Dukunde guterana kwera!

Kwamamaza

agakiza

Dukunde guterana kwera!


Yanditswe na: Ubwanditsi     2016-02-14 14:34:00


                          Dukunde  guterana kwera!

Kandi ndababwira yuko ababiri muri mwe nibahuza umutima mu isi wo kugira icyo basaba cyose, bazagikorerwa na Data wo mu ijuru. Kuko aho ababiri cyangwa batatu bateraniye mu izina ryanjye, nanjye mba ndi hagati yabo. (Matayo 18 :19-20)

Igihe Yesu yigisha abigishwa be gusenga mu magambo yose yagiye akoreshwa ni Data wa twese……, uduhe none ibyo kurya byacu by’uyu munsi, uduharire imyenda yacu, nk’uko natwe twahariye abarimo imyenda yacu yacu, ntuduhane mu biwoshya ahubwo udukize umubi……(Matayo 6 :9-13)

Hari igihe umuntu yirengiza kuba hamwe n’abandi ndetse no gusengana nabo cyangwe kugira aho umuntu abarizwa ariko usomye amagambo yose yose Yesu yagarutseho mu mirongo twabonye haruguru ndetse n’indi itanditse yagiye yerekana umugisha wose mu bumwe bw’abantu yewe na ririrya sengesho rigenda rigaragaza ibintu byose mu bwinshi bw’abantu kuburyo nta muntu n’umwe ukwiye kwirengagiza ko guteranira hamwe n’abandi, gusenga wenyine si bibi ariko kandi ni ngombwa kumenya ko guteranira hamwe ari byiza kandi bifite inyungu kuko kenshi muri benshi bivuze ko haba hari impano nyinshi zifatanirije hamwe kubaka buri wese wateranye.
Iyo usomye ririya sengesho uhita ubona umuntu atarisenga wenyine ahubwo ari isengesho rya rusange n’ibisabwa muri ryo bigaragara ko ari abantu benshi babisaba.

Iyo wirengije kubana n’abandi bakristo, hari intambwe udashobora gutera kuko umuntu ntashobora kwihaza, ikindi ni uko na Yesu ubwe yabihaye agaciro ndetse akarenzaho ko azaba ahateraniye ababiri cyangwa batatu. Umwanditsi wandikiye Abaheburayo yagize ati Nuko benedata, mwirinde hatagira uwo muri mwe ugira umutima mubi utizera , umutera kwimura Imana ihoraho, ahubwo muhugurane iminsi yose bikitwa uyu munsi, hatagira uwo muri mwe unangirwa umutima n’ibihendo by’ibyaha. (Abaheburayo 3 : 12-13)

Noneho harageze ngo wibaze niba ujya uboneka mu materaniro y’abera cyangwa niba wumva ntacyo bikubwiye ariko dufatanye kumva na Yesu yabiciye amarenga akagira ati aho ababiri cyangwa abatatu bateraniye niba rero utabikora wibuke ko uko iminsi irushaho kutwegera dukwiye kurushaho guterana kwera, kubana n’abandi ni iby’igiciro dukwiye kubyubaha kandi tukabikora kugira ngo tugabane imigisha na benedata.
Murakoze,
Imana ibahe umugisha !

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?