Hari impamvu yatuma Imana yanga kugendana(...)

Kwamamaza

agakiza

Hari impamvu yatuma Imana yanga kugendana nawe


Yanditswe na: Ubwanditsi     2016-05-24 06:52:26


Hari impamvu yatuma Imana yanga kugendana nawe

“ Nuko Uwiteka abwira Yosuwa ati: Byuka. Ni iki gitumye ugwa wubamye? Abisirayeli baracumuye kuko baciye ku itegeko ryanjye nabategetse, bagatwara kubintu byashinganywe, bakabyiba bakirengagiza ndetse bakabishyira mubintu byabo. Icyo nicyo cyatumye Abisirayeli batabasha guhagarara imbere y’ababisha babo bakabaha ibitugu, kuko bahindutse ibivume. Ndetse sinzongera kubana namwe ukundi, keretse murimbuye ikivume mukagikura muri mwe” Yosuwa 7: 10-12

Ubusanzwe abakristo babeshwaho no kumva ko Imana iri kumwe nabo. Mu byago no mu makuba dukomezwa no kumva ko Imana iri kumwe natwe kuko hari aho yavuze muri Yesaya 41: 10 ngo “ Ntutinye kuko ndi kumwe nawe, ntukihebe kuko ndi Imana yawe. Nzajya ngukomeza nikoko nzajya ngutabara kandi nzajya nkuramiza ukuboko kw’iburyo ariko gukiranuka kwanjye” .

Igihe kimwe Mose yinginze Imana ngo rwose yemere kujyana nabo, ndetse akayibwira ko nitabyemera ko bajyana , ibyiza aruko batakwirirwa bahaguruka kuko yari yarasobanukiwe umumaro wo kubana n’Imana ikajyana nawe aho uzajya hose ndetse no mubyo uzanyuramo byose. Imana ishimwe. Imana yashubije Mose ko ibyemeye.

“ Aramusubiza ati: Ubwanjye nzajyana nawe nkuruhure” Kuva 33:14 . Kujyana n’Imana biraruhura bene Data, kubana n’Imana ni ibanga rikomeye. Imana ishimwe.
Nubwo Imana yari yemereye abisirayeli ko izajyana nabo mu rugendo bari batangiye, igihe cyarageze Imana yisubiraho, iravugango ntizongera kubana nabo! Cyari ikibazo gikomeye. Kutongera kubana nabo cyari ikintu gifite ingaruka zikomeye. Kuko Imana niyo yari umutabazi wabo, niyo yari umujyanama wabo kuko igihe cyose bajyaga gukora ikintu bayigishaga inama kandi ikabasubiza, Imana niyo yari ubuhungiro bwabo ku munsi w’amakuba, niyo yajyaga ibarwanirira kuko hari nubwo yababwiraga iti mwe mwihagararire gusa ntimurwane , nimubindekere….. n’ibindi n’ibindi. Ariko igihe kimwe ngo umwe mu bisirayeli akora ku byashinganywe, akora ibinyuranye nibyo Imana yabategetse, maze Imana iva hagati yabo. Icyakurikiyeho ni iki, nuko baneshejwe n’abanzi babo, ngo imitima yabantu igashya ubwoba…..

Mbega kubaho nta Mana ! Byari ibihe bigoye

Hari indirimbo ivuga ngo : Mwami kubaho ntagufite bintera ubwoba n’amaganya, ndetse byabasha no kungeza no mu rupfu vuba!

Natangiye hejuru mvuga ngo hari impamvu yatuma Imana yanga kujyana nawe, cyangwa kubana nawe, none ntayindi , keretse icyaha! Icyaha nicyo kidutandukanya n’Imana . Muri iki gihe Imana yari yabwiye Abisirayeli ko itazongera kujyana nabo, yababwiye ikintu gikomeye: Ngo babanze bakure ikizira hagati muribo! Natwe iyo muri twe hajemo ikizira aricyo cyaha, Imana ntiyongera kugaruka kereka tubanje kucyihana.

Mu nkuru za Samusoni wo muri Bibiliya , ngo hari igihe ikizira cyari cyarinjiye muriwe ( Derira wo mu bafilisitiya) we ngo agakomeza akeka ko nta kibazo, kugeza igihe yikunkumuriye nkuko yari asanzwe akeka ko agifite imbaraga z’Imana, ariko kuko uwazimuhaga ( Imana) yari yisubiyeho , ngo abigerageje biranga.
Kutagira Imana ngo mugendane, niwowe bigiraho ingaruka mbi. Imana yemera kongera gusubukura umubano nawe mugihe ukuye ikizira muri wowe.
Imana idusobanurire.

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?