Site under construction

Site under construction

Warning: a technical problem (SQL server) is preventing access to this part of the site. Thank you for your patience.

GUKORA NEZA UMURIMO W’UMWAMI NO KURANGIZA NEZA(...)

Kwamamaza

agakiza

GUKORA NEZA UMURIMO W’UMWAMI NO KURANGIZA NEZA TUBIGIRE INTEGO


Yanditswe na: Ubwanditsi     2016-07-19 02:26:25


GUKORA NEZA UMURIMO W’UMWAMI NO KURANGIZA NEZA TUBIGIRE INTEGO

Intego: GUKORA NEZA UMURIMO W’UMWAMI NO KURANGIZA NEZA TUBIGIRE INTEGO

2Tim.1:11-14 Ubwo butumwa ni bwo nashyiriweho kuba umubwiriza wabwo, n’intumwa n’umwigisha w’abanyamahanga.

Ni cyo gituma mbabazwa ntya nyamara singira isoni, kuko nzi uwo nizeye uwo ari we, kandi nzi neza yuko abasha kurinda ikibitsanyo namubikije kugeza kuri urya munsi.
Ujye ukomeza icyitegererezo cy’amagambo mazima wanyumvanye, ugikomeresha kwizera n’urukundo rubonerwa muri Kristo Yesu.
Ikibitsanyo cyiza wabikijwe, ukirindishe Umwuka Wera utubamo.

Ibyakozwe.20:17-24...arababwira ati"Ubwanyu muzi uko nabanaga namwe iteka ryose, uhereye umunsi natangiriye kujya muri Asiya, nkorera Umwami nicisha bugufi cyane kandi ndira, nterwa ibingerageza n’inama z’Abayuda.

Kandi muzi yuko ari nta jambo ribafitiye akamaro nikenze kubabwira, cyangwa kubigishiriza imbere ya rubanda no mu ngo zanyu rumwe rumwe.
Nahamirije Abayuda n’Abagiriki kwihana imbere y’Imana, no kwizera Umwami Yesu Kristo.

None dore ngiye i Yerusalemu mboshywe mu mutima, ibizambaho ngezeyo simbizi, keretse yuko Umwuka Wera ampamiririza mu midugudu yose, yuko ingoyi n’imibabaro bintegererejeyo.

Ariko sinita ku bugingo bwanjye ngo nibwire ko ari ubw’igiciro kuri jye, kuko nkwiriye kurangiza urugendo rwanjye n’umurimo nahawe n’Umwami Yesu, wo guhamya ubutumwa bwiza bw’ubuntu bw’Imana.

Ibyanditswe byera biduha amakuru y’abantu b’ingeri zose bakoreye Imana. Bamwe batangiye nabi basoza neza, abandi batangira neza bazosa nabi.

Pawulo, nubwo yari azi ko imbere ye hari ibikomeye ndetse no gutaha kwe kwari kwegereje, ntiyahungabanye, yakomeje ubutwari bwe. Mu magambo yavuze nk’utanga umurage, anitangira ubuhamya.

Hari amwe mu mabanga akomeye atubwira yadufasha kugira ngo tuzasoze neza umurimo dukorera Data. Biradusaba kubigira intego, buri wese ku giti cye.

Kurinda ubuhamya bwacu muri Kristo Yesu. Ubuzima bwacu buvuga kurenza amagambo. Kwitoza kubaha Imana bigira umugisha mu buzima bwa none ndetse n’iteka ryose.

Kwicisha bugufi. Kwicisha bugufi niko kubanziriza gushyirwa hejuru. Si ukwitesha agaciro, ni ukumenya no kuzirikana ko ntacyo wakora utagiheshejwe n’Imana. Ikibabaje ni uko kuri bamwe, uko bagirirwa neza n’Imana, niko bibagirwa bakishyira hejuru. Dawidi, mu gihe isanduku y’isezerano yanyazwe itahutse arabyina, atambira Imana atitaye ku cyubahiro cye. Umugore we arabigaya cyane ariko ntibyatera Dawidi ipfunwe kuko yibutse aho Imana yabyiniye yamukuye ikamwicaza ku ngoma y’ubwami iyikuyeho se. Yesu we, uwo twigiraho twese, yogeje abigishwa be ibirenge.

Kugira agahinda ko mu buryo bw’umwuka kadashira. Aka gahinda gatera kwihana kuticuzwa. Ubu nyamara abantu basigaye babona ibizira mu b’inzu y’Imana bikababera ibiganiro. Dawidi amenye inkuru y’uko Sawuli yamuhigaga yaguye ku rugamba, mu gihe umwamaleki wari uzanye iyo nkuru yabyishimiraga akanabyirata ko yamurangije, Dawidi we arizwa n’iyo nkuru aramwiraburira aririmba indirimbo y’umuheto.

Kudatatira ukuri kw’ijambo ry’Imana. Pawulo we agira ati nta jambo ryabagirira umumaro nikenze kubabwira. Yosefu we ageragezwa na nyirabuja, yatsindishije kuvuga ukuri ati mu byo nemerewe, wowe nturimo. Mu gihe nk’icyo bamwe batatira igihango.

Kwihanganira imibabaro y’ibikubaho. Benshi bakererejwe n’uko bazamera ejo kandi bikabatera kutanyurwa n’uko bari, amaherezo bigatukisha izina ry’Imana. Pawulo we ati sinita ku bugingo bwanjye ngo nibwire ko ari ubw’igiciro kuri njye, kuko nkwiriye kurangiza urugendo rwanjye nahawe n’Umwami Yesu, wo guhamya ubutumwa bwiza bw’ubuntu bw’Imana.

Kumenya no gutandukanya ubuhanuzi n’inyigisho z’ibinyoma. Kuba abantu bahanuye ari benshi sibyo bivuga ko ari ukuri, Ahabu yahanuriwe n’abahanuzi 70 bose bamushuka ko azatabara amahoro. Umuhanuzi umwe gusa Mikaya we avuga ukuri ko abisirayeli bazatabaruka ari impehe zidafite umwami.

Gukoresha amaboko yawe ukanafasha abandi. Gutanga bihesha umugisha kuruta guhabwa, niko Pawulo atubwiriza ayobowe n’Umwuka w’Imana.

Gukorera Imana neza ni byiza, ariko kurangiza neza bikarutaho kuba byiza.

Nitwemerere Imana idushoboze!

Pastor MASUMBUKO Josué

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?

Site under construction

Site under construction

Warning: a technical problem (SQL server) is preventing access to this part of the site. Thank you for your patience.