Ese koko abakozi b’Imana bari bakwiriye gupfa icya cumi n’amaturo?
Amafaranga niyo yabaye intandaro yo kuba Yesu Umwana w’Imana yaramanitswe ku...
Itorero ADEPR rifite umwihariko wo kugira insengero nyinshi zigezweho zijyanye n’icyerekezo, rirakataje mu bikorwa by’iterambere kandi by’icyitegererezo mu gihugu. Nyuma ya hoteli y’agatangaza (Dove Hotel) iri torero ryubatse i Kigali ku Gisozi, kuri ubu Ururembo rw’Amajyaruguru rwujuje indi hoteli nziza cyane iri mu Karere ka Gicumbi.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Hon. Gatabazi Jean Marie Vianney ni umwe mu bashimishijwe cyane n’iyi hoteli yubatswe mu Ntara abereye umuyobozi, akaba yavuze ko ari ’hoteli nziza cyane’. Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati "Congratulations to ADEPR Byumba. Turashimira Itorero ADEPR ku gikorwa cyiza bujuje cya Hotel nziza cyane. Abasura Gicumbi, Mulindi w’Intwari, Gatuna, Muhazi tubahaye ikaze. Iyi Hotel yitegeye Mulindi ndetse na Mukarange ukomeza Shangasha".
Guverineri Gatabazi yashimiye cyane Itorero rya ADEPR
Kugeza ubu izina ry’iyi hoteli ntabwo riratangazwa, ndetse n’igihe izatangira gukorera ntikiramenyekana, gusa amakuru INYARWANDA yamenye ni uko ibi byose bizamanyekana vuba. Mu kiganiro na INYARWANDA, Rev Pastor Murindahabi Canisius Umuyobozi wa ADEPR Ururemo rw’Amajyaruguru, yatangaje ko iyi hoteli yubatswe mu mbaraga z’abakristo ba ADEPR bo mu Ururembo rw’Amajyaruguru, ikaba ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyoni 900 (900,000,000 Frw), ari hafi kugera kuri Miliyari y’amanyarwanda (1,000,000,000 Frw).
Yavuze ko amakuru menshi kuri iyi hoteli azatangazwa mu gihe kiri imbere kuko muri iyi minsi hari ibyangombwa bakiri gushaka no kuyishyiramo ibikoresho byose, gusa bifuza ko bigenze neza uyu mwaka wa 2020 warangira iyi hoteli yaratashywe ku mugaragaro ndetse yaratangiye no gukora. Ati "Twumvaga twifuza ko umwaka washira twayitashye." Ku bijyanye n’izina ry’iyi hoteli, kugeza ubu abayifite mu biganza, bafite amazina atatu, bakaba bategereje inama bazemerezamo izina bazayiha.
ADEPR Byumba irakataje mu bikorwa by’iterambere
Asobanura uko iyi hoteli yubatswe, Rev Murindahabi Canisius yavuze ko hari inama ibishinzwe yashatse amafaranga muri Banki, hanyuma akazishyurwa n’abakristo ba ADEPR Ururemb rw’Amajyaruguru, ibisobanuye ko nta wundi muterankunga wundi bafite. Yagize ati "Uko yubatswe, ni amanama abishinzwe, bakaguza amafaranga muri banki, hanyuma akaba ari imbaraga z’abakristo zizagenda ziyishyura, ni ubwo buryo bikorwa. nta muterankunga dufite. Ni abaristo bo mu Amajyaruguru bazayishyura". Iyi hoteli ije isanga Dove Hoteli yo ku Gisozi muri Kigali yubatswe nayo n’abakristo, ikaba ifite agaciro k’asaga Miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.
REBA ANDI MAFOTO Y’IYI HOTELI YA ADEPR Byumba
Source: Inyarwanda.com
Daniel@Agakiza.org
Amafaranga niyo yabaye intandaro yo kuba Yesu Umwana w’Imana yaramanitswe ku...
Ndifuza mbere na mbere kukubwira ko atari ubushake bw’Imana ko ukena. Ibyo...
Gukena kwacu si ubushake bw’Imana Muri iyi nkuru turarebera hamwe uburyo...
“Nicyo kizatuma twebwe abagaragu bayo, duhaguruka tukubaka” (Nehemiya
Ibitekerezo (0)