Ijambo ry’Imana: Imana ikeneye “wowe” ntikeneye “twebwe”
“Umuntu niyibwira ko ari ikintu kandi ari nta cyo ari cyo, aba yibeshye....
Umugabo witwa Pawulo yari umukozi w’Imana, yakoze umurimo w’Imana mubihe bikomeye ubwo intumwa zari ziri mukaga, zizira izina rya Yesu, yagiye afungwa kenshi azira izina rya Yesu ndetse yagiye akubitwa kubwe, ariko nubwo byari bimeze bityo ntiyigeze acogora gukorera Imana.
Mugihe rero yagendaga mubice bitandukanye by’isi avuga ubutumwa yaje guhura na Timoteyo aramubwiriza, gusa uyu Timoteyo no mubuzima busanzwe yarafite imico myiza ishimwa, nicyo cyatumye Pawulo amwitaho aramurera mugakiza kugeza igihe yamucukije atangira nawe kumutuma.
Ubwo rero yamwandikiraga uru rwandiko rwa 3 ndetse nurwa 4 yagarutse kubuhenebere buteye ubwooba bwo muminsi y’imperuka, yamubwiraga ukuntu abantu bazarushaho kuba babi bakora ibyangwa n’amaso y’Imana, ariko amwihanangiriza amusaba kuguma mubyo yize ariko kugice cya 4 niho yamubwiye noneho asa n’umutongera kubijyanye no gukora umurimo w’Imana.
Aha yamubwiraga ko akwiriye kubwiriza ijambo ry’Imana, akabikora mugihe gikwiriye ndetse no mukidakwiriye, yamusabye guhana no gutesha ndetse no guhugura afite kwihangana kose ndetse no kwigisha.
Mubyukuri Pawulo yabwiye byinshi Timoteyo uwo yafataga nk’umwana yabyaye mu gakiza, ariko igikomeye yamubwiye nuko yamubwiye ko ibyo akora byose agomba kubikora mugihe gikiwiriye ndetse nikidakwiriye, bishobora koroha gukorera Imana mugihe gikwiriye ariko burya igihe kidakwiriye kugikoramo umurimo biravuna bisaba kwiyemeza.
Muri iki gihe usanga abantu benshi bihugiyeho ibyo gukorera Imana bikaza mumasaha ameze nkaho ari asagutse, bayabura bakabyihorera, ariko ntarwitwazo na rumwe ruzaba imbere y’Imana, ntagihe kibaho cyo gukorera Imana n’icyo kuruhuka. ikindi nuko usanga abantu bagira ubwoba bwo guhugura, gucyaha, gutesha ndetse no kwigisha ugasanga baranga kwiteranya ariko burya biba bikwiriye.
Nibyiza ko igihe icyo aricyo cyose Imana iduhaye tukibyaza mo umusaruro tugakorera Imana n’ubwenge bwacu bwose ndetse n’imibiri yacu yose tukitanga rwose tumaramaje.
“Umuntu niyibwira ko ari ikintu kandi ari nta cyo ari cyo, aba yibeshye....
“Ufite amategeko yanjye, akayitondera ni we unkunda, kandi unkunda
Yakobo5:16b-17 Gusenga kw’umukiranutsi kugira umumaro mwinshi, iyo asenganye...
Ijambo “pornography” mu Cyongereza cyangwa “pornographie” (soma ngo...
Ibitekerezo (0)