Gospel yungutse Umuhanzi Jean claude Hakizimana ufite ubutumwa bunejeje mu ndirimbo ze


Jean claude Hakizimana ni umuhanzi w’indirimbo z’ihimbaza Imana, ni umukristo ukorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR muri paroise ya Rugarama ku mudugudu wa Rugarama, Nyamirambo . Twagiranye ikiganro kuri uyu wa mbere tariki ya 25 kamena atubwira intumbero ye mu ruhando rwa muzika by’umwihariko indirimbo z’ihimbaza Imana.

Umuhanzi Jean claude Hakizimana amaze gushyira hanze indirimno enye z’amajwi n’indi imwe yamashusho, mu kiganiro na agakiza.org yadutangarije impamvu yahisemo guhimba no kuririmba n’ ubutumwa bukubiye mu ndirimbo ze.
Iki ni ikiganiro kirambuye Jean claude hakizimana yagiranye na www.agakiza.org :

Ese abahanzi usanga bavanga indirimbo zihimbaza Imana n’indirimbo bita iz’isi ubavugaho iki?

Nkanjye claude nsanga abahanzi bavanga indirimbo zihimbaza Imana n’indirimbo bita iz’isi nta ntumbero baba bafite mubyo bakora kandi ikindi ntawakorera abami babiri wahitamo ugakorera umwe, nsanga ari ukwihemukira cyane.

Ni iyihe ntumbero ufite mu buhanzi bwawe ?

Intumbero mfite ni ugukora cyane kandi ntambutsa indirimbo zifite ubutumwa bugira umumaro kubabwumva;ikindi ubu mfite indirimbo enye ndashaka kuzuza album yindirimbo umunani hanyuma nkazishyira kumugaragaro.

Hari abahanzi batangira indirimbo zihimbaza Imana nyuma bakabivamo wowe ubona biterwa ni iki ? Ese kuririmba Gospel ubona bimarira iki umuhanzi ?

Njyewe mbona hari impamvu nyinshi :

1.Hariho ukora ariko adafata ibihe byo gusenga ngo Imana imuhe ubutumwa ugasanga birangiye abiretse.
2.Hari abaza bategerejemo indamu bayibura bakabireka.kuririmba
Icyo kuririmba bimariye umuhanzi :
• Nkuko ijambo ry’Imana rivuga ngo abahinduriye benshi gukiranuka bazaka nkinyenyeri, iyo ningororano tuzabona mw’ijuru, naha ku isi hari umugisha tubona kubwo kuyikorera.

Ese indirimbo zihimbaza Imana, ubona ari iki zagakwiye kwibandaho kugirango zitange ubutumwa bwuzuye, bukiza imitima y’ababwumva?

Njyewe numva zagakwiye kwibanda ku ijambo ry’Imana kuko ntituvuga ibyacu ahubwo tuvuga ibya kristo .

Ni nama ki wagira abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana?

Inama nagira abahanzi bagenzi banjye ni ukudacika intege nubwo imbogamizi ari nyinshi ariko dukomeze dukore icyo Imana yagambiriye kuri gospel yo mu Rwanda, ikindi turirimbe tubikunze kuko umurimo ukoranye urukundo uzawuhemberwa.

Ni ubuhe butumwa bukubiye mu ndirimbo zawe uko ari enye?

1.Tuzabayo: Nashatse kuvuga ko hari ibyiringiro kubategereje Uwiteka kandi ko dufite indi gakondo aho nta kubabara. kubazajyayo nta gupfusha kubayo n’ibindi byinshi biturushya. Bibiriya iravuga ngo kuko hano tudafite umudugudu uhoraho, ahubwo dushaka uzaza.(Abaheburayo13:14)

2. Unyifatire: Ni isengesho narindi gusaba kristo ngo anyifatire kuko arinjye umwifatiye namurekura. Mu butumwa bwiza bwa yesu kristo uko bwanditswe na (Yohana15:5) haravuga ngo Ni jye muzabibu, namwe muri amashami. Uguma muri jye nanjye nkaguma muri we, uwo ni we wera imbuto nyinshi, kuko ari nta cyo mubasha gukora mutamfite.

3 Waziye igihe yesu: Nashakaga kuvuga ko agaciro dufite nk’abakristo ni uko kristo yemeye kwitanga akava mu ijuru, akavuka, agapfa ku bwacu nyuma y’iminsi itatu akazuka.

4 Nimwe twagumanye:
Mu butumwa bwiza bwa yesu kristo uko bwanditswe na Luka 22:28-29 hari ijambo rivuga ngo “Ni mwe mwagumanye nanjye, twihanganana mu byo nageragejwe. 29Nanjye mbabikiye ubwami nk’uko Data yabumbikiye,aha abantu bahura n’ibibazo,nuburwayi nibindi ariko ntibave ku Mana.

Umva indirimbo z’amajwi za HAKIZIMANA Jean claude amaze gusohora


HAKIZIMANA JENA CLAUDE, Contact +250787331887
+250725725218