Site under construction

Site under construction

Warning: a technical problem (SQL server) is preventing access to this part of the site. Thank you for your patience.

Hahirwa ufite Imana ya Yakobo ho Umutabazi!(...)

Kwamamaza

agakiza

Hahirwa ufite Imana ya Yakobo ho Umutabazi! Alice Rugerindinda


Yanditswe na: Ubwanditsi     2014-03-06 14:21:24


Hahirwa ufite Imana ya Yakobo ho Umutabazi! Alice Rugerindinda

“ Hahirwa ufite Imana ya Yakobo ho Umutabazi we, akiringira Uwiteka Imana ye” Zaburi 146:5

Murino minsi , abantu benshi bafite ibintu bishingikirije cyangwa biringiye nk’ibyagira icyo bibamarira mu gihe cy’akaga. Ubundi umuntu akenera umutabazi kuko hakenewe ubutabazi, ariko ijambo ry’Imana ryo ngo hahirwa ufite Imana ya Yakobo ho Umutabazi. Imana ishimwe cyane.

Nagiye numva abavuga ngo bafite ba tante na ba oncle, benewabo bakomeye cyangwa se bafite amafaranga, ababyeyi bakize……
Ijambo ry’Imana ritubwira ukuntu abantu batagombye kwiringira umuntu: “Ntimukiringire abakomeye cyangwa umwana w’umuntu wese utabonerwamo agakiza. Umwuka we umuvamo agasubira mu butaka we, uwo munsi imigambi ye igashira!” Zaburi 146:3-4
Uku niko Uwiteka avuga ati : “ Havumwe umuntu wiringira undi muntu akishima amaboko ye, mu mutima we akimura Uwiteka “ Yeremiya 17:5

Umuntu umwe yaduhaye ubuhamya bw’ukuntu yari afite mwenewabo ukize cyane w’umucuruzi , nuko ngo agiye kumubwira iby’ubukwe bwe, uwo mukire ati ntugire ikibazo ndahari, ati ibi byose ureba nzabigukorera. Undi nawe ati Imana ishimwe, aragenda yitegura gusa uko azajya kuzana umukobwa.

Yaje kugira ingorane kuko kugeza ku munsi w’ubukwe nta kintu yari yakamuhaye , bimuyobeye asiga abatashye ubukwe iwe , ajya kureba wa mwenewabo ngo arebe uko byagenze. Ahageze umukire amubwira ko mu bucuruzi bwe yagize igihombo gikomeye, undi asa n’utaye umutwe, ariko Imana yokabyara , yo itajya ibura uko ibigenza, yohereza undi muntu batanaziranye wo kumufasha muri ubwo bukwe, nuko burataha! “ Hahirwa ufite Imana ya Yakobo ho Umutabazi we, akiringira Uwiteka Imana ye” Zaburi 146:5

Umwanditsi w’iyi Zaburi ntiyagarukiye aha, ahubwo yongeyeho n’impamvu zituma ufite Imana ya Yakobo ho Umutabazi we ahirwa: Imana ifite ubushobozi, ntiyica gahunda , ntiyivuguruza, igira imbabazi, ikita kubatagira shinge na rugero! Hahirwa uyifiteho Umutabazi. Imana ishimwe

“Niwe waremye ijuru n’isi, n’inyanja n’ibibirimo byose, Akomeza umurava iteka ryose.Aca imanza zitabera zirenganura abarenganwa, agaburira abashonji ibyo kurya, Uwiteka niwe ubohora imbohe. Uwiteka niwe uhumura impumyi. Uwiteka niwe wemesha abahetamye, Uwiteka niwe ukunda abakiranutsi. Uwiteka niwe urinda abasuhuke. Aramira imfubyi n’abapfakazi, ariko inzira y’abanyabyaha arayigoreka. Uwiteka azahora ku ngoma iteka ryose…” Zaburi 146: 6-10

Abatiringira Imana burya ngo baba bafite ikindi biringiye ari nacyo Bibiliya ijya yita gusenga ibigirwamana! Ubutunzi bujya bushira neza neza, ababyeyi barapfa umuntu agasigara wenyine, umugabo arapfa cyangwa umugore, uretse no gupfa hari n’abahinduka akaba yagutana abana ndetse mu buzima bubi, hajya haza Ibiza ibintu bikava mu myanya yabyo, hajya habaho ibintu birenze ubushobozi bw’abahanga, ariko Imana yacu yo iri hejuru ya byose! Mbega ukuntu kuyiringira ari iby’ingenzi.

Kura amaso ku bintu no ku bantu urebe ku Mana kandi uyishakeho ubucuti burambye! Yesu aduhane umugisha. Ibihe byiza

Alice

Ibitekerezo (2)

Hategekimana Eliel

13-03-2018    03:26

Alice turabashimiye. Iri jambo rifite agaciro karuta ubutunzi bw’abanyegiputa kuko nabo ubwabo bubafitiye akamaro mu gihe gito bakabusiga cyangwa bukabasiga. Wanditse neza muri make birasobanutse kandi harimo intungabugingo nyinshi. Imana iguhe umugisha.

MUTAGARAMA Jean Nepomuscene

11-03-2014    11:51

Imana iguhe umugisha, ndongeye ndafashijwe cyane, Iyo niyo yabwiye Mose iti nitwa Ndiho.

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?

Site under construction

Site under construction

Warning: a technical problem (SQL server) is preventing access to this part of the site. Thank you for your patience.