Ese ikosa ritandukanye n’icyaha?

Ese ikosa ritandukanye n’icyaha?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2016-01-24 04:37:00


Ese ikosa ritandukanye n’icyaha?

Dukunze kumva abantu bemera ikosa bakoze ariko bagahaka ko bakoze icyaha. Umunyeshuri yafatwa akopera akabyita ikosa; umuntu akabeshya uwo bashakanye yatahurwa agasaba imbabazi abyita ikosa; wabwira umuntu ibitari ukuri nyuma akaza kubimenya ukamusaba imbababazi ubyita agakosa.

Mu mwaka w’2006, nyuma y’uko inkuru y’umusenateri wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa John Edward yavugwaga cyane mu bitangazamakuru kubw’ imyitwarire yari iteye isoni ijyanye n’iby’ ubuzima bwe bwite [private life affair] igereye mu binyamakuru bamubajije icyo abivugaho, yasubije agira ati: “ nakoze ikosa rikomeye,ni njye warikoze ntawundi kandi ndaryemera. Nabwiye umugore wanjye Elisabeth ikosa nakoze, musaba imbabazi, ndangije nsaba n’Imana imbabazi, kandi ibi byagumye hagati yanjye nawe.”
Uko bigaragara uyu musenateri asa n’uwicishije bugufi kandi nk’ubabajwe n’ibyo yakoze. Ese hari ikindi yari ategerejwe gukora? Nyamara kwita ibyo yakoze ‘ikosa’ [mistake] aho kubyita icyaha, byerekana ko yari ari gupfobya abizi cyangwa atabizi uruhare rwe mu byari byabaye.

Impamvu nta yindi ni uko ayo magambo yombi [ikosa n’icyaha]ahabanye cyane nubwo benshi bakunze kuyaha inyito zenda gusa cyangwa rimwe bakarikoresha mu mwanya w’irindi.
Ikosa[mistake] bivuga kwibeshya mu ntekerezo zatumye ufata icyemezo runaka.[error in judgment]. Ni ikintu wakoze utabitekerejeho kandi utabizi. Reka dufate urugero: kunyura inzira itariyo kubera itazi ahantu neza; gushyira umunyu mu biryo wibwiraga ko ushyizemo isukari; kwandika aderesi itariyo muri mudasobwa ukisanga uri kureba amashusho ateye isoni [pornography].

Izi ni ingero z’ibyo twakita koko amakosa. Biba byabaye kubera umuntu yarangaye cyangwa atitaye ku bintu. Icyaha kirenze kure ikosa. Icyaha ni uguhitamo [a deliberate choice] gukora ikintu uzi neza ko ari kibi.

Bitandukanye n’ikosa, icyaha gikorwa umuntu yagize amahitamo. Ku bw’ibyo aba agomba kwemera uruhare rwe. Bibiliya itubwira ukuntu ababyeyi bacu ba mbere Adamu na Eva bakoze icyaha. Mu by’ukuri bahisemo gukora ibyo Imana itashaka ko bakora, babikora babizi neza ko ari bibi. Byumvikane neza ko Adamu na Eva bari bafite ubushobozi bwo guhitamo kudakora icyaha, ariko sibyo bakoze.
Urubuga rwa interinete rwitwa michaelhyatt.com rutugira inama eshanu zadufasha kwirinda ingaruka twaterwa no kwitiranya ikosa n’icyaha.

1.Guhitama inyito ikwiriye twita ibyo twakoze. Ntuzigera ugerageza kugabanya ubukana bw’icyaha wakoze ucyita ‘ikosa’. Ijambo ry’ikigereki homologeõ risobanura “kwemera icyaha” [confession] niryo rikoreshwa muri 1 Yohani 1:9, ni ukwita ibyo wakoze nk’uko biri koko; kwita ibyabaye nk’uko Imana ibyita. Ntushobora gukira indwara igihe cyose ugihakana ko urwaye.

2.Kwemera uruhare rwawe mu byo wakoze. Igihe twakoze icyaha, ntitugashake kugihakana. N’igihe twakoze ikosa tuba tugomba kuryemera. Igihe wagiranye ikibazo n’umuntu, emera uruhare rwawe mu byabaye n’iyo ryaba ruto gute. Iyo byiswe icyaha, nta na rimwe tugomba kuzana inzitwazo [excuses] imbere y’Imana.

3. Kwemera ibyiyumvo bigucira urubanza[ acknowledge your guilt]. Ni ibisanzwe kumva umutima ugucira urubanza igihe wakoze icyaha. Iri pfunwe duterwa n’icyaha ni impano ikomeye Imana yaduhaye kugirango bidushishikarize kwiyunga nayo. Kwemera bidatinze uruhare rwacu mu byabaye bidutera kwihutira kwiyunga n’uwo twagomeye.

Ntuzigera na none wihana ibyo wakoze ngo wongereho ijambo ‘ariko’. Ibi bifatwa nko kutemera neza icyaha cyangwa kugihakana mu buryo bworoheje; bikagabanya cyane amahirwe yo guhabwa imbabazi.

4. Guhindura imyitwarire. Amagambo yoroha kuyavuga kandi ntacyo asaba ariko icy’ingenzi ni icyo ukora ngo ibyabaye ntibizongere. Abantu benshi boroherwa no kuvuga interuro “nsabye imbabazi” cyangwa munyihanganire ku byabaye[ I am sorry], ariko ntibisubireho. Kwihana si ukwibwira gusa mu bitekerezo byawe ko utazongera gukora ikintu runaka, ahubwo ni uguhindura icyerekezo. Uramutse udahinduye imigirire ntago mu by’ukuri uba wihannye, n’iyo waba warijijwe bingana iki n’icyaha wakoze.

5. Gusaba imbabazi. Imbabazi ntawe uziha. Ntibyashoboka. Ah’ubwo uzihabwa n’uwo wacumuyeho.Icyo ukora ni ukuzisaba ugategereza kuzihabwa ku bw’ubuntu. Rimwe na rimwe duhabwa imbabazi iyo twamaze kugaragaza imbuto zo kwihana zigaragazwa n’ubushake bwo kutazasubira mu byaha. (Soma Ibyakozwenintumwa 26:19-20).

Twese dukora amakosa kandi twese dukora ibyaha. Tugomba kumenya neza aho ikosa ritandukaniye n’icyaha kugirango twite buri kimwe uko kiri koko. Ibi tutabikoze ntitukiringire na rimwe kuzasana umubano wangiritse.
Reka nkubaze: ‘wumvishe umuze ute igihe umuntu yagukoreye ubuhemu runaka akabyita agakosa?’
Source: http//: www.michaelhyatt.com

Ibitekerezo (2)

beza

19-04-2012    13:35

ntegereje kumva icyo abantu batundukanye bbivugaho.

jose

19-04-2012    05:13

murakoze kudusobanurira different yicyaha nikosa noneho muzatubwire itandukaniro ibicumuro, amafuti, ubugoryi nubupfapfa kuko mu masengesho yabantu usana bavuga ngo mana tubabarire ibyaha nibicumuro, ibyubugoryi nibyubupfapfa, amakosa namafuti muzaba mwigishije benshi. Imana ibahe umugisha

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?