Dufatanye gusengera abitwa Sunda bo muri Indonesia

Mu rwego rwo kwifatanya n’abantu benshi batuye mu bihugu bitandukanye ku isi mu gusengera amoko ataragerwaho n’ubutumwa bwiza, twiyemeje gusengera abantu bo mu gihugu cya Indonesia bitwa Sunda.

Pakistan ni igihugu gifite abaturage 37,540, 000 ururimi ruhuriweho na benshi ni Sunda ku byerekeranye n’imyemerere, umubare munini w’abatuye iki gihugu ni abayoboke b’idini ya Isilamu ku kigero kingana 99.41% naho abakristo ni 0.49%

Uko babayeho:

Sunda ni ubwoko bukora umwuga w’ubuhinzi hatagamijwe gusa kwihaza mu biribwa ahubwo babikoramo ubucuruzi. Ubuhinzi bubaha umusaruro uhagije bitewe n’uko ubutaka bwaho buba bwifitemo ifumbire, igihingwa bibandaho cyane ni umuceri.

Ibyo bizera:

Sunda hafi ya bose ni abayoboke b’idini ya Islam, sunda ni ubwoko bukunda kubungabunga umuco wabo ku buryo bwose bushoboka. Hanyuma y’ibyo hari bamwe muri ubu bwoko bizera imbaraga z’imyuka ku kigero cyo hejuru.

Ibyo bakeneye:

Hifashishijwe ibarurishamibare byagaragaye ko abaturage batuye mu bice bya Indonesia y’iburengerazuba baba mu bukene bukabije. Kubw’iyo mpamvu bakeneye kwitabwaho bagafshwa kunoza imibereho. Ibi byagerwaho bashyize imbaraga mu kubafasha kubona uburezi bishatse kuvuga amashuri, ikindi ni uguteza imbere umurimo unoze.

Hakenewe kandi gushyirwa imbaraga mu buhinzi bwa kijyambere, si ibi gusa ahubwo hakenewe no guteza imbere imishinga mito (small business)

Ibyifuzo byo gusengera:

Gusenga kugirango ibyanditswe byera bigere ku bantu bo muri Indonesia cyane cyane Sunda.

Gusaba Imana kugirango irinde umutekano w’abakristo bake bamaze kuboneka muri Indonesia.

Source: joshuaproject.net