“GUKIZWA”: ijambo rikunze gutera urujijo mu bantu

Gukizwa ni ijambo benshi basobanura mu buryo budatomoye bigatuma benshi badasobanukirwa n’uburyo bakizwamo. Benshi iyo unababajije niba bakijijjwe bashidikanya ku gisubizo baguha. Aha twakibaza niba waba ukijijwe ariko utabizi? Ese wakakira Yesu mu mutima wawe ukabishidikanyaho cyangwa ukabiyoberwa?

Mwene Data mbere y’uko ukomeza gusoma iyi nkuru wakagombwe kubanza kwibaza niba ukijijwe cyangwa udakijijwe. Ubaye ukijijwe ntibyakubuza gusoma , ubaye udakijijwe cyangwa utazi neza gukizwa icyo ari cyo ni wowe iyi nkuru ireba cyane.

Abakiristu bafatwa nk’abasazi iyo bigishije ko Yesu ari we nzira, ukuri n’ubugingo. Ku isi hari amadini menshi adakozwe iyo myemerere, ari na cyo gituma babaza abakiristu bati: “ Ni gute iyo nzira yanyu yaba ari yo nzira yonyine y’ukuri?” Aha umuntu yakibaza niba mu by’ukuri Yesu ari we wenyine ushobora kugeza umuntu ku bugingo buhoraho.

Kimwe mu bisubizo kuri iki kibazo cyoroshye kumva ni uko Yesu ubwe yahamije ko yari Imana (Umwana w’Imana) yigize umuntu. “ Njye na Data turi umwe” (Yohani 10:30). Umbonye aba yabonye Data… ( Yohani 14: 9).Yesu nta yandi mahitamo yahaye abakirisitu usibye kwigisha ko ari gusa kubwo kwizera igitambo cy’urupfu rwe tuboneramo kubabarirwa ibyaha.Yesu aramubwira ati: “Ni njye nzira, ukuri n’ubugingo ; ntawe ujya kwa Data atanyuze kuri njye.”(Yohani 14:6)
Bimwe mu byatumye Abayuda bagambirira kwica Yesu ni ukwiyita Umwana w’ Imana kuko babifataga nko gutuka Imana yigereranya nayo.

Umwanditsi w’umwongereza witwa C.S.Lewis yasobanuye mu bitabo bye bivuga k’ubukiristu ko umuntu usanzwe washoboraga kwihandagaza akavuga amagambo nk’ariya Yesu yavuze yari gufatwa nk’umusazi cyangwa nk’umuntu wishakira gusetsa abantu gusa. Ni amahitamo ya buri wese gufata Yesu nk’ Umwana w’Imana cyangwa nk’umusazi cyangwa nk’umunyarwenya utereye aho. Ntagushidikanye ko niba Yesu atari umubeshyi cyangwa umwiraririzi yari Umwana w”Imana isumba byose. Ni ahawe gufata Yesu nk’umusazi cyangwa ukemera ko koko ari umwana w’Imana.

Benshi bakeka ko amadini yose yo mu isi yenda gusa. Mu by’ukuri ibi ntago ari ukuri. Abakirisitu, abisilamu, abayuda, bemera Imana imwe yimenyekanishije ku bantu. Ababudisite, abahindu, bemera Imana isa nk’aho itazwi, kandi idashobora kumenywa[ impersonal and unknowable].

Birumvikana ko muri ibi byiciro harimo abafite ukuri.
Aho rero abakirisitu bongera bagatandukanira n’abandi ni uko bizera ko Imana yaje gukiza umuntu kuko umuntu ubwe Atari kubishobora.
Amadini amwe n’amwe yibanda ku muhate (effort) w’umuntu mu gushyikira agakiza. Bigisha ko umuntu agomba kwitwararika, agakora ibyiza kugirango ashobore kubona agakiza. Ibi benshi bibwira ko ari byo. Ukuri ni uko imirimo myiza atariyo iduhesha agakiza. Hari abigisha kandi ko kugirango ubone agakiza ugomba gusenga inshuro runaka, mu buryo runaka, n’ibindi. Bakagira bati umuntu agomba kwambara uburyo runaka, agomba gusura ahantu hatagatifu runaka kandi akaramya mu buryo runaka.

Amadini amwe n’amwe abwira abantu ko bagomba gutanga ibitambo, bakibabaza kugirango bashobore kwemerwa mu maso y’Imana. Bamwe babwira abayoboke babo ko bagomba kubabaza umubiri wabo, nk’ urugero hari abagenda bapfukamye bakazana amabavu n’ibisebe ku mavi kugirango bemerwe n’Imana. Amadini amwe ategeka abayoboke babo gusenga kuwa gatanu, andi kuwa gatandatu andi ku cyumweru. Muri ibi byose nta na kimwe cyahesha umuntu agakiza. Ese ubwo umuntu yasenga ate bihagije cyangwa yaba mwiza kandi akagira gukiranuka kungana gute ngo bitwikire ibyaha byose yakoze? Bibiliya yigisha ko umuntu ari umunyabyaha kandi ko atabona agakiza bitewe n’ibyo yakoze. Nta n’umwe ukiranuka bihagije, habe n’umwe ( Abaroma 3:10). Kuko twese twacumuye ntitwashobora kugera ku gukiranuka gukwiye.( Abaroma: 3:33).

Twese tugaragara nk’abanyabyaha mu maso y’Imana. Niyo dushyize imbere ibikorwa byacu byo gukiranuka tugaragara nk’ubushambagare. (Yesaya 64:6). Intumwa Pawulo yabivuze neza ko nta kindi kiduhesha agakiza usibye igitambo Yesu yatambye apfa ku musaraba akishyiraho ibyaha by’abantu bose. Kuko Imana yagize Yesu, utarigeze acumura, kuba igitambo cy’ibyaha byacu kugirango tube intungane ku Mana binyuze kuri Yesu Kirisitu.(2Abakorinto 5: 21)

Yesu ntiyigeze acumura. Ku bw’ibyo, niwe wenyine washoboraga kwishyiraho igihano, akababazwa, agapfa kugirango inyoko muntu ibone kwiyunga n’Imana. AGAKIZA NI UKWIZERA YESU NK’UMUCUNGUZI WAWE, UKIZERA KO WABABARIRWA IBYAHA BINYUZE MURI WE, UKABISABIRA IMBABAZI KANDI UKIZERA KO UZIHAWE. Agakiza rero tugahabwa ku bwo kwizera, ntitugahabwa ku bw’imirimo myiza. Kuko mwakijijwe no kwizera, si ku bwanyu , ni impano y’Imana, kugirango hatagira uwirata.( Abefoeso 2: 8-9).

Uko waba umuntu mwiza ute, uko wakora imirimo ihebuje mu idini gute, ibyo wakorera Imana byose, ntiwaba mwiza ku rugero ruhagije ngo ubone agakiza. Umuhate wose umuntu yagira wo kubona gakiza ugaheshejwe n’imirimo mwiza kwaba ari ukwibeshya. Bibiliya itubwira ko agakiza kadushobokera kubera ko Yesu yaje ku isi akemera kwishyiraho ibyaha byacu ubwo yadupfiraga ku musaraba.
Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane byatumye itanga umwana wayo w’ikinege kugirango umwizera wese atarimbuka ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho. ( Yohana 3:16)

Icyo dusabwa ni ukwizera no kwakira ibyo Yesu yadukoreye atuzanira agakiza. Agakiza tugahabwa ku buntu, dusabwa gusa gufungura imitima yacu mu kwizera.

Agakiza nk’ impano y’Imana

Yesu Kirisitu ubwe yihamirije ko ari umwana w’IMANA, Umucunguzi w’isi. Ubu rero icyo ukeneye ni ugufata icyemezo ugasubiza ijwi rwe rikubwira riti “ nkurikira”. Yatubwiye ko ari we wenyine nzira, ukuri, n’ubugingo… nta we ushobora kugera ku mana atamunyuzeho.
Ese uri bwemere gutera intambwe ? Ese uremera kwizera Yesu nk’umucunguzi wawe?

Shyira ubuzima bwawe muri we guhera ubu. Kora ibyo agusaba gukora. Ibyo adusaba biroroshye kandi imitwaro ye ntiremereye kuko ushobozwa byose n’imbaraga aguha iyo umwemereye kubikora. Aragusaba kubanza kumwizera. Aragusaba kwemera ko uri umunyabyaha, ukamwaturira ibyaha byawe, ukabisabira imbabazi, ukizera ko akubabariye. Hari impano idasanzwe akubikiye niwemera kumwakira: Ubugingo buhoraho. Umurokore rero ni uwakiriye Yesu, kuko aba arokotse urubanza rw’ibyaha.