Ese ubana neza n’abandi?

Kwamamaza

agakiza

Ese ubana neza n’abandi?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2015-12-30 11:45:00


Ese ubana neza n’abandi?

Iki ni ikibazo cyiza buri muntu wese yakwibaza
by’umwihariko umukirisitu, abantu bari ahantu hose ni kuvuga mu muryango wawe, mu
kazi, abaturanyi n’abandi…ntiwabahunga kandi abantu ntibabaho nk’uko wifuza ko
babaho.

Ubushobozi bwawe bwo kubana n’abantu bigira
ingaruka ku buzima bwawe ni yo mpamvu ugomba kumenya uko wabana n’abantu
batandukanye nawe. Imwe mu mpamvu ituma imibanire y’abantu itagenda neza ni uko
umuntu agerageza guha abandi icyo ashaka kuruta ko yabaha icyo bashaka.

Dore zimwe mu nama zagufasha kubana neza n’abandi:

1.Kumenya umwihariko w’umuntu ;ikosa rikomeye
abantu bakora mu mibanire ni ukutigana ngo umuntu amenye umwihariko w’ibyo umwe
cyangwa undi akunda. Niwitegereza umuntu byimbitse, bizagufasha kumenya ibyo
akunda. Abantu bamwe bashimishwa no kwihugiraho no kwikunda; urugero umuntu
uziko akunda gutanga ibitekerezo yumva ko buri wese yakumva ibitekerezo bye
gusa, ndetse hari n’umuntu ukunda kuvuga cyane ntiyumve ko abandi babona
umwanya wo kugira icyo bavuga. Kugira imibanire myiza n’abandi rero ni ugufata
igihe cyo gutekereza ku bandi kandi ukamenya ibyo bakunda.

2.Gushyira mu bikorwa ibyo wabonye ku bandi: Aha ni ho kugendera mu rukundo k’umukirisitu bishyirwa mu
bikorwa, ni ukuvuga ko ureba niba ibitekerezo byawe bya buri munsi ubishyiramo
n’abandi. Joyce Meyer yabivuzeho agira ati: «Mfite inyota yo kubona abantu
bashishikajwe no kugendera mu rukundo, abantu bashaka gukora nk’ibyo Yesu
yakoze nk’uko Bibiliya ibivuga mu byakozwe n’Intumwa 10:38“ ni irya Yesu Kristo
w’i Nazareti, uko Imana yamusutseho Umwuka Wera w’imbaraga, akagenda agirira
abantu neza, agakiza abo Satani atwaza igitugu, kuko IMANA yari iri kumwe
nawe”.

Hari uburyo bwinshi twakoramo ibyiza, urugero
ni igihe umuntu yakira abandi nko mu buriro(restaurant) ese nta kinyabupfura
ugaragaza iyo ukora ako kazi cyangwa iyo habayeho ikibazo uritotomba
ukunasubizanya inabi? Aho gukora ibyo bibi ujye wereka abandi umutima mwiza ndetse
usubizanye ubushishozi kuko ari byo bikwiriye abagendera mu rukundo rw’Imana.

Biroroshye kandi birashoboka ni muri urwo
rwego nk’umukirisitu ugomba kwitanga bityo imigisha y’Imana ikaba kuri wowe
bitewe n’uko witanze ufasha abandi.

ISUGI Gloriose/agakiza.org

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?