Dore ingaruka ku bantu bakunda kureba filimi(...)

Kwamamaza

agakiza

Dore ingaruka ku bantu bakunda kureba filimi ziteye ubwoba


Yanditswe na: Ubwanditsi     2018-05-08 10:04:19


Dore ingaruka ku bantu bakunda kureba filimi ziteye ubwoba

Ngo ko kureba filime ziteye ubwoba zazindi zirimo ibintu bihabya umutima w’ubireba nka za ku buryo aba yenda kwiruka ngo bigira ingaruka zikomeye ku buzima bw’umuntu

Amakuru dukesha ikinyamakuru sciencepost.fr avuga ko bamwe mu bahanga bo muri kaminuza ya Leiden bemeza ko kureba filimi ziteye ubwoba bituma amaraso yegerana akavura bityo ntabashe gutembera neza mu mubiri kuko aba yafatanye, iyo amaraso adatembera neza umubiri nawo uba uguwe nabi ku buryo bufatika ndetse umuntu ashobora kuba yahasiga ubuzima

Filimi ziteye ubwoba ngo zituma umuntu atabasha gusinzira neza bitewe n’uko ibyo aba yabonye bimutera ubwoba bikamubuza gusinzira ndetse yaba agizengo arasinziriye agakanguka kenshi gashoboka ashikagurika bityo umutima we ukagubwa nabi
Ikindi ngo hari nubwo abareba izi filimi zishobora kubibutsa bimwe mu bihe banyuzemo bigatuma basa n’abasubiye muri ibyo bihe bityo ntibabashe gutuza

Kureba izi filimi ziteye ubwoba ngo bituma umuntu ahindura imyitwarire akaba umuntu mubi ukurikije ibyo aba yabonye, akaba icyigomeke, agahinduka umugome kubera ibyo aba yabonye muri filimi iteye ubwoba

Ibi ngo bikunda kuba ku bantu bazwiho guhinduka vuba kuko niba babonye umuntu wica abantu benshi kandi ntibigire icyo bimutwara, ashobora guhindura imyitwarire na we akumva ko kwica ari ibintu bisanzwe ntabe akigira amarangamutima muri we, mbese kubona umuntu ubabaye ntibibe bikimuteye ikibazo

Aha rero ni naho hakuriramo indwara yitwa trouble de la personnalite mu ndimi z’amahanga cyangwa se indwara yo gushimishwa no kwica cyangwa yo kwishimira umubabaro w’abandi

Mu rwego rwo kwirinda indwara z’umutima za hato na hato ndetse no kwirinda kugira ubwoba no gushikagurika si byiza na gato kureba izi filime kuko zituma ubuzima bw’abazireba bujya mu kaga

Src: Sciencepost.fr

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?