Umuvugizi w’ Itorero rya Pentecote byavugwaga ko yahunze, yagarutse mu Rwanda.
Hashize igihe bivugwa ko umuvugizi w’ itorero rya Pentecote mu Rwanda ADEPR...
Bibilya, ni resume(impine), ntabwo ibintu byose byanditse. Kujya muri Isiraheli bifasha umuntu kumenya n’ibindi bitanditse, hanyuma ibyanditswe iyo wongeye kubisoma uba ubireba neza, ubyumva neza bitewe n’uko wahahagaze. Intego yo kujyana abantu muri iki gihugu ni ukugira ngo bige, basobanukirwe ijambo ry’Imana biruseho, nta bundi bucuruzi bubirimo nk’uko hari abashobora kubirebera muri iyo mboni!
Ku bufatanye na Agakiza corporation Ltd hongeye gutegurwa urugendo rwo gusura igihugu cya Isiraheli nyuma y’imyaka igera muri itatu icyorezo cya COVID 19 gihagaritse ibikorwa bitandukanye birimo n’imigenderanire y’ibihugu na bamukerarugendo muri rusange. Uru rugendo ruteganyijwe kuva ku itariki 5 kugeza kuri 12 Nzeli 2022, abazasura bakazamara yo iminsi 8. Umuyobozi wa Agakiza corporation Ltd Pasiteri HABYARIMANA Desire, mu kiganiro yagiranye na Agakiza TV yasobanuye byinshi kuri uru rugendo.
Kujya muri Isiraheli bituma usobanukirwa neza ibyanditswe byera
Pastor Desire asobanura ko kwigira ku bigaragara ari uburyo bwiza kuko haba harimo n’imfashanyigisho ku byo wasomye. Ati” Ubundi iyo umuntu agiye mu rusengero ameze neza adafite ikibazo, ibyo yiga byinjira ku kigero cya 20%, yaba afite stress n’imihangayiko bikinjira ku kigero cya 5%. Hanyuma mu masaha 72, ¾ by’ibyo wize byose uba wabyibagiwe! Uburyo bwiza bugezweho bwo kwiga, iyo ugiye kwiga umeze neza, ukabona imfashanyigisho, ukitoza kubyinjiza mu buzima bwa buri munsi, bynjira hafi ku kigero cya 80%. Niba ugeze ahantu ukavuga ngo hano ni i Nazareti, ni ho Yesu yakuriye warabisomaga muri Bibiliya, nyuma yo kuhagera niwongera kubisoma uzaba ubireba neza, ubyumva neza kubera ko wahahagaze ”
Birasaba iki kujya muri Isiraheli?
Ku bashaka kujya gusura iki gihugu, kwiyandikisha byaratangiye amafaranga asabwa ni amadorari $2700, hafi miliyoni ebyiri na magana inani (2800000) y’ u Rwanda. Aya mafaranga aba akubiyemo ibizafasha usuura mu buryo bukurikira: Harimo Viza, itike, hoteli, amafunguro, imodoka zizamutwara ageze yo, ubwishingizi bw’urugendo, n’ibibanza azasura. Ku bantu bafite umugisha wo kugira ubushobozi bw’amafaranga, kujya kwigira kuri Isiraheli ni ikintu cy’ingenzi!
Kujyana na Agakiza corporation Ltd ni umugisha, indangagaciro y’ubunyangamugayo ni urutirigongo muri uru rugendo!
Pasiteri Desire avuga ko kujya muri Isiraheli bisaba kwitonda, ngo kubera ko hari abagiye bajyayo bakagarukana umutima ukomeretse mu kimbo cyo kuhavana umugisha. Bisaba kuba maso no kujyana n’abizerwa, dore ko ushobora no kuhatakariza ibyo wizeye hakiyongeraho no gucucurwa utwawe, dore ko pasiteri ari n’umutangabuhamya w’ibi kuko mu ngendo yabanje kuhakorera bigeze kumutekera umutwe yamburwa amadorari menshi.
Ati” Kujya muri Isiraheli, hari umuntu uzakubwira ati ndagutwarira $2200 cyangwa $2000, ariko azakuraza muri Paresitina ahantu urara urwana n’imbeba, azakwicisha inzara! Ibi mvuga ndabizi neza kuko natwe byatubayeho. Icyo gihe banyambuye amadorari $300 n’ubu ntibarayansubiza!”.
Ibi ni byo byatumye hatekerezwa gushyiraho uburyo bwiza bwuje ubunyangamugayo, abantu bashobora kujya gusura iki gihugu hatarimo ubutekamutwe. Ikindi kintu gikomeye Desire yahishuye, ni uko ngo urebye nabi ushobora kuvayo wazinutswe ibyo wizeraga, yewe ukaba wanahatakariza ubukristo.
Ati: Hari igihe ugira gutya, ukagwa ku Mu-Gide (Uyobora ba mukerarugendo) w’umunyaparestine, agahita akubwira ibikomere batewe n’abisiraheli, ku buryo akwangisha Isiraheli, ukumva koko bararenganye! Abenshi bava hano ni abakristo, hari igihe rero ugwa ku wo muri Judayizime (judaïsme), agahita akubwira ko ubukristo ari ubutekamutwe! Akakubwira ukuntu Yesu hari n’abandi bamurushije imbaraga, ukavayo rwose….] Rero bisaba kwitonda kugira ngo urugendo rukubere umugisha, ugende ugiye gusenga no kwiga ijambo ry’Imana, bityo utahane amakuru y’ukuri.
Ni nde wemerewe kujyana na Agakiza corporation gusura israheli?
Yaba uwakijijwe cyangwa utarakizwa, amahirwe yo kujya gura iki gihugu arangana! Pastor desire abisonura avuga ko “Isiraheli tubemera nk’abantu bazi ubwenge, ni abambere mu bintu byinshi: Mu buvuzi, mu buhinzi, mu ikoranabuhanga, muri byose! Ni igihugu Imana yashyizeho kugira ngo abantu bakigireho. Rero hari abantu benshi bajya yo badakijijwe bagiye kwiga amateka, hari uwo muri abo rero ni byiza ko ajya kwiga nawe twajyana nta kibazo.
Mu bihe byinshi bitandukanye, Agakiza corporation Ltd imaze gutegura ingendo zo gusura igihugu cya Isiraheli. Urwo kuri iyi nshuro ruteganyijwe kuya 5 kugeza kuri 12 Nzeli 2022 ruzaba ari urwa 6. Kwiyandikisha byaratangiye, bikorerwa ku kicaro cya Agakiza Corporation Ltd giherereye mu mujyi wa Kigali, mu karere ka Kicukiro ho mu murenge wa Kagarama ku muhanda 7KK25. Ababyifuza Banahamagara nimero ya terefone igendanwa: +250788422984/+250782213101. Banashobora kandi kutwandikira kuri Email: hadesire@yahoo.fr
Reba hano urugendo rw’umugisha twigeze kugirira muri Israel
Reba hano ikiganiro gisobanura byinshi ku rugendo rwo kujya muri ISIRAHELI
Source: Agakiza Tv https://www.youtube.com/c/Agakizaorg/videos
daniel@agakiza.org
Hashize igihe bivugwa ko umuvugizi w’ itorero rya Pentecote mu Rwanda ADEPR...
Mu giterane cyiswe ‘Rwanda Shima Imana’ cyabaye kuri iki Cyumweru tariki ya...
Uwiringiyimana Theogene benshi bazi ku izina rya Bosebabireba kubera...
Kuri ubu, ngo bamwe mu byamamare mu byiciro binyuranye ku isi baba bari mu...
Ibitekerezo (0)