana ngo igushoboze kugira uko witwara muri ibi byose bikugose kandi ukayikoreza umutwaro wawe.

Zaburi 55:22 hagira hati:
“Ikoreze Uwiteka umutwaro wawe na we azakuramira, Ntabwo azakundira umukiranutsi kunyeganyezwa.”(Zaburi55:22)

3.Igihe ufite ibibazo by’umutungo: Iki ni ikibazo abantu benshi bakunze guhura nacyo. Ingo nyinshi zikunze gusenyuka kuko umugabo n’umugore bafite icyibazo cy’amafaranga. Birashoboka ko baba ari abakene, birashobokako baba bafite ibibazo by’uburyo amafaranga akoreshwamo, kugira amabanga amwe n’amwe ku mitungo, cyangwa gufata mugenzi wawe uko wiboneye bitewe wenda n’amafaranga umwe afite,n’ibindi…

Ibi ariko si byo, amafaranga ntakwiye kuba ariyo y’ibanze abubakira. Imana niyo ikwiye kuhaba, ikabubakira ikabayobora muri byose. Matayo 6:24 havuga ukuri, ibihavugwa bikwiye kugaragara no mu mibanire y’ingo :

“Nta wucyeza Abami babiri kuko yakwanga umwe agakunda undi, cyangwa yaguma kuri umwe agasuzugura undi. Ntimubasha gukorera Imana n’ubutunzi.”(Matayo6:24)

Imana yashyizeho umubano kugirango umugabo n’umugore bagire ibyishimo kandi babashe kuzuza ibyo Imana ishaka. Birakwiye ko abakristo badaha umwanya ibyabasenyera bikabatandukanya n’Imana , ahubwo ikaba iy’ibanze mu mibereho yabo kuko itazabatererana, kandi mukaba urugo rw’umugisha.

Sophie @agakiza.org