Georgia:Abantu barenga 200 bakiriye Yesu mu(...)

Kwamamaza

agakiza

Georgia:Abantu barenga 200 bakiriye Yesu mu giterane cyitabiriwe n’urubyiruko


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-12-30 08:02:05


Georgia:Abantu barenga 200 bakiriye Yesu mu giterane cyitabiriwe n’urubyiruko

Abarenga 200 bakiriyeYesu Kristo nk’Umwami n’umukiza w’ubugingo bwabo, abenshi muri bo bari hagatiy’imyaka13 na 20, ni mu giterane kirimo kubera muri Letaya Georgia.

Ariko andi makuru ushobora kuba utarigeze wumva kubyerekeranye no gukora kw’Imana, ni uko nko mu bilometero 90 mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Savannah, hashinzwe irindi hema rinini mu rwego rw’ububyutse muri Amerika abantu benshi biyemeje kwakira Kristo no kumukurikira.

Kugezaubu, Umuvugabutumwa D.R. Harrison avuganezako abantubarenga 200 bemeye Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza wabo. Kandi benshi muribo bari hagati y’imyaka 13 na 20.

Harrison yabwiye CBN News ati: "Mu ntangiriro z’umwaka Pasiteri yaduhamagariye kuza mu giterane, kandi barimo gusenga no gushaka mu maso h’Imana, kandi kuva mu iteraniro rya mbere, Imbaraga z’Imana zatangiye kumanukira muri uyu mujyi".

Yakomeje agira ati: “Mubyukuri, abangavu n’ingimbi bavuye hirya no hino,mu mpande zitandukanye, mu miryango itandukanye, mu mashuri yisumbuye, mu mashuri abanza, kandi itorero riba ryuzuye ingimbi n’abangavu buri joro, bashaka ibyiringiro muri Kristo Yesu”.

Harrison avuga ko abangavu n’ingimbi bakomeje kuzana incuti zabo mu giterane mu itorero rytwa Hillcrest Baptist Church.

Ati“Bari kuza kandi bari gukizwa.Twabonye abana barambika ibiyobyabwenge ku ruhimbi, bagahita bakizwa , bakajya guhagarara mu mihanda bafashe ibyapa, bavuga bati ’Yesu arabakunda, ‘Yesu yahinduye ubuzima bwanjye’ Ngwino mu giterane wirwaneho ubwawe ”.

Akomeza agira ati:” Mubyukuri ni ibintu bidasanzzwe ibyo Imana irimo gukorera muri abo bantu bato muri uyu mujyi wa Swainsboro, muri Let ya Georgia”.

Harrison yizera ko ingimbi n’abangavu hirya no hino ku isi barimo gushaka ibyiringiro. Ati"Turabizi ibyiringiro byonyine bagiye kubonera muri Yesu Kristo". "Kandi sinigeze mbibona ku giti cyanjye, twabonye ububyutse bukomeye mu myaka ine ishize kuva nkizwa, ariko sinigeze mbona ubwanjye Imana yimukira mu rubyiruko nk’uko iri kubikora muri uyu mujyi"

Harrison yasangije CBN amakuru ku bijyanye n’amasengesho yihariye ati: "Twateraniye hamwe dutangira gusenga, kandi abantu bari batonze umurongo hanze y’itorero, dusenga kugira ngo Imana yohereze ububyutse mu mujyi wabo, muri leta ya Jeworujiya no muri Amerika".

Kubera ko bibayeho mugihe cy’icyorezo, umuvugabutumwa avuga ko abantu bose bitabira bahabwa agapfukamunwa (mask). Ati “Hano hari itorero rifite isuku, kandi hari abantu bashaka guhana intera hagati yabo”.

Harrison arabisobanura agira ati: "Turizera rero Imana kandi tugerageza gukora ibishoboka byose kugira ngo tugumane umutekano muri iki gikorwa."

Ububyutse buzaguma mu nyubako y’itorero kugeza ku ya 10 Mutarama, hanyuma twimuke hanze ku ya 11 Mutarama twerekeza mu ihema rinini.

Source: https://www1.cbn.com/

Vestine@agakiza.org

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?