Gusenga guhindura ibintu Pastor Desire

Kwamamaza

agakiza

Gusenga guhindura ibintu Pastor Desire


Yanditswe na: Ubwanditsi     2019-04-25 15:17:00


Gusenga guhindura ibintu Pastor Desire

Yakobo5:16b-17 Gusenga kw’umukiranutsi kugira umumaro mwinshi, iyo asenganye umwete. Dore Eliya yari umuntu umeze nkatwe asaba cyane ko imvura itagwa, imvura imara imyaka itatu n’amezi atandatu itagwa.

Eliya yari umuntu ameze nkatwe ariko ashobora guhindura ibintu !

Dukwiye gusenga ariko twizeye ko ibintu bihinduka, kuko dufite byinshi bikwiye guhinduka mu mwuka no mu buzima busanzwe.

1.Ibibazo byinshi duhura nabyo mu buzima busanzwe si umugambi w’Imana, ahubwo satani aba agira ngo atwihebeshe tuve ku Mana kuko Yesu yavuze ngo : Umujura ntazanwa n’ikindi usibye kwiba, kwica, no kurimbura (Yohana 10:10). Satani nta mbabazi agira, ntadukunda kuko ni se w’ibibi byose, ni umwicanyi kuva kera. Rero iyo turi mu buzima bubi tugahora twiganyira biramunezeza : kuko bidutandukanya n’ Umwami Yesu yaravuze ngo ntimukiganyire ibiryo, imyambaro, kuko Data azi ko mubikenera ariko abantu benshi babayeho baganyishwa nibyo babuze mubuzima bwabo. Kandi uwo munsi(Kugaruka kwa Kristo) uzatungura bamwe basinze amaganya abandi baguye ivutu kubwo guhaga.

Ingaruka z’ibyo twabuze mu buzima busanzwe tuzibonera mu gusenga. Ni abantu bake basenga bashima Imana, ahubwo iteka duhora dusaba tuti : Mana ! Mpa ! Mpa ! Mpa !… Ni abantu bake bibuka no gushimira Imana ibyo yabahaye, kandi Abafilipi 4:6 havuga ngo ntimukiganyire ahubwo ibyo mushaka bimenywe n’Imana mubisabiye, mubyingingiye, MUSHIMA. Umurongo wa 7 uvuga ngo ni uko amahoro y’Imana ahebuje rwose azarindira imitima yanyu muri Kristo Yesu. Amen.

- Iyemeze gusenga wizeye ko ubuzima bwawe bushobora guhinduka kandi wizere ko Ifite kubaho kwawe mu maboko yayo, uzabona ibintu bihinduka kandi nutangira gushima uko uriho uzabona impinduka. Impamvu ari byiza gushima, burya hari abifuza kumera nkawe nubwo wewe wigaya bwose.

2. Dufite byinshi na none bikwiye guhinduka mu mwuka kuko umuntu akizwa akumva yaraminuje ariko ubusanzwe tuva mu bwiza tukajya mu bundi. Umuririmbyi umwe yaravuze ngo : Mpisemo guhora nkizwa ngashingwa mu gakiza ke ! Mu gakiza sinzavayo. Umuntu yibwira ko hari icyo azi aba ari ntacyo yari yamenya ukurikije ibyo yakagombye kumenya. Tera indi ntabwe hari byinshi bigikwiye guhinduka, ubundi agakiza kuzuye gakiza : ibyaha, indwara, imibabaro(ibikomere, intimba, agahinda) hamwe n’ imivumo. Ariko aba Kristo benshi bakize ibyaha ariko nabyo bike. Ibindi byose biracyabariho. Bakavuga ko barangije gukira. Nkwifurije kugira agakiza kuzuye kandi kubw’ amaraso ya Kristo Yesu ubashe gukira byuzuye. Amen.

- Satani iyo azi ko utazi uburenganzira bwawe mu Mana arakomeza akagukandamiza. Ingabo za Amerika zigeze kurwana n’ abayapani mu ntambara ya kabiri y’ isi ziratsinda. Abayapani basinya ko ahantu hose hari imfungwa z’abanyamerika zifungurwa zigasimbuzwa Abayapani bari babafunze. Biza kugaragara ko hari ikigo cyari muri Azia hagati kitafunguye abanyamerika kuko umukuru w’abapayapani yabaye yoroheje kubafungura kuko abanyamerika bari baraho batari bamenye ibyo amasezerano yari yasinywe. Rimwe bagenzi babo bahanyuze babona abanyamerika bafunzwe bababaza impamvu bagifunzwe kandi baratsinze abayapani bababwira ko batari babizi.

Hashize imyaka irenga 2000 Yesu atsinze ku musaraba. Ibyo bigutsinda yarabitsinze. Ariko kuko utabizi satani aragukoresha ububata. Icyazanye Yesu nukumaraho imirimo y’ umwijima,amen ! 1Yohana 3:8.

3. Elie yari umuntu nkatwe kandi yari umuntu wifuzaga impinduka akanabirwanira :

- Eliya yabayeho mu gihe hariho kuvangirwa gukomeye muri Isirayeri. Umwami Ahabu amaze kurongora umunyamahangakazi Yezeberi, abantu benshi bahise bavangirwa kuko uwo mupagani yaje azanye imana ziwabo noneho abeshya abantu ko izo mana zitanga imvura kandi ko zeza imyaka. Kugeza ubwo abatambyi(abaherezi) bavangiwe bakajya gutambira Imana za Yezeberi ariko kugira ngo batsinde intambara, bakajya gusenga Imana Nyamana. Eliya arabireba arababara aravuga ngo reka iyi mvura nyihagarike nzarebe ko imana za Yezeberi ziyimanura. Bene Data ! Na nubu iryo vangirwa rirahari, iyo ubona abantu mu rusengero bahimbaza Imana ariko wabasanga mubuzima busanzwe ugasanga bakora nkiby’abandi bose bakora, wagira ngo si ukuvangirwa ? Ko umuririmbyi yavuze ngo :” Jye ndi umukirisitu mu bintu byose kugeza gupfa”, none turi kuba abakristo mu bihe bimwe no mu bintu bimwe gusa no ku cyumweru. Oya sibyo ! birababaje kuko Kristo ashobora kuza bitari ku cyumweru kandi twese turashaka kujya mw’ ijuru.

- Elia yagize ishyaka ko ibintu bihinduka : Utagize umubabaro w’ intege nke zawe ntuzazikira kuko agahinda ko mu buryo bw’ Umwuka gatera kwihana kuticuzwa. Utagize agahinda k’ubuzima urimo, ntuzakizwa neza ngo utere intambwe ugana imbere. Kandi wari uzi ko waba warasigaye abandi bageze kure ? Ngwino nawe mw’ izina rya Yesu. Iyo umuntu ari mu ntege nke yakwemeza ko abantu bose bameze nkawe. Kandi ni satani aba amubeshya. Imana ifite abantu benshi bameze neza mu mwuka kandi nawe irakwifuza ko waba muri uwo mubare. Bibiliya iravuga ngo : mwihane kugira ngo ibihe byo guhembuka bibone uko biza bivuye ku Mwami Imana. Urumva ko Imana yifuza ko abanntu bose bahembuka. Ibyakozwe n’ Intumwa 3:19 !

- “Dukwiye kwiyumvamo ubutware buhindura ibintu nk’uko Yesu yabuduhaye”. Matayo 16:19 Icyo tuzahambira mw’ isi no mw’ ijuru kizaba gihambiriwe, n’icyo tuzahambura mw’ isi no mw’ ijuru kizaba gihambuwe. Kandi Yesu yavuze ngo mugize kwizera mwabwira umusozi ukava aho uri : Burya iyo duhagaze mu butware, imisozi igira amatwi. Amen.

None iwawe mu rugo urabona nta gikwiye guhinduka ? Mu buzima bwa buri munsi urabona nta gikwiye guhinduka ? mu buzima bw’ umwuka urabona uko uriho bihagije ? Nkwifurije impinduka mw’ izina rya Yesu.

- Imana yohereje ibikona bitunga Eliya ku kagezi Keliti (1 Abami 17). Na nubu ibikona biracyatunga abantu. Burya wari uzi ko udatunzwe n’umushahara wawe ahubwo utunzwe n’ umugisha w’Imana ? Umushahara wawe Imana idashyizemo umugisha wayo ntiwakumaza ukwezi.

- Kandi nubwo utagira n’uwo mushahara cyangwa ushomereye, iyo Imana ivuze ngo baho ubaho mw’izina rye kuko itegeko rye ribeshaho byose. Yesu yaravuze ngo ntimukiganyire. Ko muzi guha ibyiza abana banyu mwe muri babi, Data wo mw’ ijuru ntazarushaho guha ibyiza ababimusaba ? Matayo 7:11

Ikintu cyishe abakizwa ni ejo nzamera nte. Ariko ejo hawe hazwi n’uwakuremye kandi ntugashake kuba nk’ abandi ahubwo ba ukw’ Imana ishaka ko uba bizaba ari byiza.

4. Akagezi gakamye Imana imujyana Izarefati ku mupfakazi yari yarateguye yaranamwigishije ko gutanga bizana umugisha kuruta guhabwa : Inzira y’ umugisha ni ugutanga gusa. Agaburiye Elie nawe atubura ifu n’ amavuta bisobanuye ko mu biganza bye hari harimo ifu n’ amavuta n’ubwo atabashaga kubyiha. Waruzi ko abakozi b’ Imana bahawe impano iyo bagusengeye bakagusabira umugisha uwubona ? Ntutangazwe nuko bagusabira inzu bo bakodesha ukayibona, bakagusengera ukabona akazi bo bashomereye, ukabona imodoka bo bagendesha amaguru. Nubwo biri uko ni abahesha b’umugisha. Yesu yavuze ngo aho muzagera bakabakira muzabasabire umugisha nibaba bawukwiye bazawubona kandi aho batazabakira muzasubizeyo amahoro yanyu n’ umugisha. Biratangaje, Elia yasabiye umugisha umupfakazi arawubona inzara irinda ishira atarasonza kuko yakiriye umukozi w’ Imana.

- Ndagira ngo mbwire abakozi b’ Imana bafite ibibazo bahumure Imana yabagize abahesha b’ umugisha, kandi ABAREWI nta gakondo bigeze bahabwa mw’ Isirayeri. Ahubwo batungwa n’ ibitambo. Ibyo Imana itaraguha ntibikubabaze, izaba iragutungishije ibigukwiriye. Ariko ibyatuma ubwami bw’ Imana butera imbere byose izabiguha humura. Ntugashake kumera nk’abandi. Mera ukw’ Imana ishaka uko umera ibyiza biri imbere.

- Umwana w’uwo mupfakazi yakiriye Elia arapfa. Elia amujyana mu cyumba cyo hejuru aramusengera arazuka. Mu murimo w’ Imana ntihabura ibibazo. Iyo wifuza ko impinduka iba, hari ibikugora, ariko Elia yagize umugisha ko yari atuye mu cyumba cyo hejuru. Erega twe twicwa naho dutuye. Waba utuye hasi mu magambo, mu bwibone, mu kurarikira, mu busambanyi, muri politique itari nziza ukagira ibyo usengera bigasubizwa ? Imuka mw’ izina rya Yesu uhindure ibintu ubibe hejuru. Ariko ureshya nabyo ntakizahinduka. Yesu yabwiye abigishwa ngo bajye mu cyumba cyo hejuru bategereze impinduka bahabwe Umwuka wera, ugira ngo wakuzurira Umwuka wera muri kamere ? Ntibishoboka.

- Intumbi ayizamukanye hejuru arasenga arayihindukirira ayiha itegeko irazuka. Umva ibanga : intumbi ni icyifuzo cyangwa ikigeragezo urimo ; n’ ubuzima bubi ubaho, ariko kandi uzi ko ahari intumbi ubuzima bwose burahagarara : nta wuseka, umugabo n’ umugore iyo urugo rupfuye nta wuvugana nundi, iyo ikibazo kiri mumuryango byose bihinduka bibi, ariko umva uko wabigenza : zamuka mu mwuka hanyuma intumbi ntukora imishyikirano nayo ahubwo uyiha itegeko ikazuka. Haribyo dusenga dusaba, hari nibyo tuvuga ngo turabirambiwe dushaka impinduka. Icy’ Imana yakuvuzeho kirangana nicyo yakugize. Tangira witware nk’uwo wifuza kuzaba we !!!!

- Umwana azutse umupfakazi ati : “niho nkimenya ko uri umukozi w’Imana koko”. Uzi ko dufite abantu benshi biyitirira Imana ariko babeshya ? erekana itandukaniro ukize ibipfuye ntube umwe mubabyica Imana izaguha umugisha.

5. Elia yiyeretse Ahabu amumenyesha ibyaha by’ inzu ye amusaba ko bazamuka umusozi bagatamba ibitambo amubwira ko Imana iri busubirishe umuriro iraba ariyo Mana nya Mana. 1 Abami 17:17

- Eliya yari umunyamasengesho. Ntiwahindura ibintu udasenga ariko niwasenga umuriro uraje werekane itandukaniro ryawe n’ abandi bantu biyitirira Imana. Ntuzi ko ku munsi wa Pentecote abakizwa babatijwe mu muriro ubarebye wese akababonaho umuriro ? Burya ikidutandukanya n’ abandi bantu ni imbaraga z’ Umwuka wera. Niba utaruzura Umwuka wera uri umuntu nk’abandi bose. Wushake Imana iwutangira ubuntu, Amen !

- Elia azamuka umusozi amaze kwica abahanuzi b’ibigirwamana, yubika umutwe mumaguru. Utarica ingeso za kamere ntiwakorana n’ Imana. Twice ingeso z’ isi ziturimo. Ageze kumusozi abwira umuntu we ngo ajye ku nyanja abikora incuro 7 zose abona agacu kangana n’ akaganza.

- Yari azi gutegereza Imana. ni abantu bake bazi iryo banga ryo gutegereza kugeza basubijwe. Benshi iyo bitinze babivamo bakicira inzira bakazabona ibisa n’ imigisha ariko umutima ubacira urubanza ko bitwaye nabi mubigeragezo. Ese amafaranga utunze n’ amahoro ? Akazi ukora nta mutima ugucira urubanza ? Permis ufite wayibonye ute ? Madame wawe mwabanye ntacyo murakora kibi ? Mu mahanga uhaba mumahoro nta kinyoma kirimo ? Amanota ubona mw’ ishuli urumva nta mutima ugucira urubanza ? Fiancé (e) wawe mubanye gute ? Abaturanyi mubanye amahoro ? hagati yawe nabo mubana ni amen ? Mubakozi mukorana se ? Imana izaguhe umugisha warayitegereje ntaco wishinja. Ibyo nibyo byubahisha Data, amen !

- Imvura yaraguye Isirayeri igira amahoro. Humura imvura izongera kugwa, umugisha ugiye kukuzaho niwegera Imana. Nta cyiza izakwima kandi imvura isobanuye umugisha ugiye kukuzaho, ibihe byo guhembuka biraje kandi uzibagirwa iminsi mibi. Ariko rero gira ibyo uhindura mu mibanire yawe n’ Imana nayo igire icyo ikora mu kubaho kwawe mu mwuka cyangwa mu buzima busanzwe, amen !

Mwari kumwe na Pastor Desiré ubakunda akabifuriza amahoro y’Imana.

Ibitekerezo (15)

Laurence

7-07-2021    19:48

Imana iguhe umugisha
hari byinshi nungutse . haribyo ngiye gukosora . kugirango mbashe gusabana n’Imana . nkunda gusenga . kdi nabiboneyemo umugisha.

gahimbare enock

24-03-2021    14:04

murakoze can!! mushishikare kuko biradufasha.amen.

Alex

14-01-2021    12:11

Imana iguhe umugisha rwose

IGENA Z DALIE

5-11-2020    18:32

Imana iguhe umugisha kubw’iri yerekwa.Ijambo ry’Imana ni rizima rimfashije cyane bikomeye none kuko ariryo cyari igihe.
Stay blessed Pastor.

INGABIRE Delphine

5-04-2016    01:12

Imana ibahe umugisha! ndafashijwe kandi nungutse andi mabanga yo kubana n’Imana.

Hatangimana dieudone

6-01-2014    08:49

Imana ibah’ugisha turanezerewe kdi harahotuvuye haratugeze kubwanyu mudusengere

Julienne M.

5-11-2013    09:10

Imana ibahe umugisha ikomeze igusukeho amavuta !! Ubarikiwe kabisa!!!

Nimbona Michel

20-12-2012    06:28

Pastor, ni ukuri iri jambo hari ahantu rinkuye, rinjyana heza cyane. Uwiteka rero akomeze kubikwibukira kuko ndahamya ko hari n’abandi benshi iri jambo rifashije n’ubwo batabashije kwandika.

Liliane

14-12-2012    15:55

Urakoze Cyane Pasteur Imana iguhe umugisha , Munsengere kugira ngo nanjye njye mu cyumba cyo hejuru ndeke kureshya na kamere kandi nisubireho nice ingeso mbi zindimo kandi ntegeke umupfu aho gushyikirana nawe.

Iyi nyigisho iranyubatse cyane, God Bless you.

Bernadette Mukamusoni

13-12-2012    16:36

Ndabashimiye cyane pasteur kuri izi nyigisho, n,ukuri zinkanguriye byinshi mu buryo bw,Umwuka, rwose Uwiteka Abongere amavuta menshi kandi Abampere imigisha myinshi namwe mwambereye umugisha. Nuko mujye mutuzirikana mu masengesho yanyu murakoze.

Paji: 1 | 2  

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?

Site under construction

Site under construction

Warning: a technical problem (SQL server) is preventing access to this part of the site. Thank you for your patience.