Dore ingaruka mbi zo kunywa inzoga

Muri iki gihe abantu benshi baba abakuze ndetse n’abato usanga bakunda kunywa inzoga bitewe n’impamvu zinyuranye . Hari abazinywa bagira ngo zibibagize ibibazo bafite cyangwa se mu buryo bwo kwishimisha. Inzoga inyowe mu rugero ntacyo itwara umuntu,gusa abanywa gake wababara.

Inzoga zose zihurira ku kuba zirimo alukolo, zigatandukanira ku gipimo cya alukolo irimo uko ingana. Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ingaruka zo kunywa inzoga nyinshi ukarenza urugero.

Iyo unyweye inzoga nyinshi, zigutera ibibazo haba mu mubiri wawe ndetse no mu muryango.Reka turebere hamwe ingaruka z’inzoga ku bice bitandukanye by’umubiri.

1. Ku bwonko: – Unanirwa gufata imyanzuro
– Ugira ikibazo cyo kureba neza
– Kudidimanga
– Ikibazo cyo mu ngingo: gususumira

2. Ku mutima:– Kubyimbagana k’umutima
– Umuvuduko udasanzwe w’amaraso
– Guteragura k’umutima ku buryo budasanzwe
– Gutera k’umutima inshuro nyinshi k’umunota

3. Ku gifu:– Bitera kubyimba inda ( kuzana nyakubahwa)
– Bitera kuruka kuko iyo inzoga ibaye nyinshi ihinduka uburozi
– Bishobora kugutera kanseri y’igifu

4. Ku mwijima:– Nkuko twabibonye, Kunywa nyinshi bitobagura umwijima:
– Zitera kubyimba k’umwijima
– Zitera kanseri y’umwijima
– Iyo kanseri ituma iyo ukomeretse amaraso adakama
– Kutabasha kuyungurura amaraso ngo zivanemo imyanda na mikorobe.
– Kurwara diyabete

5. Ku myororokere:– Inzoga nyinshi zituma ucika intege mu gukora imibonano mpuzabitsina
– Umwana uvutse ku basinzi nta bwenge buhagije agira (si kuri bose)
– Kubabara cyane uri mu mihango
– Kutiyobora mu bijyanye n’imibonano, bishobora gutuma wiyandarika
– Imihango iza uko yiboneye, igihe wayiteganyaga ntibe ariho iza
– Kuba watwitira inyuma y’umura (ectopic pregnancy)

Dore imwe mu mironko ya Bibiliya ivuga ku kinyorwa cy’inzoga

1. Vino ni umukobanyi, Inzoga zirakubaganisha, Kandi ushukwa na byo ntagira ubwenge.- Imigani 20:1-2

2.Kandi ntimugasinde inzoga zirimo ubukubaganyi, ahubwo mwuzure Umwuka. abefeso 5:18

3.Tugendane ingeso nziza nk’abagenda mu mucyo, tutagira ibiganiro bibi, tudasinda, tudasambana, tudakora iby’isoni nke, tudatongana kandi tutagira ishyari. Abaroma 13:13

4.Ntibikwiriye aAbami, Lemuweli we, Abami ntibakwiriye kunywa vino, Cyangwa ibikomangoma kubaririza ibisindisha aho biri. Imigani 31:5

Ibisigaye bene Data, iby’ukuri byose, ibyo kūbahwa byose, ibyo gukiranuka byose, ibiboneye byose, iby’igikundiro byose n’ibishimwa byose, nihaba hariho ingeso nziza kandi hakabaho ishimwe abe ari byo mwibwira. abafilipi 4:8